Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 3

Yehova ahishura umugambi we

Yehova ahishura umugambi we

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Yehova agenda ahishura buhoro buhoro umugambi we, ariko awuhishurira gusa abamutinya

1, 2. Yehova yahishuye ate umugambi afitiye abantu?

 ABABYEYI bita ku bana babo, babaganiriza ku bibazo bireba umuryango wabo. Icyakora bagira amakenga ku birebana n’ibyo bababwira. Bababwira gusa ibyo batekereza ko bashobora kumva bitewe n’imyaka yabo.

2 Mu buryo nk’ubwo, Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro umugambi afitiye abantu. Ariko yabikoraga gusa mu gihe yabonaga ko gikwiriye. Reka dusuzume muri make uko Yehova yagiye ahishura ukuri ku byerekeye Ubwami.

Kuki Ubwami bukenewe?

3, 4. Ese Yehova yagennye mbere y’igihe ibizaranga amateka y’abantu? Sobanura.

3 Mu mugambi wa mbere wa Yehova, ntiharimo Ubwami buyobowe na Mesiya. Kubera iki? Ni ukubera ko Yehova atigeze agena mbere y’igihe ibizaranga amateka y’abantu. N’ubundi kandi, yaremanye abantu umudendezo wo kwihitiramo. Ni yo mpamvu yabwiye Adamu na Eva umugambi yari afitiye abantu, agira ati “mwororoke mugwire mwuzure isi kandi muyitegeke” (Intang 1:28). Nanone Yehova yabasabye kubahiriza amahame ye agenga icyiza n’ikibi (Intang 2:16, 17). Adamu na Eva bashoboraga guhitamo gukomeza kuba indahemuka. Iyo bo n’ababakomotseho bakomeza kuba indahemuka, ntitwari gukenera Ubwami buyobowe na Kristo kugira ngo busohoze umugambi w’Imana. Ubu isi yose iba ituwe n’abantu batunganye, bose basenga Yehova.

4 Kwigomeka kwa Satani, Adamu na Eva ntikwatumye Yehova areka umugambi we wo kuzuza mu isi umuryango w’abantu batunganye. Ahubwo Yehova yakoresheje ubundi buryo kugira ngo asohoze uwo mugambi. Umugambi we ntumeze nka gari ya moshi igomba kugenda mu muhanda umwe kugira ngo igere iyo ijya, kandi ikaba ishobora kuyobywa igata umuhanda. Iyo Yehova amaze kuvuga umugambi we, nta mbaraga zishobora kuwukoma imbere, zaba izo mu ijuru cyangwa mu isi. (Soma muri Yesaya 55:11.) Iyo hagize ikibazo gituma uburyo bumwe budashoboka, Yehova akoresha ubundi a (Kuva 3:14, 15). Iyo abona ko bikwiriye, abwira abagaragu be b’indahemuka ubwo buryo bushya azakoresha asohoza umugambi we.

5. Yehova yakoze iki kugira ngo akemure ikibazo cyo kwigomeka cyabaye muri Edeni?

5 Kugira ngo Yehova akemure ikibazo cyo kwigomeka cyabaye muri Edeni, yashyizeho Ubwami (Mat 25:34). Muri icyo gihe cy’umwijima cyaranze amateka y’abantu, Yehova yatangiye gutanga umucyo, ahishura igikoresho yari gukoresha kugira ngo asubize abantu mu mimerere myiza kandi avaneho ingaruka mbi zose zatewe n’uko Satani yigaruriye ubutegetsi ntagire icyo amarira abantu (Intang 3:14-19). Icyakora, Yehova ntiyahise ahishura ibintu byose byerekeye ubwo Bwami.

Yehova atangira guhishura ukuri kwerekeye Ubwami

6. Ni iki Yehova yasezeranyije, ariko se ni iki atahise ahishura?

6 Mu buhanuzi bwa mbere, Yehova yasezeranyije “urubyaro” rwari kuzamenagura inzoka. (Soma mu Ntangiriro 3:15.) Icyakora icyo gihe ntiyahise agaragaza urwo rubyaro urwo ari rwo, n’urubyaro rw’inzoka urwo ari rwo. Koko rero, hashize imyaka igera ku 2.000 atarongera gutanga umucyo ku birebana n’ibyo bintu. b

7. Kuki Aburahamu yatoranyijwe, kandi se ibyo bitwigisha irihe somo ry’ingenzi?

7 Amaherezo Yehova yatoranyije Aburahamu kugira ngo urubyaro rwasezeranyijwe ruzamukomokeho. Yehova yatoranyije Aburahamu bitewe n’uko ‘yamwumviye’ (Intang 22:18). Ibyo bitwigisha isomo ry’ingenzi: abantu batinya Yehova ni bo bonyine ahishurira umugambi we.—Soma muri Zaburi ya 25:14.

