Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 5

Umwami atanga umucyo ku byerekeye Ubwami

Umwami atanga umucyo ku byerekeye Ubwami

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Abagize ubwoko bw’Imana bamenye ukuri kw’ingenzi ku bihereranye n’Ubwami, abategetsi babwo, abayoboke babwo n’ibisabwa kugira ngo babe indahemuka

1, 2. Yesu yagaragaje ate ko ari umuyobozi w’umunyabwenge?

 SA N’UWIREBA wagiye gutembera mu mugi ufite ubwiza butangaje uri kumwe n’umuntu umenyereye kuyobora ba mukerarugendo. Wowe n’abo muri kumwe muratega amatwi mwitonze ibyo ubayoboye ababwira byose kuko ari ubwa mbere mugeze muri uwo mugi. Wowe na bagenzi bawe muri kumwe muranyuzamo mukibaza mufite amatsiko menshi ibindi bintu mutarabona biranga uwo mugi. Ariko mwabaza ubayoboye, ntahite abaha ibisobanuro, agategereza igihe gikwiriye, incuro nyinshi akabivuga ari uko mutangiye kubona icyo kintu. Uko igihe gihita, mugenda mutangazwa n’ubwenge bwe, kuko ababwira ibyo mukeneye kumenya, kandi akabibabwira mu gihe mubikeneye.

2 Abakristo b’ukuri na bo bameze nk’abo bantu barimo batembera. Dufite amatsiko yo kumenya ibintu bitangaje by’umugi uruta indi yose, “umugi wubatse ku mfatiro z’ukuri,” ni ukuvuga Ubwami bw’Imana (Heb 11:10). Igihe Yesu yari ku isi, we ubwe yayoboye abigishwa be, abafasha kugira ubumenyi bwimbitse ku byerekeye ubwo Bwami. Ese yaba yarashubije ibibazo byose bari bafite, ababwirira icyarimwe ibintu byose biranga ubwo Bwami? Oya. Yarababwiye ati “nari ngifite byinshi byo kubabwira, ariko ntimushobora kubisobanukirwa nonaha” (Yoh 16:12). Yesu we muyobozi w’umunyabwenge kuruta abandi bose, ntiyigeze aremerera abigishwa be abagezaho ubumenyi batari biteguye gusobanukirwa.

3, 4. (a) Ni mu buhe buryo Yesu yakomeje kwigisha abantu bizerwa ibyerekeye Ubwami bw’Imana? (b) Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Yesu yavuze ayo magambo aboneka muri Yohana 16:12 mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi. None se nyuma y’urupfu rwe, yari gukomeza kwigisha ate abantu bizerwa ibyerekeye Ubwami bw’Imana? Yijeje intumwa ze ati ‘umwuka w’ukuri, uzabayobora mu kuri kose’ a (Yoh 16:13). Umwuka wera twawugereranya n’umuyobozi wihangana. Uwo mwuka ni wo Yesu akoresha yigisha abagaragu be ikintu cyose bakeneye kumenya ku byerekeye Ubwami bw’Imana, akakibigisha mu gihe bakeneye kukimenya.

4 Nimucyo dusuzume ukuntu umwuka wera wa Yehova wagiye uyobora Abakristo b’imitima itaryarya bakarushaho kumenya ibyerekeye ubwo Bwami. Turabanza dusuzume uko twamenye igihe Ubwami bw’Imana bwatangiriye gutegeka. Hanyuma turi burebe abazategeka muri ubwo Bwami n’abayoboke babwo hamwe n’ibyiringiro bafite. Turasoza tureba ukuntu abigishwa ba Kristo basobanukiwe neza icyo kubera indahemuka ubwo Bwami bisaba.

Uko twasobanukiwe umwaka w’ingenzi

5, 6. (a) Ni iki Abigishwa ba Bibiliya batekerezaga bibeshya ku birebana no gushyirwaho kw’Ubwami n’isarura? (b) Kuki kuba baribeshye bitagombye gutuma dushidikanya ko Yesu ari we wayoboraga abigishwa be?

