Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 4

Yashimishije se na Yehova

Yashimishije se na Yehova

Ni irihe sezerano Yefuta arimo asezeranya Yehova?

Ntibyari byoroshye, ariko umukobwa wa Yefuta yakoze ibyo se yasezeranyije

Ese urabona uwo mwana w’umukobwa uri ku ifoto?— Ni umukobwa w’umugabo witwa Yefuta. Bibiliya ntitubwira izina rye, ariko tuzi ko yashimishije se na Yehova. Reka dusuzume inkuru ye na se Yefuta.

Yefuta yari umuntu mwiza kandi yamaraga igihe kinini yigisha umukobwa we ibyerekeye Yehova. Nanone yari umugabo w’intwari, akaba n’umuyobozi mwiza. Ni yo mpamvu Abisirayeli bamusabye kubayobora mu ntambara barwanaga n’abanzi babo.

Yefuta yasenze Imana kugira ngo imufashe gutsinda. Yefuta yasezeranyije Yehova ko natsinda yari kumuha umuntu wa mbere wari gusohoka mu nzu ye aje kumusanganira igihe yari kuba agarutse mu rugo. Uwo muntu yari kujya kuba mu ihema ry’Imana akaba ari ho akorera mu buzima bwe bwose. Icyo gihe, abantu bazaga gusengera Imana muri iryo hema. Yefuta yatsinze iyo ntambara! Ese waba uzi umuntu wasohotse mu nzu ye bwa mbere igihe yari agarutse mu rugo?—

Yee, ni umukobwa wa Yefuta! Ni we mwana wenyine yari afite, none yagombaga kumutanga. Ibyo byaramubabaje cyane. Ariko wibuke ko yari yabisezeranyije Imana. Ako kanya, umukobwa we yaramubwiye ati ‘papa, wagiranye na Yehova isezerano, bityo rero ugomba kurisohoza.’

Buri mwaka, incuti z’umukobwa wa Yefuta zajyaga kumusura

Umukobwa wa Yefuta na we yari ababaye. Igihe yari kuba akora mu ihema ry’ibonaniro ntiyari gushaka umugabo ngo abyare abana. Ariko yifuzaga cyane ko se yubahiriza ibyo yasezeranyije kugira ngo ashimishe Yehova. Ibyo kuri we byari bifite agaciro kenshi kuruta gushaka no kubyara abana. Bityo rero, yavuye iwabo ajya kuba mu ihema ry’Imana ubuzima bwe bwose.

Ese utekereza ko ibyo yakoze byashimishije se na Yehova?— Yego, byarabashimishije! Nawe numera nk’umukobwa wa Yefuta, ukumvira Yehova kandi ukamukunda, uzashimisha ababyeyi bawe kandi ushimishe Yehova cyane.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE