Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 16

Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Imana

Duteranira hamwe kugira ngo dusenge Imana

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Kugaragaza amateka y’amateraniro yacu n’akamaro kayo

1. Igihe abigishwa bari bateraniye hamwe, ni iki bahawe cyabafashije, kandi se kuki bari bagikeneye?

 YESU amaze igihe gito azutse, abigishwa be bateraniye hamwe kugira ngo baterane inkunga. Icyakora bakinze inzugi kubera ko batinyaga abanzi babo. Ubwoba bari bafite bugomba kuba bwarayoyotse igihe bajyaga kubona bakabona Yesu ahagaze hagati yabo, akababwira ati “nimwakire umwuka wera”! (Soma muri Yohana 20:19-22.) Nyuma yaho abigishwa bongeye guteranira hamwe, maze Yehova abasukaho umwuka wera. Icyo gihe bahawe imbaraga zo gukora umurimo wo kubwiriza wari ubategereje.​—Ibyak 2:1-7.

2. (a) Yehova aduha imbaraga ate, kandi se kuki tuzikeneye? (b) Kuki gahunda y’iby’umwuka mu muryango ari ingenzi? (Reba ibisobanuro n’agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Gahunda y’iby’umwuka mu muryango,” ku ipaji ya 175.)

2 Natwe duhanganye n’ibibazo nk’iby’abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere (1 Pet 5:9). Hari igihe bamwe muri twe batinya abantu. Nanone kandi, dukeneye imbaraga Yehova atanga kugira ngo dushikame mu murimo wo kubwiriza (Efe 6:10). Mu materaniro yacu ni ho Yehova aduhera inyinshi muri izo mbaraga. Ubu tugira amateraniro kabiri mu cyumweru, ni ukuvuga Iteraniro ry’Abantu Bose n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, hakaba n’amateraniro aba mu mibyizi yitwa Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo. a Nanone buri mwaka tugira ibihe bine byihariye, ni ukuvuga ikoraniro ry’iminsi itatu, Amakoraniro abiri y’akarere n’Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo. None se kuki ari iby’ingenzi ko tujya muri ayo materaniro yose? Ni ayahe mateka yaranze amateraniro yacu muri iki gihe? Kandi se uko tubona ayo materaniro bigaragaza iki?

Kuki tugomba guteranira hamwe?

3, 4. Ni iki Yehova asaba abagaragu be? Tanga ingero.

3 Kuva kera Yehova yasabaga abagaragu be guteranira hamwe kugira ngo bamusenge. Urugero, mu mwaka wa 1513 mbere ya Yesu, Yehova yahaye ishyanga rya Isirayeli Amategeko, kandi ayo Mategeko yari akubiyemo n’Isabato ya buri cyumweru, kugira ngo abagize buri muryango bamusenge kandi bigishwe ayo Mategeko (Guteg 5:12; 6:4-9). Iyo Abisirayeli bumviraga iryo tegeko, imiryango yarakomeraga n’ishyanga muri rusange rigakomeza kutandura mu buryo bw’umwuka kandi rigakomera. Ariko iyo batakurikizaga Amategeko, bakirengagiza guteranira hamwe buri gihe ngo basenge Yehova nk’uko yabibasabaga, ntiyakomezaga kubemera.​—Lewi 10:11; 26:31-35; 2 Ngoma 36:20, 21.

4 Zirikana nanone urugero Yesu yatanze. Yari afite akamenyero ko kujya mu isinagogi ku Isabato ya buri cyumweru (Luka 4:16). Yesu amaze gupfa kandi akazuka, abigishwa be bakomeje kujya bateranira hamwe buri gihe nubwo batari bagisabwa kuziririza Isabato (Ibyak 1:6, 12-14; 2:1-4; Rom 14:5; Kolo 2:13, 14). Muri ayo materaniro, Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibigishwaga kandi ngo baterane inkunga gusa, ahubwo nanone batambiraga Imana ibitambo by’ishimwe binyuze ku masengesho, ibyo bahavugiraga n’indirimbo.​—Kolo 3:16; Heb 13:15.

Abigishwa ba Yesu bateraniraga hamwe kugira ngo bakomezanye kandi baterane inkunga

5. Kuki tujya mu materaniro ya buri cyumweru n’amakoraniro ya buri mwaka? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Amakoraniro ya buri mwaka atuma abagize ubwoko bw’Imana bunga ubumwe.”)

