Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 1

“Ubwami bwawe nibuze”

“Ubwami bwawe nibuze”

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Gusuzuma icyo Yesu yigishije ku bihereranye n’Ubwami bw’Imana

1, 2. Ni iki Yehova yavuze intumwa eshatu za Yesu zumva, kandi se zabyitabiriye zite?

 YEHOVA Imana ubwe aramutse agutegetse gukora ikintu runaka wabyitabira ute? Ese icyo yagusaba cyose, ntiwahita ugikora ubishishikariye? Nta gushidikanya ko wahita ugikora!

2 Nyuma ya Pasika yo mu mwaka wa 32, ibintu nk’ibyo byabaye ku ntumwa za Yesu Kristo eshatu ari zo Petero, Yakobo na Yohana. (Soma muri Matayo 17:1-5.) Igihe bari ku “musozi muremure” bari kumwe na Shebuja, babonye mu iyerekwa Yesu ari Umwami wahawe ikuzo mu ijuru. Ibyo babonye muri iryo yerekwa byagaragaraga nk’aho byarimo biba, ku buryo Petero yagerageje kubigiramo uruhare. Mu gihe Petero yari akivuga, haje igicu kirabakingiriza. Hanyuma Petero n’abo yari kumwe na bo bumvise ijwi abantu benshi batigeze bumva, ni ukuvuga ijwi rya Yehova ubwe. Yehova amaze kwemeza ko Yesu ari umwana we, yababwiye akomeje ati “mumwumvire.” Izo ntumwa zumviye ubwo buyobozi buturutse ku Mana. Zumviye ibyo Yesu yazigishije kandi zitera abandi inkunga yo kubigenza batyo.​—Ibyak 3:19-23; 4:18-20.

Yesu yavuze byinshi ku byerekeye Ubwami bw’Imana kuruta indi ngingo iyo ari yo yose

3. Kuki Yehova ashaka ko twumvira Umwana we, kandi se byaba byiza dusuzumye iyihe ngingo?

3 Ayo magambo ngo “mumwumvire,” yanditswe muri Bibiliya ku bw’inyungu zacu (Rom 15:4). Kubera iki? Kubera ko Yesu ari umuvugizi wa Yehova kandi igihe cyose Yesu yabumburaga umunwa ngo yigishe, yigishaga ibyo Se yashakaga ko tumenya (Yoh 1:1, 14). Yesu yavuze ibintu byinshi ku byerekeye Ubwami bw’Imana, ari bwo butegetsi buyobowe na Mesiya buzaba bugizwe na Yesu Kristo n’abandi 144.000 bazategekana na we. Byaba byiza rero dusuzumye iyo ngingo y’ingenzi twitonze, kubera ko ari yo yavuzeho ibintu byinshi kuruta indi ngingo iyo ari yo yose (Ibyah 5:9, 10; 14:1-3; 20:6). Icyakora, nimucyo tubanze dusuzume impamvu Yesu yavuze ibintu byinshi ku byerekeye Ubwami bw’Imana.

“Ibyuzuye umutima . . . ”

4. Yesu yagaragaje ate ko yahozaga ku mutima Ubwami?

4 Yesu ahoza ku mutima Ubwami bw’Imana. Kuki dushobora kubivuga dutyo? Ni ukubera ko amagambo agaragaza ibiri mu mutima. Ibyo tuvuga bigaragaza ibyo tubona ko ari ingenzi by’ukuri. Yesu ubwe yaravuze ati “ibyuzuye umutima ni byo akanwa kavuga” (Mat 12:34). Buri gihe Yesu yavugaga ibyerekeye Ubwami bw’Imana. Ubwami buvugwa incuro zisaga 100 mu Mavanjiri ane, kandi aho buvugwa hafi ya hose ni Yesu wabaga avuga. Yagaragaje ko umurimo we wo kubwiriza wibandaga ku Bwami, agira ati “ngomba gutangariza ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi migi, kuko ibyo ari byo natumwe gukora” (Luka 4:43). Yesu amaze kuzuka, na bwo yakomeje kubwira abigishwa be ibyerekeye Ubwami (Ibyak 1:3). Nta gushidikanya rwose ko Yesu yishimiraga cyane Ubwami mu mutima we, bigatuma avuga ibyabwo.

