Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IGICE CYA 22

Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi

Ubwami bukora ibyo Imana ishaka ku isi

IBYO IGICE CYIBANDAHO

Ubwami busohoza amasezerano yose y’Imana ahereranye n’abantu n’isi

1, 2. (a) Kuki kubona ko paradizo izabaho koko bishobora kutugora? (b) Ni iki cyadufasha kurushaho kwizera amasezerano y’Imana?

 UMUVANDIMWE w’indahemuka ageze mu materaniro ananiwe bitewe n’imihihibikano yiriwemo. Yiriwe ahanganye n’umukoresha we utamworoheye, ahanganye n’ibibazo byo kwita ku muryango we kandi ahangayikishijwe n’uburwayi bw’umugore we. Umuzika w’indirimbo ibimburira amateraniro uratangiye, nuko yitsa umutima yumva ahumurijwe, yishimiye ko ari kumwe n’abavandimwe na bashiki bacu ku Nzu y’Ubwami. Iyo ndirimbo ivuga iby’ubuzima muri Paradizo kandi amagambo yayo amusaba gusa n’uwireba ibyo byiringiro byasohojwe, akibona yageze muri iyo mimerere. Akunda cyane iyo ndirimbo, kandi iyo ayiririmbye ari kumwe n’abagize umuryango we, ibyo byiringiro bihumuriza umutima we wihebye.

2 Ese wigeze ugira ibyiyumvo nk’ibyo? Benshi muri twe byatubayeho. Ariko ubundi tuvugishije ukuri, ubuzima bwo muri iyi si ishaje bushobora gutuma kubona ko paradizo dutegereje izabaho bitugora cyane. Ibi bihe turimo ni “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira,” kandi iyi si turimo iri kure rwose yo kuba paradizo (2 Tim 3:1). Ni iki cyadufasha kubona ko ibyiringiro byacu bizasohozwa? Mu by’ukuri se, ni iki kitubwira ko ahubwo vuba aha Ubwami bw’Imana buzategeka abantu bose? Nimucyo dusuzume bumwe mu buhanuzi Yehova yasezeranyije abagaragu be ba kera bakibonera isohozwa ryabwo. Hanyuma turi busuzume ukuntu ubuhanuzi nk’ubwo burimo busohozwa mu buryo bushishikaje cyane muri iki gihe. Ukwizera kwacu nikumara gukomezwa, turasoza twibanda ku cyo ubwo buhanuzi busobanura ku birebana n’imibereho yacu y’igihe kizaza.

Uko Yehova yashohoje amasezerano ye mu bihe bya kera cyane

3. Ni irihe sezerano ryahumurije Abayahudi bari mu bunyage i Babuloni?

3 Gerageza kwiyumvisha uko Abayahudi bari barajyanywe mu bunyage i Babuloni mu kinyejana cya gatandatu mbere ya Yesu bari babayeho. Benshi bari barakuriye mu bunyage bo n’ababyeyi babo, kandi ubuzima bwari bugoye. Abanyababuloni barabakobaga babaziza ko bizeraga Yehova (Zab 137:1-3). Yehova yari yarabasezeranyije ko yari kuzabasubiza mu gihugu cyabo kavukire, kandi mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, Abayahudi b’indahemuka bakomeje kwizirika kuri ibyo byiringiro bihebuje. Yehova yavuze ko imimerere yo muri icyo gihugu yari kuba ihebuje. Yanavuze ko igihugu cy’u Buyuda cyari kumera nk’ubusitani bwa Edeni, kikaba nka paradizo! (Soma muri Yesaya 51:3.) Ayo masezerano yari agamije kugarurira icyizere abari bagize ubwoko bw’Imana no kubakuriraho ugushidikanya kwashoboraga kubahagarika imitima. Mu buhe buryo? Nimucyo dusuzume bumwe muri ubwo buhanuzi.

