Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 6

Ababwiriza bitanga babikunze

Ababwiriza bitanga babikunze

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Umwami arema umutwe w’ingabo z’ababwiriza

1, 2. Ni uwuhe murimo ukomeye Yesu yahanuye, kandi se ni ikihe kibazo cy’ingenzi kivuka?

 ABATEGETSI bo muri iyi si akenshi basezeranya ibintu ariko ntibabisohoze. Ndetse n’abafite umutima mwiza kurusha abandi, ntibashobora gusohoza ibyo basezeranyije. Icyakora duhumurizwa n’uko Umwami w’Ubwami bwa Mesiya ari we Yesu Kristo we atandukanye na bo; buri gihe asohoza ibyo yavuze.

2 Yesu amaze kuba Umwami mu mwaka wa 1914, yari yiteguye gusohoza ubuhanuzi yari yaravuze, hakaba hari hashize imyaka 1.900. Mbere gato y’uko Yesu apfa, yarahanuye ati “ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe” (Mat 24:14). Isohozwa ry’ayo magambo ryari kuba rikubiye mu kimenyetso kigaragaza ko ahari ari Umwami uganje. Icyakora, havuka iki kibazo cy’ingenzi: Umwami yari gushobora ate kurema umutwe w’ingabo z’ababwiriza bitanga babikunze mu minsi y’imperuka, mu gihe abantu bari kuba bikunda, batagira urukundo, kandi badashishikazwa n’iby’idini (Mat 24:12; 2 Tim 3:1-5)? Tugomba kumenya igisubizo, kubera ko icyo kibazo kireba Abakristo bose b’ukuri.

3. Ni ikihe cyizere Yesu yagaragaje, kandi se yagikuraga he?

3 Reka twongere dusuzume amagambo ya Yesu y’ubuhanuzi. Ese amagambo ngo “buzabwirizwa” yaba agaragaza ko yari afite icyizere? Yego rwose! Yesu yari azi neza ko mu minsi y’imperuka yari kubona abamushyigikira babikunze. Icyo cyizere yagikuraga he? Yagikuraga kuri se (Yoh 12:45; 14:9). Mbere y’uko Yesu aba umuntu, yiboneye ukuntu Yehova yiringira ko abamusenga bazitanga babikunze. Reka turebe uko Yehova yagaragaje icyo cyizere.

“Abantu bawe bazitanga babikunze”

4. Ni uwuhe murimo Yehova yasabye Abisirayeli gushyigikira, kandi se babyitabiriye bate?

4 Ibuka uko byagenze igihe Yehova yategekaga Mose kubaka ihema ry’ibonaniro Abisirayeli bari kujya bahuriramo kugira ngo bamusenge. Yehova abinyujije kuri Mose, yasabye abantu bose gushyigikira uwo murimo. Mose yarababwiye ati “umuntu wese wemejwe n’umutima we azanire Yehova ituro.” Byagenze bite? Buri gitondo abantu “bakomezaga kumuzanira amaturo atanzwe ku bushake.” Bazanye menshi cyane ku buryo byabaye ngombwa ko babuzwa ‘kongera kugira icyo bazana’ (Kuva 35:5; 36:3, 6). Abisirayeli ntibigeze batenguha Yehova wabagiriye icyizere.

5, 6. Dukurikije Zaburi ya 110:1-3, Yehova na Yesu bari biteze ko abasenga Imana by’ukuri bari kugaragaza uwuhe mwuka muri iyi minsi y’imperuka?

5 Ese Yehova yari yiteze ko mu minsi y’imperuka abamusenga bari kurangwa n’uwo mwuka wo kwitanga babikunze? Yego rwose! Hasigaye imyaka isaga 1.000 ngo Yesu avukire ku isi, Yehova yahumekeye Dawidi kugira ngo yandike ibihereranye n’igihe Mesiya yari gutangirira gutegeka. (Soma muri Zaburi ya 110:1-3.) Uwo Mwami mushya wimitswe ari we Yesu, yari kuba afite abanzi bamurwanya. Ariko nanone yari kuba afite umutwe w’ingabo z’abamushyigikiye. Ntibari gukorera uwo Mwami ku gahato. Ndetse n’abakiri bato bari kwitanga babikunze, bakaba benshi cyane ku buryo byari kuba bikwiriye ko bagereranywa n’ikime cyinshi cyane ku kazuba ka mu gitondo. a

Abashyigikira Ubwami babikunze babaye benshi nk’ikime (Reba paragarafu ya 5)

6 Yesu yari azi ko ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 110 ari we bwerekezaho (Mat 22:42-45). Ni cyo gituma yari afite impamvu zumvikana zo kwiringira ko yari kugira abamushyigikira mu budahemuka, bakitanga babikunze kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza ku isi hose. Ibyabaye mu mateka bigaragaza iki? Ese koko uwo Mwami yaremye umutwe w’ingabo z’ababwiriza bitanga babikunze muri iyi minsi y’imperuka?

