Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 19

Umurimo wo kubaka wubahisha Yehova

Umurimo wo kubaka wubahisha Yehova

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Umurimo wo kubaka ku isi hose uteza imbere inyungu z’Ubwami

1, 2. (a) Ni iki abagaragu ba Yehova bishimiraga kuva kera? (b) Ni iki Yehova aha agaciro?

 KUVA kera abagaragu b’indahemuka ba Yehova bishimiraga kubaka amazu atuma izina rye risingizwa. Urugero, Abisirayeli bifatanyije mu mushinga wo kubaka ihema ry’ibonaniro babishishikariye kandi batanga ibikoresho byo kuryubaka batitangiriye itama.​—Kuva 35:30-35; 36:1, 4-7.

2 Yehova ntabona ko ibikoresho by’ubwubatsi ari byo mbere na mbere bimuhesha icyubahiro, kandi si byo aha agaciro cyane (Mat 23:16, 17). Icyo Yehova aha agaciro, impano imuhesha icyubahiro kurusha izindi zose, ni uko abagaragu be bamusenga n’umutima ukunze kandi bagakorana umwete (Kuva 35:21; Mar 12:41-44; 1 Tim 6:17-19). Ibyo ni iby’ingenzi cyane. Kubera iki? Kubera ko amazu adahoraho. Urugero, ihema ry’ibonaniro n’urusengero ntibikiriho. Izo nyubako ntizikiriho, ariko Yehova ntiyibagiwe ubuntu n’ishyaka abagaragu be b’indahemuka bagaragaje bashyigikira imirimo yo kuzubaka.​—Soma mu 1 Abakorinto 15:58; Abaheburayo 6:10.

3. Ni iki turi busuzume muri iki gice?

3 Abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe na bo bagiye bakorana umwete kugira ngo bubake ahantu ho gusengera. Kandi ibyo twagezeho tuyobowe n’Umwami Yesu Kristo ni ibintu bitangaje rwose! Uko bigaragara Yehova yaduhaye imigisha (Zab 127:1). Muri iki gice turi busuzume imwe mu mirimo yagiye ikorwa n’ukuntu yahesheje Yehova icyubahiro. Nanone turi bwumve bamwe mu bagize uruhare muri iyo mirimo.

Kubaka Amazu y’Ubwami

4. (a) Kuki dukeneye ahantu henshi ho gusengera? (b) Kuki hari ibiro by’amashami byahurijwe hamwe? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Kubaka Ibiro by’Amashami​—Bahuza n’ibikenewe.”)

4 Nk’uko twabibonye mu Gice cya 16, Yehova adusaba guteranira hamwe kugira ngo tumusenge (Heb 10:25). Amateraniro yacu akomeza ukwizera kwacu kandi agatuma turushaho gushishikarira umurimo wo kubwiriza. Uko iminsi y’imperuka ikomeza kugenda yegereza ku iherezo, ni ko Yehova akomeza kwihutisha uwo murimo. Ibyo bituma abantu babarirwa mu bihumbi amagana baza mu muteguro we buri mwaka (Yes 60:22). Uko abayoboke b’Ubwami barushaho kwiyongera, ni na ko hakenerwa amazu manini y’amacapiro kugira ngo haboneke ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya. Nanone dukenera ahantu henshi ho gusengera.

5. Kuki izina Inzu y’Ubwami rikwiriye? (Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo “ Urusengero rw’urumuri rushya.”)

5 Mu ntangiriro z’amateka y’abagaragu ba Yehova bo muri iki gihe, Abigishwa ba Bibiliya batangiye kubona ko ari ngombwa kugira ahantu habo bwite ho gusengera. Imwe mu mazu ya mbere yo gusengeramo ishobora kuba ari iyubatswe muri West Virginia muri Amerika, mu mwaka wa 1890. Mu myaka ya 1930, abagaragu ba Yehova bari barubatse amazu yo gusengeramo andi barayavugurura, ariko ntiyari afite izina riyatandukanya n’izindi nsengero. Icyakora mu mwaka wa 1935, umuvandimwe Rutherford yagiye muri Hawayi, aho bubakaga inzu yo gusengeramo n’amazu mashya y’ibiro by’ishami. Babajije umuvandimwe Rutherford uko iyo nzu yakwitwa, arabasubiza ati “ese murabona tudakwiriye kuyita ‘Inzu y’Ubwami,’ kuko n’ubundi umurimo dukora ari uwo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami?” (Mat 24:14). Iyo nzu si yo yonyine yari kwitwa iryo zina rikwiriye, ahubwo ahantu ho gusengera hakoreshwaga n’amatorero y’abagaragu ba Yehova hirya no hino ku isi hari kujya hitwa hatyo.

