Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UMUGEREKA

Kunesha ingeso yo kwikinisha

Kunesha ingeso yo kwikinisha

Kwikinisha ni ingeso mbi Imana yanga, ituma umuntu atekereza gusa ibintu bishobora kumunezeza kandi ikonona imitekerereze ye. * Umuntu wikinisha ashobora kujya areba abandi akababona nk’aho ari ibikoresho bibereyeho guhaza irari ry’ibitsina. Ku muntu wikinisha, imibonano mpuzabitsina nta ho iba ihuriye n’urukundo, ahubwo iba ari igikorwa apfa gukora kugira ngo agire umunezero w’akanya gato kandi acubye irari ry’ibitsina. Ariko iryo rari rigabanuka akanya gato. Mu by’ukuri, kwikinisha ntibituma umuntu yica ingingo z’umubiri we “ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, [n’]irari ry’ibitsina [ritagira rutangira],” ahubwo birazikangura.​—Abakolosayi 3:5.

Intumwa Pawulo yaranditse ati “bakundwa, ubwo dufite ayo masezerano, nimucyo twiyezeho umwanda wose w’umubiri n’uwo mu buryo bw’umwuka, kandi dutunganishe ukwera kwacu gutinya Imana” (2 Abakorinto 7:1). Niba urimo uhatanira kumvira aya magambo, ntiwihebe. Yehova ahora ‘yiteguye kubabarira’ no gutanga ubufasha (Zaburi 86:5; Luka 11:9-13). Mu by’ukuri, kuba ufite umutima ugucira urubanza no kuba ushyiraho imihati kugira ngo ucike kuri iyo ngeso, nubwo rimwe na rimwe ucikwa, bigaragaza ko utangiye kugaruka ku murongo. Zirikana kandi ko “Imana iruta imitima yacu kandi izi byose” (1 Yohana 3:20). Imana ntireba ibyaha dukora gusa, ahubwo ireba umuntu wese uko yakabaye. Kuba ituzi neza bituma itwumva iyo tuyitakiye tuyisaba imbabazi ikatugirira impuhwe. Bityo, ntuzigere urambirwa gusenga Imana wicishije bugufi kandi ubikuye ku mutima, nk’uko umwana uhangayitse yiyambaza se. Yehova azagufasha kugira umutimanama ukeye (Zaburi 51:1-12, 17; Yesaya 1:18). Birumvikana ko ugomba kugira icyo ukora uhuje n’amasengesho yawe. Urugero, wagombye kwirinda porunogarafiya aho iva ikagera hamwe n’incuti mbi. *

Niba ukomeje kugira icyo kibazo cyo kwikinisha, turagutera inkunga yo kubivuganaho n’umubyeyi w’Umukristo cyangwa Umukristo w’incuti yawe ukuze mu buryo bw’umwuka kandi ukwitaho. *​—Imigani 1:8, 9; 1 Abatesalonike 5:14; Tito 2:3-5.

^ par. 1 Kwikinisha ni ugukorakora imyanya ndangagitsina, incuro nyinshi bigatuma umuntu yumva ameze nk’urangije gukora imibonano mpuzabitsina.

^ par. 2 Imiryango myinshi yagiye ishyira orudinateri yo mu rugo ahantu abantu bakunze kuba bari. Byongeye kandi, imiryango imwe n’imwe yagiye igura porogaramu za orudinateri zibuza umuntu gufungura imbuga za interineti ziriho ibintu bibi. Ariko kandi, ntushobora kubona porogaramu yizewe ijana ku ijana.

^ par. 1 Niba ushaka kumenya ikintu gifatika wakora kugira ngo urwanye ingeso yo kwikinisha, reba ingingo ivuga ngo Ibibazo urubyiruko rwibaza, iri muri Nimukanguke! yo mu Gushyingo 2006 (mu gifaransa) n’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 ku ipaji ya 178-182.