Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 21

Yesu ni muzima!

Yesu ni muzima!

Yesu yabonekeye abigishwa be kugira ngo abahe amabwiriza kandi abatere inkunga

YESU amaze iminsi itatu apfuye, hari abagore bari abigishwa be babonye ko ibuye ryari riri ku munwa w’imva ryari ryavanyweho. Byongeye kandi, imva yarimo ubusa!

Habonetse abamarayika babiri. Umwe aravuga ati ‘murashaka Yesu w’i Nazareti. Yazutse’ (Mariko 16:6). Abo bagore bahise biruka, bajya kubibwira intumwa. Bakiri mu nzira, bahuye na Yesu. Yarababwiye ati “mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye i Galilaya, kandi aho ni ho bazambonera.”—Matayo 28:10.

Nyuma yaho kuri uwo munsi, hari abigishwa babiri bari bavuye i Yerusalemu bagiye mu mudugudu witwa Emawusi. Umuntu batari bazi yaraje ajyana na bo maze ababaza ibyo baganiragaho. Mu by’ukuri yari Yesu wazutse, ariko yababonekeye afite isura batahise bamenya. Bamushubije bababaye bamubwira ko bavugaga ibya Yesu. Uwo muntu yabasobanuriye ibintu byose biri mu Byanditswe byerekeranye na Mesiya. Koko rero, Yesu yashohoje mu buryo bwuzuye ubuhanuzi bwose bwerekeranye na Mesiya. * Igihe abo bigishwa bamenyaga ko uwo muntu wabavugishaga yari Yesu wari wazuwe ari ikiremwa cy’umwuka, yahise abura.

Abo bigishwa babiri bahise basubira i Yerusalemu. Bagezeyo, basanze intumwa ziteraniye hamwe mu nzu ikinze. Mu gihe abo bigishwa babiri bazitekererezaga ibyababayeho, Yesu yahise ababonekera. Abigishwa be baratangaye cyane! Yesu yarababajije ati “ni iki gitumye muhagarika umutima, kandi ni iki gituma mushidikanya mu mitima yanyu?”—Luka 24:38, 46.

Mu gihe cy’iminsi 40 Yesu amaze kuzuka, yagiye abonekera abigishwa be mu bihe bitandukanye. Igihe kimwe yabonekeye abasaga 500! Birashoboka ko icyo gihe ari bwo yabahaye inshingano iremereye igira iti ‘nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose. Kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka.’—Matayo 28:19, 20.

Ku ncuro ya nyuma Yesu yamaranye n’intumwa ze zizerwa 11, yarazisezeranyije ati “muzahabwa imbaraga umwuka wera nubazaho, kandi muzambera abahamya . . . kugera mu turere twa kure cyane tw’isi” (Ibyakozwe 1:8). Hanyuma Yesu yazamuwe mu ijuru, igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.

—Bishingiye muri Matayo igice cya 28; Mariko igice cya 16; Luka igice cya 24; Yohana igice cya 20 n’icya 21; 1 Abakorinto 15:5, 6.

^ par. 6 Niba wifuza ingero z’ubuhanuzi bwerekeye Mesiya bwasohoreye kuri Yesu, reba Igice cya 14, Igice cya 15, n’Igice cya 16 muri aka gatabo, n’Ibisobanuro bya 5 ku mutwe uvuga ngo “Ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya” mu gitabo Ni iki Bibiliya itwigisha?