6, 7. Gahunda yo kubaka Amazu y’Ubwami mu buryo bwihuse yageze ku ki?

6 Mu myaka ya 1970, umubare w’Amazu y’Ubwami yakenerwaga wariyongereye cyane. Kugira ngo abavandimwe bo muri Amerika bakemure icyo kibazo, batekereje uburyo bwari kubafasha kujya bubaka amazu meza mu gihe gito. Mu mwaka wa 1983, muri Amerika no muri Kanada hari hamaze kubakwa bene ayo mazu agera kuri 200. Abavandimwe batangiye gushyiraho komite z’uturere zishinzwe iby’ubwubatsi kugira ngo zikore uwo murimo. Ubwo buryo bwatumye bagera ku bintu byiza cyane, maze mu mwaka wa 1986 Inteko Nyobozi inoza iyo gahunda, kandi mu mwaka wa 1987 hari hamaze gushingwa Komite 60 z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi muri Amerika. a Mu mwaka wa 1992 izo komite zari zarashinzwe no muri Arijantine, muri Ositaraliya, mu Bufaransa, mu Budage, mu Buyapani, muri Megizike, muri Afurika y’Epfo no muri Esipanye. Birakwiriye rwose ko dushyigikira abo bavandimwe bakorana umwete bubaka Amazu y’Ubwami n’Amazu y’Amakoraniro, kuko umurimo bakora ari kimwe mu bigize umurimo wera.

7 Ayo Mazu y’Ubwami yubakwaga mu buryo bwihuse yatanze ubuhamya buhebuje mu turere yubakwagamo. Urugero, hari ikinyamakuru cyo muri Esipanye cyasohoye inkuru ifite umutwe uvuga ngo “Ukwizera kwimura imisozi.” Icyo kinyamakuru cyavuze ibyerekeye Inzu y’Ubwami yubatswe muri ubwo buryo bwihuse mu mugi wa Martos, maze kirabaza kiti “bishoboka bite ko muri iyi si irangwa n’ubwikunde, abantu bitanga bagaturuka mu turere tunyuranye twa Esipanye, bakaza i Martos kubaka inzu nziza cyane mu gihe gito cyane, bafite gahunda idasanzwe?” Iyo nkuru yashubije icyo kibazo isubiramo amagambo yavuzwe n’umwe mu Bahamya bari bitangiye gukora imirimo, agira ati “ibi byose bishoboka bitewe n’uko twigishijwe na Yehova.”

Kubaka mu bihugu bifite amikoro make

8. Mu mwaka wa 1999, ni iyihe gahunda nshya Inteko Nyobozi yemeje, kandi kuki?

8 Mu mpera z’ikinyejana cya 20, mu bihugu birimo abavandimwe bafite amikoro make, abantu bayobotse umuteguro wa Yehova ari benshi. Amatorero yo muri ibyo bihugu yakoze uko ashoboye kose ngo yubake ahantu ho gusengera Imana. Ariko mu bihugu bimwe na bimwe, abantu barabannyegaga kandi bakabagirira urwikekwe bitewe n’uko Amazu y’Ubwami yaho yari aciriritse cyane ugereranyije n’izindi nsengero. Icyakora guhera mu mwaka wa 1999, Inteko Nyobozi yemeje gahunda yari igamije kwihutisha imirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere. Amafaranga aturuka mu bihugu bikize yarakoreshejwe kugira ngo “habeho iringaniza.” (Soma mu 2 Abakorinto 8:13-15.) Nanone abavandimwe na bashiki bacu bo mu bindi bihugu baritanze kugira ngo bafashe muri uwo murimo.

9. Ni uwuhe murimo wasaga n’udashoboka, ariko se ni ibihe bintu bimaze gukorwa?

9 Mu mizo ya mbere, uwo murimo wasaga n’utazashoboka. Raporo yo mu mwaka wa 2001 yagaragaje ko hari hakenewe Amazu y’Ubwami asaga 18.300 mu bihugu 88 bikiri mu nzira y’amajyambere. Ariko iyo dushyigikiwe n’umwuka w’Imana n’Umwami wacu Yesu Kristo, nta murimo udashoboka (Mat 19:26). Mu myaka igera kuri 15, ni ukuvuga guhera mu mwaka wa 1999 kugeza mu wa 2013, abagize ubwoko bw’Imana bubatse Amazu y’Ubwami 26.849 muri iyo gahunda. b Yehova akomeje kuduha umugisha mu murimo wo kubwiriza, ku buryo mu mwaka wa 2013 muri ibyo bihugu hari hagikenewe andi Mazu y’Ubwami agera ku 6.500, kandi ubu buri mwaka haba hakenewe abarirwa mu magana.

