Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 4

Kuki twahinduye Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya?

Kuki twahinduye Bibiliya yitwa Ubuhinduzi bw’isi nshya?

Kongo (Kinshasa)

U Rwanda

Agace k’ubuhinduzi bwa Symmachus ko mu kinyejana cya gatatu cyangwa icya kane kerekana izina ry’Imana muri Zaburi ya 69:31

Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, Abahamya ba Yehova bakoreshaga ubuhinduzi bwa Bibiliya butandukanye, bakazicapa kandi bakazikwirakwiza. Ariko nyuma y’igihe runaka, twabonye ko hakenewe Bibiliya ihinduye neza yatuma abantu barushaho ‘kugira ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri,’ kuko uwo ari wo mugambi w’Imana (1 Timoteyo 2:3, 4). Iyo ni yo mpamvu mu mwaka wa 1950, hatangiye gusohoka ibice bimwe na bimwe bya Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, ikoresha imvugo ihuje n’igihe tugezemo. Iyo Bibiliya ihuje n’indimi z’umwimerere kandi ihinduye mu buryo bwumvikana, iboneka mu ndimi zirenga 160.

Hari hakenewe Bibiliya yumvikana neza. Kubera ko indimi zihora zihinduka uko igihe gihita, hari za Bibiliya zakoreshaga amagambo atumvikana neza cyangwa atagikoreshwa, ku buryo umusomyi atayumvaga. Nanone hari inyandiko za kera zandikishijwe intoki zihuje n’umwandiko w’umwimerere zavumbuwe, zituma turushaho gusobanukirwa neza igiheburayo, ikigiriki n’icyarameyi byakoreshejwe muri Bibiliya.

Hari hakenewe Bibiliya itagoreka ijambo ry’Imana. Abahinduye Bibiliya mu zindi ndimi, bagombaga gukurikiza uko umwandiko w’umwimerere umeze, aho guhindura ijambo ry’Imana uko bishakiye. Icyakora usanga Bibiliya zitandukanye zitarimo izina ry’Imana bwite, Yehova.

Hari hakenewe Bibiliya ihesha ikuzo Umwanditsi wayo (2 Samweli 23:2). Nk’uko byagaragajwe ku ifoto iri hasi aha, muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, izina ry’Imana ryashubijwe mu mwanya waryo, aho ryabonekaga incuro zigera ku 7.000 mu nyandiko z’umwimerere (Zaburi 83:18). Kuba harakozwe ubushakashatsi bwitondewe mu gihe cy’imyaka myinshi, bituma gusoma iyi Bibiliya biba bishimishije kuko igaragaza neza ibitekerezo byaturutse ku Mana. Waba ufite Bibiliya​—Ubuhinduzi bw’isi nshya cyangwa utayifite, turagutera inkunga yo kugira gahunda yo gusoma ijambo rya Yehova buri munsi.​—Yosuwa 1:8; Zaburi 1:2, 3.

  • Kuki twabonye ko ari ngombwa ko haboneka ubundi buhinduzi bwa Bibiliya?

  • Ni iki umuntu ushaka kumenya ibyo Imana ishaka akwiriye kujya akora buri munsi?