Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

Yesu yigishije iby’Ubwami bw’Imana

Yesu yigishije iby’Ubwami bw’Imana

Yesu yigishije abigishwa be ibintu byinshi, ariko yibanze ku ngingo imwe, ni ukuvuga Ubwami bw’Imana

YESU yari yaraje gukora iki ku isi? We ubwe yarabyivugiye agira ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Zirikana ibintu bine Yesu yigishije ku birebana n’ubwo Bwami ari na bwo umurimo wo kubwiriza wari ushingiyeho.

1. Yesu yagombaga kuzaba Umwami. Yesu yavuze adaciye ku ruhande ko ari we Mesiya wari warahanuwe (Yohana 4:25, 26). Nanone yagaragaje ko ari we Mwami umuhanuzi Daniyeli yari yarabonye mu iyerekwa. Yesu yabwiye intumwa ze ko umunsi umwe yari kuzicara ku “ntebe ye y’ubwami y’ikuzo” kandi ko na zo zari kuzicara ku ntebe z’ubwami (Matayo 19:28). Yerekeje kuri iryo tsinda ry’abategetsi aryita ‘umukumbi muto,’ kandi yanavuze ko afite “izindi ntama,” zitari muri iryo tsinda.—Luka 12:32; Yohana 10:16.

2. Ubwami bw’Imana bwari kuzimakaza ubutabera nyakuri. Yesu yagaragaje ko Ubwami bwari kuzakuraho akarengane gakomeye kuruta akandi kose binyuze mu kweza izina rya Yehova Imana, no kurikuraho igitutsi cyose Satani yaritutse uhereye ku kwigomeka ko muri Edeni (Matayo 6:9, 10). Nanone Yesu yagaragaje mu mibereho ye ya buri munsi ko atarobanuraga abantu ku butoni, yigisha abagabo n’abagore, abakire n’abakene nta kurobanura. Nubwo inshingano ye y’ibanze yari iyo kwigisha Abisirayeli, nanone yafashije Abasamariya n’Abanyamahanga batari Abayahudi. Yesu yari atandukanye n’abayobozi b’amadini bo mu gihe cye, kuko atigeze arangwa no gutonesha cyangwa kurobanura.

3. Ubwami bw’Imana ntibwagombaga kuba ubw’iyi si. Yesu yabayeho mu gihe cyaranzwe n’imvururu nyinshi. Igihugu cye cyategekwaga n’abanyamahanga. Ariko kandi, igihe abantu bageragezaga kumushyira muri politiki y’icyo gihe, yarabyanze (Yohana 6:14, 15). Hari umunyapolitiki yabwiye ati “ubwami bwanjye si ubw’iyi si” (Yohana 18:36). Yabwiye abigishwa be ati ‘ntimuri ab’isi’ (Yohana 15:19). Ntiyabemereye gukoresha intwaro z’intambara, ndetse n’igihe bashakaga kumurwanirira.—Matayo 26:51, 52.

‘Yagiye mu midugudu, arabwiriza kandi atangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana.’Luka 8:1

4. Ubutegetsi bwa Kristo bwari kuba bushingiye ku rukundo. Yesu yasezeranyije ko yari kuruhura abantu akaborohereza imitwaro (Matayo 11:28-30). Kandi koko yashohoje ibyo yasezeranyije. Yatangaga inama zuje urukundo, zigusha ku ngingo z’ukuntu umuntu yahangana n’imihangayiko, akabana neza n’abandi, akarwanya umutego wo gukunda ubutunzi kandi akabona ibyishimo (Matayo, igice cya 5-7). Kubera ko yagiraga urukundo, abantu b’ingeri zose bamwishyikiragaho. Ndetse n’abantu bakandamizwaga cyane baramusangaga, biringiye ko abagaragariza ineza kandi akabubaha. Mbega ukuntu Yesu azaba ari Umutegetsi mwiza!

Hari ubundi buryo bukomeye cyane Yesu yigishijemo iby’Ubwami bw’Imana. Yakoze ibitangaza byinshi. Kuki yabikoze? Nimucyo tubirebe.

—Bishingiye ku gitabo cya Matayo, Mariko, Luka na Yohana.