“Inshingano yiyubashye mfite ni iyo gutangaza ubwo butumwa”

7. Yesu akimara kuba Umwami yafashe izihe ngamba kugira ngo afashe abigishwa be kwitegura umurimo wagutse bagombaga gukora?

7 Yesu akimara kuba Umwami yahise afata ingamba zo gufasha abigishwa be kwitegura umurimo wagutse bagombaga gukora. Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2, kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, yakoze umurimo wo kubagenzura no kubeza (Mal 3:1-4). Hanyuma mu mwaka wa 1919 yashyizeho umugaragu wizerwa wo kuyobora abigishwa be (Mat 24:45). Cyane cyane guhera muri uwo mwaka, uwo mugaragu yatangiye gutanga ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka binyuze muri za disikuru zatangwaga mu makoraniro no mu nyandiko zicapye, byakomeje gutsindagiriza inshingano ireba Abakristo bose yo kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza buri wese ku giti cye.

8-10. Ni mu buhe buryo amakoraniro yateje imbere umurimo wo kubwiriza? Tanga urugero. (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Amakoraniro ya mbere yateje imbere umurimo wo kubwiriza.”)

8 Disikuru zatangwaga mu makoraniro. Kubera ko Abigishwa ba Bibiliya bari bashishikajwe no kubona ubuyobozi, bateraniye i Cedar Point muri leta ya Ohio muri Amerika kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 8 Nzeri 1919, mu ikoraniro rya mbere rikomeye ryabaye nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose. Ku munsi wa kabiri, umuvandimwe Rutherford yatanze disikuru abwira abari barijemo ati “inshingano Umukristo afite ku isi . . . ni iyo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami bw’Umwami wacu.”

9 Ikintu gikomeye cyaranze iryo koraniro cyabaye nyuma y’iminsi itatu, ubwo umuvandimwe Rutherford yatangaga disikuru yari ifite umutwe uvuga ngo “Disikuru igenewe abo dufatanyije umurimo,” yaje gusohoka mu Munara w’Umurinzi mu ngingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Nimutangaze Ubwami.” Yaravuze ati “iyo Umukristo yisuzumye atibereye, ubusanzwe aribaza ati ‘kuki ndi ku isi?’ Kandi igisubizo cyagombye kuba iki: Umwami yangiriye ubuntu maze angira ambasaderi we kugira ngo mbwire isi ubutumwa bw’Imana bwo kwiyunga, kandi inshingano yiyubashye mfite ni iyo gutangaza ubwo butumwa.”

10 Muri iyo disikuru itazibagirana, umuvandimwe Rutherford yatangaje ko hari igazeti nshya ya Nimukanguke! (icyo gihe yitwaga L’Age d’Or), yari kujya isohoka igakoreshwa mu gusobanurira abantu ko Ubwami ari bwo byiringiro rukumbi byabo. Hanyuma yabajije abari bateze amatwi niba harimo abifuzaga kwifatanya mu kuyitanga. Raporo y’iryo koraniro isobanura ko “kureba ababyitabiriye byari bishimishije. Abantu ibihumbi bitandatu bose bahagurukiye icyarimwe.” b Uko bigaragara, Umwami yari afite abamushyigikiye bitanga babikunze, bifuzaga gutangaza Ubwami bwe!

11, 12. Mu mwaka wa 1920, Umunara w’Umurinzi wavuze iki ku birebana n’igihe umurimo Yesu yahanuye wagombaga gukorerwa?

11 Inyandiko zicapye. Umunara w’Umurinzi watumye barushaho gusobanukirwa neza umurimo Yesu yahanuye, ni ukuvuga umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Reka turebe ingero zimwe na zimwe zo mu ntangiriro y’imyaka ya 1920.