Kubaka Amazu y’Ubwami mu bihugu bifite amikoro make ntibyoroshye

10-12. Ni mu buhe buryo kubaka Amazu y’Ubwami byahesheje izina rya Yehova icyubahiro?

10 Ni mu buhe buryo kubaka ayo Mazu y’Ubwami byahesheje izina rya Yehova icyubahiro? Raporo yaturutse ku biro by’ishami byo muri Zimbabwe yagiraga iti “ubusanzwe iyo Inzu y’Ubwami imaze kubakwa, mu kwezi kumwe gusa umubare w’abaza mu materaniro wikuba kabiri.” Mu bihugu byinshi, iyo tutarabona ahantu hakwiriye ho gusengera Imana usanga abantu badashishikarira kwifatanya natwe. Ariko iyo Inzu y’Ubwami imaze kubakwa, nyuma y’igihe gito iba imaze kuzura abantu hagakenerwa indi. Icyakora uko ayo mazu asa si byo byonyine birehereza abantu kuri Yehova. Urukundo nyakuri rwa gikristo ruranga abateranira muri ayo mazu, na rwo rutuma abantu bahindura uko babonaga umuteguro we. Reka dufate ingero nke.

11 Indoneziya. Hari umugabo witegerezaga aho bubakaga Inzu y’Ubwami maze aza kumenya ko abahakoraga bose batahembwaga, maze aravuga ati “muratangaje rwose! Nabonye ukuntu buri wese muri mwe akorana umutima we wose kandi yishimye nubwo mudahembwa. Ntekereza ko nta rindi dini rimeze nk’iryanyu!”

12 Ukraine. Hari umugore wanyuraga ahubakwaga Inzu y’Ubwami buri munsi, maze abona ko abayubakaga ari Abahamya ba Yehova kandi ko iyo nzu bubakaga yari Inzu y’Ubwami. Yaravuze ati “nari narumvise murumuna wanjye avuga iby’Abahamya ba Yehova kuko na we ari we. Maze kwitegereza uko mwubaka, nanjye niyemeje kuba umwe mu bagize uwo muryango wo mu buryo bw’umwuka. Nabonye ukuntu mugaragaza urukundo.” Uwo mugore yemeye kwiga Bibiliya abatizwa mu mwaka wa 2010.

13, 14. (a) Uko umugabo n’umugore we bitwaye bamaze kwitegereza imirimo yakorerwaga ahubakwaga Inzu y’Ubwami byakwigishije iki? (b) Wakora iki kugira ngo ahantu musengera Yehova haheshe izina rye icyubahiro?

13 Arijantine. Hari umugabo n’umugore we begereye umuvandimwe wagenzuraga imirimo y’ahubakwaga Inzu y’Ubwami. Uwo mugabo yaravuze ati “tumaze iminsi twitegereza ukuntu mwubaka, kandi . . . twifuza kwigira ibyerekeye Imana aha hantu.” Hanyuma yarabajije ati “none se tugomba gukora iki kugira ngo twemererwe kuza mu materaniro abera hano?” Uwo mugabo n’umugore we bemeye kwiga Bibiliya ari uko abagize umuryango bose bemerewe kwifatanya mu cyigisho. Abavandimwe bahise babibemerera bishimye.

14 Ushobora kuba utaragize uruhare mu kubaka Inzu y’Ubwami uteraniramo, ariko hari byinshi ushobora gukora ugatuma ahantu musengera Yehova hahesha izina rye icyubahiro. Urugero, ushobora gutumira abo wigisha Bibiliya, abo usubira gusura n’abandi mukazana mu materaniro abera mu Nzu y’Ubwami. Nanone ushobora kugira uruhare mu gusukura no gusana ahantu musengera. Ikindi kandi, uramutse witeguye neza, ushobora gutanga impano zo kwita ku Nzu y’Ubwami uteraniramo cyangwa zikoreshwa mu kubaka ahantu ho gusengera Imana mu tundi turere tw’isi. (Soma mu 1 Abakorinto 16:2.) Ibyo bikorwa byose bituma izina rya Yehova rirushaho gusingizwa.

Abakozi bitanga ‘babikunze’

15-17. (a) Imirimo hafi ya yose ikorwa mu kubaka ikorwa na ba nde? (b) Ibyavuzwe n’abubatsi mpuzamahanga byakwigishije iki?

