Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 15

Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?

Kuki ukwiriye gukomeza kwiga Bibiliya?

1. Gukomeza kwiga Bibiliya bizakugirira akahe kamaro?

Nta gushidikanya ko izi nyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya, zatumye urushaho gukunda Yehova. Ariko hari icyo ugomba gukora kugira ngo urwo rukundo rurusheho gukomera (1 Petero 2:2). Gukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, bizatuma ukomeza kuyegera kandi bishimangire ibyiringiro ufite byo kuzabona ubuzima bw’iteka.​—Soma muri Yohana 17:3; Yuda 21.

Uko uzarushaho kumenya Imana, ni ko ukwizera kwawe kuzarushaho gukomera. Ukwizera kuzagufasha gushimisha Imana (Abaheburayo 11:1, 6). Nanone ukwizera kuzatuma wihana, maze ugire ibyo uhindura mu mibereho yawe.​—Soma mu Byakozwe 3:19.

2. Ni mu buhe buryo kumenya Imana bizagirira abandi akamaro?

Ushobora kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi

Birumvikana ko uzishimira kubwira abandi ibyo wamenye; twese twishimira kubwira abandi inkuru nziza. Uko uzagenda urushaho kwiga Bibiliya, uzamenya uko wakoresha neza Bibiliya igihe usobanura imyizerere yawe cyangwa utangaza ubutumwa bwiza.​—Soma mu Baroma 10:13-15.

Abantu benshi batangira babwira incuti zabo cyangwa bene wabo ibyo bamaze kumenya muri Bibiliya. Ariko ujye ugira amakenga. Aho kubabwira ko ibyo bizera ari ibinyoma, jya ubabwira ibyo Imana isezeranya abantu. Nanone ujye uzirikana ko akenshi abantu bashishikazwa n’imyifatire myiza ufite, aho gushishikazwa n’ibyo uvuga.​—Soma muri 2 Timoteyo 2:24, 25.

3. Ni iyihe mishyikirano uzagirana n’Imana?

Kwiga Ijambo ry’Imana bizatuma urushaho kugirana ubucuti na yo. Ibyo bizagufasha kugirana imishyikirano yihariye na Yehova. Mu by’ukuri, ushobora kuba umwe mu bagize umuryango we.​—Soma mu 2 Abakorinto 6:18.

4. Wakora iki ngo ukomeze gukura mu buryo bw’umwuka?

Nukomeza kwiga Ijambo ry’Imana, uzakomeza no gukura mu buryo bw’umwuka (Abaheburayo 5:13, 14). Saba Umuhamya wa Yehova agufashe kwiga Bibiliya akoresheje igitabo Ni iki Bibiliya itwigisha? Uko uzagenda urushaho kwiga Ijambo ry’Imana, ni na ko ubuzima bwawe buzarushaho kuba bwiza.​—Soma muri Zaburi 1:1-3; 73:27, 28.

Ubutumwa bwiza bwatanzwe na Yehova, Imana igira ibyishimo. Ushobora kugirana imishyikirano myiza na yo uramutse wegereye abantu bayisenga (Abaheburayo 10:24, 25). Nukomeza gukora uko ushoboye kose ngo ushimishe Yehova, bishobora kuzatuma usingira ubuzima nyabwo, ari bwo buzima bw’iteka. Kugirana imishyikirano myiza n’Imana, ni cyo kintu cyiza ushobora gukora mu mibereho yawe.​—Soma muri 1 Timoteyo 1:11; 6:19.