Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Umwuzure utwigisha iki?

Umwuzure utwigisha iki?

Imana yarimbuye ababi, irokora Nowa n’umuryango we. Intangiriro 7:11, 12, 23

Haguye imvura imara iminsi 40 n’amajoro 40, nuko isi yose irengerwa n’amazi. Abantu babi bose barapfuye.

Ba bamarayika bari barigometse, biyambuye imibiri yabo maze bahinduka abadayimoni.

Abantu bari mu nkuge bararokotse. Nubwo amaherezo Nowa n’abagize umuryango we bageze aho bagapfa, Imana izabazura bafite ibyiringiro byo kubaho iteka.

Imana izongera kurimbura abantu babi, irokore abeza. Matayo 24:37-39

Satani n’abadayimoni be baracyakomeza kuyobya abantu.

Muri iki gihe, abantu benshi banga ubuyobozi bwa Yehova bwuje urukundo nk’uko byari bimeze mu gihe cya Nowa. Vuba aha, Yehova azarimbura ababi bose.—2 Petero 2:5, 6.

Hari abantu bameze nka Nowa. Batega Imana amatwi kandi bagakora ibyo ibategeka. Abo ni Abahamya ba Yehova.