Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese ibyo wakwemera byose nta cyo bitwaye?

Ese ibyo wakwemera byose nta cyo bitwaye?

Ese utekereza ko ubuzima bufite intego? William B. Provine, umwe mu bashyigikira ubwihindurize, yagize ati “ibyo twamenye ku birebana n’ukuntu ubwihindurize bwabayeho bigira uruhare rukomeye ku buryo tubona ubuzima.” Yageze ku wuhe mwanzuro? Yagize ati “jye mbona kuba abantu bariho cyangwa isanzure ry’ikirere ririho, nta kintu cyihariye bigamije.”32

Zirikana icyo ayo magambo asobanura. Niba ubuzima nta kintu cyihariye bumaze, ubwo kuba uriho nta kindi byaba bigamije uretse kugerageza gukora ibyiza uko ushoboye, hanyuma wenda ukazabyara abana bazagira imico nk’iyawe. Ubwo upfuye byaba birangiye, nta kuzongera kubaho ukundi. Ubwonko bwawe, bufite ubushobozi bwo gutekereza, kwiyumvisha ibintu no gutekereza ku cyo kubaho bimaze, bwaba bwarabayeho mu buryo bw’impanuka.

Si ibyo gusa kandi. Abenshi mu bemera ubwihindurize bavuga ko Imana itabaho cyangwa ko idashobora kugira uruhare mu bibera ku isi. Bibaye ari uko bimeze, abanyapolitiki, intiti n’abayobozi b’amadini ni bo bagena iby’imibereho yacu yo mu gihe kiri imbere. Duhereye ku byo abo bantu bagiye bakora mu bihe byashize, akaduruvayo, ubushyamirane ndetse no kwangirika byibasiye abatuye isi, byazahabwa intebe. Nanone kandi, ubwihindurize buramutse bwarabayeho koko, byaba bikwiriye ko umuntu abaho akurikije ibivugwa muri aya magambo y’abantu bihebye agira ati “mureke twirire twinywere kuko ejo tuzapfa.”—1 Abakorinto 15:32.

Ibinyuranye n’ibyo, Bibiliya yigisha ko ku Mana “ari ho hari isoko y’ubuzima” (Zaburi 36:9). Ayo magambo afite byinshi asobanura.

Niba ibyo Bibiliya ivuga ari ukuri, ubwo kubaho bifite icyo bimaze. Umuremyi wacu afite umugambi wuje urukundo yateganyirije abantu bose bahitamo kubaho mu buryo buhuje n’uko ashaka (Umubwiriza 12:13). Uwo mugambi ukubiyemo isezerano ryo kubaho iteka mu isi itarimo akaduruvayo, amakimbirane no kwangirika, ndetse itarimo n’urupfu.—Zaburi 37:10, 11; Yesaya 25:6-8.

Hirya no hino ku isi, hari abantu babarirwa muri za miriyoni bemera ko kwiga ibyerekeye Imana no kuyumvira, ari byo bituma bagira ubuzima bufite intego kuruta ikindi kintu icyo ari cyo cyose (Yohana 17:3). Kwemera ibintu nk’ibyo ntibiba bishingiye ku byo umuntu yifuza gusa ko bibaho. Bishingiye kuri iyi gihamya igaragara: ubuzima bwabayeho binyuze ku irema.