15 Imirimo ikorwa mu kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu y’ibiro by’ishami, hafi ya yose ikorwa n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu karere ayo mazu yubakwamo. Ariko incuro nyinshi bafashwa n’abavandimwe na bashiki bacu bo mu bindi bihugu bamenyereye iby’ubwubatsi. Bamwe muri abo bakozi bashyize ibintu byabo kuri gahunda ku buryo bashobora kumara ibyumweru runaka bakora mu mishinga yo mu bindi bihugu. Abandi bo baritanze kugira ngo bakore mu gihe cy’imyaka myinshi, bakagenda bimuka bajya ahandi hakeneye kubakwa.

Timo na Lina Lappalainen (Reba paragarafu ya 16)

16 Abubatsi mpuzamahanga bahura n’ingorane zihariye ariko na bo babona ingororano nyinshi. Urugero, Timo n’umugore we Lina bagiye mu bihugu byo muri Aziya, mu Burayi no muri Amerika y’Epfo, bubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’ibiro by’amashami. Timo agira ati “mu myaka 30 ishize, ugereranyije buri myaka ibiri nimukiraga ahandi hantu.” Lina umaze imyaka 25 ashakanye na Timo agira ati “nakoranye na Timo mu bihugu icumi bitandukanye. Kumenyera ibyokurya bishya, ikirere gishya, ururimi rushya, ifasi nshya yo kubwirizamo no gushaka incuti nshya, bisaba igihe n’imbaraga nyinshi.” c Ese iyo mihati yaba yaragize icyo igeraho? Lina agira ati “ingorane zatuviriyemo imigisha myinshi. Bagenzi bacu b’Abakristo batugaragarije urukundo n’umuco wo kwakira abashyitsi kandi twumvaga Yehova atwitaho mu buryo bwuje urukundo. Nanone twiboneye isohozwa ry’isezerano Yesu yahaye abigishwa be riboneka muri Mariko 10:29, 30. Abavandimwe, bashiki bacu na ba mama bo mu buryo bw’umwuka twungutse, bikubye incuro zisaga ijana.” Timo agira ati “kuba dukoresha ubuhanga bwacu mu nshingano yiyubashye kurusha izindi zose yo kwagura imitungo y’Umwami, bituma twumva tunyuzwe cyane.”

17 Darren na Sarah, bakoze mu mishinga y’ubwubatsi muri Afurika, muri Aziya, muri Amerika yo Hagati, mu Burayi, muri Amerika y’Epfo no muri Pasifika y’Epfo, bumva barungutse byinshi kuruta ibyo batanze. Darren agira ati “nubwo twahuye n’ingorane nyinshi, twumvaga gukorana n’abavandimwe baturutse mu turere dutandukanye tw’isi ari ibintu bihebuje. Nabonye ko urukundo dukunda Yehova rumeze nk’umurunga uzengurutse isi uduhuriza hamwe.” Sarah agira ati “nigiye byinshi ku bavandimwe na bashiki bacu bo mu mico itandukanye. Kubona ukuntu bigomwa kugira ngo bakorere Yehova byanteye inkunga yo gukomeza gutanga ibyiza kurusha ibindi.”

18. Ubuhanuzi bwo muri Zaburi ya 110:1-3 busohora bute?

18 Umwami Dawidi yahanuye ko abayoboke b’Ubwami, bari ‘kwitanga babikunze’ kugira ngo bateze imbere inyungu z’Ubwami, nubwo bari guhura n’ingorane. (Soma muri Zaburi ya 110:1-3.) Abantu bose bifatanya mu mirimo ishyigikira Ubwami bagira uruhare mu isohozwa ry’ayo magambo y’ubuhanuzi (1 Kor 3:9). Amazu menshi y’ibiro by’amashami, Amazu y’Amakoraniro abarirwa mu magana n’Amazu y’Ubwami abarirwa mu bihumbi amaze kubakwa hirya no hino ku isi, ni gihamya idakuka y’uko Ubwami bw’Imana butegeka muri iki gihe. Kuba dukorera Umwami Yesu Kristo mu murimo uhesha Yehova icyubahiro kimukwiriye ni umugisha utagereranywa.

a Mu mwaka wa 2013, abitangiye gukora imirimo barenga 230.000 bemerewe gukorana na Komite 132 z’Uturere Zishinzwe iby’Ubwubatsi muri Amerika. Muri icyo gihugu, buri mwaka izo komite zigenzura ibikorwa byo kubaka Amazu y’Ubwami mashya agera kuri 75 kandi zisana agera kuri 900.

b Uyu mubare ntukubiyemo Amazu y’Ubwami menshi yubatswe mu bihugu bitari muri iyo gahunda.

c Abubatsi mpuzamahanga bamara igihe cyabo hafi ya cyose bari aho bakorera imirimo y’ubwubatsi, ariko nanone bashyigikira amatorero bakora umurimo wo kubwiriza mu mpera z’icyumweru cyangwa ku migoroba.