Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 24

Amafaranga dukoresha ava he?

Amafaranga dukoresha ava he?

Nepali

Togo

U Bwongereza

Buri mwaka, umuryango wacu utanga Bibiliya n’ibitabo bibarirwa muri za miriyoni amagana, nta kiguzi. Twubaka Amazu y’Ubwami n’amazu akoreramo ibiro by’amashami kandi tugakomeza kuyitaho. Twita ku bakorera kuri za Beteli n’abamisiyonari kandi tugatabara abagwiririwe n’impanuka kamere cyangwa ibiza. Ushobora kwibaza uti “amafaranga akora ibyo byose ava he?”

Ntitwaka abantu icya cumi n’amaturo. Nubwo kugira ngo umurimo wo kubwiriza ugende neza bisaba amafaranga menshi, ntidusabiriza. Hashize imyaka irenga ijana inomero ya kabiri y’igazeti y’Umunara w’Umurinzi ivuze ko twemera ko Yehova ari we ushyigikira uyu murimo dukora, kandi ko “tutazigera twiyambaza abaterankunga.” Kandi koko ntitwigeze tubikora.​—Matayo 10:8.

Ibikorwa byacu bishyigikirwa n’impano zitangwa ku bushake. Hari abantu benshi bishimira uyu murimo dukora wo kwigisha Bibiliya, bagatanga impano z’amafaranga zo kuwushyigikira. Abahamya ba Yehova ubwabo bishimira gutanga igihe, imbaraga, amafaranga ndetse n’ibindi bintu bafite kugira ngo ibyo Imana ishaka bikorwe ku isi hose (1 Ibyo ku Ngoma 29:9). Mu Nzu y’Ubwami haba udusanduku two gushyiramo impano z’amafaranga kugira ngo ababishaka bayashyiremo. Nanone impano zishobora gutangwa binyuze ku rubuga rwacu rwa jw.org. Akenshi usanga ayo mafaranga atangwa n’abantu bafite amikoro make, bameze nk’umupfakazi Yesu yashimye washyize uduceri tubiri tw’agaciro gake mu isanduku y’amaturo (Luka 21:1-4). Ubwo rero, buri wese ashobora kujya agira “icyo ashyira ku ruhande,” kugira ngo atange “nk’uko yabyiyemeje mu mutima we.”​—1 Abakorinto 16:2; 2 Abakorinto 9:7.

Twizeye ko Yehova azakomeza gutuma abantu bafite umutima wo gutanga ‘bamwubahisha ibintu byabo by’agaciro,’ batanga impano zo gushyigikira umurimo w’Ubwami kugira ngo ibyo Yehova ashaka bikorwe.​—Imigani 3:9.

  • Ni iki umuryango wacu utandukaniyeho n’andi madini?

  • Impano zitangwa ku bushake zikoreshwa zite?