Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 14

Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?

Abapayiniya bahabwa izihe nyigisho?

Amerika

Ishuri rya Gileyadi riri i Patterson, i New York

Panama

Kuva kera, inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana zari zifite umwanya wihariye mu Bahamya ba Yehova. Abantu bakoresha igihe cyabo cyose mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami bahabwa inyigisho zihariye kugira ngo ‘basohoze umurimo wabo mu buryo bwuzuye.’—2 Timoteyo 4:5.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya. Iyo umupayiniya amaze umwaka muri uwo murimo w’igihe cyose, yiyandikisha mu ishuri rimara iminsi itandatu rishobora kubera ku Nzu y’Ubwami imwegereye. Intego y’iryo shuri ni iyo gufasha umupayiniya kwegera Yehova, akarushaho gukora neza umurimo mu buryo bwose ukorwamo kandi agakomeza gukora uwo murimo mu budahemuka.

Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami. Iryo shuri rimara amezi abiri rigamije gutoza abapayiniya b’inararibonye bifuza kwimuka bakava mu karere k’iwabo, bakajya gukorera aho bakenewe hose. Mu by’ukuri bigana umubwirizabutumwa ukomeye kuruta abandi bose babayeho ku isi, ari we Yesu Kristo, bakavuga bati “ndi hano, ba ari jye utuma” (Yesaya 6:8; Yohana 7:29). Kwimukira kure y’iwabo bishobora kubasaba kwitoza kubaho mu mibereho iri munsi y’iyo bari bamenyereye. Umuco, ikirere cyaho n’ibiribwa byaho bishobora kuba bitandukanye cyane n’ibyo bari bamenyereye. Bishobora no kuba ngombwa ko biga ururimi rushya. Iri shuri rifasha abavandimwe na bashiki bacu b’abaseribateri hamwe n’Abakristo bashakanye bari hagati y’imyaka 23 na 65 kwitoza imico ya gikristo bazakenera mu nshingano zabo no kugira ubumenyi buzatuma bashobora gukorera Yehova n’umuryango w’abagize ubwoko bwe mu buryo bwuzuye kurushaho.

Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Mu giheburayo, “Gileyadi” bisobanura “Inkingi y’Umuhamya.” Kuva Ishuri rya Gileyadi ryatangira mu mwaka wa 1943, abanyeshuri baryizemo basaga 8.000 boherejwe ari abamisiyonari bajya gutanga ubuhamya “kugeza ku mpera y’isi,” kandi bageze kuri byinshi (Ibyakozwe 13:47). Igihe abize muri iryo shuri bageraga muri Peru ku ncuro ya mbere, nta matorero yari muri icyo gihugu. Ariko ubu hari amatorero ameze neza asaga 1.000. Igihe abamisiyonari bacu batangiraga kubwiriza mu Buyapani, mu gihugu hose hari Abahamya batageze ku icumi. Ariko ubu hari abasaga 200.000. Amasomo yo mu Ishuri rya Gileyadi amara amezi atanu akubiyemo kwiga Ijambo ry’Imana mu buryo bunonosoye. Abapayiniya ba bwite cyangwa abamisiyonari, abakora ku biro by’amashami, cyangwa abagenzuzi b’uturere batumirirwa kwiga iryo shuri kugira ngo bahabwe imyitozo ihamye yo kubafasha gushyira kuri gahunda umurimo ukorerwa ku isi hose no kuwukomeza.

  • Intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubupayiniya ni iyihe?

  • Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami rigamije iki?