Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 18

Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?

Amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava he?

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Impamvu abagaragu ba Yehova batanga amafaranga yo gushyigikira umurimo w’Ubwami n’uko babikora

1, 2. (a) Umuvandimwe Russell yashubije ate umupasiteri wifuzaga kumenya aho amafaranga Abigishwa ba Bibiliya bakoreshaga yavaga? (b) Ni iki tugiye gusuzuma muri iki gice?

 IGIHE kimwe, umupasiteri wo mu idini ry’Abaporotesitanti yegereye umuvandimwe Charles T. Russell ashaka kumenya aho amafaranga Abigishwa ba Bibiliya bakoreshaga yavaga.

 Umuvandimwe Russell yaramubwiye ati “ntidusaba amaturo.”

 Uwo mupasiteri yaramubajije ati “none se amafaranga mukoresha ava he?”

 Russell yaramushubije ati “nkubwije ukuri koroheje ntiwabyemera. Iyo abantu baje mu materaniro yacu, nta wubahereza agaseke ko gushyiramo amaturo. Ariko babona ko hari ibintu bisaba amafaranga. Baribwira bati ‘hakenewe amafaranga kugira ngo tubone aho duteranira . . . Nakora iki ngo ntange udufaranga duke two gushyigikira uyu murimo?’”

 Uwo mupasiteri yitegereje umuvandimwe Russell ashidikanya.

 Russell yakomeje amubwira ati “nyamara ibyo nkubwira ni ukuri kose. Abantu bakunda kumbaza bati ‘nakora iki ngo ntange udufaranga duke two gushyigikira uyu murimo?’ Iyo hari umuntu ugize umugisha akabona udufaranga, yifuza kudukoresha mu murimo w’Umwami. None se niba nta mafaranga afite, kuki twamuhatira kuyatanga?” a

2 Koko rero, ibyo umuvandimwe Russell yavugaga byari “ukuri kose.” Kuva kera abagize ubwoko bw’Imana batangaga impano ku bushake zo gushyigikira ugusenga k’ukuri. Muri iki gice turasuzuma zimwe mu ngero zivugwa mu Byanditswe n’izo muri iki gihe. Mu gihe turi bube dusuzuma aho amafaranga akoreshwa mu bikorwa by’Ubwami ava, byaba byiza buri wese muri twe yibajije ati ‘nakora iki kugira ngo ngaragaze ko nshyigikiye Ubwami?’

‘Umuntu wese wemejwe n’umutima we azane ituro’

3, 4. (a) Ni ikihe cyizere Yehova afitiye abamusenga? (b) Abisirayeli bashyigikiye bate umushinga wo kubaka ihema ry’ibonaniro?

3 Yehova afitiye icyizere abamusenga by’ukuri. Azi ko iyo bahawe uburyo, batanga impano ku bushake babyishimiye kugira ngo bagaragaze ko bamwiyeguriye. Reka turebe ingero ebyiri zo mu mateka y’Abisirayeli.

4 Yehova amaze kuyobora Abisirayeli akabavana muri Egiputa, yabasabye kubaka ihema ry’ibonaniro ryo gusengeramo. Kubaka iryo hema no gushyiramo ibikoresho, byari gusaba amafaranga menshi. Yehova yasabye Mose kureka abantu bagashyigikira uwo mushinga, agira ati “umuntu wese wemejwe n’umutima we azanire Yehova ituro” (Kuva 35:5). None se abantu bari bamaze igihe gito bavuye mu mimerere igoranye y’“uburetwa bw’uburyo bwose,” babyitabiriye bate (Kuva 1:14)? Batanze impano zitagira ingano, bishimira gutanga zahabu, ifeza n’ibindi bintu by’agaciro, uko bigaragara ibyinshi muri byo bakaba bari barabihawe n’Abanyegiputa bahoze ari ba shebuja (Kuva 12:35, 36). Abisirayeli batanze ibintu byinshi cyane birenze ibyari bikenewe, ku buryo babujijwe ‘kongera kugira icyo bazana.’​—Kuva 36:4-7.

