Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 15

Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana

Barwanirira umudendezo wo kuyoboka Imana

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Uko Kristo yafashije abigishwa be kurwanirira ubuzima gatozi n’uburenganzira bwo kumvira amategeko y’Imana

1, 2. (a) Ni iki kigaragaza ko uri umuyoboke w’Ubwami bw’Imana? (b) Kuki byagiye biba ngombwa ko Abahamya ba Yehova barwanirira umudendezo wabo mu by’idini?

 ESE uri umuyoboke w’Ubwami bw’Imana? Kubera ko uri Umuhamya wa Yehova, nta gushidikanya ko uri we rwose! Ariko se ni iki kigaragaza ko uri umuyoboke w’ubwo Bwami? Si pasiporo cyangwa urundi rupapuro rutangwa n’ubutegetsi. Ahubwo ikimenyetso cy’uko uri umuyoboke wabwo, kigaragarira mu buryo usengamo Yehova Imana. Gahunda yo gusenga k’ukuri ikubiyemo ibirenze ibyo wemera. Ikubiyemo ibyo ukora, ni ukuvuga uko wumvira amategeko y’Ubwami bw’Imana. Gahunda yacu yo kuyoboka Imana igaragarira mu bice byose bigize imibereho yacu, hakubiyemo uko twita ku miryango yacu n’uko twitwara mu bibazo bimwe na bimwe bihereranye no kwivuza.

2 Icyakora si ko buri gihe isi turimo yubaha ubwenegihugu bwacu dukunda cyane cyangwa ibyo budusaba. Hari za leta zagiye zigerageza kubangamira gahunda yacu yo gusenga Imana cyangwa kuyikuraho burundu. Rimwe na rimwe, byagiye biba ngombwa ko abayoboke ba Kristo barwanirira umudendezo wo kubaho bayoborwa n’amategeko y’Umwami Mesiya. Ese ibyo biratangaje? Oya. Incuro nyinshi, byagiye biba ngombwa ko abagaragu ba Yehova bo mu bihe bya Bibiliya na bo barwanirira umudendezo wo gusenga Yehova.

3. Ni uruhe rugamba abagize ubwoko bw’Imana barwanye mu gihe cy’Umwamikazi Esiteri?

3 Urugero, mu gihe cy’umwamikazi Esiteri, byabaye ngombwa ko abagize ubwoko bw’Imana barwana kugira ngo bakomeze kubaho. Kubera iki? Minisitiri w’Intebe w’umugome witwaga Hamani yasabye umwami w’u Buperesi witwaga Ahasuwerusi ko Abayahudi bose bari batuye mu bwami bwe bwose bicwa kubera ko ‘amategeko yabo yari atandukanye n’ay’abandi bantu bose’ (Esit 3:8, 9, 13). Ese Yehova yaba yaratereranye abagaragu be? Oya, yahaye Esiteri na Moridekayi umugisha mu mihati bashyizeho batakambira umwami w’u Buperesi ngo arengere ubwoko bw’Imana.​—Esit 9:20-22.

4. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

4 Bite se muri iki gihe? Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, abategetsi ba za leta bagiye barwanya Abahamya ba Yehova. Muri iki gice, turi busuzume bumwe mu buryo izo leta zagiye zikoresha zigerageza kubangamira gahunda yacu yo kuyoboka Imana. Turi bwibande ku bice bitatu, ni ukuvuga (1) uburenganzira bwacu bwo kubaho turi idini ryemewe no kwihitiramo uko dusenga Imana, (2) uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa buhuje n’amahame ya Bibiliya, (3) n’uburenganzira bw’ababyeyi bwo kurera abana babo bahuje n’amahame ya Yehova. Muri buri gice, turi burebe ukuntu abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bwa Mesiya barwanye inkundura kugira ngo bakomeze kurinda ubwenegihugu bwabo bw’agaciro kenshi n’ukuntu bahawe imigisha.

Barwanira kubona ubuzima gatozi n’ubundi burenganzira bw’ibanze

5. Kugira ubuzima gatozi bimarira iki Abakristo b’ukuri?

5 Ese dukeneye ko ubutegetsi bw’abantu buduha ubuzima gatozi kugira ngo dusenge Yehova? Oya, ariko iyo dufite ubuzima gatozi, kuyoboka Imana biratworohera. Urugero, tuba dushobora guteranira mu Mazu y’Ubwami yacu n’Amazu y’Amakoraniro nta nkomyi, tugacapa ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya cyangwa tukabitumiza kandi tukageza ubutumwa bwiza ku baturanyi bacu ku mugaragaro nta kirogoya. Mu bihugu byinshi, Abahamya ba Yehova bafite ubuzima gatozi kandi bafite umudendezo wo kuyoboka Imana nk’uwo abayoboke b’andi madini yemewe n’amategeko bafite. Ariko se byagendaga bite iyo abategetsi bangaga kuduha ubuzima gatozi cyangwa bakagerageza kubangamira uburenganzira bwacu bw’ibanze?