12 Ni ubuhe butumwa bwagombaga kubwirizwa kugira ngo ibivugwa muri Matayo 24:14 bisohozwe? Uwo murimo wagombaga gukorwa ryari? Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Ivanjiri y’Ubwami,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Nyakanga 1920, yasobanuye ubwo butumwa igira iti “ni ubutumwa bwiza buhereranye n’iherezo ry’iyi si ishaje no gushyirwaho k’ubwami buyobowe na Mesiya.” Iyo ngingo yagaragaje neza igihe ubwo butumwa bwagombaga kubwirizwa, igira iti “ubwo butumwa bwagombaga gutangazwa hagati y’intambara ikomeye [Intambara ya Mbere y’Isi Yose] n’‘umubabaro ukomeye.’” Ni yo mpamvu iyo ngingo yagiraga iti “iki ni cyo gihe . . . cyo gutangaza ubu butumwa bwiza mu madini yiyita aya gikristo ku isi hose.”

13. Ni mu buhe buryo Umunara w’Umurinzi wo mu mwaka wa 1921 washishikarije Abakristo basutsweho umwuka kwitanga babikunze?

13 Ese abagize ubwoko bw’Imana bari gukora umurimo Yesu yahanuye bashyizweho agahato? Oya. Ingingo yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1921 yari ifite umutwe uvuga ngo “Mugire ubutwari,” yashishikarizaga Abakristo basutsweho umwuka kwitanga babikunze. Buri wese muri bo yashishikarijwe kwibaza ati “ese sinahawe inshingano yiyubashye yo kwifatanya muri uyu murimo?” Iyo ngingo yakomeje igira iti “twiringiye ko nubona ko [uwo murimo ari inshingano yiyubashye wahawe], uzamera nka Yeremiya wari ufite ijambo ry’Umwami mu mutima we, rimeze ‘nk’umuriro ugurumana ukingiraniwe mu magufwa ye,’ ryakomezaga kumuhata ku buryo atashoboraga kwifata ngo areke kuritangaza” (Yer 20:9). Ayo magambo asusurutsa umutima babwiwe yo kubatera inkunga, agaragaza icyizere Yehova na Yesu bafitiye abashyigikira Ubwami mu budahemuka.

14, 15. Mu mwaka wa 1922, Umunara w’Umurinzi washishikarije Abakristo basutsweho umwuka gukoresha ubuhe buryo bageza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami?

14 Ni ubuhe buryo Abakristo b’ukuri bagombye gukoresha bageza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami? Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Gukora umurimo ni ngombwa,” yasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kanama 1922, ikaba yari ingingo ngufi ariko ifite imbaraga, yateye Abakristo basutsweho umwuka inkunga yo “kugira ishyaka mu murimo wo kugeza ku bantu ubutumwa bucapye, bakaganira n’abantu babasanze mu ngo zabo, bakabahamiriza ko ubwami bwo mu ijuru butegeka.”

15 Uko bigaragara, guhera mu mwaka wa 1919, Kristo yakoresheje umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge kugira ngo akomeze gutsindagiriza ko buri Mukristo afite inshingano yiyubashye hano ku isi yo gutangaza ubutumwa bw’Ubwami. None se, Abigishwa ba Bibiliya ba mbere bitabiriye bate inkunga batewe yo kwifatanya mu murimo wo gutangaza iby’Ubwami?

“Ab’indahemuka bazitanga babikunze”

16. Bamwe mu basaza bari baratowe bakiriye bate igitekerezo cy’uko Abakristo bose bagomba kubwiriza?

16 Mu myaka ya 1920 no mu ya 1930, bamwe barwanyije igitekerezo cy’uko Abakristo basutsweho umwuka bose bagomba gukora umurimo wo kubwiriza. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ugushyingo 1927, wasobanuye uko byari byifashe ugira uti “muri iki gihe hari abantu bari mu itorero bafite inshingano yo kuba abasaza . . . banga gushishikariza abavandimwe babo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza, kandi na bo ubwabo bakanga kuwukora. . . . Basuzugura igitekerezo cyo kujya kubwiriza ku nzu n’inzu, ngo babwire abantu ubutumwa bwerekeye Imana, Umwami yimitse n’ubwami bwayo.” Iyo ngingo yavuze yeruye iti “igihe kirageze kugira ngo ab’indahemuka bamenye bene abo bantu kandi babirinde, kandi bababwire ko abantu nk’abo tutazongera kubaha inshingano yo kuba abasaza.” c

17, 18. Abagize amatorero hafi ya bose bitabiriye bate ubuyobozi bahawe n’icyicaro gikuru, kandi se abantu babarirwa muri za miriyoni babyitabiriye bate muri iyi myaka 100 ishize?

