Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 11

Batunganyijwe mu by’umuco kugira ngo barabagiranishe kwera kw’Imana

Batunganyijwe mu by’umuco kugira ngo barabagiranishe kwera kw’Imana

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Uko Umwami yigishije abagaragu be kumvira amahame mbwirizamuco y’Imana

Tekereza urimo winjira mu irembo rigana mu rugo rw’urusengero rukomeye rwa Yehova rwo mu buryo bw’umwuka

1. Ni iki Ezekiyeli yabonye kigutangaza cyane?

 WAKUMVA umeze ute ibyabaye ku muhanuzi Ezekiyeli, ubu hakaba hashize ibinyejana 25, bikubayeho nawe? Tekereza ugeze ku rusengero runini rurabagirana, ukahasanga umumarayika w’umunyambaraga yiteguye kugutembereza aho hantu hafite ubwiza butangaje! Muzamutse ku madarajya arindwi mwerekeza kuri rimwe mu marembo atatu y’urwo rusengero. Ayo marembo aragutangaje cyane. Afite uburebure bwa metero zigera kuri 30. Muri ayo marembo hari utwumba tw’abarinzi. Ku nkuta hashushanyijeho ibishushanyo byiza cyane by’ibiti by’imikindo.​—Ezek 40:1-4, 10, 14, 16, 22; 41:20.

2. (a) Urusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa rugereranya iki? (Reba ibisobanuro.) (b) Ibintu biranga amarembo y’urusengero bitwigisha iki?

2 Iryo ni iyerekwa ry’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Ezekiyeli asobanura urwo rusengero mu buryo burambuye, ku buryo iyo nkuru ihera ku gice cya 40 kugeza ku cya 48 by’igitabo cye cy’ubuhanuzi. Urwo rusengero rugereranya gahunda ya Yehova y’ugusenga kutanduye. Buri kintu kiranga urwo rusengero gifite icyo gisobanura muri gahunda yacu yo kuyoboka Imana muri iyi minsi y’imperuka. a None se ayo marembo maremare asobanura iki? Atwibutsa ko abinjira muri gahunda ya Yehova y’ugusenga kutanduye, bagomba kubahiriza amahame y’Imana atunganye yo mu rwego rwo hejuru. Ibishushanyo by’ibiti by’imikindo na byo ni icyo bisobanura, kuko rimwe na rimwe imikindo ikoreshwa muri Bibiliya yerekeza ku gukiranuka (Zab 92:12). Naho se utwumba tw’abarinzi? Uko bigaragara, abatumvira amahame y’Imana ntibemererwa kwinjira muri iyo gahunda yo gusenga kutanduye, nziza cyane kandi itanga ubuzima.—Ezek 44:9.

3. Kuki abagaragu ba Yehova bari bakeneye guhora batunganywa?

3 Ibyo Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa byasohoye bite? Nk’uko twabibonye mu Gice cya 2 cy’iki gitabo, kuva mu mwaka wa 1914 kugeza mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, Yehova yakoresheje Kristo kugira ngo atunganye mu buryo bwihariye abagize ubwoko bwe. None se ibyo kubatunganya byarangiye icyo gihe? Reka da! Mu kinyejana gishize, Kristo yakomeje gushyigikira amahame yera ya Yehova agenga imyifatire. Bityo rero, abagaragu be bari bakeneye guhora batunganywa. Kubera iki? Kubera ko Kristo yakorakoranyije abigishwa be abavanye muri iyi si yononekaye mu by’umuco, kandi na Satani ntiyigeze areka kugerageza kubasubiza mu isayo y’ubwiyandarike. (Soma muri 2 Petero 2:20-22.) Nimucyo dusuzume uburyo butatu Abakristo b’ukuri bakomeje gutunganywamo. Mbere na mbere turasuzuma ukuntu batunganyijwe mu by’umuco, turebe uburyo bw’ingenzi bwateganyijwe kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku, hanyuma turi burebe na gahunda y’umuryango.

Bakomeje gutunganywa mu by’umuco uko imyaka yagendaga ihita

4, 5. Ni ayahe mayeri Satani yakoresheje kuva kera, kandi se yageze ku ki?