5 Natwe iyo tugiye mu materaniro yacu ya buri cyumweru n’amakoraniro ya buri mwaka, tuba tugaragaza ko dushyigikiye Ubwami bw’Imana, tugahabwa imbaraga z’umwuka wera kandi tugatera abandi inkunga binyuze ku magambo tuvuga twatura ukwizera kwacu. Icy’ingenzi kurushaho, tubona uburyo bwo gusenga Yehova binyuze ku masengesho, ibitekerezo dutanga n’indirimbo. Uko amateraniro yacu ateye bishobora kuba bitandukanye n’amateraniro Abisirayeli n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bagiraga, ariko amateraniro yacu na yo ni ingirakamaro. None se ni ayahe mateka yaranze amateraniro yacu yo muri iki gihe?

Amateraniro ya buri cyumweru adutera inkunga yo “gukundana no gukora imirimo myiza”

6, 7. (a) Intego y’amateraniro yacu ni iyihe? (b) Ni mu buhe buryo amateraniro yabaga atandukanye bitewe n’itsinda?

6 Igihe umuvandimwe Charles Taze Russell yatangiraga gushakisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, yabonye ko byari ngombwa guteranira hamwe n’abandi bari bahuje intego. Mu mwaka wa 1879, Russell yaranditse ati “jye n’abandi turi kumwe i Pittsburgh, twashyizeho gahunda ihoraho y’ishuri rya Bibiliya kugira ngo dushakashake mu Byanditswe, kandi duterana ku cyumweru.” Abasomyi b’Umunara w’Umurinzi batewe inkunga yo guteranira hamwe, kandi byageze mu mwaka wa 1881 amateraniro asigaye abera muri Pittsburgh muri leta ya Pennsylvania ku cyumweru no kuwa gatatu. Umunara w’Umurinzi wo mu kwezi k’Ugushyingo 1895 wavuze ko intego y’ayo materaniro yari iyo gushishikariza “Abakristo gusabana, gukundana no kunga ubumwe,” kandi abateranye baboneragaho guterana inkunga.​—Soma mu Baheburayo 10:24, 25.

7 Mu gihe cy’imyaka myinshi, imiterere y’amateraniro n’incuro yabaga, byabaga bitandukanye bitewe n’itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya. Urugero, ibaruwa yanditswe n’itsinda ry’Abigishwa ba Bibiliya bo muri Amerika yatangajwe mu mwaka wa 1911 yagiraga iti “tugira nibura amateraniro atanu mu cyumweru.” Bagiraga ayo materaniro kuwa mbere, kuwa gatatu, kuwa gatanu, n’incuro ebyiri ku cyumweru. Indi baruwa y’itsinda ryo muri Afurika yatangajwe mu mwaka wa 1914 yagiraga iti “tugira amateraniro kabiri mu kwezi, agatangira kuwa gatanu akarangira ku cyumweru.” Icyakora uko igihe cyagendaga gihita, amateraniro yaje kugira isura afite ubu. Nimucyo turebe muri make amateka yaranze buri teraniro.

8. Zimwe mu ngingo disikuru zo ha mbere zibandagaho ni izihe?

8 Iteraniro ry’Abantu Bose. Mu mwaka wa 1880, hashize umwaka umuvandimwe Russell atangiye gusohora Umunara w’Umurinzi, yakurikije urugero Yesu yadusigiye, maze atangira urugendo rwo kubwiriza (Luka 4:43). Icyo gihe umuvandimwe Russell yashyizeho icyitegererezo cy’icyaje kuba Iteraniro ry’Abantu Bose nk’uko rimeze muri iki gihe. Igihe Umunara w’Umurinzi watangazaga urwo rugendo, wavuze ko Russell “yari kwishimira kugeza ku bantu bose disikuru yibanda ku ‘bintu byerekeye Ubwami bw’Imana.’” Mu mwaka wa 1911, amatorero amaze gushingwa mu bihugu byinshi, buri torero ryashishikarijwe kujya ryohereza abantu bashoboye mu turere turikikije, bagatanga disikuru esheshatu zasobanuraga ingingo zitandukanye, urugero nk’urubanza n’incungu. Nyuma ya buri disikuru, batangazaga izina ry’uzatanga disikuru mu cyumweru gikurikiraho n’ingingo iyo disikuru izibandaho.