5. Igihe Dawidi yahaga Abisirayeli uburyo bwo gutanga impano zo gushyigikira imirimo yo kubaka urusengero, babyitabiriye bate?

5 Hashize imyaka igera kuri 475, Dawidi yatanze impano avanye ‘mu mutungo we bwite’ kugira ngo ashyigikire umurimo wo kubaka urusengero, rukaba ari rwo rwa mbere rwari ihuriro rihoraho rya gahunda yo gusenga k’ukuri ku isi. Hanyuma yahaye bagenzi be b’Abisirayeli uburyo bwo gutanga, arababaza ati “none se ni nde ushaka kugira icyo atura Yehova uyu munsi?” Maze abantu batura ‘Yehova amaturo batanze ku bushake bayatangana umutima ukunze’ (1 Ngoma 29:3-9). Mu isengesho Dawidi yatuye Yehova yagaragaje aho mu by’ukuri izo mpano zari ziturutse agira ati “ibintu byose ni wowe ubitanga, kandi ibyo tuguhaye byavuye mu kuboko kwawe.”​—1 Ngoma 29:14.

6. Kuki hakenewe amafaranga kugira ngo dusohoze umurimo w’Ubwami muri iki gihe, kandi se bituma twibaza ibihe bibazo?

6 Yaba Mose cyangwa Dawidi nta n’umwe wahatiye abagize ubwoko bw’Imana gutanga. Ahubwo, abantu batangaga basunitswe n’umutima ukunze. None se byifashe bite muri iki gihe? Dusobanukiwe neza ko umurimo Ubwami bw’Imana bukora usaba amafaranga. Gusohora Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya no kubigeza ku bantu, kubaka no kwita ku mazu y’ibiro by’amashami n’aho duteranira, no gukora ibikorwa by’ubutabazi dufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera bagwiririwe n’amakuba, bisaba amafaranga menshi. Ibyo rero bituma twibaza ibibazo bikurikira: amafaranga akenerwa muri ibyo bikorwa ava he? Ese abayoboke b’Umwami bagomba gushyirwaho agahato kugira ngo batange?

“Ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira”

7, 8. Kuki abagize ubwoko bw’Imana badasabiriza cyangwa ngo bingingire abantu kubaha amafaranga?

7 Umuvandimwe Russell na bagenzi be banze kwigana gahunda zo gukusanya amafaranga zogeye mu madini yiyita aya gikristo. Mu nomero ya kabiri y’Umunara w’Umurinzi, munsi y’umutwe wagiraga uti “Ese wifuza Umunara w’Umurinzi?,” Russell yaravuze ati “‘twiringiye ko igazeti y’‘Umunara w’Umurinzi w’i Siyoni’ ishyigikiwe na YEHOVA, kandi igihe cyose azaba akiyishyigikiye ntizigera isabiriza cyangwa ngo yingingire abantu kuyishyigikira. Igihe uvuga ati ‘ifeza n’izahabu byo ku misozi ni ibyanjye’ azareka gutanga amafaranga akenewe, ubwo tuzasobanukirwa ko igihe cyo guhagarika iyi gazeti kigeze” (Hag 2:7-9). Ubu hashize imyaka isaga 130, kandi Umunara w’Umurinzi hamwe n’umuteguro uwusohora, bikomeje gutera imbere!