4 Kuva kera abagize ubwoko bwa Yehova buri gihe babaga bashishikajwe n’amahame mbwirizamuco atunganye. Ni yo mpamvu buri gihe bagenderaga ku mabwiriza asobanutse neza kurushaho kuri iyo ngingo. Reka dusuzume ingero nke.

5 Ubwiyandarike. Yehova yateganyije ko imibonano mpuzabitsina itanduye kandi myiza ari ikorwa n’abashyingiranywe. Satani yishimira guhindanya iyo mpano y’agaciro akayihindura ikintu cyanduye gikoreshwa mu buryo budakwiriye, kandi akayikoresha ashuka abagize ubwoko bwa Yehova kugira ngo badakomeza kwemerwa na we. Satani yakoresheje ayo mayeri mu gihe cya Balamu bigira ingaruka zibabaje, kandi no muri iyi minsi y’imperuka yagiye akoresha ayo mayeri kurusha mbere hose.—Kub 25:1-3, 9; Ibyah 2:14.

6. Ni iyihe ndahiro yasohotse mu Munara w’Umurinzi, yakoreshwaga ite, kandi se kuki amaherezo itakomeje gukoreshwa? (Reba nanone ibisobanuro.)

6 Mu rwego rwo guhangana n’imihati ya Satani, Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Kamena 1908, wanditse indahiro yari ikubiyemo icyemezo gikurikira: “igihe cyose n’aho nzaba ndi hose ndi kumwe n’uwo tudahuje igitsina turi twenyine, nzajya nitwara nk’uko nakwitwara turi mu bantu benshi.” b Nubwo iyo ndahiro itari itegeko, hari benshi bayirahiye kandi batanga amazina yabo kugira ngo atangazwe mu Munara w’Umurinzi. Hashize imyaka myinshi, byaje kugaragara ko nubwo iyo ndahiro yari yarafashije benshi mu gihe cyayo, hari abari basigaye bayifata nk’umuhango gusa, bituma idakomeza gukoreshwa. Icyakora, amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru yari akubiye muri iyo ndahiro yakomeje gushyigikirwa.

7. Mu mwaka wa 1935, Umunara w’Umurinzi wavuze ikihe kibazo, kandi se ni irihe hame wongeye gushimangira?

7 Ibitero bya Satani byarushijeho gukaza umurego. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1935, wavuze udaca ku ruhande ikibazo cyagendaga gifata intera mu bagize ubwoko bw’Imana. Hari abibwiraga ko kugira uruhare mu murimo wo kubwiriza byabavaniragaho inshingano yo gushyigikira amahame mbwirizamuco ya Yehova mu mibereho yabo bwite. Umunara w’Umurinzi wagize uti “umuntu yagombye kwibuka ko gukora umurimo wo kubwiriza atari byo byonyine bisabwa. Abahamya ba Yehova baramuhagarariye kandi bafite inshingano yo kumuhagararira we n’ubwami bwe mu buryo bukwiriye.” Hanyuma iyo ngingo yatanze inama isobanutse neza ku birebana n’ishyingiranwa n’ubwiyandarike, bityo ifasha abagize ubwoko bw’Imana ‘guhunga ubusambanyi.’—1 Kor 6:18.

8. Kuki Umunara w’Umurinzi watsindagirije kenshi ibisobanuro by’ijambo ry’ikigiriki ryerekeza ku bwiyandarike?

8 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize, Umunara w’Umurinzi watsindagirije kenshi ibisobanuro by’ijambo rikoreshwa mu Byanditswe by’ikigiriki ryerekeza ku bwiyandarike, ari ryo por·neiʹa. Iryo jambo ntirisobanura gusa igikorwa cyo guhuza ibitsina. Ahubwo, por·neiʹa ikubiyemo ibikorwa byinshi by’ubwiyandarike, muri rusange bikaba bikubiyemo ibikorwa byose by’akahebwe bikorerwa mu mazu y’indaya. Muri ubwo buryo, abigishwa ba Kristo barinzwe icyorezo cyogeye hose cy’ubwiyandarike cyibasiye abantu benshi bo muri iyi si ya none.—Soma mu Befeso 4:17-19.