6. Abahamya ba Yehova bo muri Ositaraliya bahuye n’ikihe kigeragezo mu ntangiriro z’imyaka ya 1940?

6 Ositaraliya. Mu ntangiriro z’imyaka ya 1940, guverineri wa Ositaraliya yatangaje ko imyizerere yacu yari “ibangamiye” intambara igihugu cyarimo. Ibyo byatumye umurimo wacu ubuzanywa. Abahamya ntibashoboraga kugira amateraniro cyangwa kubwiriza mu ruhame, Beteli yarafunzwe n’Amazu y’Ubwami arafatirwa. Gutunga ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya ubwabyo byari bibujijwe. Abahamya bo muri Ositaraliya bamaze imyaka runaka bakorera mu bwihisho, ariko amaherezo babonye ihumure. Ku itariki ya 14 Kamena 1943, Urukiko Rukuru rwa Ositaraliya rwasheshe itegeko ryabuzanyaga umurimo wacu.

7, 8. Sobanura intambara abavandimwe bacu bo mu Burusiya barwanye mu myaka myinshi baharanira umudendezo wo kuyoboka Imana.

7 U Burusiya. Umurimo w’Abahamya ba Yehova wamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo warabuzanyijwe n’abategetsi b’Abakomunisiti, ariko amaherezo babonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1991. Icyahoze ari Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti kimaze gusenyuka, twahawe ubuzima gatozi mu Burusiya mu mwaka wa 1992. Icyakora bidatinze, bamwe mu baturwanyaga, cyane cyane abari bafitanye isano na Kiliziya y’Aborutodogisi yo mu Burusiya, bababajwe n’uko twiyongeraga cyane. Hagati y’umwaka wa 1995 n’uwa 1998, abaturwanyaga batanze ibirego bitanu barega Abahamya ba Yehova. Buri gihe umushinjacyaha yasangaga ibyo birego nta shingiro bifite. Ariko abo baturwanyaga batava ku izima bongeye kuturega mu mwaka wa 1998. Abahamya babanje gutsinda ariko abaturwanyaga barajuriye, maze Abahamya batsindirwa mu rukiko rw’ubujurire muri Gicurasi 2001. Urwo rubanza rwongeye gutangira kuburanishwa mu kwezi k’Ukwakira muri uwo mwaka, maze mu mwaka wa 2004 hafatwa umwanzuro wo gusesa umuryango wo mu rwego rw’amategeko Abahamya bakoreshaga muri Moscow no kubuzanya ibikorwa byawo.

8 Hakurikiyeho ibitotezo byinshi. (Soma muri 2 Timoteyo 3:12.) Abahamya barajujubywaga kandi bakagabwaho ibitero. Ibitabo byabo by’idini byarafatiriwe, kandi barabangamirwaga cyane mu birebana no gukodesha cyangwa kubaka amazu yo gusengeramo. Gerageza kwiyumvisha uko abavandimwe na bashiki bacu bumvaga bameze igihe bari bahanganye n’izo ngorane zose. Abahamya bari baragejeje icyo kibazo mu Rukiko rw’U Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka wa 2001 kandi mu mwaka wa 2004 baruhaye andi makuru y’inyongera ahereranye n’icyo kibazo. Mu mwaka wa 2010, urwo rukiko rwafashe umwanzuro. Rwabonye neza ko kutoroherana gushingiye ku idini ari ko kwatumye u Burusiya bubuzanya umurimo w’Abahamya, maze rufata umwanzuro w’uko nta mpamvu yo gushyigikira imyanzuro y’inkiko zo hasi, kubera ko nta bimenyetso byagaragazaga ko Abahamya bakoze amakosa. Nanone urwo rukiko rwabonye ko iryo tegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ryari rigamije kubavutsa uburenganzira bahabwa n’amategeko. Umwanzuro w’urwo rukiko washimangiye ko Abahamya bafite umudendezo wo kuyoboka idini ryabo. Nubwo abategetsi banyuranye b’u Burusiya batubahirije uwo mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, abagize ubwoko bw’Imana muri icyo gihugu batewe inkunga cyane n’uko gutsinda.

Titos Manoussakis (reba paragarafu ya 9)

9-11. Abagaragu ba Yehova bo mu Bugiriki barwaniriye bate uburenganzira bwabo bwo kuyoboka Imana mu mudendezo, kandi se byatanze iki?

