Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 17

Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo

Abakozi b’Ubwami bahabwa imyitozo

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Uko amashuri ya gitewokarasi ategurira abakozi b’Ubwami gusohoza inshingano zabo

1-3. Yesu yaguye ate umurimo wo kubwiriza, kandi se ibyo bituma twibaza ibihe bibazo?

 YESU yamaze imyaka ibiri abwiriza muri Galilaya hose. (Soma muri Matayo 9:35-38.) Yagiye mu migi myinshi n’imidugudu, yigishiriza mu masinagogi kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami. Aho yabwirizaga hose, abantu bazaga kumutega amatwi ari benshi. Yesu yaravuze ati “ibisarurwa ni byinshi,” kandi hari hakenewe abakozi benshi.

2 Yesu yakoze gahunda yo kwagura umurimo wo kubwiriza. Yabikoze ate? Yatumye intumwa ze 12 “kubwiriza ubwami bw’Imana” (Luka 9:1, 2). Izo ntumwa zishobora kuba zari zifite ibibazo zibazaga ku birebana n’uko zari gukora uwo murimo. Mbere y’uko Yesu azohereza, yazihaye abigiranye urukundo ikintu Se wo mu ijuru yari yaramuhaye, ni ukuvuga imyitozo.

3 Ibyo bituma twibaza ibibazo runaka: ni iyihe myitozo Yesu yahawe na Se? Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze? Byifashe bite se muri iki gihe? Ese Umwami Mesiya yatoje abigishwa be gusohoza umurimo wabo? Niba yarabatoje se, yabatoje ate?

“Mbivuga nk’uko Data yabinyigishije”

4. Se wa Yesu yamwigishije ryari kandi se yamwigishirije he?

4 Yesu ubwe yiyemereye ko yari yarigishijwe na Se. Igihe Yesu yakoraga umurimo we, yaravuze ati “ibyo bintu mbivuga nk’uko Data yabinyigishije” (Yoh 8:28). Yesu yigishijwe ryari kandi se yigishirijwe he? Uko bigaragara, yatangiye gutozwa nyuma gato y’uko aremwe ari Umwana w’Imana w’imfura (Kolo 1:15). Umwana yamaranye na Se mu ijuru imyaka itabarika, atega amatwi ‘Umwigisha Mukuru’ kandi yitegereza ibyo yakoraga (Yes 30:20). Ibyo byatumye Umwana ahabwa inyigisho zitagereranywa, atozwa imico ya Se, imirimo ye n’imigambi ye.

5. Ni izihe nyigisho Umwana yahawe na Se ku byerekeye umurimo yagombaga gukorera hano ku isi?

5 Mu gihe gikwiriye, Yehova yigishije Umwana we ibyerekeye umurimo yari kuzakorera ku isi. Zirikana ubuhanuzi bugaragaza imishyikirano yari hagati y’Umwigisha Mukuru n’Umwana we w’imfura. (Soma muri Yesaya 50:4, 5.) Ubwo buhanuzi buvuga ko Yehova yakanguraga Umwana we “buri gitondo.” Iyo mvugo y’ikigereranyo yumvikanisha igitekerezo cy’umwigisha ukangura umunyeshuri we kare mu gitondo kugira ngo amwigishe. Hari igitabo gisobanura Bibiliya kigira kiti “ni nk’aho Yehova yamujyanaga mu ishuri akamwigisha nk’uko bigisha abanyeshuri, akamwigisha ibyo yari kuzabwiriza n’uburyo yari kuzakoresha abwiriza.” Muri iryo “shuri” ryo mu ijuru, Yehova yigishije Umwana we ‘icyo akwiriye gutangaza n’icyo akwiriye kuvuga’ (Yoh 12:49). Nanone Umwana yigishijwe na Se uburyo yari kuzakoresha yigisha. a Igihe Yesu yari ku isi, yakoresheje neza imyitozo yahawe asohoza umurimo we, kandi atoza abigishwa be uko bari kuzasohoza umurimo wabo.

6, 7. (a) Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze, kandi se iyo myitozo yatumye zishobora gukora iki? (b) Yesu yatumye abigishwa be bo muri iki gihe babona iyihe myitozo?

