Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 17

Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?

Abagenzuzi b’uturere badufasha bate?

Malawi

Itsinda ry’umurimo wo kubwiriza

Mu murimo wo kubwiriza

Mu nama y’abasaza

Mu Byanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo havugwamo kenshi abagabo babiri, ari bo Barinaba n’intumwa Pawulo. Abo bagabo bari abagenzuzi basuraga amatorero yo mu kinyejana cya mbere. Kuki basuraga ayo matorero? Bashishikazwaga cyane n’icyatuma abavandimwe babo bamererwa neza mu buryo bw’umwuka. Pawulo yivugiye ko yifuzaga ‘gusubira gusura abavandimwe’ ngo arebe uko bamerewe. Yari yiteguye kugenda ibirometero bibarirwa mu magana kugira ngo ajye kubatera inkunga (Ibyakozwe 15:36). Icyo ni na cyo cyifuzo abagenzuzi basura amatorero yacu muri iki gihe baba bafite.

Bazanwa no kudutera inkunga. Buri mugenzuzi w’akarere asura amatorero agera kuri 20 incuro ebyiri mu mwaka, akamara icyumweru muri buri torero. Twishimira kumva inkuru z’ibyabaye mu mibereho y’abo bavandimwe ndetse n’abagore babo, ku babafite. Bakora uko bashoboye kugira ngo bamenyane n’abato n’abakuze, kandi bishimira ko tujyana mu murimo wo kubwiriza no gufasha abantu twigisha Bibiliya. Abo bagenzuzi bajyana n’abasaza gusura abagize umukumbi, kandi mu materaniro no mu makoraniro, batanga disikuru zidutera inkunga.​—Ibyakozwe 15:35.

Bita kuri buri wese. Abagenzuzi b’uturere baba bashaka ko amatorero amererwa neza mu buryo bw’umwuka. Bagirana inama n’abasaza n’abakozi b’itorero, kugira ngo basuzumire hamwe amajyambere y’itorero kandi babagire inama zifatika z’uko basohoza inshingano zabo. Bigisha abapayiniya uko banonosora umurimo wabo kandi bashimishwa no kumenyana n’abantu bakiri bashya bifatanya n’itorero, no kumva ukuntu bagenda batera imbere mu buryo bw’umwuka. Buri wese muri abo bagabo ni ‘umukozi mugenzi wacu, uharanira inyungu zacu’ (2 Abakorinto 8:23). Dukwiriye kwigana ukwizera kwabo n’ukuntu bitanga mu murimo w’Imana.​—Abaheburayo 13:7.

  • Ni iki gituma abagenzuzi b’uturere basura amatorero?

  • Wakora iki ngo uruzinduko rwabo rukugirire akamaro?