4. Yehova yijeje ate Abayahudi ko bari kugirira umutekano mu gihugu cyabo?

4 Umutekano. Abo bantu babaga mu bunyage ntibari gusubira muri paradizo nya paradizo, ahubwo bari gusubira mu gihugu cyari kimaze imyaka 70 cyarahindutse amatongo, kandi benshi muri bo ntibari bakizi. Muri icyo gihe, ibihugu bivugwa muri Bibiliya byabagamo intare, ibirura, ingwe n’izindi nyamaswa z’inkazi. Umutware w’umuryango yashoboraga kwibaza ati ‘nzarinda nte umugore wanjye n’abana banjye? Intama zanjye n’inka zanjye byo se nzabirinda nte?’ Impungenge nk’izo zirasanzwe. Noneho, tekereza isezerano ry’Imana rivugwa muri Yesaya 11:6-9 n’ukuntu rigomba kuba ryarabahumurije. (Hasome.) Yehova yakoresheje ayo magambo meza y’ubusizi, yizeza abari mu bunyage ko bo n’amatungo yabo bari kugira umutekano. Intare yari kurisha ubwatsi, mu buryo bw’uko itari kurya inka z’Abayahudi. Abantu b’indahemuka ntibari gutinya izo nyamaswa z’inkazi. Yehova yari yarasezeranyije abagize ubwoko bwe ko bari kugirira umutekano mu gihugu cy’u Buyuda, ndetse bakawugirira mu butayu no mu mashyamba.​—Ezek 34:25.

5. Ni ubuhe buhanuzi bwafashije abavuye mu bunyage kwiringira ko Yehova yari kubaha ibyo bari gukenera byose?

5 Uburumbuke. Hari izindi mpungenge bashobora kuba bari bafite. Umutware w’umuryango yashoboraga kwibaza ati ‘ese nitugera muri icyo gihugu nzashobora gutunga umuryango wanjye? Tuzaba he? Ese tuzabona akazi, kandi se ako kazi kazaba ari keza kuruta kuba mu bunyage dukandamizwa n’abatugize ingaruzwamuheto?’ Yehova yatanze ubundi buhanuzi bwashubije ibyo bibazo. Yehova yasezeranyije abagaragu be bumvira ko bari kujya babonera imvura igihe, bigatuma ubutaka butanga ‘umugati ukungahaye, wuzuye intungamubiri’ (Yes 30:23). Naho ku birebana n’aho kuba n’akazi gashimishije, Yehova yasezeranyije abagize ubwoko bwe ati “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi” (Yes 65:21, 22). Koko rero, ubuzima bwari kuba buhebuje ugereranyije n’ubuzima babayemo igihe bari mu bunyage muri Babuloni y’abapagani. Ariko se bite ku bibazo bikomeye bari bafite, ari na byo byari byaratumye bajyanwa mu bunyage?

6. Abagize ubwoko bw’Imana bari baramaze igihe kirekire bafite ubuhe burwayi, kandi se Yehova yijeje iki abari kuva mu bunyage?

6 Imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka. Mbere y’uko abagize ubwoko bw’Imana bajyanwa mu bunyage, bari bamaze igihe kirekire barwaye mu buryo bw’umwuka. Yehova yabwiye abagize ubwoko bwe abinyujije ku muhanuzi Yesaya ati “umutwe wose urarwaye kandi umutima wose uranegekaye” (Yes 1:5). Mu buryo bw’umwuka bari impumyi n’ibipfamatwi kubera ko bizibaga amatwi kugira ngo batumva inama za Yehova kandi bagahuma amaso yabo kugira ngo batareba umucyo yabahaga (Yes 6:10; Yer 5:21; Ezek 12:2). Nta mutekano abavuye mu bunyage bari kugira iyo baza kuba bagifite ibyo bibazo, kuko n’ubundi byari gutuma Yehova atabemera. Iri sezerano rya Yehova rigira riti “icyo gihe ibipfamatwi bizumva amagambo yo mu gitabo, kandi amaso y’impumyi azarebera mu mwijima no mu mwijima w’icuraburindi,” ryabagaruriye icyizere rwose (Yes 29:18). Koko rero, Yehova yari gukiza mu buryo bw’umwuka abagaragu bihannye bakaba indakemwa. Kandi igihe cyose bari gukomeza kumwumvira yari gukomeza kubaha ubuyobozi n’umucyo ntangabuzima.

7. Ibyo Imana yasezeranyije abagize ubwoko bwayo byasohoye bite, kandi se kuki twagombye kubona ko iryo sohozwa rikomeza ukwizera?

7 Ese Yehova yashohoje amasezerano ye? Igisubizo tugisanga mu byabaye mu mateka. Abayahudi bagarutse mu gihugu cyabo bagize umutekano, uburumbuke n’imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka. Urugero, Yehova yabarinze amahanga yari abakikije yabarushaga imbaraga n’ubwinshi. Inyamaswa z’inkazi ntizigeze zitsemba amatungo y’Abayahudi. Ni iby’ukuri ko abo Bayahudi biboneye isohozwa rito ry’ubuhanuzi buvuga ibya paradizo bwanditswe na Yesaya, Yeremiya na Ezekiyeli, ariko iryo sohozwa abagaragu b’Imana babonye ryari rishishikaje kandi ni ryo bari bakeneye muri icyo gihe. Iyo dutekereje ibyo Yehova yakoreye abari bagize ubwoko bwe muri icyo gihe, ukwizera kwacu kurushaho gukomera. Niba isohozwa rya mbere ry’ubwo buhanuzi ryabaye mu rugero ruciriritse ryari rishishikaje, isohozwa ryagutse ryo rizaba rimeze rite? Nimucyo dusuzume ibyo Yehova yadukoreye muri iki gihe.

Uko Yehova yatangiye gusohoza amasezerano ye muri iki gihe

8. Abagize ubwoko bw’Imana muri iki gihe baba mu ‘gihugu’ bwoko ki?

8 Abagize ubwoko bwa Yehova muri iki gihe ntibibumbiye mu ishyanga runaka, nta n’ubwo batuye mu gihugu kimwe kizwi ku isi. Ahubwo Abakristo basutsweho umwuka ni bo bagize ishyanga ryo mu buryo bw’umwuka, ari ryo “Isirayeli y’Imana” (Gal 6:16). Bagenzi babo bagize “izindi ntama” bafatanya na bo mu ‘gihugu’ cyo mu buryo bw’umwuka bakoreramo ibikorwa byo kuyoboka Yehova Imana bunze ubumwe. Iyo gahunda yo gusenga Yehova ni yo igize imibereho yabo (Yoh 10:16; Yes 66:8). Ariko se ni ikihe ‘gihugu’ Yehova yaduhaye? Ni paradizo yo mu buryo bw’umwuka. Muri icyo gihugu, amasezerano y’Imana yerekeranye n’imimerere nk’iyo muri Edeni, yagize isohozwa rihebuje ryo mu buryo bw’umwuka. Reka dusuzume ingero nke.

9, 10. (a) Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 11:6-9 busohozwa bute muri iki gihe? (b) Ni iki kigaragaza ko mu bagize ubwoko bw’Imana harangwa amahoro?

9 Umutekano. Ubuhanuzi bwanditswe muri Yesaya 11:6-9, butwereka igihe gihebuje cy’amahoro n’umutekano, haba hagati y’inyamaswa z’inkazi no hagati y’abantu n’amatungo yabo. Ese ibyo byaba bisohora mu buryo bw’umwuka muri iki gihe? Yego rwose! Umurongo wa 9 utubwira impamvu ibyo biremwa bitazaryana cyangwa ngo byangize, ugira uti “kuko isi izuzura ubumenyi ku byerekeye Yehova nk’uko amazi atwikira inyanja.” Ese “ubumenyi ku byerekeye Yehova” butuma inyamaswa zihindura imyifatire? Oya, abantu ni bo bahindurwa no kumenya Imana Isumbabyose bakitoza kwigana inzira zayo z’amahoro. Ni yo mpamvu muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka turimo muri iki gihe, dushobora kwibonera isohozwa risusurutsa umutima ry’ubwo buhanuzi. Muri iki gihe Ubwami butegeka, abayoboke ba Kristo bitoza kwiyambura imico y’ubugome ya kinyamaswa, bakabana amahoro n’abavandimwe na bashiki babo bo mu buryo bw’umwuka.

