Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 14

Ubwami buzategeka isi yose

Ubwami buzategeka isi yose

Ese ubwo Bwami urabuzi?— Yee, ni Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo. Ese urumva ushaka kumenya byinshi ku byerekeye ubwo Bwami?—

Ubwami bwose bugira umwami. Kandi umwami ategeka abaturage bo mu gihugu cye. None se uzi Umwami w’Ubwami bw’Imana?— Ni Yesu Kristo. Aba mu ijuru. Vuba aha azaba Umwami w’abantu bose bazaba bari ku isi! Ese utekereza ko tuzishima igihe Yesu azaba ari Umwami utegeka isi yose?—

Ni iki wifuza cyane kuzabona muri Paradizo?

Tuzishima cyane! Muri Paradizo, abantu ntibazongera kurwana cyangwa kujya mu ntambara. Abantu bose bazaba bakundana. Nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa. Abatabona bazareba, abatumva bazumva kandi abadashobora kugenda bazabasha kwiruka no gusimbuka. Abantu bose bazabona ibyokurya bihagije. Kandi n’inyamaswa zizabana amahoro hagati yazo, kandi zizaba incuti zacu. Abapfuye bazazuka. Benshi mu bagabo n’abagore wamenye muri aka gatabo, urugero nka Rebeka, Rahabu, Dawidi na Eliya na bo bazazuka! None se wifuza kuzahura na bo nibazuka?—

Yehova aragukunda kandi yifuza ko wishima. Nukomeza kwiga ibyerekeye Yehova kandi ukamwumvira, uzabaho iteka muri paradizo nziza cyane! Ese ibyo ni byo wifuza?—

SOMA MURI BIBILIYA YAWE

  • Yesaya 2:4; 11:6-9; 25:8; 33:24; 35:5, 6

  • Yohana 5:28, 29; 17:3