Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 8

Ibikoresho bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza​—Gutegura ibitabo bikoreshwa ku isi hose

Ibikoresho bikoreshwa mu murimo wo kubwiriza​—Gutegura ibitabo bikoreshwa ku isi hose

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Yehova akomeza kuduha ibyo dukeneye kugira ngo twigishe abantu bo mu mahanga yose, mu moko yose no mu ndimi zose

1, 2. (a) Mu kinyejana cya mbere, ni iki cyatumye ubutumwa bwiza bukwira mu bwami bw’Abaroma? (b) Ni iki kitugaragariza ko Yehova adushyigikiye muri iki gihe? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Ubutumwa bwiza mu ndimi zisaga 670.”)

 ABANTU bari baje muri Yerusalemu batangajwe cyane n’ibyo bumvaga. Bumvaga Abanyagalilaya bavuga mu ndimi z’amahanga badategwa, kandi ubutumwa batangazaga bwarabashishikaje cyane. Hari kuri Pentekote yo mu mwaka wa 33, kandi abigishwa bari bahawe mu buryo bw’igitangaza impano yo kuvuga izindi ndimi, ibyo bikaba byaragaragazaga ko Imana yari ibashyigikiye. (Soma mu Byakozwe 2:1-8, 12, 15-17.) Ubutumwa bwiza babwirije uwo munsi bwageze ku bantu bari baturutse mu mico itandukanye, kandi nyuma yaho bwakwiriye mu bwami bw’Abaroma bwose.—Kolo 1:23.

2 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana ntibavuga izindi ndimi mu buryo bw’igitangaza. Nubwo bimeze bityo ariko, bakoresha indimi nyinshi kurusha mu kinyejana cya mbere, kuko bahindura ubutumwa bw’Ubwami mu ndimi zisaga 670 (Ibyak 2:9-11). Ubwoko bw’Imana bwateguye ibitabo byinshi mu ndimi nyinshi cyane ku buryo ubutumwa bw’Ubwami bwageze mu duce twose tw’isi. a Ibyo na byo ni gihamya idakuka y’uko Yehova akoresha Umwami Yesu Kristo kugira ngo ayobore umurimo wacu wo kubwiriza (Mat 28:19, 20). Mu gihe dusuzuma bimwe mu bikoresho twagiye dukoresha muri uwo murimo mu myaka isaga 100 ishize, uzirikane ukuntu Umwami yagiye adutoza buhoro buhoro kugira ngo twite ku bantu ku giti cyabo, n’ukuntu yadushishikarije kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana.—2 Tim 2:2.

Umwami aha abagaragu be ibikoresho kugira ngo babibe imbuto z’ukuri

3. Kuki dukoresha ibikoresho bitandukanye mu murimo wacu wo kubwiriza?

3 Yesu yagereranyije “ijambo ry’Ubwami” n’imbuto, naho umutima w’umuntu awugereranya n’ubutaka (Mat 13:18, 19). Nk’uko umuhinzi ashobora gukoresha ibikoresho bitandukanye kugira ngo ahinge ubutaka azateramo imbuto, abagize ubwoko bwa Yehova na bo bagiye bakoresha ibikoresho bitandukanye byabafashaga gutegurira imitima y’abantu babarirwa muri za miriyoni kwakira ubutumwa bw’Ubwami. Bimwe muri ibyo bikoresho byakoreshejwe mu gihe gito. Ibindi byo, urugero nk’ibitabo n’amagazeti, biracyakoreshwa cyane. Mu buryo butandukanye n’uburyo bwasuzumwe mu gice kibanziriza iki bwakoreshejwe mu kugera ku bantu benshi, ibikoresho byose tugiye gusuzuma muri iki gice byafashije ababwiriza b’Ubwami kugera ku bantu imbonankubone.—Ibyak 5:42; 17:2, 3.

Bakora za fonogarafe n’ibyuma birangurura amajwi i Toronto muri Kanada

4, 5. Fonogarafe yakoreshwaga ite, ariko se yari ibuze iki?