10 Urugero, muri iki gitabo twasuzumye ikibazo cyo kutabogama kwa gikristo, tubona ko ibyo dusobanukiwe kuri icyo kibazo bishingiye ku Byanditswe, dusuzuma n’ukuntu abagize ubwoko bw’Imana batotejwe bazira kutagira aho babogamira. Ese ntibitangaje kuba muri iyi si yuzuye urugomo hari “ishyanga” ry’abantu benshi banga kugira uruhare mu rugomo urwo ari rwo rwose rukorerwa muri iyi si, kabone nubwo baba bakangishwa kwicwa? Ibyo rwose bitanga gihamya idakuka y’uko abayoboke b’Umwami Mesiya bafite amahoro ameze nk’ayo Yesaya yavuze. Yesu yavuze ko abigishwa be bari kumenyekanira ku rukundo bakundana (Yoh 13:34, 35). Mu itorero, Kristo akomeza gukoresha ‘umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge’ yihanganye, kugira ngo yigishe Abakristo bose b’ukuri kubana amahoro, gukundana no kugwa neza.​—Mat 24:45-47.

11, 12. Ni iyihe nzara yayogoje iyi si, ariko se ni mu buhe buryo Yehova yahaye abagize ubwoko bwe ibyokurya byinshi?

11 Uburumbuke. Isi ifite inzara yo mu buryo bw’umwuka. Bibiliya yatanze umuburo igira iti “ ‘dore iminsi izaza,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga, ‘ubwo nzateza inzara mu gihugu, itari inzara y’ibyokurya, kandi nzateza inyota mu gihugu, itari inyota y’amazi; bizaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo ya Yehova’ ” (Amosi 8:11). Ese abayoboke b’Ubwami bw’Imana na bo barashonje? Yehova yahanuye itandukaniro ryari kuba hagati y’abagize ubwoko bwe n’abanzi be, agira ati “abagaragu banjye bazarya, ariko mwe muzicwa n’inzara. Dore abagaragu banjye bazanywa, ariko mwe muzicwa n’inyota. Dore abagaragu banjye bazishima, ariko mwe muzakorwa n’isoni” (Yes 65:13). Ese wiboneye isohozwa ry’ayo magambo?

12 Amafunguro yo mu buryo bw’umwuka akomeza kutugeraho ameze nk’uruzi rukomeza kugenda ruba rugari kandi rurerure. Ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya, ibyafashwe amajwi na videwo, amateraniro n’amakoraniro, ndetse n’inyandiko zishyirwa ku rubuga rwacu rwa interineti, byose bigize amafunguro yo mu buryo bw’umwuka akomeza kutugeraho yisukiranya akadutunga muri iyi si yishwe n’inzara yo mu buryo bw’umwuka (Ezek 47:1-12; Yow 3:18). Ese ntushishikazwa no kubona ukuntu amasezerano ya Yehova yerekeranye n’uburumbuke asohozwa mu mibereho yawe ya buri munsi? Ese ukora uko ushoboye ukarira ku meza ya Yehova buri gihe?

Amatorero yacu atuma tugaburirwa neza mu buryo bw’umwuka, tukagira umutekano n’ubuzima bwiza

13. Ni mu buhe buryo wiboneye isohozwa ry’isezerano rya Yehova rivuga ko amaso y’impumyi azahumuka n’amatwi y’ibipfamatwi akazibuka?