9. Ni mu buhe buryo Iteraniro ry’Abantu Bose ryagiye rihinduka uko imyaka yagendaga ihita, kandi se warishyigikira ute?

9 Mu mwaka wa 1945, Umunara w’Umurinzi watangaje ko ku isi hose hari hagiye gutangira gahunda y’Iteraniro ry’Abantu Bose, yari ikubiyemo disikuru umunani zishingiye kuri Bibiliya zibandaga ku “bibazo byihutirwaga byariho icyo gihe.” Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, ababaga barahawe inshingano yo gutanga za disikuru bakoreshaga ingingo bahawe n’umugaragu wizerwa, ariko nanone batangaga disikuru zibanda ku ngingo bitoranyirije. Ariko mu mwaka wa 1981, abatangaga disikuru bose bahawe amabwiriza yo kujya bakurikiza inyandiko za disikuru zahabwaga amatorero. b Kugeza mu mwaka wa 1990, zimwe mu nyandiko za disikuru z’abantu bose zabaga zirimo ibyerekanwa cyangwa abateranye bagatanga ibitekerezo; ariko guhera muri uwo mwaka, amabwiriza yarahindutse, disikuru z’abantu bose zikajya zitangwa mu buryo bwa disikuru gusa. Irindi hinduka ryabaye muri Mutarama 2008, ubwo igihe disikuru yamaraga cyagabanukaga kikava ku minota 45 kikaba iminota 30. Nubwo hari ibyagiye bihinduka ku miterere ya disikuru, disikuru z’abantu bose ziteguwe neza ziracyadushishikariza kwizera Ijambo ry’Imana kandi zikatwigisha ibintu bitandukanye by’Ubwami bw’Imana (1 Tim 4:13, 16). Ese waba ushishikarira gutumira abo usubira gusura n’abandi batari Abahamya kugira ngo baze kumva izo disikuru z’ingenzi zishingiye kuri Bibiliya?

10-12. (a) Ni ibihe bintu byagiye bihinduka ku miterere y’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi? (b) Byaba byiza wibajije ibihe bibazo?

10 Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Mu mwaka wa 1922, abavandimwe boherezwaga n’umuteguro bakajya gutanga disikuru mu matorero kandi bakayobora umurimo wo kubwiriza, batanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho iteraniro rya buri gihe ryo kwiga Umunara w’Umurinzi. Icyo gitekerezo cyaremewe, kandi mu mizo ya mbere Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi cyabaga mu mibyizi cyangwa ku cyumweru.

Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi, Gana, 1931

11 Ku itariki ya 15 Kamena 1932, Umunara w’Umurinzi watanze amabwiriza y’inyongera y’ukuntu iryo teraniro ryagombye kuyoborwa. Iyo ngingo yafatiye icyitegererezo ku cyigisho cyaberaga kuri Beteli, maze ivuga ko iryo teraniro ryagombye kuyoborwa n’umuvandimwe. Abavandimwe batatu bashoboraga kwicara imbere, bakajya basimburana mu gusoma za paragarafu. Ingingo bigaga icyo gihe ntizabaga zirimo ibibazo byanditse, bityo uwayoboraga yabwiwe ko azajya asaba abateranye bakabaza ibibazo ku ngingo irimo yigwa. Hanyuma yasabaga abateranye bagasubiza ibyo bibazo. Iyo habaga hakenewe ibindi bisobanuro, uwayoboraga yabwiwe ko yagombaga gutanga ibisobanuro “bigufi kandi bigusha ku ngingo.”

12 Mu mizo ya mbere, buri torero ryari ryemerewe kwitoranyiriza inomero y’igazeti abenshi mu barigize bifuzaga kwiga. Icyakora Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mata 1933, watanze igitekerezo cy’uko amatorero yose yakoresha inomero isohotse vuba. Mu mwaka wa 1937, hatanzwe amabwiriza y’uko icyo cyigisho kizajya kiba ku cyumweru. Hari ibindi bintu byanonosowe byasohotse mu Munara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Ukwakira 1942, byatumye iryo teraniro rimera nk’uko turizi muri iki gihe. Icya mbere, iyo gazeti yatangaje ko ibibazo bizajya bishyirwa ahagana hasi kuri buri paji iriho ingingo zo kwigwa, kandi ko ibyo bibazo ari byo bizajya bikoreshwa. Hanyuma, yavuze ko iryo teraniro ryagombye kumara isaha imwe. Nanone yashishikarije abasubizaga kudasoma ibyanditswe muri paragarafu ahubwo bagasubiza “mu magambo yabo bwite.” Na n’ubu Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiracyari iteraniro ry’ingenzi umugaragu wizerwa akoresha aduha ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka mu gihe gikwiriye (Mat 24:45). Byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘ese ntegura neza icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi buri cyumweru? Kandi se nihatira gusubiza niba mbishoboye?’