6 Ni iyihe myitozo Yesu yahaye intumwa ze nk’uko twabivuze tugitangira? Dukurikije ibivugwa muri Matayo igice cya 10, yabahaye amabwiriza asobanutse neza y’uko bagombaga gukora umurimo, ababwira aho bagombaga kubwiriza (umurongo wa 5, 6), ubutumwa bagombaga gutangaza (umurongo wa  7), ko bagombaga kwiringira Yehova (umurongo wa 9, 10), uko bagombaga kuvugana na ba nyir’urugo (umurongo wa 11-13), uko bagombaga kwitwara ku bantu banze kwakira ubutumwa (umurongo wa 14, 15), n’uko bari kwitwara batotejwe (umurongo 16-23). b Imyitozo isobanutse neza Yesu yahaye intumwa ze, yatumye zigira ibyo zari zikeneye byose kugira ngo ziyobore umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza mu kinyejana cya mbere.

7 Bite se muri iki gihe? Yesu Umwami w’Ubwami bw’Imana yahaye abigishwa be inshingano iremereye yo kubwiriza “ubu butumwa bwiza bw’ubwami . . . mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya” (Mat 24:14). Ese Umwami yigeze adutoza gusohoza uwo murimo w’ingenzi cyane? Yarabikoze rwose! Umwami wacu uganje mu ijuru yakoze ibikenewe byose kugira ngo abigishwa be bahabwe imyitozo ituma bashobora kubwiriza hanze y’itorero no gusohoza inshingano zihariye mu itorero.

Abakozi batojwe kuba ababwirizabutumwa

8, 9. (a) Intego y’ibanze y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi yari iyihe? (b) Amateraniro yo mu mibyizi yagufashije ate kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza?

8 Kuva kera umuteguro wa Yehova wakoreshaga amakoraniro n’amateraniro y’itorero, urugero nk’Iteraniro ry’Umurimo, kugira ngo utoze abagize ubwoko bw’Imana umurimo wo kubwiriza. Icyakora guhera mu myaka ya 1940, abavandimwe bari bayoboye umurimo ku cyicaro gikuru batangiye gutegura uburyo bwo gutanga imyitozo binyuze ku mashuri atandukanye.

9 Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Nk’uko twabibonye mu gice kibanziriza iki, iryo shuri ryatangiye mu mwaka wa 1943. Ese intego y’iryo shuri yari iyo gutoza abanyeshuri gutanga disikuru neza mu materaniro y’itorero gusa? Oya. Iryo shuri ryatozaga abagize ubwoko bw’Imana gukoresha impano yabo yo kuvuga basingiza Yehova mu murimo wo kubwiriza (Zab 150:6). Iryo shuri ryatumaga abavandimwe na bashiki bacu bose baryifatanyamo barushaho kuba abakozi b’Ubwami bashoboye. Ubu iyo myitozo itangirwa mu materaniro yo mu mibyizi.

10, 11. Ubu ni ba nde bashobora kwiga mu Ishuri rya Gileyadi, kandi se intego y’amasomo atangirwa muri iryo shuri ni iyihe?

10 Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Iryo shuri ryatangiye kuwa mbere tariki ya 1 Gashyantare 1943. Ryari rigamije gutoza abapayiniya n’abandi bakozi b’igihe cyose kugira ngo boherezwe gukorera umurimo w’ubumisiyonari mu duce dutandukanye tw’isi. Ariko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2011, ryakira gusa abantu basanzwe bari mu murimo w’igihe cyose wihariye, ni ukuvuga abapayiniya ba bwite, abagenzuzi basura amatorero n’abagore babo, abakozi ba Beteli n’abamisiyonari bo mu ifasi batize iryo shuri.

11 Ni iyihe ntego y’amasomo atangirwa mu Ishuri rya Gileyadi? Umwarimu umaze igihe kinini yigisha muri iryo shuri asubiza agira ati “ni iyo gutuma abanyeshuri bagira ukwizera gukomeye binyuze mu kwiga Ijambo ry’Imana, no kubafasha kugira imico yo mu buryo bw’umwuka bakeneye izatuma bahangana n’ingorane bazahura na zo mu nshingano zabo. Nanone intego y’ibanze y’ayo masomo ni iyo gutuma abanyeshuri barushaho kugira icyifuzo gikomeye cyo gukora umurimo wo kubwiriza.”​—Efe 4:11.

12, 13. Ni iki cyagezweho mu murimo wo kubwiriza ku isi hose bitewe n’Ishuri rya Gileyadi? Tanga urugero.