5-7. (a) Tubwirwa n’iki ko Yehova na we ahoza ku mutima Ubwami? Tanga urugero. (b) Twagaragaza dute ko natwe duhoza ku mutima Ubwami?

5 Yehova na we ahoza ku mutima Ubwami. Tubibwirwa n’iki? Tubibwirwa n’uko Yehova yohereje Umwana we w’ikinege mu isi; kandi ibyo uwo Mwana yavuze n’ibyo yigishije byose byaturukaga kuri Yehova (Yoh 7:16; 12:49, 50). Nanone ibintu byose byanditswe mu nkuru enye z’Amavanjiri zivuga imibereho ya Yesu n’umurimo we, na byo bituruka kuri Yehova. Fata akanya utekereze icyo ibyo bisobanura.

Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese mpoza ku mutima Ubwami bw’Imana?’

6 Tekereza ugiye gushyira amafoto y’umuryango muri alubumu. Ufite amafoto menshi, ariko yose ntashobora gukwirwa muri iyo alubumu. Wabigenza ute? Watoranya ayo ushyiramo. Mu buryo runaka, Amavanjiri ameze nka alubumu y’amafoto idufasha kurushaho kumenya Yesu. Yehova ntiyahumekeye abanditsi b’Amavanjiri kugira ngo bandike ibintu byose Yesu yavuze n’ibyo yakoze igihe yari ku isi (Yoh 20:30; 21:25). Ahubwo umwuka wa Yehova warabayoboye bandika amagambo n’ibikorwa bidufasha gusobanukirwa icyo umurimo wa Yesu wari ugamije, n’ibyo Yehova abona ko ari iby’ingenzi kurusha ibindi (2 Tim 3:16, 17; 2 Pet 1:21). Bityo rero, dushobora rwose kuvuga ko Yehova na we ahoza ku mutima Ubwami kubera ko Amavanjiri arimo ibintu byinshi Yesu yigishije byerekeye Ubwami bw’Imana. Tekereza nawe: Yehova yifuza ko tumenya Ubwami bwe!

7 Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese mpoza ku mutima Ubwami bw’Imana?’ Niba duhoza umutima ku Bwami, tuzashishikarira gutega amatwi ibyo Yesu yavuze n’ibyo yigishije ku byerekeye ubwo Bwami, ni ukuvuga akamaro kabwo, igihe buzazira n’uko buzaza.

“Ubwami bwawe nibuze”​—Buzaza bute?

8. Yesu yasobanuye ate muri make akamaro k’Ubwami?

8 Nimucyo dusuzume isengesho ry’ikitegererezo. Yesu yakoresheje imvugo yoroheje kandi yumvikana neza, asobanura muri make akamaro k’Ubwami, agaragaza icyo buzakora. Muri iryo sengesho yasabye ibintu birindwi. Bitatu bya mbere bifitanye isano n’umugambi wa Yehova, ni ukuvuga kwezwa kw’izina rye, kuza k’Ubwami bwe no gutuma ibyo ashaka bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. (Soma muri Matayo 6:9, 10.) Ibyo bintu bitatu bifitanye isano ya bugufi. Yehova azakoresha Ubwami buyobowe na Mesiya kugira ngo yeze izina rye kandi asohoze ibyo ashaka.

9, 10. (a) Ubwami bw’Imana nibuza buzakora iki? (b) Ni irihe sezerano ryo muri Bibiliya wifuza cyane kuzabona risohora?