5 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, Abigishwa ba Bibiliya bamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bagaragaza ko umwaka wa 1914 wari uw’ingenzi mu isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Icyakora, icyo gihe batekerezaga ko Kristo yari yaratangiye kuhaba mu mwaka wa 1874, agatangira gutegeka mu ijuru mu mwaka wa 1878, kandi ko Ubwami bwari gushyirwaho mu buryo bwuzuye nyuma y’Ukwakira 1914. Isarura ryari kubaho hagati y’umwaka wa 1874 n’uwa 1914, rikarangira abasutsweho umwuka bajyanywe mu ijuru. Ese kuba abo bantu b’indahemuka baratekerezaga batyo bibeshya, byagombye gutuma dushidikanya ko Yesu ari we wabayoboraga akoresheje umwuka wera?

6 Ashwi da! Ongera utekereze ku rugero twavuze tugitangira. Ese ibitekerezo bishingiye ku matsiko y’abantu batembera n’ibibazo babaza byatuma bashidikanya ku bushobozi bw’ubayoboye? Ashwi da! Mu buryo nk’ubwo, nubwo hari igihe abagize ubwoko bw’Imana bagerageza gusobanukirwa ukuri kwerekeranye n’umugambi wa Yehova mbere y’uko igihe kigera ngo umwuka wera ubayobore muri uko kuri, biragaragara rwose ko Yesu abayobora. Ni yo mpamvu abantu b’indahemuka baba biteguye gukosorwa, kandi bakemera bicishije bugufi guhindura uko babonaga ibintu.—Yak 4:6.

7. Ni uwuhe mucyo wo mu buryo bw’umwuka ubwoko bw’Imana bwabonye?

7 Mu myaka yakurikiye uwa 1919, abagize ubwoko bw’Imana bahawe umugisha barushaho gusobanukirwa ibintu byo mu buryo bw’umwuka. (Soma muri Zaburi ya 97:11.) Mu mwaka wa 1925, ingingo yari ishishikaje cyane, yari ifite umutwe uvuga ngo “Ishyanga rivuka,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi. Yatangaga ibimenyetso byemeza bishingiye ku Byanditswe, byagaragazaga ko Ubwami bwa Mesiya bwari bwarashyizweho mu mwaka wa 1914, bityo bigasohoza iyerekwa ry’ubuhanuzi ryo mu Byahishuwe igice cya 12 ryagaragazaga umugore w’Imana wo mu ijuru abyara. b Iyo ngingo yakomeje igaragaza ko ibitotezo n’ingorane byageze ku bwoko bwa Yehova mu myaka y’intambara, byagaragazaga neza ko Satani yirukanywe mu ijuru, kandi ko yari “afite uburakari bwinshi, kuko azi ko ashigaje igihe gito.”—Ibyah 12:12.

8, 9. (a) Byaje kugaragara ko Ubwami bw’Imana ari ubw’ingenzi mu rugero rungana iki? (b) Ni ibihe bibazo turi busuzume?

8 Ubwami ni ubw’ingenzi mu rugero rungana iki? Mu mwaka wa 1928, Umunara w’Umurinzi watangiye gutsindagiriza ko Ubwami ari bwo bw’ingenzi cyane kurusha agakiza k’umuntu ku giti cye gashingiye ku ncungu. Koko rero, Ubwami bwa Mesiya ni bwo Yehova azakoresha yeza izina rye, agaragaza ko ari we ukwiriye kuba umutegetsi w’ikirenga, kandi ni bwo azakoresha asohoza imigambi yose afitiye abantu.

9 Kristo yari gutegekana na nde muri ubwo Bwami? Ni ba nde bari kuba abayoboke b’ubwo Bwami ku isi? Kandi se ni uwuhe murimo abigishwa ba Yesu bagombaga gukora?

Umurimo w’isarura wibanda ku basutsweho umwuka

10. Ni iki abagize ubwoko bw’Imana bamaze igihe kirekire basobanukiwe ku byerekeye abagize 144.000?

10 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo mbere y’umwaka wa 1914, Abakristo b’ukuri bari barasobanukiwe ko abigishwa ba Kristo bizerwa 144.000 bazategekana na we mu ijuru. c Abo bigishwa ba Bibiliya babonye ko uwo mubare wagombaga gufatwa uko wakabaye kandi ko abawugize batangiye gutoranywa uhereye mu kinyejana cya mbere.

11. Ni mu buhe buryo abari bafite ibyiringiro byo ­kuzaba umugeni wa Kristo, bagiye barushaho gusobanukirwa inshingano bari bafite ku isi?

