Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Urupfu rwa Yesu rukumariye iki?

Urupfu rwa Yesu rukumariye iki?

Yesu yarapfuye kugira ngo dushobore kubaho. Yohana 3:16

Hashize iminsi itatu Yesu apfuye, hari abagore baje ku mva ye basanga irimo ubusa. Yehova yari yamuzuye.

Nyuma yaho Yesu yabonekeye intumwa ze.

Yehova yazuye Yesu ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga kandi kidashobora gupfa. Abigishwa ba Yesu bamubonye ajya mu ijuru.

Imana yazuye Yesu imugira Umwami w’Ubwami bwayo. Daniyeli 7:13, 14

Yesu yatanze ubuzima bwe kugira ngo acungure abantu (Matayo 20:28). Imana yatumye dushobora kubaho iteka binyuze kuri iyo ncungu.

Yehova yimitse Yesu kugira ngo abe Umwami utegeka isi. Azategekana n’abantu b’indahemuka 144.000 bazuwe bakajyanwa mu ijuru. Yesu n’abo bantu 144.000 ni bo bagize ubwami bwo mu ijuru bukiranuka, ari bwo Bwami bw’Imana.—Ibyahishuwe 14:1-3.

Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo. Intambara, ubugizi bwa nabi, ubukene n’inzara ntibizongera kubaho ukundi. Abantu bazagira ibyishimo nyakuri.—Zaburi 145:16.