Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 28

Ni iki uzasanga ku rubuga rwacu rwa interineti

Ni iki uzasanga ku rubuga rwacu rwa interineti

U Bufaransa

Polonye

U Burusiya

Yesu yabwiye abigishwa be ati “mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza maze baheshe So wo mu ijuru ikuzo” (Matayo 5:16). Kugira ngo tubigereho dukoresha neza ikoranabuhanga rigezweho, nka interineti. Urubuga rwacu rwa interineti ni jw.org. Uzarusangaho amakuru avuga imyizerere y’Abahamya ba Yehova n’ibyo bakora. Ni iki kindi uzasangaho?

Ibisubizo Bibiliya itanga ku bibazo abantu bakunda kwibaza. Ushobora kuhabona bimwe mu bisubizo by’ibibazo by’ingenzi abantu bibaza. Urugero, inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Ese imibabaro yose izashira? n’ivuga ngo Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?, ziboneka ku rubuga rwacu mu ndimi zisaga 900. Nanone ushobora kuhasanga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya mu ndimi zisaga 160 n’ibindi bitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, urugero nk’igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? n’amagazeti asohotse vuba y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! Ibyinshi muri ibyo bitabo ushobora kubisomera kuri interineti, cyangwa ukabivanaho biri mu bwoko bw’amafayili amenyerewe ya MP3, PDF cyangwa EPUB. Ushobora no gucapa amapaji make y’igitabo runaka ukayaha umuntu uyifuza, ukurikije ururimi yumva. Nanone ushobora kuhabona za videwo nyinshi ziri mu rurimi rw’amarenga. Ushobora no kuhakura darame zo gusoma Bibiliya, inkuru zishingiye kuri Bibiliya zikinwe mu buryo bwa darame ndetse n’umuzika mwiza ushobora kugushimisha.

Amakuru yizewe agaragaza ibyo Abahamya ba Yehova bakora. Mu byo ushobora gusanga ku rubuga rwacu, harimo amakuru mashya na za videwo zigaragaza umurimo dukora wo kubwiriza ku isi hose, ibibazo Abahamya ba Yehova bahanganye na byo hamwe n’ibikorwa bakora by’ubutabazi. Ushobora kuhasanga amakuru avuga igihe amakoraniro azabera na aderesi z’ibiro by’amashami.

Ibyo byose bituma umucyo wacu umurika, ukagera no mu duce twa kure cyane tw’isi. Abantu bo ku migabane yose, n’abo muri Antaragitika bagezwaho ubutumwa bwiza. Dusenga dusaba ko ‘ijambo rya Yehova ryakomeza kujya mbere ryihuta’ mu isi yose, kugira ngo Imana ihabwe ikuzo.​—2 Abatesalonike 3:1.

  • Ni mu buhe buryo urubuga rwacu rwa jw.org rufasha abantu kumenya ukuri ko muri Bibiliya?

  • Urifuza kuzareba iki ku rubuga rwacu rwa interineti?