Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 23

Ubutumwa bwiza bukwirakwira

Ubutumwa bwiza bukwirakwira

Pawulo yakoze ingendo zo mu mazi no ku butaka agiye kubwiriza

PAWULO amaze guhinduka Umukristo, yatangaje ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana abishishikariye cyane, kandi ibyo byatumye na we wari warahoze arwanya ubwo butumwa, arwanywa cyane. Iyo ntumwa yarangwaga n’ishyaka yakoze ingendo nyinshi ibwiriza, igera mu turere twa kure ikwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana, ari bwo buzasohoza umugambi wa mbere Imana yari ifitiye abantu.

Igihe Pawulo yari mu rugendo rwe rwa mbere rwo kubwiriza, ageze i Lusitira yakijije umugabo wari waravutse ari ikirema. Abantu batangiye gutera hejuru cyane bavuga ko Pawulo na mugenzi we Barinaba bari imana. Pawulo na Barinaba bashoboye kubuza iyo mbaga y’abantu kubatambira ibitambo ariko bibagoye. Icyakora, iyo mbaga y’abantu benshi bohejwe n’abanzi ba Pawulo maze bamutera amabuye, bamusiga bibwira ko yapfuye. Pawulo yarokotse icyo gitero, kandi nyuma y’igihe yagarutse muri uwo mugi gukomeza abigishwa ababwira amagambo yo kubatera inkunga.

Hari Abakristo b’Abayahudi bavugaga ko abizeye batari Abayahudi bagombaga gukurikiza bimwe mu byari mu Mategeko ya Mose. Pawulo yashyikirije icyo kibazo intumwa n’abakuru b’i Yerusalemu. Abo bagabo bamaze kugenzura Ibyanditswe babyitondeye kandi bayobowe n’umwuka wera, bandikiye amatorero maze babagira inama yo kwirinda ibyatambiwe ibigirwamana, kwirinda kurya amaraso n’ibinizwe no gusambana. Ayo mategeko yari ‘ibintu bya ngombwa,’ ariko kubikurikiza ntibyasabaga gukurikiza Amategeko ya Mose.—Ibyakozwe 15:28, 29.

Igihe Pawulo yari mu rugendo rwe rwa kabiri rwo kubwiriza, yagiye i Beroya, ubu akaba ari mu Bugiriki. Abayahudi babaga muri uwo mugi bakiriye Ijambo ry’Imana baryishimiye, bagasuzuma Ibyanditswe buri munsi kugira ngo barebe ko ibyo yabigishaga ari ukuri. Nanone icyo gihe, ibitotezo byatumye yimuka, yerekeza muri Atene. Igihe Pawulo yari imbere y’intiti zo muri Atene, yatanze disikuru ikomeye, yadusigiye urugero rwiza mu birebana no kugira amakenga, ubushishozi n’ubushizi bw’amanga.

Pawulo arangije urugendo rwe rwa gatatu rwo kubwiriza, yagiye i Yerusalemu. Igihe yajyaga mu rusengero rwaho, hari Abayahudi batangije imyivumbagatanyo, bashaka kumwica. Abasirikare b’Abaroma baramukijije, maze bajya kumuhata ibibazo. Kubera ko yari Umuroma, nyuma yaho yaje kujya kwiregura imbere ya guverineri w’Umuroma witwaga Feligisi. Abayahudi ntibashoboye gutanga gihamya n’imwe ku birego baregaga Pawulo. Pawulo yaravuze ati “njuririye Kayisari!,” kugira ngo undi guverineri w’Umuroma witwaga Fesito atamuhana mu maboko y’Abayahudi. Fesito yaramushubije ati “uzajya kwa Kayisari.”—Ibyakozwe 25:11, 12.

Hanyuma Pawulo yashyizwe mu bwato ajya kuburanishirizwa mu Butaliyani. Icyo gihe ubwato bwabamenekeyeho, bituma bamara amezi y’imbeho ku kirwa cya Malita. Igihe yageraga i Roma, yamaze imyaka ibiri mu nzu yakodeshaga. Nubwo iyo ntumwa yarangwaga n’ishyaka yari irinzwe n’umusirikare, yakomeje kubwiriza iby’ubwami bw’Imana abayisuraga bose.

—Bishingiye mu Byakozwe 11:22–28:31.