13 Imibereho myiza yo mu buryo bw’umwuka. Muri iki gihe indwara z’ubuhumyi no kutumva mu buryo bw’umwuka zabaye icyorezo (2 Kor 4:4). Ariko Kristo arimo arakiza ubumuga n’indwara zose hirya no hino ku isi. Ese wigeze ubona amaso y’impumyi ahumuka n’amatwi y’ibipfamatwi akazibuka? Niba warabonye abantu bamenya ukuri ko mu Ijambo ry’Imana bakareka ibinyoma by’amadini byari byarabahumye kugira ngo batamenya ukuri, wabonye isohozwa ry’iri sezerano rigira riti “icyo gihe ibipfamatwi bizumva amagambo yo mu gitabo, kandi amaso y’impumyi azarebera mu mwijima no mu mwijima w’icuraburindi” (Yes 29:18). Hirya no hino ku isi, abantu babarirwa mu bihumbi amagana barakira mu buryo bw’umwuka. Umuntu wese uva muri Babuloni Ikomeye akaza gufatanya natwe kuyoboka Imana muri paradizo yo mu buryo bw’umwuka, we ubwe ni gihamya y’uko amasezerano ya Yehova yasohoye!

14. Ni ibihe bimenyetso twatekerezaho bigatuma ukwizera kwacu kurushaho gukomera?

14 Buri gice cy’iki gitabo kirimo ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko muri iyi minsi y’imperuka Kristo yashyize abigishwa be muri paradizo nyakuri yo mu buryo bw’umwuka. Nimucyo dukomeze kujya dutekereza ku migisha myinshi tubonera muri iyo paradizo muri iki gihe. Nituyitekerezaho, tuzarushaho kwizera ko amasezerano ya Yehova asigaye na yo azasohozwa mu gihe kiri imbere.

“Ubwami bwawe nibuze”

15. Kuki dushobora kwiringira ko isi izahinduka paradizo?

15 Kuva kera Yehova yari afite umugambi wo guhindura isi yose paradizo. Yashyize Adamu na Eva muri paradizo maze abategeka kubyara bakuzura isi kandi bakita ku biremwa byose (Intang 1:28). Ariko Adamu na Eva bakurikiye Satani mu kwigomeka kwe maze baraga ababakomokaho bose kudatungana, icyaha n’urupfu. Icyakora umugambi w’Imana ntiwigeze uhinduka. Ibyo Imana ivuze byose, buri gihe birasohora mu buryo bwuzuye. (Soma muri Yesaya 55:10, 11.) Bityo rero, dushobora kwiringira ko abakomoka kuri Adamu na Eva bazuzura iyi si kandi bakayitegeka, bakita mu buryo bwuje urukundo ku biremwa bya Yehova bizaba biri ku isi yahindutse paradizo. Icyo gihe, ubuhanuzi buvuga ibya paradizo bwabanje guhanurirwa Abayahudi bari mu bunyage, buzasohozwa mu rugero rwuzuye! Reka turebe ingero ebyiri zikurikira.

16. Bibiliya igaragaza ite umutekano tuzagira muri paradizo?

16 Umutekano. Amaherezo, amagambo asusurutsa umutima yavuzwe muri Yesaya 11:6-9 azasohora uko yakabaye mu rugero rwuzuye. Abagabo, abagore n’abana, bazagira amahoro n’umutekano aho ari ho hose bazajya ku isi. Nta kiremwa, cyaba umuntu cyangwa inyamaswa bizaba biteje akaga. Tekereza igihe uzaba ubona ko iyi si yose ari iwawe, ushobora kujya koga mu nzuzi, mu biyaga no mu nyanja, ukambuka imisozi kandi ukajya gutembera mu mirambi iriho ubwatsi bwiza ufite umutekano usesuye, kandi n’ijoro ryagwa, ukumva nta bwoba ufite. Amagambo yo muri Ezekiyeli 34:25 azasohora, kugira ngo abagize ubwoko bw’Imana bazashobore ‘kwibera mu butayu bafite umutekano, biryamire mu mashyamba.”

17. Kuki dushobora kwiringira ko igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi yose Yehova azaduha ibyo tuzakenera byose?

