Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 20

Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?

Inteko Nyobozi ikora ite muri iki gihe?

Inteko nyobozi yo mu kinyejana cya mbere

Basoma ibaruwa y’inteko nyobozi

Mu kinyejana cya mbere, hari itsinda rito ry’‘intumwa n’abasaza’ b’i Yerusalemu bari bagize inteko nyobozi. Ni bo bafataga imyanzuro ikomeye ireba itorero ry’Abakristo bose basutsweho umwuka (Ibyakozwe 15:2). Bafataga imyanzuro bemeranyijeho bose, kubera ko bagenderaga ku Byanditswe kandi bakemera kuyoborwa n’umwuka w’Imana (Ibyakozwe 15:25). No muri iki gihe, urwo rugero ni rwo rukurikizwa.

Imana irayikoresha kugira ngo ibyo ishaka bikorwe. Abavandimwe basutsweho umwuka bari mu Nteko Nyobozi, bita cyane ku Ijambo ry’Imana kandi ni inararibonye mu gufata imyanzuro y’uko umurimo wacu ukorwa, no gukemura ibibazo byo mu rwego rw’idini. Bakora inama buri cyumweru, kugira ngo basuzume ibyo abavandimwe bakeneye hirya no hino ku isi. Nk’uko byari bimeze mu kinyejana cya mbere, batanga amabwiriza ashingiye ku Byanditswe binyuze mu mabaruwa, ku bagenzuzi basura amatorero cyangwa mu bundi buryo. Ibyo bituma abagaragu b’Imana babona ibintu kimwe kandi bagakora ibintu mu buryo bumwe (Ibyakozwe 16:4, 5). Inteko Nyobozi igenzura uko amafunguro yo mu buryo bw’umwuka ategurwa, ikadutera inkunga yo gushyira umurimo wo kubwiriza Ubwami mu mwanya wa mbere, kandi igakurikiranira hafi uburyo abavandimwe bashyirwaho ngo basohoze inshingano runaka.

Iyoborwa n’umwuka w’Imana. Abagize Inteko Nyobozi bashakira ubuyobozi kuri Yehova, we Mutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, no kuri Yesu, Umutware w’itorero (1 Abakorinto 11:3; Abefeso 5:23). Abagize Inteko Nyobozi ntibumva ko ari abayobozi b’ubwoko bw’Imana. “Bakomeza gukurikira Umwana w’intama aho ajya hose,” bafatanyije n’abandi Bakristo basutsweho umwuka (Ibyahishuwe 14:4). Abagize Inteko Nyobozi bishimira amasengesho tuvuga tubasabira.

  • Mu kinyejana cya mbere ni ba nde bari bagize inteko nyobozi?

  • Muri iki gihe, ni mu buhe buryo Inteko Nyobozi ishakira ubuyobozi ku Mana?