17 Igishimishije ni uko abagize amatorero hafi ya bose bishimiye gukurikiza ubuyobozi bahawe n’icyicaro gikuru. Babonaga ko kugeza ku bandi ubutumwa bw’Ubwami ari inshingano yiyubashye. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Werurwe 1926 wabivuze muri aya magambo: “ab’indahemuka bazitanga babikunze, . . . bageze ubu butumwa ku bantu.” Abo bantu bari indahemuka babayeho mu buryo buhuje n’ubuhanuzi buboneka muri Zaburi ya 110:3, kandi bashyigikiye Umwami Mesiya babikunze.

18 Mu myaka 100 ishize, abantu babarirwa muri za miriyoni bitanze babikunze, bakora umurimo wo gutangaza Ubwami. Mu bice bike bikurikira, tuzasuzuma uko babwirizaga, ni ukuvuga uburyo n’ibikoresho bakoresheje kandi dusuzume ibyo bagezeho. Icyakora, nimucyo tubanze dusuzume impamvu abantu babarirwa muri za miriyoni bifatanya mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami babikunze, nubwo bari mu isi irangwa n’ubwikunde. Mu gihe dusuzuma impamvu babwiriza, byaba byiza twibajije tuti ‘kuki ngeza ku bandi ubutumwa bwiza?’

“Mukomeze mushake mbere na mbere ubwami”

19. Kuki twumvira inama ya Yesu yo ‘gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami’?

19 Yesu yagiriye inama abigishwa be agira ati “mukomeze mushake mbere na mbere ubwami” (Mat 6:33). Kuki twumvira iyo nama? Muri make, tuyumvira bitewe n’uko tuzi ko Ubwami ari ubw’ingenzi; ni bwo umugambi w’Imana ushingiyeho. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, umwuka wera wagiye uhishura buhoro buhoro ukuri gushishikaje kwerekeye Ubwami. Iyo ukuri kw’agaciro kwerekeye Ubwami kudukoze ku mutima, twumva duhatiwe gushaka mbere na mbere ubwo Bwami.

Kimwe n’umugabo wishimye cyane amaze kubona ubutunzi buhishwe, Abakristo na bo bishimira ko babonye ukuri k’Ubwami (Reba paragarafu ya 20)

20. Umugani wa Yesu w’ubutunzi buhishwe ugaragaza ute uko abigishwa be bari kuzitabira inama yo gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami?

20 Yesu yari azi ko abigishwa be bari kuzumvira inama yo gukomeza gushaka mbere na mbere Ubwami. Zirikana ibyo yavuze mu mugani w’ubutunzi buhishwe. (Soma muri Matayo 13:44.) Umuntu uvugwa muri uwo mugani yagize atya agwa ku butunzi buhishwe igihe yarimo akora mu murima, ahita amenya agaciro kabwo. Yakoze iki? ‘Kubera ibyishimo yagize, yaragiye agurisha ibintu bye byose, agura uwo murima.’ Ibyo bitwigisha iki? Iyo tumenye ukuri k’Ubwami tukamenya agaciro kabwo, twishimira kwigomwa ibyo tugomba kwigomwa byose kugira ngo dukomeze gushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya zikwiriye kubamo, ni ukuvuga mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu. d

21, 22. Abashyigikira Ubwami mu budahemuka bagaragaza bate ko bashaka mbere na mbere Ubwami? Tanga urugero.

21 Abashyigikira Ubwami mu budahemuka bagaragariza mu bikorwa, atari mu magambo gusa, ko bashaka mbere na mbere Ubwami. Bakoresha ubuzima bwabo, ubushobozi bwabo n’ubutunzi bwabo mu murimo wo kubwiriza iby’Ubwami. Hari benshi bigomwe byinshi kugira ngo bakore umurimo w’igihe cyose. Abo babwiriza bose bitanze babikunze, biboneye neza ko Yehova aha umugisha abashyira Ubwami mu mwanya wa mbere. Nimucyo dusuzume urugero rw’ibyabaye muri iyo myaka ya mbere.

