Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

Umuremyi arema umuntu akamushyira muri paradizo

Umuremyi arema umuntu akamushyira muri paradizo

Imana yaremye isanzure ry’ikirere n’ibifite ubuzima ku isi, hanyuma irema umugabo n’umugore batunganye, ibashyira mu busitani bwiza, kandi ibaha amategeko bagombaga kubahiriza

“MU NTANGIRIRO Imana yaremye ijuru n’isi” (Intangiriro 1:1). Abantu bavuga ko ayo ari yo magambo y’intangiriro yamamaye kurusha andi yose yanditswe. Bibiliya ikoresha iyo nteruro yoroheje ariko ifite imbaraga, ikatumenyesha Umuntu w’ingenzi ugenda agaruka mu Byanditswe Byera byose, ni ukuvuga Yehova, Imana ishoborabyose. Umurongo wa mbere wa Bibiliya uhishura ko Imana ari yo Muremyi w’isanzure ry’ikirere, hakubiyemo n’uyu mubumbe dutuyeho. Imirongo ikurikiraho isobanura ko mu bihe bitandukanye byamaze igihe kirekire, mu buryo bw’ikigereranyo byitwa iminsi, Imana yatunganyije isi kugira ngo tuyitureho, ikarema ibintu byose bihebuje bigize iyi si dutuyemo.

Ikiremwa gihebuje kurusha ibindi byose Imana yaremye ku isi ni umuntu. Yaremwe mu ishusho y’Imana, ni ukuvuga ko afite ubushobozi bwo kugaragaza imico ya Yehova, urugero nk’urukundo n’ubwenge. Imana yaremye umuntu mu mukungugu wo hasi. Imana yamwise Adamu, maze imushyira muri paradizo, ari bwo busitani bwa Edeni. Imana ubwayo ni yo yateye ubwo busitani, yuzuzamo ibiti byiza byera imbuto ziribwa.

Imana yabonye ko umugabo yari akeneye umugore. Yafashe urubavu rwa Adamu ikuramo umugore iramumuzanira ngo amubere umufasha, hanyuma amwita Eva. Adamu yasabwe n’ibyishimo, avuga amagambo y’igisigo agira ati “uyu ni igufwa ryo mu magufwa yanjye, kandi ni umubiri wo mu mubiri wanjye.” Imana yaravuze iti “ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akomatana n’umugore we, maze bombi bakaba umubiri umwe.”—Intangiriro 2:22-24; 3:20.

Imana yahaye Adamu na Eva amategeko abiri. Mbere na mbere, Imana yababwiye ko bagombaga guhinga isi bari batuyemo kandi bakayifata neza, amaherezo bakazayuzuzamo urubyaro rwabo. Hanyuma Imana yababwiye ko batagombaga kurya imbuto z’igiti kimwe gusa mu biti byari mu busitani bugari, ni ukuvuga “igiti kimenyesha icyiza n’ikibi” (Intangiriro 2:17). Kutumvira iryo tegeko byari gutuma bapfa. Igihe Imana yahaga uwo mugabo n’umugore ayo mategeko, yari ibahaye uburyo bwo kugaragaza ko bemera ko Imana ari yo Muyobozi wabo. Nanone kumvira Imana byari kugaragaza ko bayikunda kandi ko bayishimira. Bari bafite impamvu zo kumvira ubwo buyobozi burangwa n’ineza. Abo bantu bari batunganye nta nenge bafite. Bibiliya itubwira ko ‘Imana yarebye ibyo yaremye byose ikabona ko byari byiza cyane.’—Intangiriro 1:31.

—Bishingiye mu Ntangiriro igice cya 1 n’icya 2.