9 U Bugiriki. Mu mwaka wa 1983, Titos Manoussakis yakodesheje icyumba i Heraklion mu kirwa cya Kirete, kugira ngo itsinda rito ry’Abahamya ba Yehova bajye bahateranira basenga Imana (Heb 10:24, 25). Ariko bidatinze, umupadiri wo muri Kiliziya y’Aborutodogisi yagiye kuregera abategetsi, avuga ko adashaka ko Abahamya bakoresha icyo cyumba basenga Imana. Yabitewe n’iki? Yabitewe n’uko gusa imyizerere y’Abahamya itandukanye n’iya Kiliziya y’Aborutodogisi. Abategetsi batangiye gukurikirana mu nkiko Titos Manoussakis n’abandi Bahamya batatu bo muri ako karere. Baciwe amande kandi bakatirwa gufungwa amezi abiri. Kubera ko abo Bahamya ari abayoboke b’indahemuka b’Ubwami bw’Imana, babonye ko uwo mwanzuro w’urukiko ubangamiye uburenganzira bwabo bwo kuyoboka Imana mu mudendezo, maze bakomeza gukurikirana icyo kibazo mu nkiko zo mu gihugu, amaherezo baza no kukigeza mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

10 Amaherezo mu mwaka wa 1996, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwashegeshe mu buryo butunguranye abanzi b’ugusenga k’ukuri. Urukiko rwagaragaje ko “Abahamya ba Yehova ari ‘idini rizwi’ nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Bugiriki,” kandi ko imyanzuro y’inkiko zo mu gihugu yabangamiye “mu buryo bugaragara uburenganzira bw’abaregwa bwo kuyoboka idini ryabo mu mudendezo.” Nanone urwo rukiko rwasanze leta y’u Bugiriki atari yo igomba “kugena niba imyizerere y’idini n’uburyo bukoreshwa mu kugaragaza iyo myizerere bihuje n’amategeko.” Imyanzuro yari yarafatiwe Abahamya yarasheshwe kandi hashimangirwa ko bafite uburenganzira bwo kuyoboka Imana mu mudendezo.

11 Ese uko gutsinda kwaba kwarakemuye ibibazo byari mu Bugiriki? Ikibabaje ni uko bitakemutse. Mu mwaka wa 2012, urubanza rusa n’urwo rwaciwe mu mugi wa Kassandreia mu Bugiriki, nyuma y’imyaka igera hafi kuri 12 icyo kibazo kiri mu nkiko. Muri urwo rubanza, musenyeri wo muri Kiliziya y’Aborutodogisi ni we waturwanyaga. Inama ya leta, ari rwo rukiko rusumba izindi mu Bugiriki, yafashe umwanzuro wo kurenganura abagaragu b’Imana. Uwo mwanzuro wavugaga ko itegekonshinga ry’u Bugiriki ryemerera abantu kuyoboka amadini yabo mu mudendezo kandi wamaganaga ikirego cyakundaga gusubirwamo kenshi, cy’uko Abahamya ba Yehova atari idini rizwi. Urwo rukiko rwagize ruti “inyigisho z’‘Abahamya ba Yehova’ ntizihishwe, bityo bakaba ari idini rizwi.” Abagize itorero rito ry’i Kassandreia bishimira ko ubu bashobora kugirira amateraniro mu Nzu y’Ubwami yabo bagasenga Imana.

12, 13. Ni mu buhe buryo abaturwanya mu Bufaransa bagerageje ‘gushyiraho amategeko agamije guteza amakuba,’ kandi se ingaruka zabaye izihe?

12 U Bufaransa. Bamwe mu barwanya ubwoko bw’Imana bagiye bakoresha amayeri ‘bagashyiraho amategeko agamije guteza amakuba.’ (Soma muri Zaburi ya 94:20.) Urugero mu myaka ya 1990, abategetsi bo mu Bufaransa bashinzwe imisoro batangiye kugenzura imari y’umwe mu miryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha mu Bufaransa. Minisitiri w’imari muri icyo gihugu yagaragaje intego nyakuri y’iryo genzura, agira ati “iryo genzura rishobora gutuma uwo muryango useswa cyangwa ugakurikiranwa mu butabera . . . , kandi ibyo bishobora guhungabanya umuryango ntukomeze gukora, cyangwa ugahatirwa guhagarika ibikorwa byawo mu gihugu cyacu.” Nubwo abakoze iryo genzura batigeze babona amakosa, abashinzwe imisoro baciye uwo muryango w’Abahamya ba Yehova imisoro ihanitse. Iyo iyo migambi igerwaho, nta yandi mahitamo abavandimwe bacu bari kuba bafite uretse gufunga ibiro by’ishami bakagurisha amazu kugira ngo bishyure iyo misoro ihanitse. Abagize ubwoko bw’Imana bari bigirijweho nkana, ariko ntibacitse intege. Abahamya bamaganye ako karengane bivuye inyuma, kandi amaherezo icyo kibazo cyashyikirijwe Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka wa 2005.

