Ese imibabaro izashira?
Ese wasubiza uti . . .
-
Yego?
-
Oya?
-
Birashoboka?
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO
“Imana . . . izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”—Ibyahishuwe 21:3, 4, Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya.
ICYO BISHOBORA KUKUMARIRA
Uzemera ko Imana itaduteza ibibazo.—Yakobo 1:13.
Uzahumurizwa no kumenya ko Imana yiyumvisha uko tuba tumerewe iyo tugezweho n’imibabaro.—Zekariya 2:8.
Uziringira ko imibabaro yose izashira.—Zaburi 37:9-11.
ESE KOKO DUSHOBORA KWEMERA IBYO BIBILIYA IVUGA?
Yego rwose! Hari nibura impamvu ebyiri:
-
Imana yanga imibabaro n’akarengane. Zirikana uko Yehova Imana yumvise ameze igihe abagize ubwoko bwe bo mu bihe bya Bibiliya bakorerwaga urugomo. Bibiliya ivuga ko yababaraga bitewe n’“ababagiriraga nabi.”—Abacamanza 2:18.
Imana yanga cyane abagirira abandi nabi. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova yanga “amaboko avusha amaraso y’utariho urubanza.”—Imigani 6:16, 17.
-
Imana itwitaho buri wese ku giti cye. Abantu si bo bonyine bamenya agahinda kabo ngo ‘buri wese amenye agahinda ko mu mutima we,’ ahubwo Yehova na we arakamenya.—2 Ibyo ku Ngoma 6:29, 30.
Vuba aha Yehova azakoresha Ubwami bwe akureho imibabaro igera kuri buri wese ku giti cye (Matayo 6:9, 10). Hagati aho ariko, ahumuriza abamushakana umutima wabo wose.—Ibyakozwe 17:27; 2 Abakorinto 1:3, 4.
BITEKEREZEHO
Kuki Imana ireka imibabaro ikabaho?
Bibiliya isubiza icyo kibazo mu BAROMA 5:12 no muri 2 PETERO 3:9.