8, 9. Ni iki Yehova yahishuriye Aburahamu na Yakobo ku byerekeye urubyaro rwasezeranyijwe?

8 Igihe Yehova yavuganaga n’incuti ye Aburahamu binyuze ku mumarayika, yahishuye ku ncuro ya mbere ikintu cy’ingenzi cyane cyerekeranye n’urubyaro rwasezeranyijwe. Urwo rubyaro rwari kuba ari umuntu (Intang 22:15-17; Yak 2:23). Ariko se uwo muntu yari kuzamenagura inzoka ate? Iyo nzoka yari nde? Ibyari kuzahishurwa nyuma yaho ni byo byari gutanga umucyo kuri ibyo bibazo.

9 Yehova yahisemo ko urubyaro rwasezeranyijwe rwagombaga gukomoka ku mwuzukuru wa Aburahamu, ari we Yakobo, umugabo wizeraga Imana cyane (Intang 28:13-22). Binyuze kuri Yakobo, Yehova yahishuye ko uwasezeranyijwe yari kuzakomoka mu muryango w’umuhungu wa Yakobo witwaga Yuda. Yakobo yahanuye ko uwari kuzakomoka kuri Yuda yari kuzahabwa “inkoni y’ubwami” ishushanya ubutware bwa cyami, kandi ko ‘ari we abantu bazumvira’ (Intang 49:1, 10). Binyuze kuri ayo magambo, Yehova yagaragaje ko uwasezeranyijwe yari kuzaba umutegetsi, akaba umwami.

10, 11. Kuki Yehova yahishuriye Dawidi na Daniyeli umugambi we?

10 Hashize imyaka igera kuri 650 nyuma ya Yuda, Yehova yahishuye ibintu byinshi byerekeye umugambi we, abihishurira Umwami Dawidi wakomokaga kuri Yuda. Yehova yavuze ko Dawidi yari “umuntu umeze nk’uko umutima we ushaka” (1 Sam 13:14; 17:12; Ibyak 13:22). Kubera ko Dawidi yatinyaga Imana, Yehova yagiranye na we isezerano, amusezeranya ko umwe mu bari kuzamukomokaho yari kuzategeka iteka ryose.—2 Sam 7:8, 12-16.

11 Hashize imyaka igera kuri 500 nyuma yaho, Yehova yakoresheje umuhanuzi Daniyeli kugira ngo ahishure umwaka nyawo uwatoranyijwe, cyangwa Mesiya, yari kuzabonekera ku isi (Dan 9:25). Yehova yabonaga ko Daniyeli yari “umuntu ukundwa cyane.” Byatewe n’iki? Byatewe n’uko Daniyeli yubahaga Yehova cyane kandi akamukorera buri gihe.—Dan 6:16; 9:22, 23.

12. Daniyeli yasabwe gukora iki, kandi kuki?

12 Nubwo Yehova yakoresheje abahanuzi b’indahemuka, urugero nka Daniyeli, kugira ngo bandike ibintu byinshi ku byerekeye urubyaro rwasezeranyijwe, ari rwo Mesiya, Yehova yabonaga ko igihe cyari kitaragera ngo asobanurire abagaragu be ibintu byose yabahumekeye ngo bandike. Urugero, Daniyeli amaze kubona iyerekwa rigaragaza gushyirwaho k’Ubwami bw’Imana, yasabwe gushyira ikimenyetso gifatanya kuri ubwo buhanuzi kugeza igihe Yehova yagennye. Muri icyo gihe cyari kuzaza, ubumenyi nyakuri bwari “kugwira.”—Dan 12:4.