13 Urwo rukiko rwatangaje umwanzuro warwo ku itariki ya 30 Kamena 2011. Rwavuze ko kuba abantu bafite uburenganzira bwo kuyoboka idini ryabo mu mudendezo, byagombye kubuza leta kugenzura niba imyizerere y’idini cyangwa uburyo igaragazwamo bwemewe, keretse gusa habaye hari impamvu ikomeye. Nanone urwo rukiko rwaravuze ruti “iyo misoro yari igamije kwambura uwo muryango imitungo yawo kugira ngo udashobora gukomeza gufasha abayoboke bawo kugira umudendezo wo gukora ibikorwa byabo byo kuyoboka Imana.” Abacamanza b’urwo rukiko bose bahurije ku mwanzuro urenganura Abahamya ba Yehova. Abagize ubwoko bwa Yehova bashimishijwe n’uko amaherezo leta y’u Bufaransa yashubije umusoro yari yaraciye umuryango wabo kandi yubahiriza umwanzuro w’urwo rukiko ikuraho imiziro yose yari yarashyize ku mazu y’ibiro by’ishami.

Ushobora gusenga buri gihe usabira abavandimwe na bashiki bacu ubu bahanganye n’akarengane

14. Ni mu buhe buryo ushobora kugira uruhare mu ntambara yo guharanira umudendezo wo gusenga Imana?

14 Kimwe na Esiteri na Moridekayi bo mu bihe bya kera, abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe barwanirira umudendezo wo kumusenga nk’uko yabibategetse (Esit 4:13-16). Ese nawe ushobora kugira uruhare muri iyo ntambara? Yego rwose. Ushobora gusenga buri gihe usabira abavandimwe na bashiki bawe bo mu buryo bw’umwuka bakomeje kugerwaho n’akarengane. Ayo masengesho ashobora gufasha cyane abavandimwe na bashiki bacu bahanganye n’ingorane n’ibitotezo. (Soma muri Yakobo 5:16.) Ese Yehova asubiza bene ayo masengesho? Imanza twagiye dutsinda zigaragaza neza ko ayasubiza rwose!​—Heb 13:18, 19.

Umudendezo wo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa buhuje n’imyizerere yacu

15. Ni ibihe bintu abagize ubwoko bw’Imana bitaho ku biheranye no gukoresha amaraso?

15 Nk’uko twabibonye mu gice cya 11, abayoboke b’Ubwami bw’Imana babonye ubuyobozi busobanutse neza bushingiye ku Byanditswe ku birebana no kwirinda gukoresha nabi amaraso byogeye cyane muri iki gihe. (Intang 9:5, 6; Lewi 17:11; soma mu Byakozwe 15:28, 29.) Nubwo tutemera guterwa amaraso, twifuza ko twe n’abo dukunda twavurwa mu buryo bwiza kurusha ubundi uko bishoboka kose, bupfa gusa kuba butanyuranyije n’amategeko y’lmana. Inkiko zisumba izindi zo mu bihugu byinshi zemeye ko abantu bafite uburenganzira bwo guhitamo cyangwa kwanga uburyo bwo kuvurwa babitewe n’umutimanama wabo n’imyizerere y’idini ryabo. Icyakora mu bindi bihugu ho, abagize ubwoko bw’Imana bahanganye n’ibibazo bikomeye mu bihereranye no kwivuza. Reka dusuzume ingero zimwe na zimwe.

16, 17. Ni ubuhe buryo bwo kuvurwa bwakoreshejwe kuri mushiki wacu bukamutera ishozi, kandi se Yehova yashubije ate amasengesho ye?

16 U Buyapani. Umugore wo Buyapani witwa Misae Takeda ufite imyaka 63 yari arwaye indwara ikomeye kandi yagombaga kubagwa. Kubera ko ari umuyoboke w’Ubwami bw’Imana, yasobanuriye muganga ko yifuzaga kuvurwa adatewe amaraso. Icyakora hashize amezi make avuwe, yababajwe cyane no kumenya ko yari yaratewe amaraso igihe yabagwaga. Takeda yumvise yarahohotewe kandi yaratengushywe, maze muri Kamena 1993 asaba amategeko gukurikirana abaganga n’ibitaro. Uwo mugore woroheje, uvuga atuje, yari afite ukwizera kutajegajega. Nubwo yari afite imbaraga nke, yatanze ubuhamya ashize amanga imbere y’abantu bari buzuye mu rukiko, amara isaha irenga aho batangira ubuhamya. Yagaragaye mu rukiko bwa nyuma hasigaye ukwezi kumwe mbere y’uko apfa. Ese ntitwishimira ubutwari n’ukwizera yagaragaje? Mushiki wacu Takeda yavuze ko yahoraga asaba Yehova ngo amuhe umugisha mu ntambara yarwanaga. Yari yiringiye ko amasengesho ye azasubizwa. Ese yaba yarashubijwe?

17 Hashize imyaka itatu mushiki wacu Takeda apfuye, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Buyapani rwafashe umwanzuro umurenganura, rwemera ko kumutera amaraso kandi yari yabyanze mu buryo bwumvikana neza, byari amakosa. Umwanzuro wo ku itariki ya 29 Gashyantare 2000, wavugaga ko “uburenganzira bwo kwifatira umwanzuro” mu bibazo nk’ibyo “bugomba kubahirizwa nk’ubundi burenganzira bwose bw’ikiremwamuntu.” Ubu Abahamya bo mu Buyapani bavurwa badahangayikishijwe n’uko bashobora guterwa amaraso ku gahato, kubera ko mushiki wacu Takeda yari yariyemeje kurwanirira umudendezo we wo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa buhuje n’umutimanama we watojwe na Bibiliya.