13, 14. Ni ayahe mateka y’Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, kandi se ni iki kigushimisha muri iryo teraniro?

13 Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero. Mu myaka ya 1890, hamaze gusohoka imibumbe runaka y’igitabo cyasobanuraga Ibyanditswe (L’Aurore du Millénium), umuvandimwe H. N. Rahn, wari Umwigishwa wa Bibiliya mu mugi wa Baltimore muri leta ya Maryland ho muri Amerika, yatanze igitekerezo cy’uko hashyirwaho “Amatsinda yo mu Museke” y’icyigisho cya Bibiliya. Ayo materaniro yabanje gukorwa mu buryo bw’igerageza, akenshi akabera mu ngo z’abavandimwe. Ariko byageze muri Nzeri 1895, Amatsinda yo mu Museke asigaye abera mu migi myinshi yo muri Amerika kandi yatangaga umusaruro. Ni yo mpamvu Umunara w’Umurinzi wo muri uko kwezi wavuze ko abigishwa b’ukuri bose bagira ayo materaniro. Wavuze ko yagombaga kuyoborwa n’umuntu uzi gusoma neza. Yari kujya asoma interuro imwe hanyuma agategereza ko abateranye bagira icyo bayivugaho. Nyuma yo gusoma interuro zose zigize paragarafu no kuziganiraho, yarebaga imirongo y’Ibyanditswe akayisoma. Iyo igice cyabaga kirangiye, buri wese mu bateranye yavugaga muri make ibikubiyemo.

14 Izina ry’iryo teraniro ryagiye rihinduka. Ryabanje kwitwa Amatsinda y’i Beroya y’Icyigisho cya Bibiliya, iryo zina rikaba ryaraturutse ku bantu b’i Beroya bo mu kinyejana cya mbere bagenzuraga Ibyanditswe babyitondeye (Ibyak 17:11). Nyuma y’igihe ryiswe Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero. None ubu ryitwa Icyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, kandi abagize itorero bose bahurira hamwe mu Nzu y’Ubwami aho guteranira mu matsinda mu ngo z’abantu. Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, muri icyo cyigisho hagiye hakoreshwa ibitabo bitandukanye, udutabo ndetse n’ingingo zo mu Munara w’Umurinzi. Kuva iryo teraniro ryatangira, ababaga barijemo bose baterwaga inkunga yo kuryifatanyamo. Iryo teraniro ryagize uruhare rukomeye mu gutuma turushaho kumenya Bibiliya. None se utegura buri gihe iryo teraniro kandi ukaryifatanyamo uko ubushobozi bwawe bungana kose?

15. Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryari rigamije iki?

15 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Carey Barber wakoraga ku cyicaro gikuru i Brooklyn muri New York, yagize ati “kuwa mbere nimugoroba tariki ya 16 Gashyantare 1942, abavandimwe bose bo muri Beteli y’i Brooklyn batumiriwe kwiyandikisha mu ishuri ryaje kwitwa Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi.” Umuvandimwe Barber waje kuba umwe mu bagize Inteko Nyobozi, yavuze ko iryo shuri ari “kimwe mu bintu bihebuje Yehova yakoreye abagize ubwoko bwe muri iki gihe.” Amasomo yo muri iryo shuri yagize uruhare rukomeye mu gufasha abavandimwe kunonosora ubuhanga bwo kwigisha no kubwiriza, ku buryo guhera mu mwaka wa 1943 amatorero yo ku isi hose yagiye ahabwa agatabo k’amasomo y’ishuri ry’umurimo wa gitewokarasi. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kamena 1943, wavuze ko Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryari rigamije gufasha abagaragu b’Imana “kwitoza kugira ngo barusheho kuba Abahamya beza mu murimo wo gutangaza iby’Ubwami.”​—2 Tim 2:15.

