Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ubutumwa buri muri Bibiliya muri make

Ubutumwa buri muri Bibiliya muri make
  1. Yehova yaremye Adamu na Eva bashobora kuzabaho iteka muri Paradizo. Satani yaharabitse izina ry’Imana kandi ashidikanya ku burenganzira bwayo bwo gutegeka. Adamu na Eva bafatanyije na Satani mu kwigomeka, bibazanira icyaha n’urupfu bo n’urubyaro rwabo

  2. Yehova yaciriye urubanza ibyo byigomeke kandi asezeranya Umucunguzi cyangwa Urubyaro ruzamena Satani umutwe, rukavanaho ingaruka zose zatewe no kwigomeka n’icyaha

  3. Yehova yasezeranyije Aburahamu na Dawidi ko bari kuzaba ba sekuruza b’Urubyaro cyangwa Mesiya, uzaba Umwami agategeka iteka ryose

  4. Yehova yahumekeye abahanuzi kugira ngo bahanure ko Mesiya yari gukiza icyaha n’urupfu. Azaba Umwami mu Bwami bw’Imana buzakuraho intambara, indwara n’urupfu, ari kumwe n’abandi bazafatanya gutegeka

  5. Yehova yohereje Umwana we ku isi kandi agaragaza ko Yesu ari we Mesiya. Yesu yabwirije iby’Ubwami bw’Imana kandi atanga ubuzima bwe ho igitambo. Hanyuma Yehova yamuzuye ari umwuka

  6. Yehova yimitse Umwana we aba Umwami mu ijuru, biba intangiriro y’iminsi y’imperuka y’iyi si. Yesu ayobora abigishwa be ku isi mu gihe babwiriza Ubwami bw’Imana ku isi yose

  7. Yehova azategeka Umwana we azane Ubwami butegeke isi yose. Ubwami buzamenagura ubutegetsi bubi bwose, bushyireho paradizo maze bugeze abantu bizerwa ku butungane. Bizagaragara ko Yehova ari we ufite uburenganzira bwo gutegeka, kandi izina rye rizezwa iteka ryose