Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Ibaruwa y’Inteko Nyobozi

Mubwiriza w’Ubwami dukunda,

TEKEREZA uri umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn. Ni kuwa gatanu mu gitondo, tariki ya 2 Ukwakira 1914. Wicaye aho usanzwe wicara ku meza mufatiraho amafunguro ya mu gitondo, mutegereje ko umuvandimwe C. T. Russell ahagera. Mugiye kubona mubona umuryango w’icyumba mufatiramo amafunguro urakingutse, maze umuvandimwe Russell arinjira. Aratuje gato, maze nk’uko asanzwe abigenza, asuhuje abagize umuryango mu ijwi risusurutse ati “mwaramutse mwese?” Ariko aho guhita yerekeza aho yicara ku mutwe w’ameza, akomye mu mashyi maze atanga itangazo rishishikaje, ati “ibihe by’Abanyamahanga birarangiye, igihe cy’abami babo kirarangiye!” Usabwe n’ibyishimo kuko wari umaze igihe kirekire utegereje icyo gihe! Hamwe n’abandi bagize umuryango wa Beteli, mwakiriye iyo nkuru ishishikaje mukoma amashyi y’urufaya biratinda.

Ubu hashize imyaka myinshi uhereye igihe umuvandimwe Russell yavugiye ayo magambo ashishikaje cyane. None se ni iki Ubwami bwagezeho kuva icyo gihe? Bwageze ku bintu byinshi cyane! Yehova yakoresheje Ubwami, maze buhoro buhoro agenda yeza abagize ubwoko bwe kandi arabatoza, uhereye igihe bari ibihumbi bike cyane mu mwaka wa 1914 kugeza ubu babarirwa muri miriyoni indwi n’igice. Ni mu buhe buryo wungukiwe n’iyo myitozo?

Muri iki gihe dukunze kumva abavandimwe bacu bavuga bati “igare rya Yehova ryo mu ijuru rikomeje kujya mbere,” kandi ibyo ni ukuri. Ariko icyo tugomba kuzirikana, ni uko guhera mu mwaka wa 1914, igare ryo mu ijuru rigereranya igice kitagaragara cy’umuteguro wa Yehova, ryakomeje kujya mbere ryihuta cyane, kandi uzabyibonera nusoma iki gitabo ubyitondeye. Ababwiriza b’Ubwami bagiye bakoresha uburyo butandukanye kugira ngo bageze ubutumwa bwiza ku isi hose, hakubiyemo ibinyamakuru, ingendo zo kwamamaza ubutumwa bwiza, kwerekana amafoto, udukarita two kubwiriza, fonogarafe, radiyo na interineti.

Yehova yaduhaye umugisha mu murimo tumukorera, none ubu dushobora gusohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya byiza cyane mu ndimi zisaga 670, tukabiha abantu bose nta kiguzi. Abakozi batarangwa n’ubwikunde bitangira kubaka Amazu y’Ubwami, Amazu y’Amakoraniro n’amazu y’ibiro by’ishami, haba mu bihugu bikize no mu bihugu bifite amikoro make. Kandi iyo habaye ibiza abavandimwe na bashiki bacu buje urukundo bihutira gufasha abari mu turere twibasiwe n’ibiza, bakagaragaza ko mu by’ukuri ari abavandimwe “mu gihe cy’amakuba.”​—Imig 17:​17.

Hari igihe abayobozi b’amadini n’abandi baturwanya bashyiraho “amategeko agamije guteza amakuba,” ariko kubona ukuntu incuro nyinshi iyo migambi yabo mibisha yatumaga “ubutumwa bwiza butera imbere,” bikomeza ukwizera.​—Zab 94:​20; Fili 1:​12.

Duterwa ishema no kwifatanya namwe “bagaragu” bagenzi bacu. Muzirikane ko tubakunda cyane mwese. Dusenga dusaba ko ibiri muri iki gitabo byazagufasha kwishimira umurage wawe wo mu buryo bw’umwuka kuruta mbere hose.​—Mat 24:​45.

Tubifurije imigisha.

Turi abavandimwe banyu,

Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova