Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane”

Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane”

“Nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane, . . . mugume mu rukundo rw’Imana.”​—YUDA 20, 21.

1, 2. Ni uwuhe mushinga w’ubwubatsi urimo ukora, kandi se kuki uburyo uwukoramo ari ingenzi cyane?

URIMO urubaka ushyizeho umwete. Umaze igihe runaka wubaka, kandi uwo murimo uracyakomeza. Aho bigeze aha, uwo murimo wagiye ukugora, ariko unagutera ibyishimo. Uko byagenda kose, wiyemeje kutazigera uwureka cyangwa ngo unebwe, kuko uburyo uwukoramo bizakugirira akamaro muri iki gihe no mu gihe kizaza. Kubera iki? Ni ukubera ko ari wowe ubwawe urimo wiyubaka.

2 Umwigishwa Yuda yatsindagirije ko tugomba kwiyubaka. Igihe yashishikarizaga Abakristo ‘kuguma mu rukundo rw’Imana,’ nanone yagaragaje ibanga ryo kubigeraho agira ati “nimwiyubake mu byo kwizera kwanyu kwera cyane” (Yuda 20, 21). Ni ubuhe buryo bwagufasha kwiyubaka, ukwizera kwawe kukarushaho gukomera, ku buryo uzaguma mu rukundo rw’Imana? Reka dusuzume ibintu bitatu wakora wiyubaka bizatuma ukwizera kwawe kurushaho gukomera.

KOMEZA KWIRINGIRA AMAHAME YA YEHOVA AKIRANUKA

3-5. (a) Ni iyihe mitekerereze mibi Satani yifuza ko wagira ku birebana n’amategeko ya Yehova? (b) Twagombye kubona dute amategeko y’Imana, kandi se byagombye gutuma twumva tumeze dute? Tanga urugero.

3 Mbere na mbere, dukeneye kurushaho kwiringira amategeko y’Imana. Mu gihe wigaga iki gitabo, hari amahame akiranuka ya Yehova arebana n’imyitwarire wasuzumye. None se uyabona ute? Satani yifuza kukuyobya kugira ngo wumve ko amategeko n’amahame ya Yehova atuma abantu batagira umudendezo, ndetse ko abakandamiza. Kubera ko Satani yakoresheje ayo mayeri muri Edeni akagera ku ntego, n’ubu ni yo agikoresha (Intangiriro 3:1-6). Ese nawe azashobora kugushuka akoresheje ayo mayeri? Ibyo bizaterwa ahanini n’uko ubona ibintu.

4 Reka dufate urugero: urimo uritemberera muri pariki nziza cyane, ugiye kubona ubona imbere yawe hari uruzitiro rukomeye kandi rurerure, rukubuza kugera mu kindi gice cya pariki. Hakurya y’urwo ruzitiro, urareba ukabona habereye ijisho. Mu mizo ya mbere, ushobora gutekereza ko urwo ruzitiro nta kindi rumaze uretse kukubuza kwitemberera. Ariko ucishije amaso muri urwo ruzitiro, ubona intare iteye ubwoba yubikiriye inyuma y’uruzitiro! Uhise noneho usobanukirwa ko urwo ruzitiro rugamije kukurinda. Ese muri iki gihe haba hari inyamaswa y’inkazi yubikiriye ishaka kugufata? Ijambo ry’Imana riduha umuburo ugira uti “mukomeze kugira ubwenge kandi mube maso. Umwanzi wanyu Satani azerera nk’intare itontoma, ashaka kugira uwo aconshomera.”​—1 Petero 5:8.

5 Satani ameze nk’inyamaswa y’inkazi. Kubera ko Yehova adashaka ko satani aduconcomera, yashyizeho amategeko yo kuturinda “amayeri” y’umubi (Abefeso 6:11). Igihe cyose dutekereje ku mategeko y’Imana, twagombye kuyabonamo urukundo Data wo mu ijuru adukunda. Iyo tubona amategeko y’Imana muri ubwo buryo, atubera isoko y’umutekano n’ibyishimo. Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “ucukumbura mu mategeko atunganye atera umudendezo kandi agakomeza kuyibandaho, uwo azagira ibyishimo nabigenza atyo.”​—Yakobo 1:25.

6. Ni ubuhe buryo bwiza kurusha ubundi butuma twiringira amategeko n’amahame akiranuka y’Imana? Tanga urugero.

6 Kubaho duhuje n’amategeko y’Imana ni bwo buryo buruta ubundi butuma twiringira uwatanze amategeko kandi tukemera ko ayo mategeko atuma tugira ubwenge. Urugero, “amategeko ya Kristo” akubiyemo n’itegeko Yesu yatanze ryo kwigisha abandi ‘ibintu byose yadutegetse’ (Abagalatiya 6:2; Matayo 28:19, 20). Nanone, Abakristo baha agaciro itegeko ribasaba gukomeza guteranira hamwe kugira ngo basenge Imana kandi baterane inkunga (Abaheburayo 10:24, 25). Mu mategeko y’Imana hakubiyemo iryo gusenga Yehova tubikuye ku mutima kandi tukabikora kenshi (Matayo 6:5-8; 1 Abatesalonike 5:17). Uko tubaho duhuje n’ayo mategeko, tugenda turushaho kubona ko atuyobora mu buryo bwuje urukundo. Kumvira ayo mategeko bituma tunyurwa kandi tukagira ibyishimo tutari kuzigera tubona ahandi muri iyi si ivurunganye. Ese iyo utekereje ukuntu kubaho uhuje n’amategeko y’Imana byakugiriye akamaro, ntiwumva ukwizera kwawe kurushijeho gukomera?

7, 8. Ijambo ry’Imana rihumuriza rite abantu bahangayikishwa n’uko batazashobora gukomeza kugendera mu nzira yo gukiranuka uko imyaka izagenda ihita?

7 Hari abantu bajya bahangayikishwa n’uko batazashobora gukomeza kumvira amategeko ya Yehova uko imyaka izagenda ihita. Baba batinya ko byazagera aho bikabananira. Niba ujya utekereza utyo, zirikana aya magambo: “jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo. Iyaba gusa witonderaga amategeko yanjye! Icyo gihe amahoro yawe yamera nk’uruzi, no gukiranuka kwawe kukamera nk’imiraba y’inyanja” (Yesaya 48:17, 18). Ese waba warigeze ufata akanya ugatekereza ukuntu ayo magambo atera inkunga?

8 Aha ngaha, Yehova atwibutsa ko kumwumvira ari twe bigirira akamaro. Atwizeza ko nitubikora azaduha imigisha mu buryo bubiri. Mbere na mbere, tuzagira amahoro ameze nk’uruzi rutuje, rufite amazi menshi kandi ruhora rutemba. Nanone gukiranuka kwacu kuzahwana n’imiraba y’inyanja. Iyo uhagaze ku nkombe y’inyanja ukitegereza uko imiraba ikomeza kuza yikurikiranya, nta gushidikanya uba uzi ko ibyo ari ibintu bizahoraho. Uba uzi neza ko iyo miraba izakomeza kuza ikikubita kuri iyo nkombe, imyaka igashira indi igataha. Nawe nukomeza kumvira Yehova uzakomeza gukiranuka. Igihe cyose uzihatira kumubera indahemuka, ntazigera agutererana. (Soma muri Zaburi ya 55:22.) Ese ayo masezerano asusurutsa umutima ntatuma urushaho kwizera Yehova n’amahame ye akiranuka?

“DUHATANIRE GUKURA MU BURYO BW’UMWUKA”

9, 10. (a) Kuki gukura mu buryo bw’umwuka ari intego nziza cyane Abakristo bihatira kugeraho? (b) Ni mu buhe buryo kubona ibintu mu buryo bw’umwuka bitera ibyishimo?

9 Ikintu cya kabiri gisabwa muri uwo mushinga w’ubwubatsi, kigaragazwa n’amagambo yahumetswe agira ati “nimucyo duhatanire gukura mu buryo bw’umwuka” (Abaheburayo 6:1). Gukura mu buryo bw’umwuka ni intego nziza cyane Umukristo yihatira kugeraho. Bitandukanye no kuba umuntu utunganye, kuko ubu tudashobora kubigeraho. Ariko dushobora kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka. Nanone uko Abakristo bagenda bakura mu buryo bw’umwuka, ni na ko babonera ibyishimo byinshi mu murimo bakorera Yehova. Ibyo biterwa n’iki?

10 Umukristo ukuze mu buryo bw’umwuka abona ibintu nk’uko Yehova abibona (Yohana 4:23). Pawulo yaranditse ati “abakurikiza iby’umubiri berekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umubiri, ariko abakurikiza iby’umwuka bo bakerekeza ubwenge bwabo ku bintu by’umwuka” (Abaroma 8:5). Kubona ibintu nk’uko isi ibibona bihesha ibyishimo bike cyane, kubera ko bituma umuntu yikunda, ntarebe kure kandi agakunda ubutunzi. Kubona ibintu mu buryo bw’umwuka bituma umuntu agira ibyishimo, kubera ko amaso ye aba ayahanze Yehova, “Imana igira ibyishimo” (1 Timoteyo 1:11). Umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka ashishikazwa no gushimisha Yehova, kandi ahora yishimye nubwo yaba ahanganye n’ibigeragezo. Kubera iki? Ibigeragezo biduha uburyo bwo kugaragaza ko Satani ari umubeshyi kandi bikadutoza kuba indahemuka, tukanezeza umutima wa Data wo mu ijuru.​—Imigani 27:11; soma muri Yakobo 1:⁠2, 3.

11, 12. (a) Ni iki Pawulo yavuze ku bihereranye n’ “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu” Umukristo afite, kandi se ijambo rihindurwamo “bwatojwe” risobanura iki? (b) Kugira ngo umubiri ukure kandi ushobore gukora ibintu bitandukanye, ni iyihe myitozo umuntu agomba gukora?

11 Kugira ngo umuntu akure mu buryo bw’umwuka agomba kwitoza. Tekereza ku murongo wo muri Bibiliya ugira uti “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka, bafite ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha” (Abaheburayo 5:14). Igihe Pawulo yavugaga ko ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu ‘butozwa,’ yakoresheje ijambo ry’ikigiriki, rishobora kuba ryarakoreshwaga cyane mu mazu y’imikino mu kinyejana cya mbere mu Bugiriki, kubera ko rishobora guhindurwa ngo ‘uwatojwe nk’abakora imyitozo ngororamubiri.’ Tekereza noneho icyo iyo myitozo isaba.

Umubiri w’umuntu ukora imyitozo ngororamubiri umenyerezwa n’uko awutoza

12 Igihe twavukaga, umubiri wacu ntiwari waratojwe. Urugero, umwana w’uruhinja ntaba azi neza gutegeka utuboko n’utuguru twe. Ni yo mpamvu usanga akubita utuboko twe hirya no hino, hakaba n’ubwo yikubise udushyi mu maso atabishaka akibabaza. Ariko buhoro buhoro uko agenda akoresha ingingo z’umubiri we, ugenda umenyera. Abanza kwiga gukambakamba, akiga kugenda, hanyuma akazagera n’igihe yiruka. * Ariko se ibyo bihuriye he n’umuntu ukora imyitozo ngororamubiri? Iyo ubonye umuhanga mu myitozo ngororamubiri asimbuka, akihotagura mu kirere abikoranye ubuhanga bwinshi kandi yiyizeye, uhita ubona rwose ko umubiri we watojwe bihagije. Ubuhanga bw’uwo muntu ukora imyitozo ngororamubiri ntibwapfuye kwizana, byamusabye kwitoza igihe kirekire. Bibiliya ivuga ko iyo myitozo “igira umumaro muri bike.” Gutoza ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu bigira umumaro mwinshi kurushaho.​—1 Timoteyo 4:8.