12 Ni iki cyagezweho mu murimo wo kubwiriza ku isi hose bitewe n’Ishuri rya Gileyadi? Kuva mu mwaka wa 1943, abanyeshuri basaga 8.500 baherewe imyitozo muri iryo shuri, c kandi abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi bakoreye mu bihugu bisaga 170 ku isi hose. Abamisiyonari bakoresheje neza imyitozo bahawe, bagira ishyaka mu murimo wo kubwiriza kandi batoza n’abandi kubigenza batyo. Incuro nyinshi, wasangaga abamisiyonari ari bo bafataga iya mbere mu murimo wo kubwiriza mu turere twabaga dufite ababwiriza b’Ubwami bake cyangwa ari nta na bo.

13 Reka dufate urugero rw’ibyabaye mu Buyapani, aho umurimo wo kubwiriza mu ruhame wari warahagaze mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose. Mu mwaka wa 1949, mu Buyapani hose hari ababwiriza b’Abayapani batageze ku icumi. Icyakora mu mpera z’uwo mwaka, mu Buyapani hari abamisiyonari 13 bize Ishuri rya Gileyadi babwirizaga bashyizeho umwete. Nyuma yaho haje abandi bamisiyonari benshi. Abamisiyonari babanje gushyira imbaraga mu migi minini, nyuma baza kwimukira mu migi mito. Abamisiyonari bashishikarizaga cyane abo bigishaga Bibiliya hamwe n’abandi gukora umurimo w’ubupayiniya. Umwete abo bamisiyonari bagiraga wageze kuri byinshi. Ubu mu Buyapani hari ababwiriza b’Ubwami basaga 216.000 kandi abagera hafi kuri 40 ku ijana ni abapayiniya! d

14. Amashuri ya gitewokarasi atanga iyihe gihamya? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Amashuri atoza abakozi b’Ubwami.”)

14 Andi mashuri ya gitewokarasi. Ishuri ry’Abapayiniya, Ishuri rya Bibiliya ry’Abakristo Bashakanye, n’Ishuri rya Bibiliya ry’Abavandimwe b’Abaseribateri yafashije abayizemo gukura mu buryo bw’umwuka no gufata iya mbere mu murimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka. e Ayo mashuri yose ya gitewokarasi atanga gihamya ikomeye y’uko Umwami wacu yatumye abigishwa be bagira ibikenewe byose kugira ngo basohoze umurimo wabo.​—2 Tim 4:5.

Abavandimwe batojwe gusohoza inshingano zihariye

15. Abagabo bafite inshingano bifuza kwigana Yesu mu buhe buryo?

15 Ibuka ubuhanuzi bwa Yesaya buvuga ko Yesu yigishijwe n’Imana. Muri iryo “shuri” ryo mu ijuru, Umwana yatojwe ‘kumenya ijambo akwiriye gusubiza unaniwe’ (Yes 50:4). Yesu yashyize mu bikorwa izo nyigisho, kubera ko igihe yari ku isi yahumurizaga ababaga ‘bagoka n’abaremerewe’ (Mat 11:28-30). Abagabo bafite inshingano na bo bigana Yesu bakihatira kubera abavandimwe na bashiki babo isoko y’ihumure. Kugira ngo babigereho, hashyizweho amashuri anyuranye afasha abavandimwe bujuje ibisabwa kugira ngo bakorere bagenzi babo bahuje ukwizera neza kurushaho.

16, 17. Intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami ni iyihe? (Reba nanone ibisobanuro.)

16 Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Iryo shuri ryatangiriye i South Lansing muri New York ku itariki ya 9 Werurwe 1959. Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza b’itorero batumiriwe kuza gukurikirana inyigisho zamaze ukwezi. Nyuma yaho, ayo masomo yavanywe mu cyongereza ahindurwa mu zindi ndimi, kandi buhoro buhoro iryo shuri ryatangiye gutoza abavandimwe bo hirya no hino ku isi. f

Umuvandimwe Lloyd Barry yigisha mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami mu Buyapani, mu wa 1970

17 Igitabo nyamwaka cy’Abahamya ba Yehova cyo mu mwaka wa 1962 cyasobanuye intego y’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami kigira kiti “muri iyi si irimo imihihibikano myinshi, umugenzuzi mu itorero ry’Abahamya ba Yehova agomba kuba ari umugabo ushobora gushyira ubuzima bwe kuri gahunda kugira ngo yite mu buryo bukwiriye ku bagize itorero bose kandi ababere umugisha. Ariko nanone ntashobora kuba umuntu wirengagiza abagize umuryango we ngo abasimbuze itorero, ahubwo agomba kurangwa no gushyira mu gaciro. Ubwo ni uburyo buhebuje rwose abasaza b’amatorero yo hirya no hino ku isi babonye bwo guhurira hamwe mu Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami, kugira ngo bahabwe imyitozo izabafasha gukora ibyo Bibiliya ivuga ko umugenzuzi yagombye kuba ashobora gukora.”​—1 Tim 3:1-7; Tito 1:5-9.

18. Ni mu buhe buryo abagize ubwoko bw’Imana bose bungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami?

18 Abagize ubwoko bw’Imana bose bungukiwe n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami. Mu buhe buryo? Kimwe na Yesu, iyo abasaza n’abakozi b’itorero bashyize mu bikorwa ibyo bize muri iryo shuri, babera bagenzi babo bahuje ukwizera isoko y’ihumure. Ese ntiwishima iyo umusaza cyangwa umukozi w’itorero akubwiye ijambo ryiza, akagutega amatwi cyangwa akagusura kugira ngo agutere inkunga (1 Tes 5:11)? Abo bagabo bujuje ibisabwa babera amatorero yabo umugisha nyakuri!

19. Ni ayahe mashuri yandi agenzurwa na Komite Ishinzwe Ibyo Kwigisha, kandi se ayo mashuri agamije iki?

19 Andi mashuri ya gitewokarasi. Komite y’Inteko Nyobozi Ishinzwe Ibyo Kwigisha igenzura andi mashuri aha imyitozo abavandimwe bafite inshingano mu muteguro. Ayo mashuri agamije gufasha abavandimwe bafite inshingano, ni ukuvuga abasaza b’itorero, abagenzuzi basura amatorero n’abagize komite y’ibiro by’ishami, kugira ngo barusheho gusohoza inshingano nyinshi bafite. Amasomo ashingiye kuri Bibiliya atera abavandimwe inkunga yo gukomeza kuba abantu bakuze mu buryo bw’umwuka no gushyira mu bikorwa amahame yo mu Byanditswe mu mishyikirano bagirana n’intama z’agaciro Yehova yabashinze.​—1 Pet 5:1-3.

Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami rya mbere ryabaye muri Malawi, 2007

20. Kuki Yesu yashoboraga kuvuga ko twese ‘twigishijwe na Yehova,’ kandi se ni iki wiyemeje gukora?

20 Uko bigaragara, Umwami Mesiya yakoze ibikenewe byose kugira ngo abayoboke be batozwe neza. Iyo myitozo yose yahereye hejuru: Yehova yatoje Umwana we, Umwana na we atoza abigishwa be. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ko twese ‘twigishijwe na Yehova’ (Yoh 6:45; Yes 54:13). Nimucyo twiyemeze kungukirwa mu buryo bwuzuye n’imyitozo Umwami wacu yaduhaye. Kandi nimucyo tujye twibuka ko iyo myitozo yose igamije kudufasha gukomeza kuba abantu bakomeye mu buryo bw’umwuka kugira ngo dusohoze umurimo wacu mu buryo bwuzuye.

a Tubwirwa n’iki ko Umwana yigishijwe na Se uburyo yari kuzakoresha yigisha? Zirikana ibi: kuba Yesu yarakoresheje imigani myinshi igihe yigishaga, byashohoje ubuhanuzi bwanditswe hasigaye ibinyejana byinshi mbere y’uko avuka (Zab 78:2; Mat 13:34, 35). Uko bigaragara, Yehova watanze ubwo buhanuzi, yagaragaje neza mbere y’igihe ko Umwana we yari kuzigisha akoresheje imigani.​—2 Tim 3:16, 17.

b Hashize amezi runaka nyuma yaho, Yesu ‘yatoranyije abandi mirongo irindwi, maze yohereza babiri babiri’ ngo bajye kubwiriza. Nanone yarabatoje.​—Luka 10:1-16.

c Hari abize Ishuri rya Gileyadi incuro irenze imwe.

d Niba wifuza ibisobanuro birambuye ku birebana n’ukuntu abamisiyonari bize Ishuri rya Gileyadi bagize uruhare mu murimo ukorerwa ku isi hose, reba igitabo Abahamya ba Yehova ni ababwiriza b’Ubwami bw’Imana, Igice cya 23.

e Ayo mashuri abiri yasimbuwe n’Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami.

f Ubu abasaza bose bungukirwa n’Ishuri ry’Umurimo w’Ubwami riba nyuma y’imyaka mike rikamara amasaha atandukanye. Kuva mu mwaka wa 1984, abakozi b’itorero na bo batangiye guherwa imyitozo muri iryo shuri.