Yehova yakoresheje abagabo bizerwa urugero nka Daniyeli kugira ngo bandike ibintu byinshi ku byerekeye Ubwami buyobowe na Mesiya

Yesu atanga umucyo ku byerekeye umugambi w’Imana

13. (a) Ni nde wabaye urubyaro rwasezeranyijwe? (b) Yesu yatanze umucyo ate ku birebana n’ubuhanuzi bwanditswe mu Ntangiriro 3:15?

13 Yehova yagaragaje neza ko Yesu ari we rubyaro rwasezeranyijwe, ko yakomokaga kuri Dawidi kandi ko yari kuzategeka ari Umwami (Luka 1:30-33; 3:21, 22). Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, ni nk’aho izuba ryari rirashe ku bumenyi abantu bari bafite ku byerekeye umugambi w’Imana (Mat 4:13-17). Urugero, Yesu yakuyeho urujijo urwo ari rwo rwose ku birebana n’“inzoka” ivugwa mu Ntangiriro 3:14, 15, kuko yayise Satani “umwicanyi” na “se w’ibinyoma” (Yoh 8:44). Mu byo Yesu yahishuriye Yohana, yavuze ko ‘inzoka ya kera’ ari yo “yitwa Satani Usebanya.” c (Soma mu Byahishuwe 1:1; 12:9.) Nanone mu byo Yesu yamuhishuriye, yagaragaje ukuntu we rubyaro rwasezeranyijwe, amaherezo azasohoza ubuhanuzi bwatanzwe mu busitani bwa Edeni kandi akamenagura Satani ntiyongere kubaho.—Ibyah 20:7-10.

14-16. Ese abigishwa bo mu kinyejana cya mbere buri gihe ni ko bahitaga basobanukirwa mu buryo bwuzuye ukuri Yesu yabahishuriraga? Sobanura.

14 Nk’uko twabibonye mu gice cya 1 cy’iki gitabo, Yesu yavuze ibintu byinshi byerekeye Ubwami. Icyakora, si ko buri gihe yahishuriraga abigishwa be ibyo bashakaga kumenya byose. N’iyo Kristo yavugaga ibintu bisobanutse neza, nyuma yaho, rimwe na rimwe nyuma y’ibinyejana byinshi, ni bwo abigishwa be batangiraga gusobanukirwa mu buryo bwuzuye ibyo Shebuja yabaga yarabahishuriye. Reka dusuzume ingero zimwe.

15 Mu mwaka wa 33, Yesu yasobanuye mu buryo bwumvikana ko abazategekana n’Umwami w’Ubwami bw’Imana bari gukurwa mu isi bakazurirwa kuba ibiremwa by’umwuka mu ijuru. Icyakora, abigishwa be ntibahise babisobanukirwa (Dan 7:18; Yoh 14:2-5). Nanone muri uwo mwaka, Yesu yaciye imigani yagaragazaga ko Ubwami bwari gushyirwaho hashize igihe kirekire asubiye mu ijuru (Mat 25:14, 19; Luka 19:11, 12). Abigishwa be ntibasobanukiwe iyo ngingo y’ingenzi kandi Yesu amaze kuzuka baramubajije bati “ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” Icyakora Yesu yahisemo kutabahishurira ibindi bisobanuro icyo gihe (Ibyak 1:6, 7). Nanone Yesu yigishije ko hari kubaho abagize “izindi ntama,” batari kuba mu “mukumbi muto” w’abazategekana na we (Yoh 10:16; Luka 12:32). Abigishwa ba Kristo basobanukiwe neza abagize ayo matsinda yombi nyuma y’uko Ubwami bwimitswe mu mwaka wa 1914.

16 Igihe Yesu yari kumwe n’abigishwa be hano ku isi yashoboraga kubabwira ibintu byinshi, ariko yari azi ko batashoboraga kubisobanukirwa (Yoh 16:12). Nta gushidikanya ko ubumenyi bwinshi bwerekeye Ubwami bwahishuwe mu kinyejana cya mbere. Icyakora igihe cyari kitaragera kugira ngo ubwo bumenyi bugwire.

