Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Ibitangaza bya Yesu

Ibitangaza bya Yesu

Yesu yagaragaje uko azakoresha ububasha bwe bwa cyami binyuze ku bitangaza yakoze

IMANA yahaye Yesu ububasha bwo gukora ibintu abandi bantu batashoboraga gukora. Yesu yakoze ibitangaza byinshi cyane kandi akenshi yabikoreraga imbere y’imbaga y’abantu. Ibyo bitangaza byagaragazaga ko Yesu yari afite ububasha ku banzi n’inzitizi abantu badatunganye batari barashoboye kurwanya ngo babivaneho burundu. Nimucyo dusuzume ingero zimwe na zimwe.

Inzara. Igitangaza cya mbere Yesu yakoze cyari icyo guhindura amazi divayi. Mu bihe bibiri bitandukanye, yagaburiye imbaga y’abantu babarirwa mu bihumbi bari bashonje akoresheje imigati mike n’amafi make. Aho hombi, bose barariye barahaga barasigaza.

Indwara. Yesu yakijije abantu bari barwaye “indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose” (Matayo 4:23). Yesu yakijije impumyi, ibiragi, ababembe n’abari barwaye igicuri, akiza ibirema n’abamugaye. Nta ndwara n’imwe yamunaniraga.

Inkubi y’umuyaga. Igihe Yesu n’abigishwa be bambukaga inyanja ya Galilaya, bahuye n’umuyaga ukaze. Abigishwa bahiye ubwoba. Yesu yarebye umuyaga maze arawucyaha ati “ceceka! Tuza!” Nuko umuyaga urahosha, haba ituze ryinshi (Mariko 4:37-39). Ikindi gihe, yagenze hejuru y’inyanja yarimo imiraba iteye ubwoba.—Matayo 14:24-33.

Imyuka mibi. Imyuka mibi irusha cyane abantu imbaraga. Hari abantu benshi bananiwe kwigobotora abo banzi babi b’Imana. Ariko kandi, incuro nyinshi iyo Yesu yategekaga iyo myuka mibi ngo ive mu bantu, nta bubasha yabaga igifite kuri abo bantu. Yesu ntiyatinyaga iyo myuka mibi. Ahubwo, ni yo yari izi ubutware bwe kandi ikamutinya.

Urupfu. Birakwiriye ko urupfu rwitwa ‘umwanzi wa nyuma,’ kuko ari nta muntu ushobora kurutsinda (1 Abakorinto 15:26). Nyamara Yesu yazuye abapfuye, asubiza umwana w’umuhungu nyina wari umupfakazi, kandi ababyeyi bari bishwe n’agahinda abasubiza umwana wabo w’umukobwa. Ikintu kitazibagirana, ni igihe Yesu yazuraga incuti ye Lazaro, akamuzurira imbere y’imbaga y’abantu benshi bari mu cyunamo, nubwo Lazaro yari amaze iminsi ine apfuye! Ndetse n’abanzi ba Yesu bari barinangiye, biyemereye ko Yesu yakoze icyo gitangaza.—Yohana 11:38-48; 12:9-11.

None se kuki Yesu yakoze ibyo bitangaza byose, ko n’ubundi abo yazuye bose bongeye bagapfa? Yego koko barongeye barapfa, ariko ibitangaza bya Yesu byageze ku bintu byiza birambye. Byagaragaje ko ubuhanuzi bwose buhebuje bwerekeye ubutegetsi bw’Umwami Mesiya bufite ishingiro. Nta washidikanya ko Umwami washyizweho n’Imana ashobora kuvanaho burundu inzara, indwara, inkubi y’umuyaga, imyuka mibi cyangwa urupfu. Yamaze kugaragaza ko Imana yamuhaye ububasha bwose bwo kubikuraho.

Bishingiye mu gitabo cya Matayo, Mariko, Luka na Yohana.