22 Avery na Lovenia Bristow babaye abapayiniya mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mpera z’imyaka ya 1920. Hashize imyaka myinshi, Lovenia yagize ati “kuva icyo gihe, jye na Avery twamaze imyaka myinshi twishimye mu murimo w’ubupayiniya. Incuro nyinshi ntitwabaga tuzi aho twari kuvana amafaranga yo kugura lisansi cyangwa ibyokurya. Ariko buri gihe Yehova yatwitagaho. Ntitwigeze duhagarika umurimo w’ubupayiniya. Buri gihe twabonaga ibyo twabaga dukeneye.” Lovenia yibuka igihe bakoreraga umurimo mu mugi wa Pensacola ho muri leta ya Florida, maze amafaranga n’ibyokurya birabashirana. Bageze ku nzu yimukanwa babagamo, bahasanga imifuka ibiri minini irimo ibiribwa n’agakarita kariho amagambo agira ati “turabakunda, itorero ry’i Pensacola.” Lovenia yashubije amaso inyuma atekereza imyaka ibarirwa muri za mirongo yamaze akora umurimo w’igihe cyose, maze aravuga ati “Yehova ntiyigeze adutererana. Ntiyigeze adutaba mu nama.”

23. Wumva umeze ute iyo utekereje ukuri k’Ubwami wamenye, kandi se ni iki wiyemeje gukora?

23 Twese ntidushobora kumara igihe kingana mu murimo wo kubwiriza. Imimerere turimo iratandukanye. Icyakora, twese dushobora kubona ko twahawe inshingano yiyubashye yo gutangaza ubutumwa bwiza tubigiranye ubugingo bwacu bwose (Kolo 3:23). Kubera ko duha agaciro ukuri k’Ubwami twamenye, twifuza kwigomwa ibishoboka byose kugira ngo tubwirize mu rugero rwagutse uko bishoboka kose. Wowe se si byo wiyemeje?

24. Kimwe mu bintu bikomeye Ubwami bwagezeho muri iyi minsi y’imperuka ni ikihe?

24 Mu myaka isaga ijana ishize, Umwami yashohoje rwose ubuhanuzi bwe bwanditswe muri Matayo 24:14. Kandi ibyo yabikoze nta we ashyizeho agahato. Abigishwa be bamaze gusohoka muri iyi si irangwa n’ubwikunde, bitanze babikunze kugira ngo babwirize. Umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza ku isi hose, ni kimwe mu bigize ikimenyetso kigaragaza ko Yesu ahari ari Umwami, kandi ni kimwe mu bintu bikomeye Ubwami bwagezeho muri iyi minsi y’imperuka.

a Muri Bibiliya, ijambo ikime ryumvikanisha ibintu byinshi.—Intang 27:28; Mika 5:7.

b Hari agatabo kasobanuye kati umurimo wo gutanga Nimukanguke! ni gahunda yo gutangaza ubutumwa bw’ubwami ku nzu n’inzu. . . . Nyuma yo gutangaza ubwo butumwa, ababwiriza bazajya basiga kopi ya Nimukanguke! muri buri rugo, ba nyir’urugo baba bakoresheje abonema cyangwa batayikoresheje.” Mu myaka yakurikiyeho, abavandimwe baterwaga inkunga yo gusaba abantu gukoresha abonema ya Nimukanguke! n’Umunara w’Umurinzi. Guhera ku itariki ya 1 Gashyantare 1940, abagaragu ba Yehova batewe inkunga yo kujya bashyira kuri raporo umubare w’amagazeti batanze.

c Icyo gihe abagize itorero ni bo batoraga abasaza mu buryo bwa demokarasi. Bityo, itorero ryashoboraga kwanga gutora abagabo barwanyaga umurimo wo kubwiriza. Uko byaje guhinduka abasaza bakajya bashyirwaho mu buryo bwa gitewokarasi, bizasobanurwa mu Gice cya 12.

d Yesu yavuze igitekerezo nk’icyo mu mugani w’umucuruzi wagendaga ashakisha isaro ry’agaciro kenshi. Uwo mucuruzi amaze kuribona, yagurishije ibyo yari atunze byose ararigura (Mat 13:45, 46). Nanone iyo migani ibiri itwigisha ko dushobora kumenya ukuri k’Ubwami mu buryo butandukanye. Hari abagusitayeho, tubivuze mu mvugo y’ikigereranyo; abandi bo baragushakisha. Ariko uko twaba twarabonye ukuri kose, twiteguye kugira ibyo twigomwa kugira ngo dushyire Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yacu.