Ubumenyi nyakuri bugwira mu “gihe cy’imperuka”

17. Ni iki tugomba gukora kugira ngo dusobanukirwe ukuri kwerekeye Ubwami, ariko se ni iki kindi gikenewe?

17 Yehova yasezeranyije Daniyeli ko mu “gihe cy’imperuka,” benshi bari ‘kuzakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri’ ku byerekeye umugambi w’Imana bwari kuzagwira (Dan 12:4). Abifuza ubwo bumenyi bagomba gushyiraho umwete kugira ngo babubone. Hari igitabo kivuga ko inshinga y’igiheburayo ihindurwamo “gukubita hirya no hino” yumvikanisha igitekerezo cy’umuntu ugenzura igitabo abyitondeye kandi akabikora mu buryo bunonosoye. Icyakora nubwo twasuzuma Bibiliya tubyitondeye dute, ntidushobora gusobanukirwa neza ukuri ku byerekeye Ubwami, keretse gusa Yehova atumye tubisobanukirwa.—Soma muri Matayo 13:11.

18. Abatinya Yehova bagaragaje bate umuco wo kwicisha bugufi no kwizera?

18 Ariko nk’uko Yehova yagiye ahishura buhoro buhoro ukuri kwerekeye Ubwami mbere y’umwaka wa 1914, ni na ko akomeza kubigenza muri iki gihe cy’imperuka. Nk’uko Igice cya 4 n’icya 5 by’iki gitabo bizabigaragaza, mu myaka isaga 100 ishize, byagiye biba ngombwa ko abagize ubwoko bw’Imana bahindura uko bumvaga ibintu. Ese ibyo byaba bishaka kuvuga ko Yehova atabashyigikiye? Reka da! Ahubwo bigaragaza ko abashyigikiye. Kubera iki? Kubera ko abatinya Yehova bagaragaje imico ibiri akunda, ari yo kwizera no kwicisha bugufi (Heb 11:6; Yak 4:6). Abagaragu ba Yehova bizera ko amasezerano yose yo mu Ijambo ry’Imana azasohozwa. Bagaragaza umuco wo kwicisha bugufi iyo bemera ko batari basobanukiwe neza uko ayo masezerano yagombaga gusohozwa. Uwo muco wo kwicisha bugufi wagaragajwe mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1925, wagize uti “tuzi ko Umwami ari we ugomba gusobanura Ijambo rye, kandi azarisobanurira abagaragu be mu buryo abona ko ari bwiza, kandi azabikora mu gihe yagennye.”

“Umwami . . . azasobanurira abagaragu be Ijambo rye mu buryo abona ko ari bwiza, kandi azabikora mu gihe yagennye”

19. Yehova yatumye dusobanukirwa iki, kandi kuki?

19 Igihe Ubwami bwashyirwagaho mu mwaka wa 1914, ubwoko bw’Imana ntibwari bufite ubumenyi bwuzuye ku birebana n’uko ubuhanuzi bufitanye isano n’Ubwami bwari gusohozwa (1 Kor 13:9, 10, 12). Kubera ko twifuzaga cyane kubona amasezerano y’Imana asohora, rimwe na rimwe twagiye tugera ku myanzuro itari yo. Mu gihe cy’imyaka myinshi, byaragaragaye ko ibyavuzwe muri uwo Munara w’Umurinzi twavuze muri paragarafu ibanziriza iyi byari bihuje n’ubwenge. Waravuze uti “bisa n’aho byarushaho kutubera byiza tuzirikanye ko tudashobora gusobanukirwa ubuhanuzi, keretse gusa iyo bwamaze gusohora cyangwa iyo burimo busohora.” Ubu tugeze kure mu gihe cy’imperuka, kandi ubuhanuzi bwinshi bwerekeye ubwami bwarasohoye, n’ubundi burimo burasohora. Kubera ko abagize ubwoko bw’Imana bicisha bugufi kandi bakaba biteguye gukosorwa, Yehova yatumye turushaho gusobanukirwa umugambi we mu buryo bwuzuye. Ubumenyi nyakuri bwaragwiriye.

Ibisobanuro byanonosorwaga byagerageje ubwoko bw’Imana

20, 21. Ibyanonosowe mu bihereranye n’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari basobanukiwe ibintu byabagizeho izihe ngaruka?

