Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 13

Umupayiniya ni muntu ki?

Umupayiniya ni muntu ki?

Canada

Ku nzu n’inzu

Kwigisha Bibiliya

Icyigisho cya bwite

Ijambo umupayiniya rikunze gukoreshwa ku muntu ugera bwa mbere mu turere abandi batarageramo, akaba afunguye inzira abandi bazakurikira. Yesu na we twavuga ko yari umupayiniya, kuko yoherejwe ku isi gukora umurimo watumye abantu babona ubuzima kandi afungurira abantu inzira izatuma bahabwa agakiza (Matayo 20:28). Muri iki gihe, abigishwa be bamwigana bamara igihe kinini gishoboka ‘bahindura abantu abigishwa’ (Matayo 28:19, 20). Ndetse hari bamwe bashoboye gukora icyo twita umurimo w’ubupayiniya.

Umupayiniya ni umubwiriza umara igihe kinini mu murimo wo kubwiriza. Abahamya ba Yehova bose ni ababwiriza b’ubutumwa bwiza. Ariko hari bamwe bishyiriyeho gahunda yo kuba abapayiniya b’igihe cyose, bakajya bamara amasaha 70 buri kwezi mu murimo wo kubwiriza. Kugira ngo babigereho, abenshi bahisemo akazi kabasaba gukora iminsi mike mu cyumweru. Hari n’abandi batoranywa bakaba abapayiniya ba bwite, bakoherezwa kubwiriza mu turere tutarimo ababwiriza b’Ubwami benshi. Buri kwezi bamara amasaha 130 cyangwa arenga mu murimo wo kubwiriza.Abapayiniya bemera kubaho mu buzima bworoheje, biringiye ko Yehova azabaha iby’ibanze bazakenera mu buzima (Matayo 6:31-33; 1 Timoteyo 6:6-8). Abadashobora kuba abapayiniya b’igihe cyose, igihe babishoboye bashobora kuba abapayiniya b’abafasha, bakongera igihe bamaraga mu murimo wo kubwiriza ku buryo kigera ku masaha 30 cyangwa 50 mu kwezi.

Umupayiniya ayoborwa n’urukundo akunda Imana n’urwo akunda abantu. Kimwe na Yesu, natwe tubona ko abenshi mu bantu bo muri iki gihe bakeneye cyane kumenya Imana n’imigambi yayo (Mariko 6:34). Kandi dufite ubutumwa bwabafasha muri iki gihe, bakagira ibyiringiro bihamye by’igihe kizaza. Urukundo umupayiniya akunda bagenzi be ni rwo rutuma akoresha igihe cye n’imbaraga ze atizigamye, ageza ku bandi ubutumwa bwiza (Matayo 22:39; 1 Abatesalonike 2:8). Ibyo bituma ukwizera kwe kurushaho gukomera, akarushaho kwegera Imana kandi akagira ibyishimo byinshi.​—Ibyakozwe 20:35.

  • Wasobanura ko umupayiniya ari muntu ki?

  • Ni iki gituma bamwe baba abapayiniya b’igihe cyose?