9 Ubwami bw’Imana buzaza bute? Iyo dusenga tuvuga ngo “Ubwami bwawe nibuze,” tuba dusaba ko Ubwami bugira icyo bukora. Ubwo Bwami nibuza, buzakoresha ububasha bwabwo bwose ku isi. Buzakuraho iyi si mbi, hakubiyemo ubutegetsi bwose bw’abantu, maze buzane isi nshya ikiranuka (Dan 2:44; 2 Pet 3:13). Hanyuma igihe isi izaba itegekwa n’ubwo Bwami, yose izahinduka paradizo (Luka 23:43). Abantu bapfuye Imana izirikana, bazazuka bongere guhura n’ababo bakundaga (Yoh 5:28, 29). Abantu bumvira bazagezwa ku butungane kandi bazishimira ubuzima buzira iherezo (Ibyah 21:3-5). Icyo gihe noneho, ibyo Yehova Imana ashaka bizaba bikorwa mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru! Ese ntiwifuza kuzabona ayo masezerano yo muri Bibiliya asohozwa? Wibuke ko igihe cyose usenze usaba ko Ubwami bw’Imana buza, uba usaba ko ayo masezerano ahebuje yasohozwa.

10 Biragaragara ko Ubwami bw’Imana ‘butaraza’ ngo busohoze ibyasabwe mu isengesho ry’icyitegererezo. N’ubundi kandi, ubutegetsi bw’abantu buracyategeka, kandi n’isi nshya ikiranuka ntiraza. Icyakora hari inkuru nziza. Ubwami bw’Imana bwashyizweho nk’uko tuzabisuzuma mu gice gikurikira. Nimucyo noneho dusuzume ibyo Yesu yavuze ku birebana n’igihe ubwo Bwami bwari gushyirirwaho n’igihe bwari kuzira.

Ubwami bw’Imana bwari gushyirwaho ryari?

11. Yesu yagaragaje iki ku birebana n’igihe Ubwami bw’Imana bwari kuzashyirirwaho?

11 Yesu yagaragaje ko Ubwami butari gushyirwaho mu kinyejana cya mbere nk’uko bamwe mu bigishwa be bari babyiteze (Ibyak 1:6). Nimucyo dusuzume ibyo yavuze mu migani ibiri yaciye mu bihe bitandukanye ho imyaka itageze kuri ibiri.

12. Umugani w’ingano n’urumamfu ugaragaza ute ko Ubwami butari gushyirwaho mu kinyejana cya mbere?

12 Umugani w’urumamfu mu ngano. (Soma muri Matayo 13:24-30.) Yesu amaze guca uwo mugani, akaba ashobora kuba yarawuciye mu ntangiriro z’umwaka wa 31, yawusobanuriye abigishwa be (Mat 13:36-43). Dore muri make ibyo yavuze muri uwo mugani n’icyo bisobanura: nyuma y’urupfu rw’intumwa, Satani yari kubiba urumamfu (rugereranya Abakristo b’urwiganwa) mu ngano (zigereranya “abana b’Ubwami,” cyangwa Abakristo basutsweho umwuka). Ingano n’urumamfu byari gukurana kugeza mu gihe cy’isarura, ni ukuvuga mu ‘minsi y’imperuka.’ Igihe cy’isarura kimaze gutangira, urumamfu rwari guteranyirizwa hamwe, hanyuma ingano na zo zigakusanywa. Bityo, uwo mugani ugaragaza ko Ubwami butari gushyirwaho mu kinyejana cya mbere, ko ahubwo bwari gushyirwaho igihe cyo gukura kirangiye. Nk’uko byagaragaye, igihe cyo gukura cyarangiye mu mwaka wa 1914, hatangira igihe cy’isarura.

13. Ni uwuhe mugani Yesu yaciye agaragaza ko atari guhita aba Umwami w’Ubwami buyobowe na Mesiya akimara gusubira mu ijuru?

13 Umugani wa mina. (Soma muri Luka 19:11-13.) Yesu yaciye uwo mugani mu mwaka wa 33 igihe yari agiye i Yerusalemu ku ncuro ya nyuma. Bamwe mu bari bamuteze amatwi batekerezaga ko yari guhita ashyiraho Ubwami bakigera i Yerusalemu. Kugira ngo Yesu akosore iyo mitekerereze kandi agaragaze ko Ubwami bwari kuzashyirwaho kera, yigereranyije n’“umuntu wavukiye mu muryango ukomeye” wagombaga kujya “mu gihugu cya kure kwimikirwayo.” a ‘Igihugu cya kure’ Yesu yari kujyamo ni mu ijuru aho Se yari kumuhera ububasha akamugira Umwami. Ariko Yesu yari azi ko atari guhita aba Umwami w’Ubwami buyobowe na Mesiya akimara gusubira mu ijuru. Ahubwo yari kwicara iburyo bw’Imana agategereza ko igihe cyagenwe kigera. Nk’uko byaje kugaragara, yamaze ibinyejana byinshi ategereje.​—Zab 110:1, 2; Mat 22:43, 44; Heb 10:12, 13.

