Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo Imana ishaka

Ibyo Imana ishaka

Imana ishaka ko tubaho iteka ku isi dufite amahoro n’ibyishimo.

Ushobora kwibaza uti ‘ese ibyo bizashoboka bite?’ Bibiliya ivuga ko Ubwami bw’Imana ari bwo buzatuma bishoboka. Nanone Imana ishaka ko abantu bose bamenya ubwo Bwami kandi bakamenya n’umugambi ifitiye abantu.​—⁠Zaburi 37:11, 29; Yesaya 9:7.

Imana itwifuriza ibyiza.

Nk’uko umubyeyi mwiza yifuza ko abana be bamererwa neza, na Data wo mu ijuru yifuza ko tubaho neza, twishimye iteka ryose (Yesaya 48:17, 18). Imana yatanze isezerano ry’uko umuntu ‘ukora ibyo ishaka azahoraho iteka ryose.’​—⁠1 Yohana 2:17.

Imana ishaka ko tugendera mu nzira zayo.

Bibiliya ivuga ko Umuremyi wacu ashaka ko ‘twiga inzira ze’ kugira ngo “tuzigenderemo” (Yesaya 2:2, 3). Yateguye ‘ubwoko bwitirirwa izina rye,’ kugira ngo ibyo ashaka bimenyekane ku isi hose.​—⁠Ibyakozwe 15:14.

Imana ishaka ko tuyisenga twunze ubumwe.

Abantu basenga Imana by’ukuri ntibicamo ibice, ahubwo urukundo nyarwo bakundana rutuma bunga ubumwe (Yohana 13:35). Muri iki gihe, ni ba nde bigisha abantu bose uko bakorera Imana bunze ubumwe? Turagutera inkunga yo gushaka igisubizo wifashishije aka gatabo.