Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 2

Imana y’ukuri ni nde?

Imana y’ukuri ni nde?

Hari Imana imwe y’ukuri yonyine. Izina ryayo ni Yehova (Zaburi 83:18). Imana ni umwuka; ntidushobora kuyibona. Iradukunda kandi ishaka ko natwe tuyikunda. Nanone ishaka ko dukunda abandi (Matayo 22:35-40). Ni yo isumbabyose, ni Umuremyi w’ibintu byose.

Imana yabanje kurema ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga. Nyuma yaho byaje kumenyekana ko icyo kiremwa ari Yesu Kristo. Nanone Yehova yaremye abamarayika.

Yehova yaremye ibintu byose byo mu ijuru . . . n’ibyo ku isi. Ibyahishuwe 4:11

Yehova Imana yaremye inyenyeri, isi n’ibiyiriho byose.​—Intangiriro 1:1.

Yaremye umuntu wa mbere ari we Adamu, amurema mu mukungugu wo hasi.​—Intangiriro 2:7.