Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 9

Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova

Yeremiya ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova

Kuki abantu barakariye Yeremiya?

Yehova yarokoye Yeremiya

Rimwe na rimwe abantu baraduseka cyangwa bakaturakarira iyo tubabwira ibyerekeye Yehova. Ibyo bishobora gutuma twumva twareka kuvuga ibyerekeye Imana. Ese nawe byakubayeho?— Bibiliya itubwira inkuru y’umusore wakundaga Yehova, ariko haburaga gato ngo areke kuvuga ibyerekeye Yehova. Yitwaga Yeremiya. Reka dusuzume ibimwerekeyeho.

Igihe Yeremiya yari akiri muto, Yehova yamubwiye ko yagombaga kuburira abantu bakareka gukora ibintu bibi. Ibyo ntibyari byoroheye Yeremiya, kandi yagize ubwoba. Yabwiye Yehova ati ‘sinzi kuvuga. Ndacyari umwana.’ Ariko Yehova yaramubwiye ati ‘ntutinye. Nzagufasha.’

Yeremiya yatangiye kuburira abantu ababwira ko nibadahinduka bazahanwa. Ese utekereza ko abantu bakoze ibyo Yeremiya yababwiye?— Oya. Baramusetse kandi baramurakarira cyane. Ndetse hari n’abashatse kumwica! Utekereza ko Yeremiya yumvise ameze ate?— Yagize ubwoba maze aravuga ati ‘sinzongera kuvuga ibya Yehova.’ Ariko se koko yarabiretse?— Oya, ntiyabiretse. Yakundaga Yehova cyane ku buryo atashoboraga kureka kuvuga ibimwerekeyeho. Kandi Yehova yakomeje kurinda Yeremiya bitewe n’uko atigeze areka kuvuga ibimwerekeyeho.

Urugero, hari igihe abantu babi bajugunye Yeremiya mu cyobo kirekire cyarimo ibyondo. Ntiyari afite ibyokurya cyangwa amazi. Abo bantu bashakaga ko Yeremiya apfira muri icyo cyobo. Ariko Yehova yaramukijije ararokoka!

Ibyabaye kuri Yeremiya bikwigisha iki?— Nubwo hari igihe yagiraga ubwoba, ntiyaretse kuvuga ibyerekeye Yehova. Mu gihe uvuga ibyerekeye Yehova, abantu bashobora kuguseka cyangwa bakakurakarira. Ushobora kumva ubuze amahoro, cyangwa ukumva ugize ubwoba. Ariko ntukigere ureka kuvuga ibyerekeye Yehova. Buri gihe azajya agufasha nk’uko yafashije Yeremiya.

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • Yeremiya 1:4-8; 20:7-9; 26:8-19, 24; 38:6-13