Pablo Albarracini (Reba paragarafu ya 18-20)

18-20. (a) Urukiko rw’ubujurire muri Arijantine rwashyigikiye rute uburenganzira umuntu afite bwo kwanga guterwa amaraso akoresheje inyandiko itanga amabwiriza mu by’ubuvuzi? (b) Twagaragaza dute ko tugandukira ubuyobozi bwa Kristo mu birebana no kwirinda gukoresha nabi amaraso?

18 Arijantine. Abayoboke b’Ubwami bakwitegura bate kumenya umwanzuro wafatwa ku bihereranye no kuvurwa mu gihe badafite ubwimenye? Dushobora kwitwaza inyandiko yemewe n’amategeko izatuvugira nk’uko Pablo Albarracini yabigenje. Muri Gicurasi 2012, yatewe n’abajura bitwaje intwaro, baramurasa. Yajyanywe ku bitaro atumva bityo akaba atarashoboraga gusobanura uko abona ibyo guterwa amaraso. Icyakora, yari afite ikarita itanga amabwiriza mu bihereranye no kuvurwa, akaba yari amaze imyaka irenga ine ayishyizeho umukono. Nubwo imimerere yari arimo yari ikomeye kandi abaganga bamwe bakaba barabonaga ko agomba guterwa amaraso kugira ngo bakize ubuzima bwe, ubuyobozi bw’ibitaro bwari bwiteguye kubahiriza icyifuzo cye. Ariko se wa Pablo, utari Umuhamya wa Yehova, yabonye icyemezo cy’urukiko gisesa umwanzuro w’umuhungu we.

19 Umwavoka wari uhagarariye umugore wa Pablo yahise ajurira. Mu masaha make urukiko rw’ubujurire rwasheshe umwanzuro w’urukiko rwo hasi kandi rutegeka ko ibyifuzo by’umurwayi, nk’uko bigaragazwa n’amabwiriza yatanzwe ahereranye n’ubuvuzi, bigomba kubahirizwa. Se wa Pablo yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Arijantine. Icyakora Urukiko rw’Ikirenga ntirwashoboye kubona “impamvu zatuma rushidikanya ko [amabwiriza ahereranye n’ubuvuzi Pablo yatanze agaragaza ko atemera guterwa amaraso] yayatanze yabitekerejeho, abigambiriye kandi mu mudendezo.” Urwo rukiko rwaravuze ruti “umuntu wese mukuru ufite ubushobozi, ashobora gutanga amabwiriza mbere y’igihe ahereranye n’ubuvuzi, kandi ashobora kwemera cyangwa kwanga uburyo runaka bwo kuvurwa . . . Abaganga bamuvura bagomba kubahiriza ayo mabwiriza.”

Ese wujuje inyandiko y’amabwiriza ahereranye n’ubuvuzi?

20 Umuvandimwe Albarracini yarakize burundu. We n’umugore we bashimishijwe n’uko yari yarujuje inyandiko y’amabwiriza ahereranye n’ubuvuzi. Igihe bateraga iyo ntambwe yoroheje ariko y’ingenzi cyane, bagaragaje ko bagandukira Ubwami bw’Imana buyobowe na Kristo. Ese wowe n’abagize umuryango wawe mwafashe ingamba nk’izo?

April Cadoreth (Reba paragarafu ya 21-24)

21-24. (a) Byagenze bite ngo Urukiko rw’Ikirenga rwa Kanada rufate umwanzuro ukomeye ku birebana n’abana n’imikoreshereze y’amaraso? (b) Ni mu buhe buryo urwo rubanza rwatera inkunga abagaragu ba Yehova bakiri bato?

21 Kanada. Ubusanzwe inkiko zemera ko ababyeyi bafite uburenganzira bwo guhitiramo abana babo uburyo bwo kuvurwa babona ko ari bwo bwiza kurusha ubundi. Hari n’igihe inkiko zategekaga ko ibyifuzo by’abana bamaze gukura byagombye kubahirizwa mu birebana no kwifatira imyanzuro irebana n’ubuvuzi. Uko ni ko byagenze kuri April Cadoreth. Igihe April yari afite imyaka 14, yashyizwe mu bitaro afite ikibazo gikomeye cyo kuvira mu nda. Yari amaze amezi make yujuje ikarita y’amabwiriza atanzwe hakiri kare ku bihereranye n’ubuvuzi, atanga amabwiriza yanditse agaragaza ko atagomba guterwa amaraso, kabone niyo havuka ikibazo gitunguranye cyihutirwa. Umuganga wamuvuraga yahisemo kwirengagiza ibyifuzo bya April bisobanutse neza ajya gushaka icyemezo cy’urukiko kugira ngo amutere amaraso. Yatewe ku gahato amapaki atatu y’amaraso. Nyuma yaho, April yavuze ko ibyo yakorewe byari nko kumufata ku ngufu.

