Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 10

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?

Gahunda y’iby’umwuka mu muryango ni iki?

Koreya y’Epfo

Burezili

Ositaraliya

Gineya

Kuva kera, Yehova yashakaga ko abagize umuryango bamara igihe bari kumwe biga Ibyanditswe, kandi bakarushaho gushimangira imishyikirano bafitanye (Gutegeka kwa Kabiri 6:6, 7). Iyo ni yo mpamvu ku mugoroba umwe wo mu cyumweru, Abahamya ba Yehova bahurira muri gahunda y’iby’umwuka mu miryango yabo. Icyo gihe baganira batuje ku bintu byo mu buryo bw’umwuka bihuje neza n’ibyo bakeneye. Niyo waba wibana, icyo gihe ushobora kugikoresha neza wiga ibyerekeye Imana, wiyigisha Bibiliya.

Ni igihe gituma urushaho kwegera Yehova. “Mwegere Imana na yo izabegera” (Yakobo 4:8). Iyo twize Ijambo rya Yehova, Bibiliya, turushaho kumenya imico ye n’ibyo yagiye akora. Uburyo bworoshye bwo gutangira gahunda y’iby’umwuka mu muryango, ni ukumara igihe runaka musomera hamwe Bibiliya mu ijwi riranguruye, wenda mukurikije porogaramu ya buri cyumweru iba iri mu Gatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. Buri wese mu bagize umuryango ashobora guhabwa aho ari busome, hanyuma mukungurana ibitekerezo ku mirongo y’Ibyanditswe.

Ni igihe cyo gushimangira imishyikirano y’abagize umuryango. Kwigira Bibiliya mu muryango bituma umugabo n’umugore, ndetse n’ababyeyi n’abana, barushaho gukundana. Cyagombye kuba ari igihe gishimishije kuruta ikindi gihe cyose muri icyo cyumweru. Ababyeyi bashobora kwifashisha igazeti y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! cyangwa urubuga rwacu rwa jw.org mu gihe batoranya ingingo baganiraho n’abana babo, bakurikije ikigero bagezemo. Mushobora kuganira ku kibazo abana bawe bahuye na cyo ku ishuri n’uko bakwiriye kucyitwaramo. Nanone mushobora kurebera hamwe ikiganiro cyo kuri Televiziyo ya jw (tv.pr418.com) mukakiganiraho. Mushobora no kwitoza kuririmba indirimbo zizakoreshwa mu materaniro y’icyo cyumweru, maze mwarangiza mugasangira ibyokurya cyangwa ibyokunywa.

Icyo gihe cyihariye mumara buri cyumweru musenga Yehova muri kumwe, kizatuma abagize umuryango bose bashimishwa n’Ijambo ry’Imana, kandi na yo izabaha imigisha myinshi bitewe n’imihati mushyiraho.​—Zaburi 1:1-3.

  • Kuki tugena igihe cya gahunda y’iby’umwuka mu muryango?

  • Ababyeyi bakora iki kugira ngo iyo gahunda ishimishe abagize umuryango bose?