8 Abagize ubwoko bwa Yehova ntibasabiriza amafaranga. Ntibatambagiza amasahani basabiriza amaturo cyangwa ngo bandike amabaruwa asaba imfashanyo. Nta nubwo bakoresha tombora cyangwa ubucuruzi bwo mu rwego rw’idini kugira ngo babone amafaranga. Bakomeje kuzirikana igitekerezo Umunara w’Umurinzi wavuze kera ugira uti “ntitwigeze tubona ko bikwiriye gusabiriza amafaranga yo gukora ibikorwa by’Umwami twigana umugenzo umenyerewe . . . Tubona ko gushaka amafaranga binyuze mu buryo butandukanye bwo gusabiriza mu izina ry’Umwami wacu biteye isoni, ko atabyemera kandi ntibituma aha imigisha abayatanga cyangwa umurimo yakoreshejwe.” b

“Buri wese akore nk’uko yabyiyemeje mu mutima we”

9, 10. Impamvu ya mbere ituma dutanga impano ku bushake ni iyihe?

9 Kubera ko turi abayoboke b’Ubwami bw’Imana, ntitugomba guhatirwa gutanga. Ahubwo, twishimira gukoresha amafaranga yacu n’ubundi butunzi dufite mu gushyigikira ibikorwa by’Ubwami. Kuki twishimira cyane gutanga? Reka dusuzume impamvu eshatu.

10 Impamvu ya mbere ituma dutanga impano ku bushake, ni uko dukunda Yehova kandi tukaba twifuza gukora ‘ibishimwa mu maso ye’ (1 Yoh 3:22). Koko rero, Yehova yishimira ko umusenga atanga abivanye ku mutima. Reka dusuzume icyo intumwa Pawulo yavuze ku birebana n’uko Abakristo bagombye gutanga. (Soma mu 2 Abakorinto 9:7.) Umukristo w’ukuri ntatanga agononwa cyangwa ashyizweho agahato. Ahubwo atanga abitewe n’uko “yabyiyemeje mu mutima we.” c Ibyo bisobanura ko atanga yabanje gusuzuma ibikenewe n’icyo yabikoraho. Yehova akunda umuntu utanga atyo, kuko “Imana ikunda utanga yishimye.” Hari ubundi buhinduzi bugira buti “Imana ikunda abantu bakunda gutanga.”

Abakiri bato bo muri Mozambike na bo bakunda gutanga

11. Ni iki gituma twifuza guha Yehova impano nziza kurusha izindi?

11 Impamvu ya kabiri ituma dutanga impano ni uko ari uburyo bwo gushimira Yehova ku bw’imigisha myinshi aduha. Reka dusuzume ihame riboneka mu Mategeko ya Mose. (Soma mu Gutegeka kwa Kabiri 16:16, 17.) Iyo Abisirayeli bajyaga mu minsi mikuru itatu yabaga buri mwaka, buri mugabo yagombaga gutanga ituro “akurikije umugisha Yehova Imana” ye yamuhaye. Bityo rero, mbere y’uko buri mugabo ajya mu munsi mukuru yagombaga kugenzura imigisha afite, akisuzuma mu mutima we hanyuma akagena impano nziza kurusha izindi yashoboraga gutanga. Mu buryo nk’ubwo, iyo dutekereje ukuntu Yehova yaduhaye imigisha mu buryo butandukanye, twumva duhatirwa kumuha impano nziza kurusha izindi. Impano dutanze tubigiranye umutima wacu wose, hakubiyemo impano z’ibyo dutunze, igaragaza uko twishimira imigisha Yehova yaduhundagajeho.​—2 Kor 8:12-15.

12, 13. Impano dutanga ku bushake zigaragaza zite ko dukunda Umwami, kandi se buri wese atanga ibingana iki?

12 Impamvu ya gatatu ituma dutanga impano ku bushake, ni uko bituma tugaragaza ko dukunda Umwami Yesu Kristo. Mu buhe buryo? Zirikana ibyo Yesu yabwiye abigishwa be mu ijoro rya nyuma ry’ubuzima bwe hano ku isi. (Soma muri Yohana 14:23.) Yesu yaravuze ati “niba umuntu ankunda, azubahiriza ijambo ryanjye.” “Ijambo” rya Yesu rikubiyemo itegeko yatanze ryo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami ku isi hose (Mat 24:14; 28:19, 20). Twubahiriza iryo ‘jambo’ dukoresha ubushobozi bwacu bwose, ni ukuvuga igihe cyacu, imbaraga n’ibyo dutunze, kugira ngo duteze imbere umurimo wo kubwiriza Ubwami. Muri ubwo buryo, tuba tugaragaje ko dukunda Umwami Mesiya.

