Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 19

Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?

Umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge ni nde?

Amafunguro yo mu buryo bw’umwuka atugirira akamaro

Mbere y’uko Yesu apfa, yagiranye ikiganiro cyihariye n’abigishwa be bane, ari bo Petero, Yakobo, Yohana na Andereya. Akibabwira ibyari kuranga ikimenyetso cyo kuhaba kwe, mu minsi y’imperuka, yababajije ikibazo cy’ingenzi agira ati “mu by’ukuri se, ni nde mugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge, shebuja yashinze abandi bagaragu be ngo ajye abaha ibyokurya mu gihe gikwiriye” (Matayo 24:3, 45; Mariko 13:3, 4)? Kubera ko Yesu ari we “shebuja,” yarimo yizeza abigishwa be ko yari kuzashyiraho abari gukomeza gutanga amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu minsi y’imperuka. Uwo mugaragu yari kuba agizwe na ba nde?

Ni itsinda rito ry’abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka. Uwo “mugaragu” agizwe n’Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova. Aha abandi bagaragu ba Yehova amafunguro yo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye. Twiringiye ko uwo mugaragu wizerwa azakomeza kutugezaho “ibyokurya mu gihe gikwiriye.”​—Luka 12:42.

Ashinzwe kwita ku bo mu nzu y’Imana (1 Timoteyo 3:15). Yesu yahaye uwo mugaragu inshingano iremereye yo kwita ku murimo ukorwa n’igice cyo ku isi cy’umuryango wa Yehova. Ibyo bikubiyemo kwita ku mazu n’ibikoresho by’umuryango wa Yehova, kuyobora umurimo wo kubwiriza no kutwigishiriza mu matorero yacu. Kugira ngo ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ ashobore kuduha ibyo dukeneye mu gihe tubikeneye, aduha amafunguro yo mu buryo bw’umwuka agizwe n’ibitabo dukoresha mu murimo wo kubwiriza ndetse n’inyigisho zitangirwa mu materaniro no mu makoraniro.

Uwo mugaragu ni uwizerwa kuko ayoborwa n’ukuri ko muri Bibiliya kandi agasohoza inshingano yahawe yo kubwiriza ubutumwa bwiza. Nanone ni umunyabwenge kuko yita ku mutungo wa Kristo uri hano ku isi (Ibyakozwe 10:42). Bitewe n’imihati ashyiraho, Yehova amuha imigisha, bityo abantu bitabira ukuri bakiyongera, hakaboneka n’amafunguro menshi yo mu buryo bw’umwuka.​—Yesaya 60:22; 65:13.

  • Ni ba nde Yesu yahaye inshingano yo kwita ku bigishwa be mu buryo bw’umwuka?

  • Kuki twavuga ko uwo mugaragu ari uwizerwa akaba n’umunyabwenge?