22 April n’ababyeyi be biyambaje inkiko kugira ngo barenganurwe. Hashize imyaka ibiri, icyo kibazo cyageze mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kanada. Nubwo April atashoboye gutuma ingingo zo mu itegeko nshinga zihinduka, Urukiko rwategetse ko ahabwa amafaranga y’ikurikiranarubanza kandi rufata umwanzuro umurengera we n’abandi bana bamaze kuba bakuru bifuza kugira uburenganzira bwo kwihitiramo uburyo bwo kuvurwa. Urukiko rwagize ruti “mu birebana n’uburyo bwo kuvurwa, abana bari munsi y’imyaka 16 bagombye kwemererwa kugerageza kugaragaza ko ibitekerezo bafite ku birebana n’umwanzuro wo guhitamo uburyo ubu n’ubu bwo kuvurwa, bigaragaza mu rugero ruhagije ko ari ibyo bitekerereje kandi ko bakuze.”

23 Urwo rubanza ni ingirakamaro cyane kuko rwatumye Urukiko rw’Ikirenga rushimangira uburenganzira abana bamaze kuba bakuru bahabwa n’itegeko nshinga. Mbere y’uko uwo mwanzuro ufatwa, urukiko rwo muri Kanada rwashoboraga kwemera ko umwana utarageza ku myaka 16 avurwa hakoreshejwe uburyo runaka igihe cyose rubona ko ubwo buryo bufitiye uwo mwana akamaro. Ariko nyuma y’uwo mwanzuro, urukiko ntirushobora kwemeza ko umwana utarageza ku myaka 16 avurwa hakoreshejwe uburyo runaka rutabanje kumuha umwanya wo kugaragaza ko akuze bihagije ku buryo yakwifatira umwanzuro.

“Kumenya ko nagize uruhare ruto mu kugerageza guhesha izina ry’Imana ikuzo no kugaragaza ko Satani ari umubeshyi, byaranshimishije rwose”

24 Ese byari bikwiriye ko hashyirwaho iyo mihati yose muri iyo ntambara yamaze imyaka itatu? April avuga ko byari bikwiriye rwose! Ubu ni umupayiniya w’igihe cyose kandi afite amagara mazima. Yagize ati “kumenya ko nagize uruhare ruto mu kugerageza guhesha izina ry’Imana ikuzo no kugaragaza ko Satani ari umubeshyi, byaranshimishije rwose.” Ibyabaye kuri April bigaragaza ko abana bacu bakiri bato bashobora kugira ubutwari bakagaragaza ko ari abayoboke nyakuri b’Ubwami bw’Imana.​—Mat 21:16.

Umudendezo wo kurera abana mu buryo buhuje n’amahame ya Yehova

25, 26. Ni ikihe kibazo kijya kivuka iyo abashakanye batanye?

25 Yehova aha ababyeyi inshingano yo kurera abana babo mu buryo buhuje n’amahame ye (Guteg 6:6-8; Efe 6:4). Iyo nshingano ntiyoroshye ariko ishobora kurushaho kugorana iyo abashakanye batanye. Hari igihe abashakanye baba bafite ibitekerezo bihabanye cyane ku birebana n’ukuntu abana bakwiriye kurerwa. Urugero, umubyeyi w’Umuhamya ashobora kuba yumva ko umwana yagombye kurerwa atozwa amahame ya gikristo, mu gihe umubyeyi utari Umuhamya we atabyemera. Birumvikana ariko ko umubyeyi w’Umuhamya yagombye kuzirikana ko nubwo gutana bikuraho imishyikirano y’abashakanye, bidakuraho inshingano za kibyeyi, kandi akabyubahiriza.

26 Umubyeyi utari Umuhamya ashobora gusaba urukiko kumuha uburenganzira bwo kurera umwana we cyangwa abana be kugira ngo ashobore kugenzura uburere bahabwa mu by’idini. Hari abavuga ko kurerwa n’Abahamya ba Yehova ari ukugusha ishyano. Bashobora kuvuga ko abana batazajya bakoresherezwa iminsi mikuru y’amavuko n’indi minsi mikuru kandi ko haramutse havutse ikibazo cyihutirwa cy’uburwayi batakwemererwa guterwa amaraso “arokora ubuzima.” Igishimishije ni uko inkiko nyinshi zireba igifitiye umwana akamaro aho kureba niba idini ry’umubyeyi riteje akaga. Nimucyo turebe ingero zimwe na zimwe.

27, 28. Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Ohio rwavuze iki ku birebana n’ikirego cy’uko umwana aramutse atojwe amahame y’Abahamya ba Yehova byamugiraho ingaruka?