16, 17. Ese Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryigishaga gusa ubuhanga bwo kuvugira mu ruhame? Sobanura.

16 Mu mizo ya mbere, hari benshi bumvaga kuvugira imbere y’abantu benshi bibagoye cyane. Clayton Woodworth, Jr., wari ufite se wigeze gufunganwa n’umuvandimwe Rutherford n’abandi mu mwaka wa 1918 barengana, yibuka uko yumvise ameze igihe yajyaga mu ishuri bwa mbere mu mwaka wa 1943. Umuvandimwe Woodworth yagize ati “gutanga disikuru byarangoye cyane. Numvaga ururimi rwabaye rurerure n’akanwa kumye, kandi n’ijwi ryanjye ryazagamo amakaraza.” Ariko Clayton amaze kugira amajyambere, yahawe inshingano nyinshi zo gutanga disikuru. Iryo shuri ryamwigishije ibirenze kugira ubuhanga bwo kuvugira mu ruhame. Ryamwigishije agaciro ko kwicisha bugufi no kwishingikiriza kuri Yehova. Yagize ati “naje kubona ko utanga disikuru atari we w’ingenzi. Ahubwo iyo yateguye neza kandi akishingikiriza kuri Yehova, abamutega amatwi barishima kandi bakagira icyo biga.”

17 Mu mwaka wa 1959, bashiki bacu batumiriwe kwiyandikisha muri iryo shuri. Mushiki wacu Edna Bauer yibuka ko yumvise itangazo mu ikoraniro yari yateranyemo. Yaravuze ati “nibuka ukuntu iryo tangazo ryashimishije bashiki bacu cyane. Bari babonye uburyo bw’inyongera bwo gutozwa.” Uko imyaka yagiye ihita indi igataha, abavandimwe na bashiki bacu benshi bagiye biyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi maze bakigishwa na Yehova. Muri iki gihe, dukomeza guhabwa imyitozo nk’iyo mu materaniro aba mu mibyizi.​—Soma muri Yesaya 54:13.

18, 19. (a) Ni mu buhe buryo duhabwa ubuyobozi bufatika twakurikiza mu murimo wo kubwiriza? (b) Kuki turirimba mu materaniro yacu? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Baririmba ukuri.”)

18 Iteraniro ry’Umurimo. Mu ntangiriro z’umwaka wa 1919, habaga amateraniro yo gutegura umurimo wo kubwiriza. Icyo gihe, si ko abagize itorero bose bazaga muri ayo materaniro. Abifatanyaga mu gutanga ibitabo ni bo bonyine bayazagamo. Mu mwaka wa 1923 hafi ya wose, incuro imwe mu kwezi habaga Iteraniro ry’Umurimo kandi abagize itorero bose bagombaga kurizamo. Mu mwaka wa 1928, amatorero yatewe inkunga yo kugira Iteraniro ry’Umurimo buri cyumweru, kandi mu mwaka wa 1935, Umunara w’Umurinzi wateye amatorero yose inkunga yo gukoresha ibitekerezo byo mu Murimo Wacu w’Ubwami muri ayo materaniro (icyo gihe witwaga Director nyuma yaho uza kwitwa L’Informateur). Bidatinze, iryo teraniro ryabaye ikintu gihoraho muri gahunda ya buri torero.

19 Mu materaniro ya buri cyumweru tugira mu mibyizi duhabwa ubuyobozi bufatika twakurikiza mu murimo wo kubwiriza (Mat 10:5-13). None se niba wujuje ibisabwa kugira ngo uhabwe kopi y’agatabo gakoreshwa muri ayo materaniro, urakiga kandi ugashyira mu bikorwa inama zikubiyemo igihe uri mu murimo wo kubwiriza?

Iteraniro ry’ingenzi kuruta andi yose riba buri mwaka

Guhera mu kinyejana cya mbere, Abakristo bateraniraga hamwe buri mwaka kugira ngo bizihize Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo (Reba paragarafu ya 20)

20-22. (a) Kuki twizihiza Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu? (b) Ni izihe nyungu ubonera mu kujya mu Rwibutso buri mwaka?