13 Kubera ko dushyigikiye Ubwami mu budahemuka, twifuza n’umutima wacu wose gutanga impano z’amafaranga kugira ngo tugaragaze ko tubushyigikiye. Ibyo tubikora dute? Uwo ni umwanzuro w’umuntu ku giti cye. Buri wese atanga ibyiza kurusha ibindi akurikije ubushobozi bwe. Icyakora abenshi mu bo duhuje ukwizera, ni abakene mu by’iyi si (Mat 19:23, 24; Yak 2:5). Ariko abo bantu bashobora guhumurizwa no kumenya ko Yehova n’Umwana we baha agaciro impano itanganywe umutima ukunze, kabone n’ubwo yaba ari nto cyane.​—Mar 12:41-44.

Amafaranga atangwa ate?

14. Hashize imyaka myinshi Abahamya ba Yehova batanga bate ibitabo?

14 Mu gihe cy’imyaka myinshi, Abahamya ba Yehova batangaga ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya bagasaba impano runaka. Impano zasabwaga zabaga ari nke cyane uko bishoboka kose, kugira ngo n’abantu badafite amikoro bashobore kubona ibitabo. Birumvikana ariko ko iyo umuntu yabaga ashimishijwe ariko akaba adashobora gutanga impano yasabwaga, ababwiriza b’Ubwami bishimiraga kumusigira ibitabo. Icyo bifuzaga cyane ni uguha ibitabo abantu b’imitima itaryarya bashoboraga kubisoma kugira ngo bibagirire akamaro.

15, 16. (a) Kuva mu mwaka wa 1990, Inteko Nyobozi yahinduye iki ku byerekeye uburyo dutangamo ibitabo? (b) Impano zitangwa ku bushake zitangwa zite? (Reba nanone agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Impano dutanga zijya he?”)

15 Mu mwaka wa 1990, Inteko Nyobozi yatangiye guhindura uburyo dutangamo ibitabo. Kuva muri uwo mwaka, muri Amerika batangiye guha abantu ibitabo byose bifuza, ababishaka bagatanga impano ku bushake. Ibaruwa yandikiwe amatorero yose yo muri icyo gihugu yarasobanuye iti “ababwiriza n’abantu bashimishijwe bazajya bahabwa amagazeti n’ibitabo bitabaye ngombwa ko basabwa cyangwa ko babwirwa ko hari impano runaka bagomba gutanga kugira ngo babibone. . . . Umuntu wese wifuza gutanga impano zo gushyigikira umurimo wacu wo kwigisha ashobora kubikora, ariko abantu bashobora guhabwa ibitabo baba batanze impano cyangwa batazitanze.” Iyo gahunda yagaragaje neza ko umurimo wacu wo mu rwego rw’idini tuwukora ku bushake kandi igaragaza ko “tudacuruza ijambo ry’Imana” (2 Kor 2:17). Iyo gahunda yo gutanga impano ku bushake yaje no kugezwa mu mashami yo hirya no hino ku isi.

16 Impano zitangwa ku bushake zitangwa zite? Mu Mazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova harimo udusanduku tw’impano turi ahantu hiherereye. Abantu bashobora gukoresha utwo dusanduku cyangwa bagahita bohereza impano ku miryango yo mu rwego rw’amategeko Abahamya ba Yehova bakoresha. Buri mwaka, mu Munara w’Umurinzi hasohokamo ingingo igaragaza uko bene izo mpano zitangwa ku bushake zishobora gutangwa.