27 Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mwaka wa 1992, Urukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Ohio, rwasuzumye urubanza umugabo utari Umuhamya yavugagamo ko umuhungu we aramutse arezwe atozwa amahame y’Abahamya ba Yehova byamugiraho ingaruka. Urukiko rwo hasi rwari rwarabyemeye rumuha uburenganzira bwo kurera uwo mwana. Nyina w’uwo mwana, Jennifer Pater, yahawe uburenganzira bwo kuzajya asura umuhungu we ariko ategekwa ko atagomba “kwigisha umwana imyizerere y’Abahamya ba Yehova cyangwa ngo atume agira aho ahurira na yo.” Iryo tegeko ry’urukiko rwo hasi ntiryari risobanutse, ku buryo ryashoboraga no gusobanurwa ko mushiki wacu Pater atashoboraga no kubwira umuhungu we Bobby ibyerekeye Bibiliya cyangwa amahame yayo mbwirizamuco. Ese ushobora kwiyumvisha uko yumvaga amerewe? Jennifer yumvise ashegeshwe, ariko avuga ko yitoje kwihangana no gutegereza ko Yehova agira icyo akora. Agira ati “buri gihe Yehova yabaga ahambereye.” Umwavoka we yafashijwe n’umuteguro wa Yehova maze ajuririra mu Rukiko rw’Ikirenga rwa leta ya Ohio.

28 Urwo rukiko rwanze umwanzuro w’urukiko rwo hasi, ruvuga ko “ababyeyi bafite uburenganzira shingiro bwo kurera abana babo, hakubiyemo n’uburenganzira bwo kubigisha amahame mbwirizamuco bagenderaho n’amahame y’idini ryabo.” Urwo rukiko rwavuze ko urukiko rwo hasi rutari rufite uburenganzira bwo kubuza umubyeyi uburenganzira bwo kurera umwana we rushingiye ku idini, keretse gusa iyo rushobora kugaragaza ko amahame y’Abahamya ba Yehova ashobora kwangiza umwana mu buryo bw’umubiri no mu bwenge. Urukiko rw’Ikirenga rwasanze kuvuga ko imyizerere y’idini ry’Abahamya ba Yehova ishobora kwangiza umwana mu buryo bw’umubiri no mu bwenge nta shingiro bifite.

Inkiko nyinshi zagiye zifata imyanzuro ishyigikira uburenganzira bw’ababyeyi b’Abakristo bwo kurera abana

29-31. Kuki mushiki wacu wo muri Danimarike yambuwe uburenganzira bwo kurera umukobwa we, kandi se Urukiko rw’Ikirenga rwa Danimarike rwafashe uwuhe mwanzuro kuri icyo kibazo?

29 Danimarike. Anita Hansen na we yahanganye n’ikibazo nk’icyo igihe uwahoze ari umugabo we yasabaga urukiko uburenganzira bwo kurera umwana wabo w’imyaka irindwi witwa Amanda. Nubwo mu mwaka wa 2000 urukiko rw’akarere rwahaye mushiki wacu Hansen uburenganzira bwo kurera umwana, se wa Amanda yajuririye urukiko rukuru maze rusesa umwanzuro w’urukiko rw’akarere, rumuha uburenganzira bwo kuba ari we umurera. Urukiko rukuru rwasobanuye ko ubwo ababyeyi bari bafite ibitekerezo bihabanye bitewe n’imyizerere y’amadini yabo, umubyeyi w’umugabo ari we washoboraga gukemura ayo makimbirane. Nguko uko mushiki wacu Hansen yambuwe uburenganzira bwo kurera Amanda bitewe n’uko gusa ari Umuhamya wa Yehova!

30 Muri ibyo bihe bigoranye, hari ubwo mushiki wacu Hansen yabaga yahungabanye cyane ku buryo yayoberwaga n’icyo yavuga mu isengesho. Agira ati “ariko ibitekerezo biri mu Baroma 8:26, 27 byarampumurizaga cyane. Buri gihe numvaga ko Yehova yari asobanukiwe ibyo nashakaga kuvuga. Yampozagaho ijisho kandi buri gihe yarahamberaga.”​—Soma muri Zaburi ya 32:8; Yesaya 41:10.

31 Mushiki wacu Hansen yajuririye Urukiko rw’Ikirenga rwa Danimarike. Urwo rukiko rwafashe umwanzuro ugira uti “ikibazo gihereranye n’ugomba guhabwa uburenganzira bwo kurera umwana, kigomba gukemurwa bishingiye mu buryo bwuzuye ku nyungu z’umwana.” Byongeye kandi, urwo rukiko rwafashe umwanzuro w’uko ubwo burenganzira bugomba gushingira ku kuntu buri mubyeyi akemura ibibazo, aho gushingira ku “myizerere n’uko Abahamya ba Yehova babona ibintu.” Mushiki wacu Hansen yahumurijwe cyane n’uko urukiko rwabonye ko ari umubyeyi mwiza, maze bumusubiza uburenganzira bwo kurera Amanda.

32. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarinze rute Abahamya ibikorwa by’ivangura bakorerwaga?