Ubwami bw’Imana buzaza ryari?

14. (a) Yesu yashubije ate ikibazo bane mu ntumwa ze bamubajije? (b) Isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Yesu ritubwira iki ku birebana no kuhaba kwe n’Ubwami?

14 Habura iminsi mike ngo Yesu yicwe, bane mu ntumwa ze baramubajije bati “tubwire, ibyo bizaba ryari, kandi ni ikihe kimenyetso kizagaragaza ukuhaba kwawe n’iminsi y’imperuka?” (Mat 24:3; Mar 13:4) Yesu yabashubije avuga ubuhanuzi burambuye bwanditswe muri Matayo igice cya 24 n’icya 25. Yasobanuye ibintu binyuranye byari kuba ku isi bikaba ikimenyetso kigaragaza igihe cyitwa “ukuhaba” kwe. Intangiriro y’ukuhaba kwe yari guhurirana no gushyirwaho k’Ubwami, naho iherezo ry’ukuhaba kwe rigahurirana no kuza k’Ubwami. Dufite ibimenyetso byinshi bigaragaza ko ubuhanuzi bwa Yesu bwatangiye gusohora mu mwaka wa 1914. b Bityo, uwo mwaka wagaragaje intangiriro y’ukuhaba kwe no gushyirwaho k’Ubwami.

15, 16. Amagambo ngo “ab’iki gihe” yerekeza kuri ba nde?

15 Ariko se Ubwami bw’Imana buzaza ryari? Yesu ntiyigeze agaragaza igihe nyacyo buzazira (Mat 24:36). Ariko yavuze ibintu byagombye gutuma twemera tudashidikanya ko buri hafi cyane. Yesu yagaragaje ko Ubwami bwari kuza nyuma y’uko “ab’iki gihe” babonye isohozwa ry’ubwo buhanuzi bugize ikimenyetso. (Soma muri Matayo 24:32-34.) Amagambo ngo “ab’iki gihe” yerekeza kuri ba nde? Reka dusesengure neza amagambo ya Yesu.

16 “Ab’iki gihe.” Ese Yesu yashakaga kuvuga abantu batizera? Oya. Zirikana abari bamuteze amatwi. Yesu yabwiye ubwo buhanuzi intumwa nke ‘zamwegereye biherereye’ (Mat 24:3). Hari hasigaye igihe gito ngo izo ntumwa zisukweho umwuka wera. Zirikana nanone amagambo akikije ayo. Mbere y’uko Yesu avuga “ab’iki gihe,” yaravuze ati “mufatire urugero ku giti cy’umutini: iyo amashami yacyo atoshye kandi kikazana amababi, mumenya ko impeshyi yegereje. Mu buryo nk’ubwo, namwe nimubona ibyo bintu byose, muzamenye ko ageze hafi, ndetse ku rugi.” Abigishwa ba Yesu basutsweho umwuka ni bo bari kubona ibyo bintu byahanuwe bakamenya n’icyo bisobanura, bakamenya ko Yesu “ageze hafi, ndetse ku rugi.” Si abantu batizera bari kubimenya. Bityo rero, igihe Yesu yavugaga “ab’iki gihe,” yashakaga kuvuga abigishwa be basutsweho umwuka.