9, 10. (a) Ni ikihe kibazo cyo mu rwego rw’umuco Umunara w’Umurinzi wavuze mu mwaka wa 1935? (b) Ni mu buhe buryo bushyize mu gaciro Bibiliya ibonamo ibyo kunywa inzoga?

9 Gukoresha nabi inzoga. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1935, wavuze ikindi kibazo cyo mu rwego rw’umuco ugira uti “byaragaragaye ko hari abajya mu murimo wo kubwiriza kandi bagasohoza n’izindi nshingano mu muteguro bafite agasamusamu. Ariko se Ibyanditswe byemera ko umuntu anywa divayi mu yihe mimerere? None se byaba bikwiriye ko umuntu anywa divayi kugeza ubwo igira ingaruka ku murimo akora mu muteguro w’Umwami?”

10 Igisubizo cyasuzumye uko Ijambo ry’Imana ribona ibihereranye no kunywa inzoga mu buryo bushyize mu gaciro. Bibiliya nticiraho iteka kunywa inzoga mu rugero, ariko yamaganira kure ubusinzi (Zab 104:14, 15; 1 Kor 6:9, 10). Naho ku birebana no gukora umurimo wera umuntu afite agasamusamu, kuva kera abagaragu b’Imana bagiye bibutswa inkuru y’abahungu ba Aroni Imana yishe ibahora ko bazanye umuriro udakwiriye ku gicaniro cy’Imana. Iyo nkuru igaragaza igishobora kuba cyaratumye abo bagabo bakora ibidakwiriye, kuko nyuma yaho gato Imana yatanze itegeko ribuza abatambyi bose kunywa inzoga mu gihe bagiye gusohoza inshingano zabo zera (Lewi 10:1, 2, 8-11). Abigishwa ba Kristo bakurikiza iryo hame muri iki gihe, bakirinda kunywa inzoga mu gihe bakora umurimo wera.

11. Kuki kuba abagize ubwoko bw’Imana bararushijeho gusobanukirwa ikibazo cyo gusabikwa n’inzoga ari umugisha?

11 Mu myaka ya vuba aha, abigishwa ba Kristo bakomeje guhabwa umugisha, barushaho gusobanukirwa ikibazo cyo gusabikwa n’inzoga, ni ukuvuga kumenyera kunywa inzoga nyinshi zikagera ubwo zikubata. Ibyo byokurya byo mu buryo bw’umwuka byari biziye igihe, kandi byafashije abantu benshi gukemura icyo kibazo mu buryo bukwiriye, bongera kugira ubushobozi bwo kwitegeka. Hari n’abandi benshi bafashijwe kwirinda icyo kibazo burundu. Nta muntu ukwiriye kwemera ko inzoga zimwambura icyubahiro cye, ngo zimusenyere, kandi ikiruta byose, ngo yemere ko zimwambura inshingano yiyubashye yo kuyoboka Yehova mu buryo butanduye.

“Ntidushobora gutekereza Umwami wacu anuka imyotsi y’itabi cyangwa arimo ashyira mu kanwa ke ikintu gihumanya.”—C. T. Russell

12. Abagaragu ba Kristo babonaga bate itabi na mbere y’uko iminsi y’imperuka itangira?

12 Kunywa itabi. Abagaragu ba Kristo batangiye kubona ko kunywa itabi bidakwiriye na mbere y’uko iminsi y’imperuka itangira. Mu myaka ishize, umuvandimwe ugeze mu za bukuru witwa Charles Capen, yibutse uko byagenze igihe yahuraga na Charles Taze Russell bwa mbere mu mpera z’ikinyejana cya 19. Icyo gihe Capen wari ufite imyaka 13, yari kumwe n’abavandimwe be batatu ku madarajya y’Inzu ya Bibiliya yo muri Allegheny ho muri Pennsylvania. Russell yabanyuzeho arababaza ati “mwa bana mwe murimo muranywa itabi? Ndumva umwotsi w’itabi.” Bamwijeje ko batanywaga itabi. Bahise bamenya badashidikanya uko yabonaga ibyo kunywa itabi. Mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1895, umuvandimwe Russell yagize icyo avuga ku murongo wo mu 2 Abakorinto 7:1, agira ati “Umukristo aramutse anyoye itabi mu buryo ubwo ari bwo bwose, simbona ukuntu yaba ahesheje Imana ikuzo cyangwa icyo byamumarira we ku giti cye. . . . Ntidushobora gutekereza Umwami wacu anuka imyotsi y’itabi cyangwa arimo ashyira mu kanwa ke ikintu gihumanya.”