32 Ibihugu bitandukanye by’i Burayi. Mu manza zimwe na zimwe, impaka zo kurera abana zagiye zirenga inkiko zisumba izindi zo mu gihugu. Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu na rwo rwasuzumye icyo kibazo. Mu manza ebyiri, urwo rukiko rwemeye ko inkiko zo mu gihugu zagiye zifata ababyeyi b’Abahamya n’abatari Abahamya mu buryo butandukanye zishingiye gusa ku idini. Urwo rukiko rwavuze ko iyo mikorere igaragaza ivangura, rufata umwanzuro w’uko “gutandukanya abantu ushingiye ku madini yabo gusa bitemewe.” Umubyeyi w’Umuhamya warenganuwe n’uwo mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu yagaragaje ukuntu yumvise aruhutse, maze aravuga ati “mbabazwa cyane no kuregwa ko nangiza abana banjye, nyamara nari nzi ko ibyo nageragezaga kubakorera byose ari byo byari byiza kurusha ibindi, ni ukuvuga kubaha uburere bwa gikristo.”

33. Ni mu buhe buryo ababyeyi b’Abahamya bakurikiza ihame ryo mu Bafilipi 4:5?

33 Birumvikana ariko ko ababyeyi b’Abahamya bahanganye n’ibibazo by’amategeko mu gihe baharanira uburenganzira bwabo bwo gucengeza amahame ya Bibiliya mu mitima y’abana babo bagombye kwihatira gushyira mu gaciro. (Soma mu Bafilipi 4:5.) Nk’uko bishimira uburenganzira bwo kurera abana babatoza inzira z’Imana, ni na ko bemera ko umubyeyi utari Umuhamya aramutse abihisemo, bashobora gufatanya kurera abana. Ni mu rugero rungana iki umubyeyi w’Umuhamya afatana uburemere inshingano yo kurera umwana?

34. Ni mu buhe buryo ababyeyi b’Abakristo bo muri iki gihe bakungukirwa n’urugero rw’Abayahudi bo mu gihe cya Nehemiya?

34 Urugero rw’ibyabaye mu gihe cya Nehemiya rutwigisha byinshi. Abayahudi bakoranye umwete mu mirimo yo gusana no kubaka inkuta za Yerusalemu. Bari bazi ko ibyo byari kubarinda bo n’imiryango yabo amahanga yari abakikije yabangaga. Ni yo mpamvu Nehemiya yabagiriye inama ati “murwanirire abavandimwe banyu, abahungu banyu, abakobwa banyu, abagore banyu n’ingo zanyu” (Neh 4:14). Byari bikwiriye rwose ko abo Bayahudi barwana inkundura. Muri iki gihe na bwo, ababyeyi b’Abahamya ba Yehova bashyiraho imihati kugira ngo barerere abana babo mu nzira y’ukuri. Bazi ko abana babo bibasirwa n’ibintu bishobora kubagiraho ingaruka haba ku ishuri no mu baturanyi babo. Ibyo bintu bishobora no kubasanga mu rugo binyuze mu itangazamakuru. Babyeyi, ntimuzigere mwibagirwa ko imihati mushyiraho murwanirira abahungu banyu n’abakobwa banyu kugira ngo mubafashe gukura neza mu buryo bw’umwuka atari imfabusa.

Iringire ko Yehova azakomeza gushyigikira ugusenga k’ukuri

35, 36. Ni izihe nyungu Abahamya ba Yehova babonye bitewe n’intambara barwanye baharanira uburenganzira duhabwa n’amategeko, kandi se ni iki wiyemeje?

35 Nta gushidikanya ko Yehova yahaye umugisha umuteguro we wo muri iki gihe mu mihati washyizeho urwanirira uburenganzira bwo kumusenga mu mudendezo. Mu gihe abagize ubwoko bw’Imana babaga barwana izo ntambara zo mu rwego rw’amategeko, incuro nyinshi babonaga uburyo bwo kugeza ubuhamya bukomeye ku bari mu rukiko n’abandi bantu muri rusange (Rom 1:8). Ikindi kintu cyiza cyavuye mu manza bagiye batsinda ni uko byatumye uburenganzira bw’abandi bantu batari Abahamya bwubahirizwa. Icyakora, twebwe abagize ubwoko bw’Imana ntidushishikajwe no guhindura amategeko, kandi nta nubwo dushishikajwe no kwibonekeza. Ikirenze byose, Abahamya ba Yehova bagiye biyambaza inkiko kugira ngo zirengere uburenganzira bahabwa n’amategeko bagamije guteza imbere ugusenga k’ukuri.​—Soma mu Bafilipi 1:7.

36 Nimucyo twe kuzigera na rimwe dupfobya amasomo y’ukwizera dushobora kwigira ku bantu bagiye barwanirira uburenganzira bwo gusenga Yehova mu mudendezo! Nimucyo nanone dukomeze kuba indahemuka, twiringiye ko Yehova ashyigikiye umurimo wacu kandi ko azakomeza kuduha imbaraga zo gukora ibyo ashaka.​—Yes 54:17.