20 Yesu yabwiye abigishwa be kujya bibuka urupfu rwe kugeza igihe azazira. Kimwe n’umunsi mukuru wa Pasika, Urwibutso rw’urupfu rwa Kristo na rwo ruba buri mwaka (1 Kor 11:23-26). Abantu babarirwa muri za miriyoni baza muri iryo teraniro buri mwaka. Ryibutsa abasutsweho umwuka inshingano yiyubashye bafite yo kuzategekana na Kristo mu Bwami (Rom 8:17). Kandi utuma abagize izindi ntama bubaha cyane Umwami w’Ubwami bw’Imana kandi bakamubera indahemuka.​—Yoh 10:16.

21 Umuvandimwe Russell n’abo bari bafatanyije bari bazi agaciro ko kwizihiza Ifunguro ry’Umwami rya Nimugoroba, kandi bari bazi ko ryagombaga kwizihizwa incuro imwe mu mwaka. Umunara w’Umurinzi wo muri Mata 1880 wagize uti “benshi muri twe tuba hano i Pittsburgh tumaze imyaka myinshi dufite akamenyero ko . . . kwizihiza Pasika [Urwibutso], no kurya ku bigereranyo by’umubiri w’Umwami wacu n’amaraso ye.” Bidatinze, batangiye kujya bagira amakoraniro yahuriranaga n’Urwibutso. Imibare y’abaje mu ikoraniro nk’iryo yanditswe bwa mbere mu mwaka wa 1889, igihe hateranaga abantu 225, hakabatizwa 22.

22 Muri iki gihe, ntitucyizihiza Urwibutso mu gihe cy’ikoraniro, ahubwo dutumira abaturanyi bacu bose ngo baze kwifatanya natwe ku Nzu y’Ubwami cyangwa ahandi hantu tuba twakodesheje. Mu mwaka wa 2013, abantu basaga miriyoni 19 bijihije Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Dushimishwa cyane n’uko tuza mu Rwibutso kandi tugashishikariza n’abandi kuza kwifatanya natwe kuri uwo mugoroba wera cyane! Mbese buri mwaka ushishikarira gutumira abantu benshi uko bishoboka kose ngo baze mu Rwibutso?

Icyo imyifatire yacu igaragaza

23. Ubona ute amateraniro yacu?

23 Abagaragu ba Yehova b’indahemuka ntibabona ko itegeko ryo guteranira hamwe ari umutwaro (Heb 10:24, 25; 1 Yoh 5:3). Urugero, umwami Dawidi yakundaga kujya gusengera mu nzu ya Yehova (Zab 27:4). Yishimiraga cyane kubikora ari kumwe n’abandi bakundaga Imana (Zab 35:18). Ngaho tekereza ku rugero rwa Yesu. N’igihe yari akiri muto, yifuzaga cyane kuba mu nzu basengeragamo Se.​—Luka 2:41-49.

Urugero twifuzamo guteranira hamwe rugaragaza urugero tubonamo ko Ubwami bw’Imana butegeka

24. Iyo tugiye mu materaniro, tuba tubonye uburyo bwo kugaragaza iki?

24 Iyo tujya mu materaniro, tuba tugaragaza ko dukunda Yehova kandi ko twifuza gutera inkunga bagenzi bacu duhuje ukwizera. Nanone tuba tugaragaza ko twifuza kwiga uko twabaho nk’abayoboke b’Ubwami bw’Imana, kuko mu materaniro yacu no mu makoraniro yacu ari ho mbere na mbere duherwa bene iyo myitozo. Byongeye kandi, amateraniro yacu atuma tugira ubuhanga n’imbaraga dukeneye kugira ngo dukomeze gukora umwe mu mirimo ikomeye irimo ikorwa n’Ubwami bw’Imana muri iki gihe, ni ukuvuga umurimo wo guhindura abantu abigishwa b’Umwami Yesu Kristo no kubatoza. (Soma muri Matayo 28:19, 20.) Nta gushidikanya ko urugero twifuzamo guteranira hamwe ari rwo ruhishura urugero buri wese muri twe ku giti cye abonamo ko Ubwami bw’Imana butegeka. Nimucyo buri gihe tujye duha agaciro amateraniro yacu!

a Uretse amateraniro y’itorero tugira buri cyumweru, buri muryango na buri muntu ku giti cye ashishikarizwa kugena igihe cyo kwiyigisha cyangwa gukora gahunda y’iby’umwuka mu muryango.

b Mu mwaka wa 2013, hari inyandiko za disikuru z’abantu bose zisaga 180.