13. Ni mu buhe buryo abigishwa ba Kristo bongeye gutunganywa mu by’umuco mu mwaka wa 1973?

13 Mu mwaka wa 1935, Umunara w’Umurinzi wavuze ko itabi ari “icyatsi cyanduye” kandi uvuga ko umuntu wese urihekenya cyangwa urinywa adashobora gukomeza kuba mu bagize umuryango wa Beteli cyangwa ngo ahagararire umuteguro w’Imana mu murimo w’ubupayiniya cyangwa uwo gusura amatorero. Mu mwaka wa 1973 bongeye gutunganywa mu by’umuco. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena wasobanuye ko nta Muhamya wa Yehova washobora kuguma mu itorero mu gihe cyose agikora icyo gikorwa cyica, cyanduye kandi kitarangwa n’urukundo. Abantu bose bangaga kureka gukoresha nabi itabi, bagombaga gucibwa mu itorero. c Kristo yari yarateye indi ntambwe y’ingenzi atunganya abigishwa be.

14. Itegeko ry’Imana ryerekeranye n’amaraso ni irihe, kandi se ibyo gutera abarwayi amaraso byakwiriye hose bite?

14 Gukoresha nabi amaraso. Mu gihe cya Nowa, Imana yavuze ko kurya amaraso ari bibi. Yongeye kubisubiramo mu Mategeko yahaye ishyanga rya Isirayeli, kandi yategetse abagize itorero rya gikristo ‘kwirinda amaraso’ (Ibyak 15:20, 29; Intang 9:4; Lewi 7:26). Ntibitangaje rero kuba muri iki gihe Satani yarabonye uburyo bwo gutuma abantu benshi basuzugura iryo tegeko ry’Imana. Mu kinyejana cya 19 abaganga bageragezaga uburyo bwo kuvura batera abarwayi amaraso, icyakora ubwo buryo bwo kuvura bwakwiriye hose ari uko bamaze kuvumbura amatsinda y’amaraso. Mu mwaka wa 1937, batangiye kujya bakusanya amaraso bakayabika, kandi nyuma y’aho Intambara ya Kabiri y’Isi Yose itangiriye, ubwo buryo bwo kuvura bwatejwe imbere. Nyuma y’igihe gito, ibyo gutera abarwayi amaraso byakwiriye ku isi hose.

15, 16. (a) Abahamya ba Yehova babona bate ibyo guterwa amaraso? (b) Ni ubuhe bufasha abigishwa ba Kristo bagiye bahabwa mu birebana no guterwa amaraso n’uburyo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso, kandi se iyo mihati yageze ku ki?

15 Mu mwaka wa 1944, Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko guterwa amaraso ari ubundi buryo bwo kuyarya. Mu mwaka wakurikiyeho icyo gitekerezo gishingiye ku Byanditswe cyarashimangiwe kandi gisobanurwa neza kurushaho. Mu mwaka wa 1951, hasohotse urutonde rw’ibibazo n’ibisubizo byari bigenewe gufasha abagize ubwoko bw’Imana gushyikirana n’abaganga. Hirya no hino ku isi, abigishwa ba Kristo b’indahemuka bagaragazaga ubutwari, akenshi bakabikora bahanganye n’ibitutsi, kurwanywa ndetse n’ibitotezo byeruye. Ariko Kristo yakomeje gukoresha umuteguro we kugira ngo ubatere inkunga bari bakeneye. Hasohotse udutabo n’ingingo zakorewe ubushakashatsi bwimbitse.

16 Mu mwaka wa 1979, hari abasaza batangiye gusura ibitaro kugira ngo bafashe abaganga gusobanukirwa neza uko tubona ibintu n’impamvu zishingiye ku Byanditswe zituma tubibona dutyo, n’ubundi buryo bwo kuvura hadakoreshejwe amaraso. Mu mwaka wa 1980, abasaza bo mu migi 39 yo muri Amerika bahawe amahugurwa yihariye yari kubafasha muri uwo murimo. Nyuma y’igihe, Inteko Nyobozi yemeye ko ku isi hose hashyirwaho Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga. Ese haba hari icyo iyo mihati yose yagezeho muri iyo myaka yose ishize? Muri iki gihe, hari abaganga babarirwa mu bihumbi byinshi, hakubiyemo abaganga basanzwe, ababaga n’abatera ikinya, bakorana neza n’abarwayi b’Abahamya, bakubaha amahitamo yacu yo kuvurwa hadakoreshejwe amaraso. Ubu hari ibitaro byinshi bivura bidakoresheje amaraso, kandi hari n’ababona ko ubwo ari bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kuvura. Ese ntushimishwa cyane no gutekereza ukuntu Yesu yarinze abigishwa be imihati Satani yashyiragaho ashaka kubahumanya?—Soma mu Befeso 5:25-27.

Ubu hari ibitaro byinshi bivura bidakoresheje amaraso, kandi hari n’ababona ko ubwo ari bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo kuvura

17. Twagaragaza dute ko duha agaciro uburyo Kristo yagiye akoresha kugira ngo atunganye abigishwa be?

17 Byaba byiza twibajije tuti ‘ese duha agaciro uburyo Kristo yagiye akoresha kugira ngo atunganye abigishwa be, adutoza kugendera ku mahame mbwirizamuco ya Yehova yo mu rwego rwo hejuru?’ Niba ari uko bimeze rero, nimucyo dukomeze kuzirikana ko Satani ahora ashakisha uko yatubuza kumvira amahame mbwirizamuco aturuka ku Mana kugira ngo adutandukanye na Yehova na Yesu. Icyakora umuteguro wa Yehova uhora uduha imiburo yuje urukundo kandi ukatwibutsa ukuntu iyi si yononekaye mu by’umuco kugira ngo turwanye amayeri ya Satani. Nimucyo dukomeze kuba maso, twakire neza izo nama z’ingirakamaro kandi tuzumvire.—Imig 19:20.

Kurinda itorero kwandura mu by’umuco

18. Iyerekwa rya Ezekiyeli ritwibutsa iki ku birebana n’abantu bigomeka ku mahame y’Imana babigambiriye?

18 Uburyo bwa kabiri batunganyijwemo mu by’umuco, bukubiyemo ingamba zafashwe kugira ngo itorero rikomeze kurangwa n’isuku. Ikibabaje ni uko hari abantu bemera amahame ya Yehova agenga imyifatire bakamwiyegurira, ariko ntibakomeze kubaho bahuje n’uwo mwanzuro bafashe. Hari n’abagera aho bagahindura imitima yabo bagatangira kwigomeka kuri ayo mahame babigambiriye. None se abantu nk’abo bagomba gufatwa bate? Igisubizo dushobora kukibona mu iyerekwa rya Ezekiyeli ry’urusengero rwo mu buryo bw’umwuka twasuzumye mu ntangiriro y’iki gice. Ibuka ya marembo maremare. Muri buri rembo hari utwumba tw’abarinzi. Abarinzi bagombaga kurinda urusengero, kugira ngo babuze umuntu wese “utarakebwe mu mutima” kurwinjiramo (Ezek 44:9). Ibyo bitwibutsa neza ko abihatira kubaho mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova atunganye, ari bo bonyine bemererwa kwinjira muri gahunda yo gusenga kutanduye. Mu buryo nk’ubwo, si ko abantu bose muri iki gihe bemererwa kwifatanya n’Abakristo mu kuyoboka Imana.

19, 20. (a) Ni mu buhe buryo Kristo yagiye afasha abigishwa be kunonosora uburyo bwo gukemura ibibazo birebana n’ibyaha bikomeye? (b) Ni izihe mpamvu eshatu zituma abanyabyaha batihana bacibwa mu itorero?

