Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 18

Dufasha dute abavandimwe bacu bahuye n’ingorane?

Dufasha dute abavandimwe bacu bahuye n’ingorane?

Repubulika ya Dominikani

U Buyapani

Hayiti

Iyo habaye impanuka kamere cyangwa ibiza, Abahamya ba Yehova bihutira gushyiraho gahunda yo gufasha abavandimwe babo bagwiririwe n’iyo mpanuka. Ibyo bigaragaza urukundo nyakuri dukunda bagenzi bacu (Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 3:17, 18). Tubafasha dute?

Dutanga amafaranga. Igihe muri Yudaya hateraga inzara ikomeye, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bo muri Antiyokiya, bohereje amafaranga yo gufasha abavandimwe babo (Ibyakozwe 11:27-30). Natwe iyo twumvise ko abavandimwe bacu bo hirya no hino ku isi bahuye n’amakuba, dutanga amafaranga binyuze mu itorero ryacu kugira ngo babone ibyo bakeneye.​—2 Abakorinto 8:13-15.

Dukora imirimo yo kubafasha. Abasaza bari mu karere impanuka kamere yabereyemo, bagerageza kumenya aho buri wese mu bagize itorero aherereye n’uko amerewe. Komite ishinzwe ubutabazi ishyiraho gahunda yo kubagezaho ibyokurya, amazi meza, imyambaro, aho kuba n’imiti. Abahamya benshi bafite ubuhanga bukenewe, birihira itike bakajya gukora imirimo itandukanye yo gutanga imfashanyo cyangwa gusana amazu yangiritse hamwe n’Amazu y’Ubwami. Kuba abagize umuryango wacu bunze ubumwe kandi bakaba bamenyereye gukorera hamwe, bituma dushobora gutabara vuba mu bihe nk’ibyo by’amakuba. Nubwo dufasha “abo duhuje ukwizera,” iyo bishobotse dufasha n’abandi bantu tutitaye ku madini barimo.​—Abagalatiya 6:10.

Duhumuriza abahuye n’amakuba. Abarokotse impanuka kamere baba bakeneye cyane guhumurizwa. Mu bihe nk’ibyo, Yehova “Imana nyir’ihumure ryose” ni we uduha imbaraga (2 Abakorinto 1:3, 4). Dushimishwa no kubwira abantu bihebye amasezerano dusanga muri Bibiliya, abizeza ko vuba aha Ubwami bw’Imana buzakuraho ibintu byose bibababaza.​—Ibyahishuwe 21:4.

  • Ni iki gituma Abahamya bagoboka vuba bagenzi babo bagwiririwe n’amakuba?

  • Twahumuriza dute abagwiririwe n’amakuba?