Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 9

Abisirayeli bisabira umwami

Abisirayeli bisabira umwami

Sawuli, umwami wa mbere wa Isirayeli, ntiyumviye Yehova. Yasimbuwe na Dawidi, wagiranye n’Imana isezerano ry’ubwami buzahoraho iteka

NYUMA ya Samusoni, Samweli yabaye umuhanuzi n’umucamanza wa Isirayeli. Abisirayeli bakomezaga kumubwira ko bashakaga kumera nk’andi mahanga, na bo bakagira umwami w’umuntu ubayobora. Nubwo icyo cyifuzo cyababaje Yehova, yabwiye Samweli ngo abemerere ibyo bamusabye. Imana yatoranyije umugabo wicishaga bugufi witwaga Sawuli, ngo abe umwami. Icyakora uko igihe cyagendaga gihita, Umwami Sawuli yaje kuba umwibone kandi ntiyumvire. Yehova yanze ko akomeza kuba umwami maze abwira Samweli ngo atoranye undi, nuko atoranya umusore witwaga Dawidi. Icyakora, hashize imyaka myinshi Dawidi ataraba umwami.

Birashoboka ko igihe Dawidi yari akiri ingimbi, ari bwo yasuye abavandimwe be bari mu ngabo za Sawuli. Ingabo zose zari zatewe ubwoba n’umwanzi w’umurwanyi w’igihanyaswa witwaga Goliyati, wakomezaga kubatuka agatuka n’Imana yabo. Dawidi yararakaye yemera guhangana n’uwo murwanyi w’igihangange. Uwo musore yagiye kurwanya icyo gihangange cyari gifite metero zigera kuri eshatu z’uburebure, afite umuhumetso wonyine n’utubuye duke. Igihe Goliyati yannyegaga Dawidi, Dawidi yavuze ko yari afite intwaro zikomeye kurusha iz’icyo gihangange, kubera ko yarwanaga mu izina rya Yehova Imana! Dawidi yicishije Goliyati ibuye rimwe gusa, amwambura inkota, ayimucisha igihanga. Ingabo z’Abafilisitiya zahiye ubwoba zikwirwa imishwaro.

Mu mizo ya mbere, Sawuli yatangajwe n’ubutwari bwa Dawidi maze amugira umugaba w’ingabo ze. Ariko Sawuli amaze kubona ibyo Dawidi yagendaga akora, yamugiriye ishyari. Byabaye ngombwa ko Dawidi akiza amagara ye, amara imyaka ari impunzi. Nubwo Umwami Sawuli yakomeje kugerageza kwica Dawidi, Dawidi yakomeje kumubera indahemuka kubera ko yari azi ko yari yarashyizweho na Yehova Imana. Amaherezo, Sawuli yaje kugwa ku rugamba. Bidatinze, Dawidi yabaye umwami, nk’uko Yehova yari yarabisezeranyije.

“Nzakomeza intebe y’ubwami bwe, ihame kugeza ibihe bitarondoreka.”2 Samweli 7:13

Igihe Dawidi yari umwami, yifuje cyane kubakira Yehova urusengero. Icyakora, Yehova yabwiye Dawidi ko umwe mu bari kuzamukomokaho ari we wari kurwubaka. Ibyo byasohoreye ku muhungu wa Dawidi witwaga Salomo. Nubwo byari bimeze bityo ariko, Imana yagororeye Dawidi igirana na we isezerano rishishikaje ry’uko umuryango we wari kuvamo ingoma y’ubwami butameze nk’ubundi. Amaherezo ni wo wari kuzavukamo Umucunguzi cyangwa Urubyaro rwasezeranyijwe muri Edeni. Uwo Mucunguzi washyizweho n’Imana yari kuba Mesiya, bisobanura “Uwasutsweho umwuka.” Yehova yasezeranyije ko Mesiya yagombaga kuba Umutegetsi w’Ubwami buzahoraho iteka ryose.

Dawidi yagaragaje ko ashimira abikuye ku mutima, akusanya ibikoresho byinshi n’amabuye y’agaciro kenshi kugira ngo bizakoreshwe mu mushinga wo kubaka urusengero. Nanone yahimbye zaburi nyinshi zahumetswe. Dawidi ageze ku iherezo ry’ubuzima bwe, yaravuze ati “umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri jye, kandi ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.”—2 Samweli 23:2.

Bishingiye mu gitabo cya 1 n’icya 2 cya Samweli; 1 Ibyo ku Ngoma; Yesaya 9:7; Matayo 21:9; Luka 1:32; Yohana 7:42.