19 Mu mwaka wa 1892, Umunara w’Umurinzi wavuze ko “(twebwe Abakristo) dufite inshingano yo guca abantu bahakana ko Kristo yitanze akaba incungu ya bose, baba babikora mu buryo buziguye cyangwa butaziguye.” (Soma muri 2 Yohana 10.) Mu mwaka wa 1904, igitabo cyasobanuraga ibyerekeye icyaremwe gishya (La nouvelle création) cyavuze ko abantu bakomezaga kugendera mu bibi bari bateje akaga itorero kandi ko baricaga intege. Icyo gihe, abagize itorero bose bagiraga uruhare mu “manza z’itorero” bagasuzuma ibyaha bikomeye byabaga byakozwe. Icyakora ibyo ntibyabagaho kenshi. Mu mwaka wa 1944, Umunara w’Umurinzi wagaragaje ko abavandimwe bafite inshingano ari bo bonyine bagomba gukemura ibyo bibazo. Mu mwaka wa 1952 uburyo bushingiye kuri Bibiliya bwo gukemura ibibazo by’imanza bwasohotse mu Munara w’Umurinzi, bagaragaza ko impamvu y’ingenzi ituma abantu batihana bacibwa mu itorero, ari ukugira ngo rikomeze kurangwa n’isuku.

20 Mu myaka ibarirwa muri za mirongo yakurikiyeho, Kristo yakomeje gufasha abigishwa be gusobanura no kunonosora uko ibibazo birebana n’ibyaha bikomeye bikemurwa. Abasaza b’Abakristo batozwa mu buryo bwitondewe uko bakemura ibibazo by’imanza mu buryo Yehova yemera, bagaragaza ubutabera n’imbabazi mu buryo bushyize mu gaciro. Muri iki gihe tubona neza nibura impamvu eshatu zituma abanyabyaha batihana bagomba gucibwa mu itorero: (1) kugira ngo izina rya Yehova ridatukwa, (2) kurinda itorero kwanduzwa n’ingaruka z’icyaha gikomeye, no (3) gushishikariza umunyabyaha kwihana niba bishoboka.

21. Ni mu buhe buryo gahunda yo guca abanyabyaha batihana yabereye umugisha abagize ubwoko bw’Imana?

21 None se ubona ukuntu iyo gahunda yo guca abanyabyaha batihana yabereye umugisha abigishwa ba Kristo muri iki gihe? Muri Isirayeli ya kera, akenshi abanyabyaha banduzaga ishyanga, hakaba n’igihe babaga baruta ubwinshi abakundaga Yehova bifuzaga gukora ibyiza. Ni yo mpamvu incuro nyinshi iryo shyanga ryatukishaga izina rya Yehova, bigatuma adakomeza kuryemera (Yer 7:23-28). Ariko muri iki gihe, Yehova akorana n’umuryango w’abagabo n’abagore bakuze mu buryo bw’umwuka. Abanyabyaha binangiye ntibashobora kwemererwa kuba intwaro za Satani ngo bakomeze kwangiza itorero barihumanya, kubera ko bahita bavanwa muri twe. Ahubwo ingaruka ibikorwa byabo bishobora kutugiraho ziba nke uko bishoboka kose. Ibyo bitwizeza ko mu rwego rw’itsinda tuzakomeza kwemerwa na Yehova. Wibuke ko Yehova yadusezeranyije ati “intwaro yose yacuriwe kukurwanya nta cyo izageraho” (Yes 54:17). Ese dushyigikira mu budahemuka abasaza bafite inshingano iremereye yo gukemura ibibazo by’imanza?

Bahesha ikuzo uwo imiryango yose ikomoraho izina ryayo

22, 23. Kuki dushimira cyane abigishwa ba Kristo bo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ariko se ni iki kigaragaza ko bari bakeneye kurushaho gushyira mu gaciro ku birebana n’uko babonaga umuryango?

22 Uburyo bwa gatatu abigishwa ba Kristo bungukiwemo n’ibyo yakomeje gukora abatunganya, bufitanye isano n’ishyingiranwa n’imibereho yo mu muryango. Ese uko twabonaga umuryango byagiye binonosorwa uko imyaka yagiye ihita? Yego rwose. Urugero, iyo dusomye inkuru z’abagaragu b’Imana bo mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, dutangazwa cyane n’ukuntu barangwaga n’umwuka wo kwigomwa. Tubashimira cyane ko bashyiraga umurimo wera imbere y’ibindi byose mu mibereho yabo. Ariko kandi, tunabona ko bagombaga kurushaho gushyira mu gaciro. Mu buhe buryo?