11 Ariko se, ni iki abari bafite ibyiringiro byo kuzaba umugeni wa Kristo bari kuba bakora mu gihe bari kuba bakiri ku isi? Babonye ko Yesu yari yaragaragaje ko umurimo wo kubwiriza ari uw’ingenzi cyane kandi ko wari ufitanye isano n’igihe cy’isarura (Mat 9:37; Yoh 4:35). Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2, bamaze igihe runaka batekereza ko igihe cy’isarura cyari kumara imyaka 40, kikarangira abasutsweho umwuka bajyanywe mu ijuru. Icyakora ibyo bisobanuro byagombaga kunonosorwa kubera ko umurimo w’isarura wakomeje nyuma y’aho iyo myaka 40 irangiriye. Ariko ubu tuzi ko igihe cy’isarura cyatangiye mu mwaka wa 1914. Cyari igihe cyo gutandukanya ingano n’urumamfu, ni ukuvuga Abakristo b’indahemuka basutsweho umwuka n’Abakristo b’urwiganwa. Igihe cyari kigeze ngo bibande ku murimo wo gukorakoranya abasigaye bagize iryo tsinda ryo mu ijuru.

Umwaka wa 1914 wagaragaje ko igihe cy’isarura gitangiye (Reba paragarafu ya 11)

12, 13. Ibivugwa mu mugani wa Yesu w’abakobwa icumi n’uw’italanto, byasohoye bite muri iyi minsi y’imperuka?

12 Kuva mu wa 1919, Kristo yakomeje kuyobora umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo yibande ku murimo wo kubwiriza. Yesu yari yaratanze inshingano yo kubwiriza mu kinyejana cya mbere (Mat 28:19, 20). Nanone yagaragaje imico abigishwa be basutsweho umwuka bari gukenera kugira ngo basohoze iyo nshingano yo kubwiriza. Yabigaragaje ate? Mu mugani w’abakobwa icumi, yagaragaje ko Abakristo basutsweho umwuka bagombaga gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, kugira ngo bazashobore kugera ku ntego yabo yo kuzataha ubukwe bukomeye bwo mu ijuru, igihe Kristo azahura n’“umugeni” we ugizwe n’abantu 144.000 (Ibyah 21:2). Hanyuma mu mugani w’italanto, Yesu yavuze ko abagaragu be basutsweho umwuka bari gukorana umwete umurimo yabashinze wo kubwiriza.—Mat 25:1-30.

13 Muri iki kinyejana gishize, abasutsweho umwuka bakomeje kuba maso kandi bagira ishyaka. Nta gushidikanya rero ko bazagororerwa bitewe n’uko bakomeje kuba maso. Ariko se uwo murimo ukomeye w’isarura, wari kurangirana no gukusanywa kw’abasigaye bo mu bagize 144.000 bazategekana na Kristo?

Ubwami bukorakoranya abayoboke babwo bo ku isi

14, 15. Ni ayahe matsinda ane avugwa mu gitabo gisobanura ubuhanuzi?

14 Abagabo n’abagore bizerwa bamaze igihe kirekire bafite amatsiko menshi yo kumenya abagize “imbaga y’abantu benshi” ivugwa mu Byahishuwe 7:9-14. Ntibitangaje rero ko ibintu byinshi byavugwaga kuri iyo ngingo mbere y’uko igihe kigera kugira ngo Kristo ahishure abagize iryo tsinda rinini, byari bihabanye n’ukuri gusobanutse neza tuzi muri iki gihe kandi dukunda.

15 Mu mwaka wa 1917, igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Le mystère accompli) cyavuze ko “agakiza ko mu ijuru kari mu byiciro bibiri, kandi ko n’agakiza ko mu isi kari mu byiciro bibiri.” Ni ba nde bari bagize ayo matsinda ane bari bafite ibyo byiringiro bitandukanye by’agakiza? Itsinda rya mbere ryari rigizwe n’abantu 144.000 bazategekana na Kristo. Irya kabiri ryari rigizwe n’imbaga y’abantu benshi. Muri icyo gihe batekerezaga ko iryo tsinda ryari rigizwe n’Abakristo bari bakiri mu madini yiyita aya gikristo, bari bafite ukwizera mu rugero runaka, ariko kutari guhagije ku buryo kwatuma bashikama mu budahemuka. Ni yo mpamvu bari guhabwa imyanya yo mu rwego rwo hasi mu ijuru. Naho ku birebana n’isi, batekerezaga ko hari itsinda rya gatatu rigizwe n’“abanyacyubahiro ba kera,” urugero nk’abagabo b’indahemuka nka Aburahamu, Mose n’abandi, bari guhabwa imyanya y’ubutware bagategeka abantu bo mu isi bagize itsinda rya kane.