13. Twatoza dute ubushobozi bwacu bwo kwiyumvisha ibintu?

13 Muri iki gitabo, twasuzumye ibintu byinshi bizagufasha gutoza ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu, kugira ngo ushobore gukomeza kubera Yehova indahemuka no kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka. Mu buzima bwawe bwa buri munsi, ujye usuzuma amahame n’amategeko y’Imana igihe cyose ugiye gufata imyanzuro, kandi ubishyire mu isengesho. Uko ugiye gufata umwanzuro, ujye wibaza uti “ni ayahe mategeko cyangwa amahame yo muri Bibiliya afitanye isano n’iki kibazo? Nayashyira mu bikorwa nte? Nakora iki kugira ngo nshimishe Data wo mu ijuru?” (Soma mu Migani 3:5, 6; Yakobo 1:⁠5.) Igihe cyose uzajya ufata imyanzuro ubanje gutekereza kuri ibyo bibazo byose, bizajya bituma wongera ubushobozi bwawe bwo gutandukanya icyiza n’ikibi. Nutoza utyo ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu, bizagufasha gukomeza kuba umuntu ukuze mu buryo bw’umwuka by’ukuri.

14. Kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka, ni iki dukwiriye kugirira ipfa, kandi se ni uwuhe muburo dukwiriye kuzirikana?

14 Nubwo umuntu yaba akuze mu buryo bw’umwuka ate, aba agomba gukomeza kugira amajyambere. Kugira ngo dukure tugomba kurya. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati “ibyokurya bikomeye ni iby’abakuze mu buryo bw’umwuka.” Ibanga ryo kubaka ukwizera kwacu, ni ugukomeza kwigaburira ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka bikomeye. Gushyira mu bikorwa ibyo wiga ni bwo bwenge; kandi Bibiliya igira iti “ubwenge ni bwo bw’ingenzi cyane.” Bityo, dukeneye kugira ipfa ry’inyigisho z’ukuri z’agaciro kenshi Data aduha (Imigani 4:5-7; 1 Petero 2:2). Birumvikana ko kugira ubumenyi n’ubwenge buva ku Mana bitagomba gutuma twirata cyangwa ngo twishyire hejuru. Tugomba guhora twigenzura kugira ngo ubwibone cyangwa izindi ngeso mbi bidashinga imizi mu mutima wacu maze bigakura. Pawulo yaranditse ati “mukomeze kwisuzuma murebe niba mukiri mu byo kwizera, mukomeze mwigerageze mumenye uko muhagaze.”​—2 Abakorinto 13:5.

15. Kuki urukundo ari ngombwa cyane kugira ngo umuntu akure mu buryo bw’umwuka?

15 Ushobora kubaka inzu ukayuzuza, ariko imirimo ntiba irangiriye aho. Iyo nzu iba ikeneye gukomeza kwitabwaho no gusanwa, ndetse ishobora gukorwaho indi mirimo mu gihe byaba bibaye ngombwa. Dukeneye iki kugira ngo dukure mu buryo bw’umwuka kandi twe gusubira inyuma? Urukundo ni rwo dukeneye kurusha ibindi. Tugomba kurushaho gukunda Yehova na bagenzi bacu duhuje ukwizera. Turamutse tudafite urukundo, ubumenyi dufite n’imirimo dukora nta cyo byaba bimaze, byaba bimeze nk’urusaku utamenya icyo rusobanura (1 Abakorinto 13:1-3). Urukundo rushobora gutuma tuba Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka kandi tugakomeza kugira amajyambere.