Amafaranga akoreshwa ate?

17-19. Sobanura uko amafaranga atangwaho impano akoreshwa: (a) amafaranga agenewe umurimo ukorerwa ku isi hose, (b) amafaranga yo kubaka Amazu y’Ubwami ku isi hose (c) n’impano zigenewe itorero.

17 Umurimo ukorerwa ku isi hose. Ayo mafaranga akoreshwa mu kwishyura ibikenerwa mu gusohoza umurimo wo kubwiriza ukorerwa ku isi hose. Bimwe muri ibyo bikenerwa harimo gucapa ibitabo bitangwa ku isi hose, kubaka no kwita ku biro by’amashami n’amazu ya Beteli n’amashuri atandukanye ya gitewokarasi. Nanone ayo mafaranga akoreshwa mu kwita ku bamisiyonari, abagenzuzi basura amatorero n’abapayiniya ba bwite. Izo mpano dutanga ni na zo zikoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi byo gufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera mu gihe bagwiririwe n’amakuba. d

18 Kubaka Amazu y’Ubwami ku isi hose. Izo mpano zikoreshwa mu gufasha amatorero kubaka cyangwa kuvugurura Inzu y’Ubwami. Iyo impano zibonetse, andi matorero na yo ashobora gufashwa. e

19 Impano z’itorero. Ayo mafaranga akoreshwa mu kwishyura ibyakozwe mu kwita ku Nzu y’Ubwami. Abasaza bashobora gusaba ko amwe muri ayo mafaranga yoherezwa ku biro by’ishami kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere umurimo ukorerwa ku isi hose. Icyo gihe babigeza ku bagize itorero bakabifatira umwanzuro. Iyo babyemeye, amafaranga bagennye yagombye koherezwa. Buri kwezi, umuvandimwe ushinzwe imibare y’ibibarurwa by’itorero ategura raporo ivuga uko amafaranga yakoreshejwe, hanyuma igasomerwa itorero.

20. Ni mu buhe buryo wakubahisha Yehova “ibintu byawe by’agaciro”?

20 Iyo dusuzumye ibintu byose bikubiye mu gusohoza umurimo wo kubwiriza Ubwami no guhindura abantu abigishwa ku isi hose, twumva duhatiwe ‘kubahisha Yehova ibintu byacu by’agaciro’ (Imig 3:9, 10). Ibintu byacu by’agaciro bikubiyemo imbaraga zacu, ubwenge n’ubutunzi bwo mu buryo bw’umwuka dufite. Nta gushidikanya ko twifuza gukoresha ibyo byose mu buryo bwuzuye mu murimo w’Ubwami. Icyakora wibuke ko nanone ibintu byacu by’agaciro bikubiyemo n’ibyo dutunze. Nimucyo twiyemeze gutanga ibyo dushoboye, igihe tubishoboye. Impano dutanga ku bushake zubahisha Yehova kandi zigaragaza ko dushyigikiye Ubwami buyobowe na Mesiya.

a Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 1915, ku ipaji ya 218-219 (mu cyongereza).

b Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 1 Kanama 1899, ku ipaji ya  201 (mu cyongereza).

c Hari umuhanga wavuze ko ijambo ry’ikigiriki ryahinduwemo “kwiyemeza” “rigaragaza igitekerezo cyo kugena ibintu mbere y’igihe.” Yongeyeho ko “nubwo gutanga bijyanirana no kugira ibyishimo, bigomba gutegurwa no gushyirwa kuri gahunda.”​—1 Kor 16:2.

d Niba wifuza ibisobanuro by’inyongera ku byerekeye ibikorwa by’ubutabazi, reba Igice cya 20 cy’iki gitabo.

e Niba ushaka ibisobanuro birambuye ku birebana n’ubwubatsi bw’Amazu y’Ubwami, reba Igice cya 19 cy’iki gitabo.