16. Ni uruhe rumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwabonetse mu mwaka wa 1923 no mu wa 1932?

16 Ni mu buhe buryo umwuka wera wayoboye abigishwa ba Kristo bakagera ku bumenyi dukunda muri iki gihe? Byagiye biza buhoro buhoro, binyuze ku rumuri rwo mu buryo bw’umwuka rwagiye ruboneka buhoro buhoro. Mu mwaka wa 1923, Umunara w’Umurinzi wavuze ko hari itsinda ry’abantu badafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru bazatura ku isi bayobowe n’ubutegetsi bwa Kristo. Mu mwaka wa 1932, Umunara w’Umurinzi wasuzumye ibya Yonadabu (Yehonadabu), womatanye n’Umwami wa Isirayeli Yehu wari wimitswe n’Imana, akamushyigikira mu ntambara yo kurwanya ugusenga kw’ikinyoma (2 Abami 10:15-17). Iyo ngingo yavuze ko muri iki gihe hari itsinda ry’abantu bameze nka Yonadabu, yongeraho ko Yehova yari kwambutsa abagize iryo tsinda “amakuba ya Harimagedoni,” kugira ngo bature hano ku isi.

17. (a) Ni uruhe rumuri rwo mu buryo bw’umwuka rumurika cyane rwabonetse mu mwaka wa 1935? (b) Abakristo b’indahemuka bakiriye bate ibyo bisobanuro bishya byerekeranye n’imbaga y’abantu benshi? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Bumvise baruhutse.”)

17 Mu mwaka wa 1935 habonetse urumuri rwo mu buryo bw’umwuka rumurika cyane. Mu ikoraniro ryabereye i Washington, D.C., hasobanuwe ko imbaga y’abantu benshi igizwe n’itsinda ry’abantu bazaba ku isi, ari na bo bagereranywa n’intama zivugwa mu mugani wa Yesu w’intama n’ihene (Mat 25:33-40). Abagize imbaga y’abantu benshi bari kuba mu bagize “izindi ntama” Yesu yerekejeho agira ati “izo na zo ngomba kuzizana” (Yoh 10:16). Igihe J. F. Rutherford watangaga iyo disikuru yabazaga ati “ese mwebwe mwese abafite ibyiringiro byo kuzatura ku isi iteka ryose, mushobora guhaguruka?” abarenga kimwe cya kabiri cy’abari bateranye barahagurutse! Na we aravuga ati “nimurebe! Dore imbaga y’abantu benshi!” Benshi bashimishijwe cyane n’uko noneho bari basobanukiwe ibyiringiro byabo by’igihe kizaza.

18. Ni mu buhe buryo abigishwa ba Kristo berekeje imbaraga zabo mu murimo wo kubwiriza, kandi byageze ku ki?

18 Kuva icyo gihe, Kristo yayoboye abagaragu be bibanda ku gikorwa cyo gukorakoranya abagize iyo mbaga y’abantu benshi bazambuka umubabaro ukomeye ari bazima kandi badahungabanye. Mu mizo ya mbere, abakoranyijwe ntibari benshi cyane. Ndetse n’umuvandimwe Rutherford yigeze kuvuga ati “birasa naho ‘imbaga y’abantu benshi’ itazaba igizwe n’abantu benshi.” Birumvikana ariko ko ubu tuzi ukuntu Yehova yakomeje kuduha umugisha mu murimo w’isarura wakozwe kuva icyo gihe. Abasutsweho umwuka ndetse na bagenzi babo bagize “izindi ntama,” bayobowe na Yesu hamwe n’umwuka wera, ubu babaye “umukumbi umwe” ukorera hamwe uyobowe n’“umwungeri umwe,” nk’uko Yesu yari yarabihanuye.