17. Amagambo ngo “ab’iki gihe” asobanura iki, kandi se “ibyo byose” ni ibiki?

17 ‘Ntibazashiraho ibyo byose bitabaye.’ Ayo magambo azasohora ate? Kugira ngo dusubize icyo kibazo, tugomba kumenya ibintu bibiri: “ab’iki gihe” ni ba nde, kandi se “ibyo byose” ni ibiki? “Ab’iki gihe” akenshi berekeza ku bantu bari mu kigero cy’imyaka itandukanye babayeho mu gihe runaka. Icyo gihe ntikiba ari kirekire cyane, kandi kigira iherezo (Kuva 1:6). “Ibyo byose” bikubiyemo ibintu byose byahanuwe ko byari kuba mu gihe cyo kuhaba kwa Yesu, cyatangiye mu mwaka wa 1914 kikazarangira ku ‘mubabaro ukomeye.’​—Mat 24:21.

18, 19. Twagombye kumva dute amagambo ya Yesu ahereranye n’“ab’iki gihe,” kandi se ni uwuhe mwanzuro twafata?

18 None se twagombye kumva dute amagambo ya Yesu ahereranye n’“ab’iki gihe”? Ab’iki gihe bagizwe n’amatsinda abiri y’abasutsweho umwuka babayeho mu gihe kimwe. Itsinda rya mbere rigizwe n’abasutsweho umwuka babonye intangiriro y’isohozwa ry’ikimenyetso mu mwaka wa 1914, naho irya kabiri rigizwe n’abasutsweho umwuka babayeho mu gihe abagize itsinda rya mbere bari bakiriho. Nibura bamwe muri abo bo mu itsinda rya kabiri, bazabona intangiriro y’umubabaro wegereje. Abagize ayo matsinda yombi ni abo mu gihe kimwe kubera ko babayeho mu gihe kimwe bose barasutsweho umwuka. c

19 None se twafata uwuhe mwanzuro? Tuzi ko ikimenyetso cyo kuhaba kwa Yesu ari Umwami uganje kigaragara neza ku isi hose. Nanone tubona ko abasutsweho umwuka bakiriho kandi bari mu ‘b’iki gihe’ bakuze; icyakora ntibazapfa ngo bashireho umubabaro ukomeye utaratangira. Bityo rero, dushobora kugera ku mwanzuro w’uko vuba aha Ubwami bw’Imana buzaza bugategeka isi yose. Kubona ukuntu isengesho Yesu yatwigishije agira ati “ubwami bwawe nibuze” rizasohozwa, bizaba bishishikaje rwose!

20. Ni ibihe bintu by’ingenzi bizasuzumwa mu buryo bunonosoye muri iki gitabo, kandi se ni ibihe bintu bizasuzumwa mu gice gikurikira?

20 Ntituzigere twibagirwa amagambo Yehova ubwe yivugiye ari mu ijuru yerekeza ku Mwana we, agira ati “mumwumvire.” Kubera ko turi Abakristo b’ukuri, twumvira ubwo buyobozi bw’Imana tutazuyaje. Dushishikazwa cyane n’ibintu byose Yesu yavuze n’ibyo yigishije ku byerekeye Ubwami bw’Imana. Ibyo ubwo Bwami bwamaze gukora n’ibyo buzakora mu gihe kizaza, ni ibintu by’ingenzi bizasuzumwa mu buryo bunonosoye muri iki gitabo. Igice gikurikira kizasuzuma ibintu bishishikaje byabayeho igihe Ubwami bw’Imana bwashyirwagaho mu ijuru.

a Umugani wa Yesu ushobora kuba waratumye abari bamuteze amatwi bibuka Archelaus, umuhungu wa Herode Mukuru. Mbere y’uko Herode apfa, yaraze Archelaus kuzamuzungura agategeka Yudaya n’utundi turere. Icyakora, mbere y’uko Archelaus atangira gutegeka, yagombaga gukora urugendo rurerure akajya i Roma kugira ngo yemerwe na Kayisari Awugusito.

c Abantu bose basutsweho umwuka nyuma y’urupfu rw’uwa nyuma mu basutsweho umwuka wo mu itsinda rya mbere, ni ukuvuga nyuma y’urupfu rw’ababonye “intangiriro yo kuramukwa” mu mwaka wa 1914, ntibari kuba mu bagize “ab’iki gihe.”​—Mat 24:8.