4 Disikuru zafashwe amajwi. Mu myaka ya 1930 no mu myaka ya 1940, ababwiriza bakoreshaga disikuru zafashwe amajwi zishingiye kuri Bibiliya, bakazumvisha abantu bakoresheje ibyuma byitwa fonogarafe. Buri disikuru yafashwe amajwi yamaraga iminota itageze kuri itanu. Hari igihe izo disikuru zabaga zifite imitwe migufi, urugero nka “Purugatori,” “Ubutatu,” n’“Ubwami.” Izo disikuru zakoreshwaga zite? Umuvandimwe Clayton Woodworth, Jr., wabatirijwe muri Amerika mu mwaka wa 1930, yaravuze ati “natwaraga fonogarafe nto imeze nk’agasanduku ifite umukono bakaraga n’urushinge nashyiraga kuri disiki kugira ngo ivuge. Negeraga umuryango, ngafungura ako gasanduku, ngashyira urushinge kuri disiki, narangiza ngakanda inzogera yo ku muryango. Iyo nyir’urugo yafunguraga umuryango, naramubwiraga nti ‘hari ubutumwa bw’ingenzi mfite nifuzaga kukumvisha.’” Abantu babyakiraga bate? Umuvandimwe Woodworth agira ati “incuro nyinshi abantu babyakiraga neza. Ikindi gihe bahitaga bakinga umuryango. Rimwe na rimwe batekerezaga ko naje kugurisha fonogarafe.”

Byageze mu mwaka wa 1940, hari disikuru zitandukanye zisaga 90 zafashwe amajwi, kandi hari harakozwe kopi zisaga miriyoni

5 Byageze mu mwaka wa 1940, hari disikuru zitandukanye zisaga 90 zafashwe amajwi kandi hari harakozwe kopi zisaga miriyoni. John E. Barr, icyo gihe wakoreraga umurimo w’ubupayiniya mu Bwongereza, nyuma yaho akaba yarabaye umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yaravuze ati “kuva mu mwaka wa 1936 kugera mu wa 1945, fonogarafe yari mugenzi wanjye duhorana. Koko rero, muri iyo minsi iyo nabaga ntayifite numvaga ndi jyenyine. Kumva ijwi ry’umuvandimwe Rutherford ku muryango byari biteye inkunga; wumvaga ari nk’aho yabaga ahibereye. Birumvikana ariko ko hari ikintu cy’ingenzi fonogarafe yari ibuze mu murimo wo kubwiriza, ni ukuvuga ubushobozi bwo kugera abantu ku mutima.”

6, 7. (a) Inyungu zo gukoresha udukarita two kubwiriza zabaye izihe, ariko se ni iki twari tubuze? (b) Yehova yashyize ate ‘amagambo ye mu kanwa kacu’?

6 Udukarita two kubwiriza. Guhera mu mwaka wa 1933, ababwiriza baterwaga inkunga yo gukoresha udukarita two kubwiriza iyo babaga babwiriza ku nzu n’inzu. Ako gakarita kabaga gafite santimetero 7,6 kuri 12,7. Kabaga kariho ubutumwa bugufi bushingiye kuri Bibiliya n’ibisobanuro by’igitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya nyir’inzu yashoboraga guhabwa. Umubwiriza yaherezaga nyir’inzu agakarita akamusaba kugasoma. Lilian Kammerud waje kuba umumisiyonari muri Poruto Riko no muri Arijantine, yaravuze ati “nakundaga gukoresha agakarita ko kubwiriza.” Kubera iki? Yaravuze ati “si ko twese twari dufite ubuhanga bwo gutangiza neza ibiganiro. Kamfashije kumenyera kuganiriza abantu.”

Agakarita ko kubwiriza (igitaliyani)

7 Umuvandimwe David Reusch, wabatijwe mu mwaka wa 1918, yaravuze ati “udukarita two kubwiriza twafashije abavandimwe, kuko benshi bumvaga badashobora kuvuga ibikwiriye.” Icyakora icyo gikoresho na cyo cyari gifite icyo kibuze. Umuvandimwe Reusch yaravuze ati “hari igihe twahuraga n’abantu batekerezaga ko tutazi kuvuga. Koko rero mu buryo runaka benshi muri twe ntitwari tuzi kuvuga. Ariko Yehova yari arimo adutegurira kuvugana n’abantu kubera ko twari abakozi be. Yari agiye gushyira amagambo ye mu kanwa kacu binyuze mu kutwigisha gukoresha Ibyanditswe mu gihe tubwiriza. Ibyo byagezweho binyuze ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryatangiye mu myaka ya 1940.”—Soma muri Yeremiya 1:6-9.