Umuvandimwe Rutherford ntiyashoboraga kwiyumvisha uko abagize imbaga y’abantu benshi bari kuba benshi cyane (Kuva ibumoso ugana iburyo: Nathan H. Knorr, Joseph F. Rutherford, na Hayden C. Covington)

19. Ni mu buhe buryo twakwifatanya mu murimo wo gukorakoranya abagize imbaga y’abantu benshi?

19 Abantu benshi bizerwa, bazatura iteka ryose ku isi izahinduka paradizo, bayobowe na Kristo afatanyije n’abantu 144.000 bazategekana na we. Ese ntidushimishwa no gutekereza ukuntu Kristo yayoboye abagize ubwoko bw’Imana bakagira ibyo byiringiro by’igihe kizaza bisobanutse neza, bishingiye ku Byanditswe? Mbega ukuntu twatoneshejwe tugahabwa inshingano yo kugeza ibyo byiringiro ku bantu duhura na bo mu murimo wo kubwiriza! Nimucyo dukomeze kugira ishyaka uko imimerere turimo ibitwemerera, kugira ngo abagize imbaga y’abantu benshi bakomeze kwiyongera, ari na ko barushaho kurangururira hamwe amajwi yo gusingiza izina rya Yehova.—Soma muri Luka 10:2.

Abagize imbaga y’abantu benshi bakomeje kwiyongera

Kubera indahemuka Ubwami bisaba iki?

20. Umuteguro wa Satani ugizwe n’ibihe bice, kandi se ni mu buhe buryo ibyo bireba ubudahemuka bwa gikristo?

20 Mu gihe abagize ubwoko bw’Imana bakomezaga kwiga ibyerekeye Ubwami, nanone bari bakeneye gusobanukirwa mu buryo bwuzuye icyo kubera indahemuka ubwo butegetsi bwo mu ijuru bisobanura. Kuri iyo ngingo, mu mwaka wa 1922, Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko hariho imiteguro ibiri, uwa Yehova n’uwa Satani, uwa Satani ukaba ugizwe na gahunda y’ubucuruzi, amadini na politiki. Abashaka kubera indahemuka Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo, ntibagomba guteshuka ku budahemuka bwabo ngo bifatanye mu buryo budakwiriye mu gice icyo ari cyo cyose kigize umuteguro wa Satani (2 Kor 6:17). Ibyo bisobanura iki?

21. (a) Ni mu buhe buryo umugaragu wizerwa yaburiye abagize ubwoko bw’Imana kwirinda uburiganya bw’ibigo bikomeye by’ubucuruzi? (b) Mu mwaka wa 1963, ni iki Umunara w’Umurinzi wagaragaje ku byerekeye “Babuloni ikomeye”?

21 Umugaragu wizerwa yakomeje gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka byashyiraga ahabona uburiganya bw’ibigo bikomeye by’ubucuruzi, kandi yakomeje kuburira abagize ubwoko bw’Imana ko batagomba gutwarwa n’umwuka wo gukunda ubutunzi wiganje mu bucuruzi (Mat 6:24). Nanone ibitabo byacu byakomeje kugaragaza ko amadini na yo ari mu bigize umuteguro wa Satani. Mu mwaka wa 1963, Umunara w’Umurinzi wagaragaje neza ko “Babuloni ikomeye” itagizwe n’amadini yiyita aya gikristo gusa, ahubwo ko igizwe n’amadini yose y’ikinyoma. Bityo, nk’uko tuzabibona neza mu Gice cya 10 cy’iki gitabo, abagize ubwoko bw’Imana muri buri gihugu no mu mico yose, bafashijwe ‘kuyisohokamo,’ biyezaho ibikorwa byose by’amadini y’ibinyoma.—Ibyah 18:2, 4.

22. Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose benshi mu bagize ubwoko bw’Imana bumvaga bate inama yo mu Baroma 13:​1?

22 Bite se ku birebana n’igice cya politiki kigize umuteguro wa Satani? Ese Abakristo b’ukuri bashobora kugira uruhare mu ntambara n’ubushyamirane by’amahanga? Mu Ntambara ya Mbere y’Isi Yose, muri rusange Abigishwa ba Bibiliya bari basobanukiwe ko abigishwa ba Kristo batagomba kugira uruhare mu kwica abantu (Mat 26:52). Icyakora benshi bumvaga ko inama iboneka mu Baroma 13:1 yo kugandukira “abategetsi bakuru” yasobanuraga ko bagombaga kujya mu gisirikare, bakambara imyenda ya gisirikare, ndetse bakitwaza n’imbunda; ariko mu gihe basabwe kwica umwanzi bakarasa mu kirere.