23 Byari byogeye kubona abavandimwe basohozaga inshingano mu murimo wo kubwiriza cyangwa uwo gusura amatorero, bakamara amezi menshi bataragaruka mu miryango yabo. Hari igihe bashishikarizaga abantu kudashaka, bakabishyiramo imbaraga zirenze uko Ibyanditswe bibivuga, kandi ugereranyije bavugaga ibintu bike ku birebana n’uko Abakristo bagira ishyingiranwa rikomeye. Ese ni uko bikimeze muri iki gihe mu bigishwa ba Kristo? Oya rwose!

Nta wugomba gusohoza inshingano za gitewokarasi yirengagije inshingano z’umuryango

24. Ni mu buhe buryo Kristo yafashije abagaragu be bizerwa kurushaho kubona iby’ishyingiranwa n’umuryango mu buryo bushyize mu gaciro?

24 Muri iki gihe, nta wugomba gusohoza inshingano za gitewokarasi yirengagije inshingano z’umuryango. (Soma muri 1 Timoteyo 5:8.) Byongeye kandi, Kristo yakoze ibikenewe kugira ngo abagaragu be bizerwa ba hano ku isi bakomeze guhabwa inama zishingiye ku Byanditswe z’ingirakamaro kandi zishyize mu gaciro ku birebana n’ishyingiranwa n’imibereho yo mu muryango (Efe 3:14, 15). Mu mwaka wa 1978, hasohotse igitabo Kwitegurira Imibereho y’Ibyishimo mu Muryango. Hashize imyaka 18, hasohotse ikindi gitabo Ibanga ryo kugira ibyishimo mu muryango. Nanone Umunara w’Umurinzi wagiye usohokamo ingingo nyinshi zigenewe gufasha abashakanye gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe mu ishyingiranwa ryabo.

25-27. Ni mu buhe buryo ibyo abana bo mu kigero cy’imyaka itandukanye bakenera byarushagaho kwitabwaho uko imyaka yagendaga ihita?

25 Bite se ku birebana n’abakiri bato? Uko imyaka yagendaga ihita, ibyo bakenera byarushagaho kwitabwaho. Kuva kera, umuteguro wa Yehova wagiye utegura ibintu byiza bigenewe abana bo mu kigero cy’imyaka itandukanye, ariko ibyahoze bitangwa bimeze nk’udutonyanga, ubu byabaye nk’umugezi udakama. Urugero, guhera mu mwaka wa 1919 kugeza mu wa 1921 hari ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Icyigisho cya Bibiliya cy’abakiri bato” yasohokaga muri Nimukanguke! Nyuma yaho mu mwaka wa 1920 hasohotse agatabo k’abana (The Golden Age ABC) gakurikirwa n’igitabo na cyo cy’abana cyasohotse mu mwaka wa 1941 (Enfants). Mu myaka ya 1970, hasohotse ibindi bitabo by’abana (Écoutez le grand Enseignant, Votre jeunesse — Comment en tirer le meilleur part, n’Igitabo cy’amateka ya Bibiliya). Mu mwaka wa 1982, ingingo zifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza” zatangiye gusohoka muri Nimukanguke!, ari na zo zaje kuvamo igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, cyasohotse mu mwaka wa 1989.

Agatabo Ibyo niga muri Bibiliya kakiranywe ibyishimo muri iri koraniro ryabereye mu Budage

26 Muri iki gihe, dufite imibumbe ibiri ihuje n’igihe y’igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza, kandi izo ngingo ziracyasohoka ku rubuga rwacu rwa jw.org. Nanone dufite igitabo Reka umwigisha ukomeye akwigishe. Urubuga rwacu ruriho ibintu byinshi bigenewe abakiri bato, bikubiyemo udufishi tw’abantu bavugwa muri Bibiliya, imyitozo yo kwiyigisha Bibiliya igenewe abana bakuru n’abakiri bato, imyitozo, videwo n’inkuru zo muri Bibiliya zishushanyije, kimwe n’andi masomo yo muri Bibiliya agenewe abana bafite imyaka itatu n’abatarayigezaho. Uko bigaragara, Kristo ntiyigeze ahindura uko abona abana uhereye igihe yabateruraga mu kinyejana cya mbere (Mar 10:13-16). Yifuza ko abana bakumva bakunzwe kandi bakagaburirwa neza mu buryo bw’umwuka.

