Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 11

Banditse inkuru zivuga ibya Yesu

Banditse inkuru zivuga ibya Yesu

Ese urabona abo bagabo bari kuri iyi foto?— Ni Matayo, Mariko, Luka, Yohana, Petero, Yakobo, Yuda na Pawulo. Abo bagabo bose babayeho mu gihe kimwe na Yesu, kandi banditse inkuru zivuga iby’ubuzima bwa Yesu. Reka tubigeho byinshi.

Ni iki uzi kuri aba bagabo?

Batatu muri bo bari intumwa zajyanaga na Yesu kubwiriza. Uzi abo bagabo batatu abo ari bo?— Ni Matayo, Yohana na Petero. Intumwa Matayo na Yohana bari bazi Yesu cyane, kandi buri wese yanditse igitabo kivuga iby’ubuzima bwa Yesu. Nanone intumwa Yohana yanditse igitabo cyitwa Ibyahishuwe n’inzandiko eshatu zitwa Urwandiko rwa Mbere rwa Yohana, Urwandiko rwa Kabiri rwa Yohana n’Urwandiko rwa Gatatu rwa Yohana. Intumwa Petero yanditse inzandiko ebyiri ziri muri Bibiliya. Zitwa Urwandiko rwa Mbere rwa Petero n’Urwandiko rwa Kabiri rwa Petero. Mu rwandiko rwa kabiri rwa Petero, yavuze ko hari igihe Yehova yari mu ijuru akavuga ibya Yesu ati ‘uyu ni umwana wanjye. Ndamukunda, kandi ndamwishimira.’

Abo bagabo bandi bagaragara ku ifoto na bo batwigisha ibya Yesu mu bitabo banditse. Umwe muri bo ni Mariko. Igihe Yesu yafatwaga ashobora kuba yari ahari, kandi yabonye ibyabaye byose. Undi ni Luka. Yari umuganga, kandi ashobora kuba yarabaye Umukristo nyuma y’urupfu rwa Yesu.

Abandi banditsi ba Bibiliya babiri ubona ku ifoto, ni barumuna ba Yesu. Ese uzi amazina yabo?— Bitwaga Yakobo na Yuda. Mu mizo ya mbere ntibizeraga Yesu. Hari n’igihe batekereje ko yari yarasaze. Ariko nyuma yaho bizeye Yesu bahinduka Abakristo.

Umwanditsi wa Bibiliya wa nyuma ubona ku ifoto, ni Pawulo. Mbere y’uko ahinduka Umukristo yitwaga Sawuli. Yangaga Abakristo, kandi yabagiriraga nabi cyane. Ese uzi icyatumye Pawulo ahinduka Umukristo?— Umunsi umwe, Pawulo yari mu nzira ajya i Damasiko, nuko mu buryo butunguranye yumva umuntu amuvugisha ari mu ijuru. Ni Yesu wamuvugishaga! Yabajije Pawulo ati ‘kuki ugirira nabi cyane abantu banyizera?’ Ibyo bimaze kuba, Pawulo yarahindutse aba Umukristo. Pawulo yanditse ibitabo 14 byo muri Bibiliya, kuva ku Baroma kugeza ku Baheburayo.

Dusoma Bibiliya buri munsi. Si byo?— Iyo dusomye Bibiliya, tumenya byinshi ku byerekeye Yesu. Ese nawe wifuza kumenya byinshi ku byerekeye Yesu?—