23, 24. Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose twumvaga dute ibivugwa mu Baroma 13:​1, kandi se abigishwa ba Kristo bayobowe ku bihe bisobanuro bihuje n’ukuri?

23 Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yarotaga mu mwaka wa 1939, Umunara w’Umurinzi wasobanuye mu buryo bwimbitse ikibazo cyo kutabogama. Iyo ngingo yagaragaje neza ko Abakristo batagomba kugira uruhare na ruto mu ntambara z’amahanga yo muri iyi si ya Satani no mu bushyamirane bwayo. Mbega ubuyobozi bwari buziye igihe! Nguko uko abigishwa ba Kristo barinzwe kugibwaho n’ikizinga cy’umwenda w’amaraso wagiye ku mahanga muri iyo ntambara. Icyakora guhera mu mwaka wa 1929, ibitabo byacu byari byaragiye bisobanura ko abategetsi bakuru bavugwa mu Baroma 13:1 batari abategetsi bo muri iyi si, ahubwo ko bari Yehova na Yesu. Bari bagikeneye ibindi bisobanuro bihuje n’ukuri kurushaho.

24 Umwuka wera wayoboye abigishwa ba Kristo, bagera kuri ibyo bisobanuro mu mwaka wa 1962, igihe ingingo zihariye zasobanuraga ibivugwa mu Baroma 13:1-7 zasohokaga mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Ugushyingo n’uwo ku itariki ya 1 Ukuboza. Amaherezo, abagize ubwoko bw’Imana basobanukiwe ihame ryo kuganduka mu rugero ruciriritse Yesu yari yaravuze mu magambo azwi cyane, agira ati “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana” (Luka 20:25). Ubu Abakristo basobanukiwe ko abategetsi bakuru ari abategetsi bo muri iyi si kandi ko Abakristo bagomba kubagandukira. Icyakora, bagomba kubagandukira mu rugero ruciriritse. Iyo abategetsi bo muri iyi si badusabye kutumvira Yehova Imana, icyo gihe dusubiza nk’uko intumwa za kera zashubije ziti “tugomba kumvira Imana yo mutegetsi aho kumvira abantu” (Ibyak 5:29). Mu Gice cya 13 n’icya 14 by’iki gitabo, tuzamenya byinshi ku birebana n’ukuntu abagize ubwoko bw’Imana bashyize mu bikorwa ihame ryo kutabogama kwa gikristo.

Kugeza ku bandi ibyiringiro bya Bibiliya by’ubuzima bw’iteka ni umurimo wiyubashye rwose!

25. Kuki uha agaciro ubuyobozi bw’umwuka wera mu gusobanukirwa ibyerekeye Ubwami bw’Imana?

25 Tekereza ibintu byose byerekeye Ubwami abigishwa ba Kristo bigishijwe muri iyi myaka isaga ijana ishize. Twamenye igihe Ubwami bw’Imana bwashyiriweho mu ijuru n’ukuntu ari ubw’ingenzi. Dusobanukiwe neza ibyiringiro by’uburyo bubiri abantu bizerwa bafite, ni ukuvuga ibyiringiro byo kujya mu ijuru n’ibyiringiro byo kuba ku isi. Kandi dusobanukiwe uko twabera indahemuka Ubwami bw’Imana ari na ko tugandukira abategetsi bo muri iyi si mu rugero ruciriritse. Ibaze uti ‘ese nari kumenya uko kuri kose kw’agaciro kenshi iyo Yesu Kristo atayobora umugaragu we wizerwa hano ku isi ngo akumenye kandi akwigishe?’ Kuba tuyoborwa na Kristo hamwe n’umwuka wera, ni umugisha rwose!

a Hari igitabo kivuga ko ijambo ry’ikigiriki rihindurwamo “kuyobora” muri uwo murongo, risobanura “kwereka umuntu inzira.”

b Mbere yaho, batekerezaga ko iryo yerekwa ryerekezaga ku ntambara yari hagati ya Roma y’abapagani na Roma y’abapapa.

c Muri Kamena 1880, Umunara w’Umurinzi wavuze ko abantu 144.000 bari guturuka mu Bayahudi kavukire bari guhinduka Abakristo mbere y’umwaka wa 1914. Icyakora mu mpera z’uwo mwaka wa 1880, hasohotse ibisobanuro bishya bisa cyane n’ibyo twakomeje kugenderaho kuva icyo gihe.