17 Uburumbuke. Tekereza igihe hazaba hatakiriho ubukene, imirire mibi, inzara cyangwa imiryango yita ku batishoboye. Uburumbuke bwo mu buryo bw’umwuka abagaragu b’Imana bafite muri iki gihe, ni gihamya y’uko Ubwami buyobowe na Mesiya buzaha abayoboke babwo ibyo bazakenera byose. Igihe Yesu yari ku isi yagaragaje mu rugero ruto ko ashobora gusohoza ayo masezerano, kubera ko yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi bari bashonje akoresheje imigati mike n’udufi duke (Mat 14:17, 18; 15:34-36; Mar 8:19, 20). Igihe Ubwami bw’Imana buzaba butegeka isi yose, ubu buhanuzi buzasohora uko bwakabaye: “azabavubira imvura yo kuhira imbuto zanyu mwateye mu butaka, kandi abahe umugati uva mu butaka, umugati uzaba ukungahaye, wuzuye intungamubiri. Icyo gihe amatungo yanyu azarisha mu rwuri rugari.”​—Yes 30:23.

18, 19. (a) Ubuhanuzi bwo muri Yesaya 65:20-22 busobanura iki kuri wowe? (b) Ni mu buhe buryo tuzarama “iminsi myinshi nk’ibiti”?

18 Muri iki gihe, abantu benshi batekereza ko kugira inzu yabo bwite cyangwa kugira akazi keza kabanyuze, ari inzozi. Muri iyi si yononekaye, abantu benshi bumva ko bakora amasaha menshi kandi bakavunika, ariko ibyo bakora ntibigire icyo bibamarira bo n’imiryango yabo, ahubwo bikikubirwa n’abakire n’abanyamururumba. Tekereza ukuntu ubuzima buzaba bumeze igihe ubu buhanuzi buzaba bwasohoreye ku isi hose: “bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi, kuko abantu banjye bazarama iminsi myinshi nk’ibiti, kandi abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”​—Yes 65:20-22.

19 Ariko se kuba abantu “bazarama iminsi myinshi nk’ibiti” bisobanura iki? Ese iyo uhagaze munsi y’igiti cy’inganzamarumbo, ntiwumva utinye iyo utekereje ukuntu icyo giti kihamaze imyaka myinshi, wenda kikaba cyari kinahari mbere y’uko ba sogokuruza bawe bavuka? Ushobora no kubona ko uramutse ukomeje kubaho muri iyi mimerere yo kudatungana, wazapfa ukagisiga, kigakomeza kwiberaho mu mahoro imyaka myinshi wowe waribagiranye. Yehova yatugiriye neza atwizeza ko muri paradizo yegereje tuzarama dutyo, tukarama iminsi myinshi dufite amahoro (Zab 37:11, 29). Igihe kizagera ubwo tuzaba tubona ko n’ibiti bimara imyaka myinshi bizaba bimeze nk’ubwatsi bumera ejo bukuma, twe dukomeje kwiberaho iteka!

20. Ni mu buhe buryo abayoboke b’Ubwami b’indahemuka bazagira ubuzima butunganye?

20 Ubuzima butunganye. Muri iki gihe, indwara n’urupfu bigera ku bantu bose muri iyi si. Ubundi twese turarwaye, twandujwe indwara yica yitwa icyaha. Umuti rukumbi w’iyo ndwara, ni igitambo cy’incungu cya Kristo (Rom 3:23; 6:23). Mu gihe cy’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Yesu n’abazategekana na we bazakoresha mu buryo bwuzuye agaciro k’icyo gitambo, maze buhoro buhoro bakurireho burundu abantu b’indahemuka ibisigisigi byose by’icyaha. Ubu buhanuzi bwa Yesaya buzasohora mu buryo bwuzuye: “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’ Abazaba batuye mu gihugu bazababarirwa icyaha cyabo” (Yes 33:24). Tekereza igihe nta muntu uzaba atabona, atumva cyangwa amugaye. (Soma muri Yesaya 35:5, 6.) Nta ndwara n’imwe izananira Yesu kuyikiza, yaba iyo mu mubiri, mu bwenge cyangwa mu byiyumvo. Abayoboke b’Ubwami b’indahemuka bazagira ubuzima butunganye!

