Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wowe wizera iki?

Ese wowe wizera iki?

Hari abanyamadini benshi bumva ko ibyanditswe muri Bibiliya bigomba gufatwa uko byakabaye, bemera ko isi n’ibiyirimo byose byaremwe mu minsi itandatu y’amasaha 24, mu myaka ibihumbi bike ishize. Abantu batemera Imana bashobora kukwemeza ko Imana itabaho, ko Bibiliya ari igitabo kivuga ibintu bitabayeho, kandi ko ubuzima bwapfuye kubaho gutya gusa mu buryo bw’impanuka.

Abantu benshi bemera ibintu biri hagati y’ibyo bitekerezo bivuguruzanya. Kuba urimo usoma aka gatabo, bishobora kugaragaza ko uri umwe muri abo bantu. Ushobora kuba wemera Imana kandi ukaba wubaha Bibiliya. Ariko nanone, ushobora kuba wubaha ibitekerezo by’abahanga mu bya siyansi, baminuje kandi bemerwa, batemera ko ubuzima bwabayeho biturutse ku irema. Niba uri umubyeyi, ushobora kuba wibaza uko wasubiza abana bawe baramutse bakubajije ibibazo birebana n’ubwihindurize hamwe n’irema.

Intego y’aka gatabo ni iyihe?

Aka gatabo ntikagamije gupfobya ibitekerezo by’abemera ko ibyanditswe muri Bibiliya bigomba gufatwa uko byakabaye cyangwa iby’abahitamo kutemera Imana. Ahubwo turiringira ko aka gatabo kazagushishikariza kongera gusuzuma aho bimwe mu byo wizera bishingiye. Kazaguha ibisobanuro by’inkuru y’irema ivugwa muri Bibiliya, ibisobanuro ushobora kuba utarigeze utekerezaho. Kazatsindagiriza impamvu ibyo wemera ku birebana n’uko ubuzima bwatangiye, atari ibyo gufatanwa uburemere buke.

Ese uzemera ibitekerezo by’abavuga ko nta Muremyi w’umunyabwenge ubaho kandi ko Bibiliya atari iyo kwiringirwa? Cyangwa uzasuzuma icyo Bibiliya ivuga? Ni izihe nyigisho ukwiriye kwiringira no kwizera? Ese ni izo muri Bibiliya cyangwa ni iz’abemera ubwihindurize (Abaheburayo 11:1)? Kuki utasuzuma ibyo bihamya?