8. Wakora iki kugira ngo Kristo agutoze?

8 Ibitabo. Kuva mu mwaka wa 1914, abagaragu ba Yehova basohoye ibitabo bitandukanye bisaga 100 bisobanura ingingo zo muri Bibiliya. Bimwe muri ibyo bitabo byari bigenewe mbere na mbere gutoza ababwiriza kugira ngo babe abakozi bagira icyo bageraho. Anna Larsen wo muri Danimarike umaze imyaka igera kuri 70 ari umubwiriza, agira ati “Yehova yadufashije kurushaho kuba ababwiriza bagira icyo bageraho binyuze ku Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’ibitabo bifitanye isano na ryo twahabwaga. Nibuka ko igitabo cya mbere muri ibyo, ari icyavugaga iby’ubufasha bwa gitewokarasi bugenewe ababwiriza b’Ubwami cyasohotse mu mwaka wa 1945 (Aide théocratique aux proclamateurs du Royaume). Cyakurikiwe n’ikindi gitabo cyasohotse mu mwaka wa 1946 cyavugaga ko twahawe ibikenewe byose kugira ngo dukore umurimo mwiza wose (“Équipé pour toute bonne œuvre ”). Ubu dufite igitabo cyasohotse mu mwaka wa 2001 gifite umutwe uvuga ngo Ungukirwa n’Inyigisho z’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Koko rero, Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’ibitabo bifitanye isano na ryo, byagize uruhare rw’ingenzi kuko Yehova ari we watumaga “twuzuza ibisabwa kugira ngo tube abakozi” (2 Kor 3:5, 6). Ese wiyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi? Ese witwaza igitabo cyawe cy’Ishuri ry’Umurimo mu materaniro buri cyumweru, kandi ukakirebamo mu gihe umugenzuzi w’ishuri arimo atanga inama akoresheje icyo gitabo? Nubigenza utyo, uzaba wemera ko Kristo agutoza kugira ngo urusheho kuba umwigisha mwiza.—2 Kor 9:6; 2 Tim 2:15.

9, 10. Ibitabo byagize uruhe ruhare mu gutera no kuhira imbuto z’ukuri?

9 Nanone Yehova yadufashije akoresheje umuteguro we uduha ibitabo bifasha ababwiriza gusobanura inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Igitabo Ukuri kuyobora ku buzima bw’iteka cyagize akamaro mu buryo bwihariye. Cyasohotse mu mwaka wa 1968 kandi cyahise kigera ku bintu byinshi. Umurimo w’Ubwami wo mu kwezi k’Ugushyingo 1968 wagize uti “abantu bifuza guhabwa igitabo Ukuri babaye benshi cyane ku buryo muri Nzeri icapiro ry’umuteguro ry’i Brooklyn ryakoraga amanywa n’ijoro.” Iyo ngingo yakomeje isobanura iti “hari igihe muri Kanama kopi z’igitabo Ukuri zari zikenewe zarengaga izo bashoboraga gucapa ho miriyoni n’igice.” Byageze mu mwaka wa 1982 hamaze gucapwa kopi zisaga miriyoni 100 mu ndimi 116. Kuva mu mwaka wa 1968 kugeza mu wa 1982, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka 14, igitabo Ukuri cyatumye umubare w’ababwiriza b’Ubwami wiyongeraho abasaga miriyoni imwe. b

10 Mu mwaka wa 2005, hasohotse ikindi gitabo cyiza cyane gikoreshwa mu kwigisha abantu Bibiliya, cyitwa Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Ubu hamaze gucapwa kopi zisaga miriyoni 200 mu ndimi 256. Ibyo byageze ku ki? Kuva mu mwaka wa 2005 kugeza mu wa 2012, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka irindwi gusa, abantu bagera kuri miriyoni 1,2 babaye ababwiriza b’ubutumwa bwiza bafashijwe n’icyo gitabo. Nanone muri icyo gihe, abantu twigisha Bibiliya bariyongereye bava kuri miriyoni 6 bagera kuri miriyoni zisaga 8,7. Nta gushidikanya ko Yehova aduha umugisha mu mihati dushyiraho dutera imbuto z’ukuri k’Ubwami kandi tukazuhira.—Soma mu 1 Abakorinto 3:6, 7.

11, 12. Ukurikije imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe, amagazeti yacu agenewe ba nde?

