Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 10

Wamenya ute idini ry’ukuri?

Wamenya ute idini ry’ukuri?

1. Ese hariho idini rimwe ry’ukuri?

“Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma.”—MATAYO 7:15.

Yesu yigishije abigishwa be ko idini ry’ukuri ari rimwe. Iryo dini ni nk’inzira iyobora ku buzima bw’iteka. Yesu yavuze iby’iyo nzira, agira ati “abayibona ni bake” (Matayo 7:14). Abantu Imana yemera ni abayisenga bashingiye ku Ijambo ryayo ry’ukuri. Abantu bose basenga Imana by’ukuri, baba bunze ubumwe kandi bafite ukwizera kumwe.​—Soma muri Yohana 4:23, 24; 14:6; Abefeso 4:4, 5.

Reba videwo ivuga ngo: Ese Imana yemera amadini yose?

2. Ni iki Yesu yavuze ku birebana n’abahanuzi b’ibinyoma?

“Bavugira mu ruhame ko bazi Imana, ariko bakayihakana binyuze ku mirimo yabo.”—TITO 1:16.

Yesu yaburiye abantu avuga ko abahanuzi b’ibinyoma bari kuzagoreka inyigisho za gikristo. Urebeye inyuma, ubona bameze nk’Abakristo b’ukuri. Amadini yabo avuga ko ari aya gikristo. Ariko ushobora kubatahura. Mu buhe buryo? Idini ry’ukuri ni ryo ryonyine rigizwe n’Abakristo b’ukuri bafite imico n’ibikorwa bibaranga.​—Soma muri Matayo 7:13-23.

3. Wamenya ute Abakristo b’ukuri?

Dore ibintu bitanu biranga Abakristo b’ukuri:

  • Bemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana. Bakora uko bashoboye kose ngo bakurikize amahame ayikubiyemo. Idini ry’ukuri nta ho rihuriye n’amadini agendera ku bitekerezo by’abantu (Matayo 15:7-9). Ibyo Abakristo b’ukuri bigisha, ni na byo bakora.​—Soma muri Yohana 17:17; 2 Timoteyo 3:16, 17.

  • Bubaha izina ry’Imana ari ryo Yehova. Yesu yagaragaje ko yubahaga izina ry’Imana arimenyesha abandi. Yafashije abandi kumenya Imana kandi abigisha gusenga basaba ko izina ry’Imana ryezwa (Matayo 6:9). None se mu gace utuyemo, ni ba nde bamenyekanisha izina ry’Imana?​—Soma muri Yohana 17:26; Abaroma 10:13, 14.

  • Babwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Imana yohereje Yesu kugira ngo abwirize ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Ubwami bw’Imana ni bwo byiringiro rukumbi by’abantu. Yesu yakomeje kubumenyesha abantu kugeza igihe apfiriye (Luka 4:43; 8:1; 23:42, 43). Yavuze ko abigishwa be na bo bagombaga kuzabwiriza ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Ese iyo umuntu akwegereye akakubwira iby’Ubwami bw’Imana, utekereza ko ari uwo mu rihe dini?​—Soma muri Matayo 24:14.

  • Si ab’iyi si mbi. Ushobora guhita ubibwira kuko bativanga muri politiki cyangwa mu makimbirane ashyamiranya abantu (Yohana 17:16; 18:36). Nanone, ntibigana ibikorwa bibi n’imyifatire mibi birangwa muri iyi si.​—Soma muri Yakobo 4:4.

  • Barangwa n’urukundo rwihariye bakundana. Ijambo ry’Imana ribigisha ko bagomba kubaha abantu bo mu moko yose. Amadini y’ikinyoma yakunze gushyigikira intambara zishyamiranya amahanga, ariko Abakristo b’ukuri bo barabyirinze (Mika 4:1-3). Ahubwo Abakristo b’ukuri bakoresha igihe cyabo umutungo wabo, kandi bakitanga batizigamye kugira ngo bafashe abandi kandi babatere inkunga.​—Soma muri Yohana 13:34, 35; 1 Yohana 4:20.

4. Ese ushobora kumenya idini ry’ukuri iryo ari ryo?

Ni irihe dini rishingira inyigisho zaryo zose kuri Bibiliya, rikubaha izina ry’Imana kandi rigatangaza ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro rukumbi by’abantu? Ni irihe dini rirangwa n’urukundo kandi rikirinda gushyigikira intambara? Utekereza ko ari irihe?​—Soma muri 1 Yohana 3:10-12.