Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 25

Impamvu twubaka Amazu y’Ubwami n’uko yubakwa

Impamvu twubaka Amazu y’Ubwami n’uko yubakwa

Boliviya

Nijeriya, mbere na nyuma yo kubaka Inzu y’Ubwami

Tahiti

Nk’uko iryo zina “Inzu y’Ubwami” ribyumvikanisha, ni ahantu hatangirwa inyigisho zishingiye kuri Bibiliya zibanda ku Bwami bw’Imana, ari na bwo Yesu yigishaga.​—Luka 8:1.

Ni ho abantu batuye mu gace runaka bahurira bagiye gusenga Yehova. Porogaramu zo kujya kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni ho zitegurirwa (Matayo 24:14). Amazu y’Ubwami agenda arutanwa ubunini n’uko yubatse; icyakora yose aba yubatse mu buryo buciriritse kandi amenshi aba akoreshwa n’itorero rirenze rimwe. Mu myaka mike ishize, twubatse Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi mirongo (ukoze mwayeni twubaka amazu atanu buri munsi) bitewe no kwiyongera k’umubare w’ababwiriza n’uw’amatorero. None se bikorwa bite?​—Matayo 19:26.

Yubakwa n’impano z’amafaranga zishyirwa mu gasanduku kabigenewe. Izo mpano zoherezwa ku biro by’ishami, kugira ngo zigere ku matorero akeneye kubaka Inzu y’Ubwami cyangwa kuyivugurura.

Yubakwa n’abakozi badahembwa b’ingeri zose. Mu bihugu byinshi, hashyizweho Amatsinda Ashinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami. Amakipi y’abubatsi n’abavoronteri agenda ava mu itorero rimwe ajya mu rindi, akagera no mu turere twitaruye, bagafasha amatorero kwiyubakira Amazu y’Ubwami. Mu bindi bihugu ho, hashyizweho Abahamya bazi iby’ubwubatsi kugira ngo bagenzure imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami mu gace runaka no kuyasana. Nubwo abavandimwe benshi bazi iby’ubwubatsi bitangira imirimo kuri buri mushinga w’ubwubatsi, abagize itorero ryubakirwa ni bo bagira uruhare runini mu mirimo ihakorerwa. Umwuka wa Yehova n’imihati abagaragu be bashyiraho babikuye ku mutima, ni byo bituma ibyo byose bishoboka.​—Zaburi 127:1; Abakolosayi 3:23.

  • Kuki aho duteranira hitwa Inzu y’Ubwami?

  • Ni iki gituma dushobora kubaka Amazu y’Ubwami hirya no hino ku isi?