Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 7

Amateraniro yacu aba ameze ate?

Amateraniro yacu aba ameze ate?

Nouvelle-Zélande

U Buyapani

Uganda

Lituwaniya

Amateraniro y’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere yabaga agizwe ahanini n’indirimbo, amasengesho, gusoma no kuganira ku Byanditswe. Nta yindi mihango yakorerwagamo (1 Abakorinto 14:26). Nuza mu materaniro yacu, uzasanga ari uko bimeze.

Ibyo twigishwa biba bishingiye kuri Bibiliya kandi bifite akamaro. Mu mpera z’icyumweru, buri torero rigira Disikuru ishingiye kuri Bibiliya imara iminota 30, igaragaza uburyo ibivugwa muri Bibiliya bihuje n’ibyo duhura na byo mu buzima ndetse n’ibihe turimo. Twese tuba dusabwa gukurikira muri Bibiliya zacu. Nyuma ya disikuru tugira Icyigisho cy’“Umunara w’Umurinzi” kimara isaha, aho abagize itorero bahabwa urubuga rwo gutanga ibitekerezo ku gice cyo mu Munara w’Umurinzi wo kwigwa. Icyo cyigisho kidufasha gukurikiza ibyo Bibiliya itwigisha mu mibereho yacu. Icyo gice tuba twize ni cyo n’abandi bo ku isi hose bari mu matorero arenga 120.000 baba bize.

Amateraniro adufasha kongera ubuhanga bwacu bwo kwigisha. Nanone tugira amateraniro yo mu mibyizi agizwe n’ibyiciro bitatu, yitwa Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Ibyo twiga muri ayo materaniro biba biri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo gasohoka buri kwezi. Icyiciro cya mbere cy’ayo materaniro cyitwa Ubutunzi bwo mu Ijambo ry’Imana, kidufasha gusobanukirwa neza ibice byo muri Bibiliya tuba twarasomye. Hakurikiraho icyiciro cyitwa “Jya urangwa n’ishyaka mu murimo wo kubwiriza,” kiba kirimo ibyerekanwa bigaragaza uko twaganira n’abandi kuri Bibiliya. Uwahagarariye amateraniro aduha inama zidufasha kongera ubuhanga bwo gusoma no kuvuga (1 Timoteyo 4:13). Icyiciro cya nyuma cyitwa Imibereho ikwiriye Abakristo, kitwereka uko twashyira mu bikorwa amahame ya Bibiliya mu mibereho yacu ya buri munsi. Icyo cyiciro kiba kirimo ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo, kidufasha kurushaho gusobanukirwa Bibiliya.

Turizera ko igihe uzaza mu materaniro yacu, uzashimishwa n’inyigisho nziza zo muri Bibiliya uzumva.​—Yesaya 54:13.

  • Ni iki uzumva nuza mu materaniro yacu?

  • Mu materaniro yacu aba buri cyumweru, urumva ari ayahe uzazamo?