27 Nanone Yesu yifuza ko abana barindwa icyabangiza. Uko iyi si yagendaga irushaho guhenebera mu by’umuco n’ubwiyandarike, icyorezo cyo kwangiza abana cyarogeye cyane. Ni yo mpamvu hagiye hasohoka inyigisho zisobanutse neza kandi zigusha ku ngingo, zifasha ababyeyi kurinda abana babo icyo gikorwa kirangwa n’ubugome. d

28. (a) Ni iki dusabwa niba dushaka kwifatanya muri gahunda yo gusenga kutanduye nk’uko bigaragazwa n’iyerekwa ry’urusengero Ezekiyeli yabonye? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

28 None se ntibishimishije gutekereza ukuntu Kristo yakomeje gutunganya abigishwa be, abatoza kubaha amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova no kubaho bahuje na yo kandi bakungukirwa na yo? Ongera utekereze rwa rusengero Ezekiyeli yabonye mu iyerekwa. Ibuka amarembo yarwo maremare. Ni iby’ukuri ko urwo atari urusengero rwubatswe ahantu runaka ahubwo ko ari urusengero rwo mu buryo bw’umwuka. Ariko se tubona ko urwo rusengero ruriho koko? Kurwinjiramo si ukujya mu Nzu y’Ubwami gusa cyangwa kurambura Bibiliya cyangwa kubwiriza ku nzu n’inzu. Ibyo ni ibikorwa bigizwe n’ibintu bifatika. N’umuntu w’indyarya ashobora kwifatanya muri ibyo bikorwa nyamara ntiyinjire mu rusengero rwa Yehova. Icyakora niba dukora ibyo bikorwa ari na ko tubaho duhuje n’amahame mbwirizamuco yo mu rwego rwo hejuru ya Yehova kandi tukagira uruhare muri gahunda yo gusenga kutanduye dufite umutima utunganye, ubwo twamaze kwinjira aho hantu hera cyane hagereranya gahunda yo gusenga Yehova Imana mu buryo butanduye, kandi ni ho dukorera umurimo. Nimucyo buri gihe tujye dufatana uburemere iyo migisha itagereranywa. Nanone nimucyo dukomeze gukora uko dushoboye kose kugira ngo turabagiranishe ukwera kwa Yehova dushyigikira amahame ye akiranuka.

a Mu mwaka wa 1932, Umubumbe wa 2 w’igitabo cyasobanuraga ubuhanuzi (Vindication) wagaragaje bwa mbere ko ubuhanuzi bwa Bibiliya buvuga uko ubwoko bw’Imana bwashubijwe mu gihugu cyabwo, busohora no muri iki gihe, bugasohorera kuri Isirayeli yo mu buryo bw’umwuka aho kuba ku Bisirayeli kavukire. Ubwo buhanuzi bwerekeza ku gusubizaho ugusenga kutanduye. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Werurwe 1999, wasobanuye ko iyerekwa ry’urusengero Ezekiyeli yabonye na ryo ari ubuhanuzi bwo gusubizaho ugusenga kutanduye, kandi ko muri iyi minsi y’imperuka bugira isohozwa ryo mu buryo bw’umwuka rikomeye cyane kurushaho.

b Iyo ndahiro yabuzaga umugabo n’umugore kuba ari bonyine mu cyumba, keretse umuryango ukinguye cyane cyangwa barashakanye cyangwa bafitanye isano ya bugufi. Mu gihe cy’imyaka myinshi, iyo ndahiro yasubirwagamo buri munsi muri gahunda y’isomo ry’umunsi kuri Beteli.

c Gukoresha nabi itabi bikubiyemo kurinywa, kurirya, cyangwa kurihinga kugira ngo rizakoreshwe muri ubwo buryo.

d Urugero, reba igice cya 32 cy’igitabo Reka Umwigisha Ukomeye akwigishe; reba nanone Nimukanguke! yo mu Kwakira 2007, ku ipaji ya 3-11 (mu gifaransa)