Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 6

Dawidi ntiyagize ubwoba

Dawidi ntiyagize ubwoba

Ubigenza ute iyo ufite ubwoba?— Birashoboka ko wiruka, ugasanga papa cyangwa mama ngo bagufashe. Ariko hari undi muntu ushobora kugufasha nawe. Uwo muntu afite imbaraga nyinshi cyane kurusha undi uwo ari we wese. Uwo muntu uzi uwo ari we?— Yee, ni Yehova Imana. Reka tuganire ku nkuru y’umusore uvugwa muri Bibiliya witwa Dawidi. Ntiyagiraga ubwoba, kubera ko yari azi ko Yehova yari kujya amufasha buri gihe.

Kuva Dawidi akiri muto, ababyeyi be bamutoje gukunda Yehova. Ibyo byafashije Dawidi kutagira ubwoba, niyo yagerwagaho n’ibintu biteye ubwoba. Yari azi ko Yehova ari Incuti ye kandi ko yari kumufasha. Umunsi umwe, ubwo Dawidi yari aragiye intama, intare nini yaraje icakira intama! Uzi icyo Dawidi yakoze? Yirukankanye iyo ntare arayica, kandi uko bigaragara nta ntwaro yari afite! Nyuma yaho, idubu yaje gutwara intama, na yo Dawidi arayica! Utekereza ko ari nde wafashije Dawidi?— Yee, ni Yehova.

Hari n’ikindi gihe Dawidi yagaragaje ubutwari mu buryo bwihariye. Icyo gihe Abisirayeli barwanaga n’abantu bitwaga Abafilisitiya. Umwe mu basirikare b’Abafilisitiya yari muremure cyane, kandi ari munini biteye ubwoba! Yitwaga Goliyati. Uwo musirikare yatukaga abasirikare b’Abisirayeli kandi agatuka Yehova. Goliyati yahamagaraga abasirikare b’Abisirayeli ngo baze barwane na we. Ariko Abisirayeli bose bagize ubwoba cyane batinya kurwana na we. Icyakora Dawidi abyumvise, yabwiye Goliyati ati ‘ngiye kuza turwane, kandi Yehova aramfasha ngutsinde!’ Ese utekereza ko Dawidi yari intwari?— Yee, yari intwari rwose. Ese urifuza kumenya uko byagenze nyuma yaho?

Dawidi yafashe umuhumetso n’amabuye atanu y’utubuyenge ajya kurwana n’uwo musirikare munini cyane. Igihe Goliyati yabonaga ukuntu uwo musore yanganaga, yaramusetse cyane! Ariko Dawidi yaramubwiye ati ‘unteye witwaje inkota, ariko jye nguteye mu izina rya Yehova!’ Hanyuma ashyira ibuye mu muhumetso, yiruka asanga Goliyati, maze ararimutera. Iryo buye ryahise rikocora Goliyati hagati y’amaso yombi! Uwo musirikare munini yahise yitura hasi, arapfa! Abafilisitiya bagize ubwoba cyane bose barahunga. Ariko se Dawidi wari ukiri muto yashoboye ate kunesha uwo musirikare munini?— Yehova yaramufashije, kandi Yehova yari afite imbaraga nyinshi kurusha uwo musirikare!

Dawidi ntiyagize ubwoba kubera ko yari azi ko Yehova yari kumufasha

Ni iki inkuru ya Dawidi ikwigishije?— Yehova afite imbaraga kurusha undi muntu uwo ari we wese. Kandi ni Incuti yawe. Bityo rero, ubutaha niwumva ufite ubwoba, uzibuke ko Yehova ashobora kugufasha ukagira ubutwari!

SOMA MURI BIBILIYA YAWE