IGICE CYA 6
Umwuzure utwigisha iki?
Imana yarimbuye ababi, irokora Nowa n’umuryango we. Intangiriro 7:11, 12, 23
Haguye imvura imara iminsi 40 n’amajoro 40, nuko isi yose irengerwa n’amazi. Abantu babi bose barapfuye.
Ba bamarayika bari barigometse, biyambuye imibiri yabo maze bahinduka abadayimoni.
Abantu bari mu nkuge bararokotse. Nubwo amaherezo Nowa n’abagize umuryango we bageze aho bagapfa, Imana izabazura bafite ibyiringiro byo kubaho iteka.
Matayo 24:37-39
Imana izongera kurimbura abantu babi, irokore abeza.Satani n’abadayimoni be baracyakomeza kuyobya abantu.
Muri iki gihe, abantu benshi banga ubuyobozi bwa Yehova bwuje urukundo nk’uko byari bimeze mu gihe cya Nowa. Vuba aha, Yehova azarimbura ababi bose.—2 Petero 2:5, 6.
Hari abantu bameze nka Nowa. Batega Imana amatwi kandi bagakora ibyo ibategeka. Abo ni Abahamya ba Yehova.