11 Amagazeti. Mu mizo ya mbere, Umunara w’Umurinzi wibandaga mbere na mbere ku bagize ‘umukumbi muto,’ ‘basangiye guhamagarwa ko mu ijuru’ (Luka 12:32; Heb 3:1). Ku itariki ya 1 Ukwakira 1919, umuteguro wa Yehova wasohoye indi gazeti yari igenewe abantu bose muri rusange. Abigishwa ba Bibiliya n’abandi bantu muri rusange bakunze iyo gazeti cyane, ku buryo mu myaka myinshi yakurikiyeho umubare wa kopi z’iyo gazeti zatangwaga wabaga uruta cyane uw’Umunara w’Umurinzi. (Iyo gazeti yatangiye yitwa L’Age d’Or. Mu mwaka wa 1937, iryo zina ryarahindutse yitwa Consolation. Hanyuma mu mwaka wa 1946, yitwa Nimukanguke!)

12 Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo isura y’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke! yagiye ihinduka, ariko intego yabyo yakomeje kuba imwe, yo gutangaza Ubwami bw’Imana no gufasha abantu kwizera Bibiliya. Muri iki gihe, hasohoka Umunara w’Umurinzi wo kwigwa n’uw’abantu bose. Igazeti yo kwigwa igenewe “abandi bagaragu,” ni ukuvuga abagize ‘umukumbi muto’ ndetse n’abagize “izindi ntama” c (Mat 24:45; Yoh 10:16). Umunara w’Umurinzi w’abantu bose ugenewe mbere na mbere abantu bataramenya ukuri ariko bakaba bubaha Bibiliya kandi bagatinya Imana (Ibyak 13:16). Nimukanguke! yo yibanda mbere na mbere ku bantu bazi ibintu bike kuri Bibiliya no ku Mana y’ukuri Yehova.—Ibyak 17:22, 23.

13. Ni iki kigutangaza ku bihereranye n’amagazeti yacu? (Suzuma imbonerahamwe ifite umutwe uvuga ngo “ Ibitabo byacapwe cyane kurusha ibindi ku isi.”)

13 Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, buri kwezi hacapwaga kopi zisaga miriyoni 44 za Nimukanguke!, na miriyoni zigera kuri 46 z’Umunara w’Umurinzi. Nimukanguke! yahindurwaga mu ndimi zigera ku 100, naho Umunara w’Umurinzi ugahindurwa mu ndimi zirenga 200. Bityo ayo magazeti ni yo ahindurwa cyane kandi agatangwa cyane ku isi, kuruta ikindi kinyamakuru icyo ari cyo cyose. Nubwo ibyo bintu byagezweho bihambaye, ntibyagombye kudutangaza. Ayo magazeti arimo ubutumwa Yesu yavuze ko bugomba kubwirizwa mu isi yose ituwe.—Mat 24:14.

14. Ni iki twateje imbere tubigiranye ishyaka, kandi kuki?

14 Bibiliya. Mu mwaka wa 1896, umuvandimwe Russell na bagenzi be bahinduye izina ry’umuryango bakoreshaga basohora ibitabo kugira ngo bashyiremo ijambo Bibiliya (bawita Watch Tower Bible and Tract Society). Iryo hinduka ryari rikwiriye kuko Bibiliya yakomeje kuba igikoresho cy’ibanze mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza bw’Ubwami (Luka 24:27). Mu buryo buhuje n’izina ry’uwo muryango ukoreshwa mu rwego rw’amategeko, abagaragu b’Imana bateje imbere gahunda yo gutanga Bibiliya babigiranye ishyaka kandi bashishikariza abantu kuyisoma. Urugero mu mwaka wa 1926, mu macapiro yacu twacapye ubuhinduzi bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo bwahinduwe na Benjamin Wilson (The Emphatic Diaglott). Guhera mu mwaka wa 1942, twacapye kopi zigera ku 700.000 za Bibiliya yuzuye y’ubuhinduzi bwa King James Version kandi turazitanga. Hashize imyaka ibiri nyuma y’aho, twatangiye gucapa Bibiliya yakoreshaga izina Yehova incuro 6.823 (American Standard Version). Byageze mu mwaka wa 1950, twaratanze kopi za Bibiliya zisaga 250.000.

15, 16. (a) Ni iki wishimira ku birebana na Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya? (Suzuma agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Kwihutisha umurimo wo guhindura Bibiliya.”) (b) Wakora iki kugira ngo wemere ko Yehova akugera ku mutima?

15 Mu mwaka wa 1950, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo. Mu mwaka wa 1961 ni bwo hasohotse Bibiliya yuzuye y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe byera mu mubumbe umwe. Ubwo buhinduzi bwubahisha Yehova busubiza izina rye ahantu ryagaragaraga mu mwandiko w’umwimerere w’igiheburayo. Nanone izina ry’Imana riboneka incuro 237 mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo by’Ubuhinduzi bw’isi nshya. Ubwo buhinduzi bwagiye buvugururwa kugira ngo bube buhuje n’ukuri kandi busomeke neza uko bishoboka kose, bukaba buheruka kuvugururwa mu mwaka wa 2013. Mu mwaka wa 2013, hari hamaze gutangwa kopi za Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya zisaga miriyoni 201, yose uko yakabaye cyangwa ibice byayo, mu ndimi 121.