21. Bizagendekera bite urupfu, kandi se kuki ubona ko iryo sezerano rihumuriza?

21 Ariko se bite ku birebana n’ingaruka uburwayi bukunze kugira, ari na zo ngaruka icyaha kizana byanze bikunze, ni ukuvuga urupfu? Ni rwo “mwanzi wa nyuma” wacu twese, umwanzi uhitana abantu bose badatunganye byatinda byatebuka (1 Kor 15:26). Ariko se urupfu ni umwanzi uteye Yehova ubwoba? Zirikana ibyo Yesaya yahanuye agira ati “urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose” (Yes 25:8). Ese ushobora kwiyumvisha uko bizaba bimeze icyo gihe? Hehe n’imihango y’ihamba, nta marimbi, nta n’amarira y’abapfushije! Ahubwo, abantu bazasuka amarira y’ibyishimo, kuko Yehova azasohoza isezerano rye rishishikaje ryo kuzura abapfuye. (Soma muri Yesaya 26:19.) Amaherezo, ibikomere bitabarika twatewe n’urupfu bizakira.

22. Bizagenda bite Ubwami bwa Mesiya niburangiza gukora ibyo Imana ishaka ku isi?

22 Ku iherezo ry’Ubutegetsi bw’Imyaka Igihumbi, Ubwami buzaba bwararangije gusohoza ibyo Imana ishaka ku isi, maze Kristo ashyikirize Se ubutegetsi (1 Kor 15:25-28). Abantu bazaba bamaze kugezwa ku butungane, bazaba biteguye guhangana n’ikigeragezo cya nyuma igihe Satani azabohorwa akava ikuzimu. Nyuma yaho, Kristo azamenagura iyo nzoka mbi n’abayishyigikiye bose (Intang 3:15; Ibyah 20:3, 7-10). Ariko abakunda Yehova mu budahemuka bose bazagira imibereho ishimishije. Birashoboka ko nta yandi magambo yasobanura neza uko ibintu bizaba byifashe kuruta ayo dusanga mu nteruro yahumetswe, ikubiyemo isezerano ry’uko abantu b’indahemuka bazagira “umudendezo uhebuje w’abana b’Imana.”​—Rom 8:21.

Ubwami buzasohoza amasezerano yose ya Yehova ahereranye n’abantu n’isi

23, 24. (a) Kuki amasezerano ya Yehova yose asohozwa nta kabuza? (b) Ni iki wiyemeje gukora?

23 Ayo masezerano ntashingiye ku byiringiro bidafashije, ku byifuzo cyangwa ku nzozi. Amasezerano ya Yehova yose arasohozwa nta kabuza! Kubera iki? Ibuka amagambo ya Yesu twasuzumye mu gice cya mbere cy’iki gitabo. Yigishije abigishwa be gusenga Yehova basaba bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Mat 6:9, 10). Ubwami bw’Imana si igitekerezo cyazanywe n’abantu. Ni ubutegetsi nyakuri! Ubu butegekera mu ijuru. Bumaze imyaka ijana butegeka, kandi bwashohoje amasezerano ya Yehova mu buryo dushobora kwibonera mu itorero rya gikristo. Ubwo rero, dushobora kwiringira ko ibyo Yehova yasezeranyije byose bizasohora igihe Ubwami bw’Imana buzaza bugakoresha ububasha bwabwo bwose ku isi!

24 Tuzi neza ko Ubwami bw’Imana buzaza. Tuzi ko ibyo Yehova asezeranyije byose bisohora. Kubera iki? Kubera ko UBWAMI BW’IMANA BUTEGEKA! Birakwiriye ko buri wese muri twe yibaza ati ‘ese Ubwami burantegeka?’ Nimucyo dukore uko dushoboye kose tube abayoboke b’Ubwami b’indahemuka uhereye ubu, bityo tuzabone imigisha y’ubwo butegetsi butunganye kandi butabera iteka ryose!