Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 26

Uko twakwita ku Nzu y’Ubwami

Uko twakwita ku Nzu y’Ubwami

Esitoniya

Zimbabwe

Mongoliya

Poruto Riko

Buri Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yitirirwa izina ryera ry’Imana. Ubwo rero, twumva ko kuba igomba guhora isukuye, igaragara neza, nta n’aho yangiritse, ari ibintu by’agaciro kandi by’ingenzi mu bigize umurimo dukorera Yehova. Twese dushobora kwifatanya muri icyo gikorwa.

Nyuma y’amateraniro ujye witanga ukore isuku. Buri gihe nyuma y’amateraniro, abavandimwe na bashiki bacu bishimira gukora isuku yoroheje bagasiga Inzu y’Ubwami ikeye. Rimwe mu cyumweru, bakora isuku yitondewe. Umusaza cyangwa umukozi w’itorero agenzura uko isuku ikorwa, kandi akenshi yifashisha ilisiti y’ibigomba gukorwa. Bitewe n’ahantu Inzu y’Ubwami iri n’ibikenewe, hari abashobora kwitangira gukubura, gukoropa, guhanagura ivumbi, gutondeka intebe, gusukura mu bwiherero, guhanagura amadirishya n’ibirahuri, kumena imyanda, hamwe no gusukura hanze no gutunganya ubusitani. Nibura rimwe mu mwaka, hateganywa umunsi wo gukora isuku rusange. Iyo dukora isuku turi kumwe n’abana bacu, tuba tubatoza kubaha ahantu dusengera.​—Umubwiriza 5:1.

Mu gihe hari ibikeneye gusanwa, itange ubikore. Buri mwaka, hakorwa igenzura rusange ry’Inzu y’Ubwami, haba mu nzu imbere cyangwa inyuma. Hakurikijwe ibyo iryo genzura rigaragaje, hashobora kugira ibisanwa ngo Inzu y’Ubwami ihore imeze neza, kugira ngo itangirika cyane bikazatwara amafaranga menshi yo kuyisana (2 Ibyo ku Ngoma 24:13; 34:10). Yehova akwiriye gusengerwa mu Nzu y’Ubwami isukuye kandi imeze neza. Iyo twifatanyije muri iyo mirimo yo kuyitaho, tuba tugaragaje urukundo dukunda Yehova n’agaciro duha aho tumusengera (Zaburi 122:1). Nanone bituma ababona Inzu y’Ubwami bashishikarira kumenya Yehova.​—2 Abakorinto 6:3.

  • Kuki tutagombye kwirengagiza gukora isuku ku Nzu y’Ubwami?

  • Ni izihe gahunda zashyizweho kugira ngo Inzu y’Ubwami ihore isukuye?