16 Abantu bamwe bumvise bameze bate igihe basomaga Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rwabo? Umugabo wo muri Nepali yaravuze ati “abantu benshi ntibumvaga ubuhinduzi bwa kera bw’ikinepali twari dufite, kubera ko bwakoreshaga imvugo ya kera. Ariko ubu dushobora gusobanukirwa Bibiliya neza kurushaho, kubera ko ikoresha imvugo dukoresha mu buzima busanzwe.” Igihe umugore wo muri Santarafurika yatangiraga gusoma Bibiliya mu gisango, yariyamiriye ati “iyi ni imvugo ingera ku mutima.” Kimwe n’uwo mugore, buri wese muri twe ashobora kwemera ko Yehova amugera ku mutima asoma Ijambo rye buri munsi.—Zab 1:2; Mat 22:36, 37.

Dushimira ku bw’ibikoresho n’imyitozo duhabwa

17. Wagaragaza ute ko wishimira ibikoresho n’imyitozo uhabwa, kandi se nubyishimira bizakumarira iki?

17 Ese wishimira ibikoresho n’imyitozo Umwami Yesu Kristo yagiye aduha? Ese ufata igihe cyo gusoma ibitabo umuteguro w’Imana utanga, kandi ukabikoresha ufasha abandi? Nubigenza utyo, nawe uzagira ibyiyumvo nk’ibya mushiki wacu Opal Betler, wabatijwe ku itariki ya 4 Ukwakira 1914. Opal yaravuze ati “jye n’umugabo wanjye [Edward] twamaze imyaka myinshi dukoresha fonogarafe n’udukarita two kubwiriza. Twabwirije ku nzu n’inzu dukoresheje ibitabo, udutabo n’amagazeti. Twagiye mu ngendo zo kubwiriza kandi dutanga ubutumwa bucapye. Nyuma yaho twatojwe gusubira gusura no kwigisha Bibiliya abantu bashimishijwe tubasanze mu ngo zabo. Twari dufite byinshi byo gukora kandi twari twishimye.” Yesu yasezeranyije ko abagaragu be bari guhugira mu murimo wo kubiba no gusarura, kandi bakishimana. Abantu babarirwa muri za miriyoni bameze nka Opal bashobora kwemeza ko iryo sezerano ari ukuri.—Soma muri Yohana 4:35, 36.

18. Ni uwuhe murimo wiyubashye dukora?

18 Abantu benshi bataraba abagaragu b’Umwami bashobora kubona ko abagize ubwoko bw’Imana ari “abantu batize bo muri rubanda rusanzwe” (Ibyak 4:13). Icyakora tekereza gato! Umwami yatumye abantu bo muri rubanda rusanzwe baba abahanga mu gusohora ibitabo, basohora bimwe mu bitabo bihindurwa mu ndimi nyinshi kandi bitangwa cyane kurusha ibindi mu mateka y’abantu. Icy’ingenzi kurushaho, yaradutoje kandi adushishikariza gukoresha ibyo bikoresho mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza mu bantu bo mu mahanga yose. Gukorana na Kristo mu murimo wo gutera imbuto z’ukuri no gusarura abigishwa, ni umurimo wiyubashye rwose.

a Mu myaka icumi gusa ishize, abagaragu ba Yehova basohoye kopi zisaga miriyari 20 z’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Byongeye kandi, ubu abantu basaga miriyari 2,7 ku isi hose bashobora kujya ku rubuga rwacu rwa jw.org.

b Mu bindi bitabo byayoborerwagamo icyigisho cya Bibiliya harimo igitabo cyasohotse mu wa 1921 (La Harpe de Dieu), icyavugaga ko Imana ari inyakuri cyasohotse mu wa 1946 (“Que Dieu soit reconnu pour vrai!”), Ushobora kubaho iteka ku isi izahinduka Paradizo (cyasohotse mu wa 1982) n’Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka (cyasohotse mu wa 1995).

c Niba wifuza kumenya ibisobanuro bishya dufite ku birebana n’“abandi bagaragu,” reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2013, ku ipaji ya 23, paragarafu ya 13.