20 Iyo Yehova anonosoye uko twari dusobanukiwe ukuri, ibiri mu mutima wacu bijya ahabona. Ese kwizera no kwicisha bugufi bizatuma twemera iryo hinduka? Abakristo bariho mu kinyejana cya mbere bahuye n’ikigeragezo nk’icyo. Urugero, tekereza iyo uza kuba wari Umukristo w’Umuyahudi muri icyo gihe, ukaba warubahaga cyane Amategeko ya Mose kandi ugaterwa ishema n’umurage w’igihugu cyawe. Noneho ukabona inzandiko zahumetswe zivuye ku ntumwa Pawulo zivuga ko mutagitwarwa n’Amategeko, kandi ko Yehova yanze Abisirayeli kavukire agatoranya Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka igizwe n’Abayahudi n’abanyamahanga (Rom 10:12; 11:17-24; Gal 6:15, 16; Kolo 2:13, 14). Wari kubyifatamo ute?

21 Abakristo bicishaga bugufi bemeye ibisobanuro byahumetswe byatanzwe na Pawulo, kandi Yehova yabahaye umugisha (Ibyak 13:48). Abandi bo banze kunonosora uko bari basobanukiwe ibintu, kandi bifuzaga kwizirika ku bumenyi bwabo (Gal 5:7-12). Iyo abo bantu bangaga guhindura uko babonaga ibintu, batakazaga uburyo bwiza bari bafite bwo kuzategekana na Kristo.—2 Pet 2:1.

22. Iyo hagize ibinonosorwa ku birebana n’uko dusobanukiwe umugambi w’Imana, ubyakira ute?

22 Mu myaka ishize, Yehova yagiye anonosora uko twari dusobanukiwe Ubwami. Urugero, yadufashije kurushaho kumenya neza igihe abazaba abayoboke b’Ubwami bazatandukanywa n’abatabushyigikira nk’uko intama zitandukanywa n’ihene. Nanone yadufashije kumenya igihe abagize 144.000 bazarangiriza gutoranywa, icyo imigani ya Yesu ivuga iby’Ubwami isobanura n’igihe uwa nyuma mu basutsweho umwuka azaherwa ubuzima bwo mu ijuru. d Ese wakira ute ibyo bisobanuro biba binonosowe? Ese bikomeza ukwizera kwawe? Ese ubona ko ari gihamya y’uko Yehova akomeje kwigisha ubwoko bwe bwicisha bugufi? Ibikubiye mu bice bikurikira by’iki gitabo bizatuma urushaho kwemera udashidikanya ko Yehova agenda ahishura umugambi we buhoro buhoro, akawuhishurira abamutinya.

a Izina ry’Imana rikomoka ku nshinga y’igiheburayo isobanura “kuba.” Izina rya Yehova ryumvikanisha ko ari we usohoza ibyo yasezeranyije. Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Icyo izina ry’Imana risobanura,” ku ipaji ya 43.

b Nubwo muri iki gihe icyo gihe gishobora gusa n’aho ari kirekire, tugomba kwibuka ko icyo gihe abantu baramaga cyane; haciyemo imyaka y’ubuzima bw’abantu bane gusa kuva kuri Adamu kugera kuri Aburahamu. Adamu yabayeho kugeza mu gihe cya Lameki, Se wa Nowa. Lameki na we yabayeho kugeza mu gihe cya Shemu, umuhungu wa Nowa. Shemu na we abaho kugeza mu gihe cya Aburahamu.—Intang 5:5, 31; 9:29; 11:10, 11; 25:7.

c Ijambo “Satani,” rikoreshwa ryerekeza ku kiremwa, riboneka incuro 18 mu Byanditswe by’igiheburayo. Icyakora ijambo “Satani” riboneka incuro zisaga 30 mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Mu buryo bukwiriye, Ibyanditswe by’igiheburayo byirinze kwibanda kuri Satani bitari ngombwa, ahubwo byibanda kuri Mesiya. Igihe Mesiya yazaga, yashyize Satani ahabona mu buryo bwuzuye, ibyo bikaba byanditse mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo.

d Niba wifuza ibisobanuro ku birebana n’ibyo bintu byanonosowe, reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ukwakira 1995, ipaji ya 23-28 (mu gifaransa) cyangwa Ibice byo kwigwa igice cya 11 ipaji ya 28-32; 15 Mutarama 2008, ipaji ya 20-24; 15 Nyakanga 2008, ipaji ya 17-21; 15 Nyakanga 2013, ipaji ya 9-14.