KOMEZA KWEREKEZA IBITEKEREZO KU BYIRINGIRO YEHOVA YADUHAYE

16. Ni iyihe mitekerereze Satani yifuza ko abantu bagira, kandi se Yehova aturinda ate?

16 Reka dusuzume ikindi kintu gisabwa muri uwo murimo w’ubwubatsi. Kugira ngo wiyubake ube umwigishwa nyakuri wa Kristo, ugomba kurinda imitekerereze yawe. Satani, umutware w’iyi si, akoresha amayeri menshi agatuma abantu bagira imitekerereze mibi, bakaba abantu batarangwa n’icyizere, batagira uwo bizera kandi bakiheba (Abefeso 2:2). Iyo mitekerereze ishobora guteza Umukristo akaga, nk’uko imiswa ishobora kuguguna ibiti byubatse inzu ikarinda iyigusha. Igishimishije ni uko Yehova yaduhaye ikintu cy’ingenzi cyane gishobora kuturinda. Icyo kintu ni ibyiringiro.

17. Ijambo ry’Imana rigaragaza rite akamaro ko kugira ibyiringiro?

17 Bibiliya igaragaza urutonde rw’intwaro z’umwuka dukeneye mu ntambara turwana na Satani hamwe n’isi. Intwaro y’ingenzi muri izo, ni ingofero ari yo ‘byiringiro by’agakiza’ (1 Abatesalonike 5:8). Umusirikare wo mu bihe bya Bibiliya yabaga azi ko adashobora kujya ku rugamba nta ngofero yambaye ngo atere kabiri atarapfa. Incuro nyinshi, iyo ngofero yabaga ikoze mu cyuma, imbere ifitemo akandi kagofero gakoze mu bintu bimeze nk’ipamba cyangwa mu ruhu. Yatumaga ibintu byashoboraga kumwikubita ku mutwe bitagira icyo bimutwara cyane. Kimwe n’uko ingofero irinda umutwe, ibyiringiro na byo bishobora kurinda imitekerereze yawe.

18, 19. Ni uruhe rugero Yesu yatanze mu birebana no gukomeza kugira ibyiringiro, kandi se twamwigana dute?

18 Yesu yatanze urugero ruhebuje mu birebana no gukomeza kugira ibyiringiro. Ibuka ibigeragezo yihanganiye mu ijoro rye rya nyuma hano ku isi. Incuti ye magara yaramugambaniye kugira ngo yibonere amafaranga, indi iramwihakana, abandi baramuta barahunga. Abaturage bo mu gihugu cye baramwanze, barasakuza cyane basaba ko abasirikare b’Abaroma bamwica urubozo. Nta watinya kuvuga ko Yesu yahuye n’ibigeragezo bikomeye kurusha ibyo tuzahura na byo. Ni iki cyamufashije? Mu Baheburayo 12:2 hatanga igisubizo hagira hati “kubera ibyishimo byamushyizwe imbere, yihanganiye igiti cy’umubabaro ntiyita ku isoni, yicara iburyo bw’intebe y’ubwami y’Imana.” Yesu ntiyigeze areka kwerekeza ibitekerezo ku ‘byishimo byamushyizwe imbere.’

19 Ibyishimo byashyizwe imbere ya Yesu ni ibihe? Mu by’ukuri, Yesu yari azi ko kwihangana kwe kwari kuzagira uruhare mu gutuma izina ryera rya Yehova ryezwa. Yagombaga kuzatanga ikimenyetso gikomeye kuruta ibindi kigaragaza ko Satani ari umubeshyi. Nta bindi byiringiro byari gutuma Yesu agira ibyishimo nk’ibyo! Nanone kandi, yari azi ko Yehova yari kuzamugororera cyane, kubera ko yamubereye indahemuka. Yari azi ko yari kuzagira ibyishimo byinshi igihe yari kuba yongeye kubana na Se. Mu bihe bibi cyane Yesu yanyuzemo, yakomeje kuzirikana ibyo byiringiro bihebuje. Natwe dukwiriye kubigenza dutyo. Dufite ibyishimo byadushyizwe imbere. Yehova atonesha buri wese muri twe akamuha inshingano yo kugira uruhare mu kweza izina rye rikomeye. Dushobora kugaragaza ko Satani ari umubeshyi duhitamo ko Yehova atubera Umwami w’Ikirenga, kandi tukirinda ko hagira ikintu cyatuma tutaguma mu rukundo rwa Data, uko ibigeragezo n’ibishuko twahura na byo byaba bimeze kose.

