Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 1

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Abahamya ba Yehova ni bantu ki?

Danimarike

Tayiwani

Venezuwela

U Buhindi

Abahamya ba Yehova uzi bangana iki? Ni abaturanyi bawe, murakorana cyangwa murigana. Hari n’igihe twaba twarigeze kuganira nawe kuri Bibiliya. Mu by’ukuri se uzi abo turi bo? Kandi se kuki tugeza ku bandi ibyo twizera?

Turi abantu basanzwe. Twakuriye ahantu hatandukanye kandi tuba mu buzima butandukanye. Bamwe muri twe kera bari mu madini atandukanye, ndetse hari n’abataremeraga Imana. Icyakora, mbere y’uko tuba Abahamya, twese twafashe igihe cyo gusuzuma neza ibyo Bibiliya yigisha (Ibyakozwe 17:11). Twemeye ibyo twize muri Bibiliya, hanyuma buri wese yifatira umwanzuro wo gusenga Yehova Imana.

Kwiga Bibiliya bitugirira akamaro. Kimwe n’abandi bose, natwe duhura n’ibibazo kandi dukora amakosa. Ariko kubera ko tugerageza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yacu, ubuzima bwacu bwarushijeho kuba bwiza (Zaburi 128:1, 2). Iyo ni yo mpamvu tubwira abandi ibintu byiza twize muri Bibiliya.

Dukurikiza amahame yo muri Bibiliya. Ayo mahame dusanga muri Bibiliya, atuma tugira imibereho myiza, akadufasha kubaha abandi no kugira imico myiza, urugero nk’ubudahemuka no kugira neza. Nanone atuma abantu bagira amagara mazima, bakagirira abandi akamaro, bakagira imiryango yunze ubumwe kandi bakirinda ingeso mbi. Kubera ko twemera ko “Imana itarobanura ku butoni,” twese tugize umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe bahuje ukwizera, bazira urwikekwe rushingiye ku bwoko cyangwa kuri politiki. Nubwo turi abantu basanzwe nk’abandi, mu by’ukuri turi ubwoko bwihariye.​—Ibyakozwe 4:13; 10:34, 35.

  • Ni iki Abahamya ba Yehova bahuriyeho n’abandi bantu?

  • Ni iyihe mico Abahamya bafite bakesha kuba barize Bibiliya?