20. Ni iki cyagufasha gukomeza kurangwa n’icyizere kandi ukagira ibyiringiro?

20 Yehova yifuza kugororera abagaragu be b’indahemuka kandi rwose ashishikazwa no kubikora. (Yesaya 30:18; soma muri Malaki 3:10.) Anezezwa no guha abagaragu be ibintu byiza imitima yabo yifuza (Zaburi 37:4). Bityo rero, komeza kwerekeza ibitekerezo byawe ku byiringiro by’uko amasezerano yose Imana yatanze azasohozwa. Ntuzigere wemera kuganzwa n’imitekerereze mibi, yataye agaciro kandi ikocamye y’isi ishaje ya Satani. Igihe ubonye umwuka w’iyi si utangiye kugucengera mu bitekerezo cyangwa mu mutima, ujye usenga Yehova ushyizeho umwete, umusabe “amahoro y’Imana asumba cyane ibitekerezo byose.” Ayo mahoro atangwa n’Imana azarinda umutima wawe n’ubushobozi bwawe bwo kwiyumvisha ibintu.​—Abafilipi 4:6, 7.

21, 22. (a) Ni ibihe byiringiro bihebuje abagize “imbaga y’abantu benshi” bafite? (b) Mu bintu Abakristo biringiye kuzabona, ni ikihe wifuza kurusha ibindi, kandi se wiyemeje iki?

21 Mbega ibyiringiro bihebuje ugomba gutekerezaho! Niba uri mu bagize “imbaga y’abantu benshi” ‘bazava mu mubabaro ukomeye,’ jya utekereza ku buzima ugiye kuzabona (Ibyahishuwe 7:9, 14). Kubera ko Satani n’abadayimoni be bazaba bavuyeho, uzumva uruhutse mu buryo utakwiyumvisha ubu. Ubundi se ni nde muri twe wigeze abaho atotswa igitutu na Satani? Igihe Satani azaba atakitwotsa igitutu, tuzishimira cyane gukora imirimo yo guhindura isi paradizo, tuyobowe na Yesu n’abantu 144.000 bazategekana na we mu ijuru. Dutegerezanyije amatsiko kuzabona indwara zose n’ubumuga bwose byavuyeho! Nanone kandi twifuza cyane kwakira abo twakundaga bapfuye igihe bazaba bazutse, no kubaho mu buryo Imana yari yarateganyirije abantu. Uko tuzagenda tuba abantu batunganye, ni ko tuzagenda twegereza igihe cyo guhabwa ingororano irushaho kuba nziza yagaragajwe mu Baroma 8:21. Iyo ngororano ni “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”

22 Yehova yifuza ko wagira umudendezo mwinshi, uruta n’uwo ushobora kwiyumvisha. Kumvira ni byo bizatuma ubona uwo mudendezo. None se ubu ntibikwiriye ko ushyiraho imihati ishoboka yose kugira ngo wumvire Yehova uko bwije n’uko bukeye? Nyamuneka kora ibishoboka byose ukomeze wiyubake mu byo kwizera kwawe kwera cyane, kugira ngo ushobore kuguma mu rukundo rw’Imana iteka ryose.

^ par. 12 Abahanga mu bya siyansi bavuga ko uko tugenda dukura, ari na ko umubiri wacu ugenda ugira ubushobozi bwo kumenya neza ingingo ziwugize, ukamenya no kuzikoresha neza. Urugero, ubwo bushobozi butuma ubasha gukoma mu mashyi kandi uhumirije. Hari umurwayi ukuze watakaje ubwo bushobozi bituma adashobora guhagarara, kugenda cyangwa kwicara.